Indirimbo ya 161
Jya usenga Yehova buri munsi
1. Dusenge Yehova azatwumva.
Kuko twitirirwa izina rye.
Tumubwire tutishisha rwose;
Ni Data wa twese twiyambaza.
Dusenge buri munsi.
2. Dusenge Yehova buri munsi,
Tujye tumusaba n’imbabazi.
Tumugane mu ngorane zose;
Ntidutinya kuko aturinda.
Dusenge buri munsi.
3. Dusenge Yehova mu bibazo,
Aruhura imitima yacu
Aturinda imihangayiko.
Uwo ni umugisha kuri twe.
Dusenge buri munsi.
4. Dusenge Yehova dushimira.
Tujye tumusingiza iteka.
Mubwire ibiri ku mutima;
Ni bwo uzabona ineza ye.
Dusenge buri munsi.