Indirimbo ya 196
Abiyeguriye Yehova
1. Ishyanga rya Yehova,
Ryaramwiyeguriye.
Ryumvira amategeko,
Kandi rirabwiriza.
2. ’Mbaga y’abantu benshi,
Mwe ntama z’Umwungeri.
Mwaramwiyeguriye;
Arabakunda cyane.
3. Babwiriza Ijambo,
Bafite ubutwari.
Hamwe n’abasigaye,
Bakorana umwete.
4.Iyo mikumbi yombi
Ifite imigisha.
Yigana Kristo Yesu,
Ishimisha Yehova.