Indirimbo ya 65
Tujye duteranira hamwe mu bumwe
1. Kuba abavandimwe
Babana mu bumwe,
Bakundana by’ukuri
Birashimisha pe!
Bimeze nk’ikime cyo ku
Musozi Hermoni
Kimanukira Siyoni
Kigahehereza.
2. Duteranire hamwe;
Tugire ishyaka,
Dutangaze Ubwami
Byiringiro byacu.
Dutegurane umwete
Amateraniro
Ngo dushobore kugeza
Ukuri ku bandi.
3. Yehova arizerwa;
N’ijambo rye na ryo.
Turyige turi hamwe
Ngo ridukomeze.
Ntitukareke guhura
N’abo bavandimwe,
Uko wa munsi wegera
Tujye turushaho.