Indirimbo ya 85
Yehova ni ubuhungiro bwacu
1. Ya, buhungiro bwacu,
Ni we twiringira.
Twugame mu gicucu;
Kandi duhamemo.
Kuko azaturokora
Imitego n’ababisha.
Yehova we gihome,
Ni we mahoro yacu.
2. Ibihumbi nibigwa,
Iruhande rwawe,
’Cumi iburyo bwawe;
Wowe nta cy’uzaba.
Ntuzahinda umushyitsi,
Nk’aho ugushije ishyano.
Ubirebe n’amaso,
Imana iguhishe.
3. Ntuzabona amakuba,
Cyangwa se ibyago.
Marayika w’Imana
Ajye akurinda.
Intare ntuzayitinya;
Uzakandagira inzoka.
Nta kizagusitaza
Mu murimo w’Imana.
4. Cyo ngaho shimira Ya;
Vuga ukuri kwe.
Menyekanisha ibye,
Ntitumutukishe.
Reka tumwiyegurire;
Tuzabona agakiza.
Ya buhungiro bwacu;
Wowe Gihome cyacu.