Indirimbo ya 73
“Ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi”
1. Jya ugendana n’Imana
Wicisha bugufi cyane,
Imana irakomeye
Twebwe turi bato cyane!
2. Twe turi imbata gusa!
Abantu badatunganye.
Ariko turungukirwa,
Iyo twicisha bugufi!
3. Umwami yatwigishije
‘Kwitwara nk’abantu bato.’
Ariko ntitukirate,
Niba tutumvira Kristo.
4. Tujye dutinya Yehova
Kubera ko tumukunda.
Kugendana na we dutyo
Bigaragaza ubwenge.