Indirimbo ya 160
Tugendere mu gukiranuka
1. Ya Yehova, ncira urubanza,
Wowe niringira, nkanakiranuka.
Unsuzume, unangerageze;
Unyeze mu bwenge umpe umugisha.
Inyikirizo
2. Sinicara mu banyabinyoma.
Nanga kugendana n’abanga ukuri.
Ntunyicane n’abo banyabyaha,
Amaboko yabo yuzuye igomwa.
Inyikirizo
3. Nkunda cyane ubuturo bwawe.
Ni wowe wenyine nsenga buri munsi,
Nzenguruka kirya gicaniro,
Ndangurura cyane mu gihugu hose.
Inyikirizo
Ariko jye, niyemeje rwose
Kugenda iteka mu gukiranuka.