Indirimbo ya 104
Indirimbo iririmbirwa Usumbabyose
1. Turirimbire Yehova;
Akwiriye gusingizwa.
Turangurure twishimye,
Dusingiza Usumba byose.
Inyikirizo
2. Nimwishime munezerwe:
Ubwami bwa Ya bwavutse.
Twizihize Ijambo rye,
Mu myifatire yacu yose.
Inyikirizo
3. Iki gihe cy’imperuka,
Tuvuganire ukuri.
Yehova we Nyir’ikuzo;
Tuzahora tumusingiza.
Inyikirizo
Yehova araganje,
We Ntwari mu ntambara.
Ubwami bwe buyobowe
n’Umwana we Yesu.