Indirimbo ya 190
Indirimbo iririmbirwa Yehova
1. Turirimbira Imana
Tunezerewe, twishimye,
Tukayitura ishimwe;
Tukayisingiza.
Igira ineza nyinshi
Tuyishyikiraho cyane.
Twarabatuwe by’ukuri.
Twe turi abayo.
2. Turashimira Imana
Ku bw’umucyo wayo mwinshi,
Utumurikira cyane
Tugahumurizwa.
Tunayishimira cyane
Ibyiringiro by’Ubwami.
Duhangana n’ingorane
Twishimye dutuje.
3. Turirimba n’ijwi ryiza
Kandi dusenga Yehova
Binyuriye kuri Kristo
Muri iri sengesho:
“Yehova Mana y’ukuri,
Akira ishimwe ryacu.
Umva gutakamba kwacu,
Kuko utwitaho.”