Indirimbo ya 165
Ifatanye nanjye mu gusingiza Ya!
1. Singiza Ya, ’Mwami wacu.
Ibyaremwe nibimusingize.
Izina rye nirikuzwe,
Bwira abantu iby’ububasha bwe.
Ubabwire iby’ububasha bwe.
2. Singiza Ya, agwa neza,
Nta bwo yihutira kurakara.
Ukomeye, Utangaje;
Kumuvuga biradushimisha.
Ibikorwa bye birashimisha.
3. Singiza Ya, we uhaza
Abamwiyambaza buri munsi.
Akomeza ab’intege nke.
Bose nibavuge ineza ye.
Nibavuge kugira neza kwe.
4. Singiza Ya, ari hafi;
Kandi yumva gutakamba kwacu.
Narimbure abagome,
Arinde abamukunda bose.
Narinde abamukunda bose.