Indirimbo ya 46
Ibyanditswe byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro
1. ’Jambo ryawe ry’umucyo,
Ribonesha abantu.
’Tara ry’umudendezo,
‘Ni ryo ritubatura.’
2. Kubera Ibyanditswe,
Twamenye Urukundo.
Kwizera Ibyanditswe,
Bihesha ubuzima.
3. Ijambo ryahumetswe,
Ritwigisha ibyiza.
Ni ryo ridutunganya
Rikanadukosora.
4. Ni ’ngirakamaro pe,
Ni iryo kuducyaha.
Ngo Umuntu w’Imana
Abe yuzuye neza.