Indirimbo ya 48
Nimusingize Yehova
1. Singiza Yehova.
Ku bw’urukundo,
Twategetswe na we
Ngo tubwirize.
Ni na we dukesha
Ibyo dutunze
Ku bw’urukundo rwe
Tumusingize.
2. Nahore imbere
Y’amaso yacu.
Ngo tumurikirwe
N’umucyo mwinshi.
Tugendane na we;
Tumube hafi
Dushyire imbere
Umurimo we.
3. Jya mbere wishimye
Umukorere;
Jya umushimira
Ku bw’inshingano.
Jya umusingiza,
Ku bw’Ubwami bwe,
Ibyaremwe byose
Bimusingize.