Indirimbo ya 175
Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana
1. Ijuru risingiza Umuremyi.
Twibonera neza ibitangaza bye;
Ijuru rigaragaza
Ubumenyi, imbaraga n’ikuzo rye.
2.Amategeko ye aratunganye,
Anaha umuswa ubuhanga bwinshi;
Anezeza umutima.
Arabagiranisha mu maso hacu.
3. Gutinya Yehova biraboneye.
Imanza z’Imana zirakiranuka,
Ziruta zahabu nziza,
Kandi ziryoshye nk’ubuki bwiza cyane.
4. Ushimwe ku bw’amategeko yawe;
Tujye tuyumvira tuzagororerwa.
Ibikorwa byacu byose
Bibe ibikiranuka, biboneye.