Indirimbo ya 103
Ikoreze Yehova umutwaro wawe
1. Ya umva gusenga kwanjye;
Nyamuna ntunyihishe.
Unyiteho, unsubize,
Ntavaho mpangayika.
Inyikirizo
2. Iyo ngira amababa,
Mba ngurutse nkagenda
Nkigira kure y’ababi,
B’akarimi gatanya.
Inyikirizo
3. Nzatakambira Yehova,
We Mwami w’Ikirenga.
Azankiza abandwanya,
Kandi azancungura.
Inyikirizo
Muhe umutwaro wawe;
Na we azakwakira.
Nta bwo yagutererana;
Azagushyigikira.