Indirimbo ya 74
Yehova ni We Mukiza
1. Ubuhanuzi burasohozwa ubu.
Satani waciwe, yugarije isi.
Yesu arategeka cyo ririmba cyane ngo
‘Ya azadukiza.’
Inyikirizo
2. Buri munsi twese turageragezwa;
Duhanganye cyane n’umwuka w’iyi si.
Tugomba gukomeza kwihangana twizeye
Ko tuzarokoka.
Inyikirizo
3. Satani azajanjagurwa na Kristo.
Hehe no kurira, gutaka n’urupfu.
Ya azavugurura isi yacu n’ijuru.
Ya azadukiza.
Inyikirizo
Yehova arokora abizerwa.
Abatwanga nibamenye ko akomeye.
Twe tuzajya dusingizanya ubutwari
Ya Yehova, we Soko y’agakiza kacu.