Indirimbo ya 147
Ubutunzi butazangirika iteka
1. Data Yehova, turagushimira
Ku bw’ukuri tuzi ubu:
Kuba tubwiriza Ubwami bwawe,
Kandi buri hafi cyane!
2. Imico yawe ihebuje cyane
Ishimisha imitima.
Kuba dufite Umukiza Kristo,
Biduhesha ibyishimo.
3. Kuba hafi yawe ni umugisha.
Ni iki kindi twakwifuza?
Ubuntu bwawe butanga amahoro.
Ujye ubutugirira.
4. Dufite impamvu zo gushimira;
Twizera Ijambo ryawe.
Uha imigisha abo ukunda.
Ni bwo butunzi bw’iteka.