Indirimbo ya 49
Yehova, Mana Ikomeye!
1. Mana Yehova, Usumba byose,
Turirimba twishimye, Turi mu nzira zawe.
Data wa twese, Umucamanza.
Tukumurikira ibyo dukora.
Uri mwiza; uri mwiza rwose pe!
Udufashe ngo tugukorere.
Twifuza kubaha izina ryawe,
No kugukorera tunezerewe.
Muremyi wacu utubeshaho.
Utugirira neza.
2. Mana Yehova, Uri Uwera,
Tubona ibyishimo Mu murimo dukora.
Munara wacu, Mbaraga zacu.
Ni wowe twiringira muri byose.
Urangwa n’urukundo n’imbaraga.
Dushyigikire twe gucumura.
Imigambi yawe tuyitangaze,
Tunagukorere wowe wenyine.
Uri Ingabo Idukingira.
Ni wowe twiringira.
3. Mana Yehova, Mwungeri wacu,
Wita kuri twe twese, No ku bibazo byacu.
Mukiza wacu, Rutare rwacu.
Dushobora kukugana iteka.
Utugirira ubuntu n’ineza.
Duhumurizwa nawe iteka.
Izina ryawe ni iry’agaciro,
Uzagaragaza uwo uri we.
Yehova, Mana Isumba byose,
Wowe Mana wenyine.