Indirimbo ya 128
Twitange cyane kurushaho nk’Abanaziri
1. Ese twaba nk’Abanaziri
Mbese twakora nkabo?
Bo bakoreraga Yehova
Mu buryo bwihariye.
Tubisuzume! Tubyiteho.
Igihe kirarangiye.
Mbese twakwitanga cyane,
Tukarangurura?
2. Abanaziri babagaho
Mu buryo bworoheje,
Barangwa no kwigomwa cyane.
Mbese ntitwabigana?
Bemeye ibyo babuzwaga;
Byari mu muhigo wabo.
Na n’ubu benshi muri twe
Biberaho batyo.
3. Bari batandukanye cyane
N’abandi bantu bose.
Baritangaga kurushaho
Bakorera Yehova
N’ubu abakozi b’Imana
Barangwa no kuganduka.
Yehova ha imigisha
Imihati yacu.
4. Badusigiye urugero,
Bari abantu bera.
Nimucyo natwe tube nka bo
Twirinde ibyanduza.
Tujye twiringira Yehova.
Tuzashyigikirwa na we.
Nitwitanga kurushaho,
Tuzishima cyane.