Indirimbo ya 125
Yehova ari mu ruhande rwanjye
1. Umutima wanjye wose
Uri kuri Yehova.
Nzagendera mu nzira ze
Njye mwumvira iteka.
Mu nzira y’ubu buzima
Habamo ingorane,
Ariko ndindwa n’Imana.
Mporana ibyishimo!
Inyikirizo
2. Nzi ko muri ibi bihe
Ngomba kugeragezwa.
Ngoswe n’ingabo z’Umwanzi
Nk’inzuki zenderejwe.
Ku bw’uburinzi bw’Imana
Nshobora kuzihashya.
Abazi izina ryayo,
Irabakunda cyane.
Inyikirizo
3. Ishyanga ryera ry’Imana
Ryaguriwe imbibi.
Hari benshi barizamo
Bakumvira Yehova.
Abashyigikira bose,
Akanabishimira.
Reka nifatanye na bo
Mfite ishyaka ryinshi.
Inyikirizo
Ndi kumwe n’Imana yanjye;
Nzajya nyisingiza iteka.