Indirimbo ya 144
Tugomba kugira ukwizera
1. Kera Imana yagiye ivuga
Binyuriye ku bahanuzi bayo.
Nyuma ikoresha Umwana wayo,
Tujye tumwumvira, tuzarokoka.
Inyikirizo
2. Dukoreshe ubushizi bw’amanga,
Kugira ngo tubwirize, twigishe.
Twigane Umwami wacu twizeye,
Tuzahabwa ingororano nyinshi.
Inyikirizo
3. Ntituri abasubira inyuma,
Ahubwo turi abantu bizerwa.
N’ubwo hari abanzi baturwanya,
Tuzakomeza kwizera Yehova.
Inyikirizo
Nitugira ukwizera gukomeye
Tuzarokoka intambara y’Imana.
Ukwizera kurangwa n’ibikorwa
Kuzarinda ubugingo bwacu.