Indirimbo ya 120
Tujye dushikama nka Rusi
1. Rusi yasabwe kwigendera,
N’ubwo byari kumubabaza.
We yanze gusiga Nawomi,
Yifuza kugumana na we.
2. ‘Oya sinzigera ngusiga.
Aho uzajya ni ho nzajya.
Aho uzaba, ni ho nzaba.
Aho uzagwa, ni ho nzagwa.
3. ‘Ubwoko bwawe ni bwo bwanjye,
Imana yawe ni yo yanjye.
Ndetse nintandukana nawe,
Imana izabimpore pe!’
4. Mbega ukwizera kwa Rusi!
Yadusigiye urugero.
Tuzajye dushikama nkawe.
Tube abizerwa ku Mana.