Indiribo ya 207
Turi aba nde?
1. Uri uwa nde se?
Wumvira Mana ki?
Kuko uwo wunamira
Ari na we ukorera.
Imana ebyiri;
Ba shobuja bombi,
Kubakunda n’umutima wose.
Bizakunanira.
2. Uri uwa nde se?
Ni nde uzumvira?
Muri za mana ebyiri,
Gira iyo uhitamo.
Ese Kayisari
Aracyagushaka?
Cyangwa ’hubwo uziyegurira
Imana y’ukuri?
3. Mbese ndi uwa nde?
Nzumvira Yehova.
Ni na we Mana y’ukuri,
Ni yo gusa nzakorera.
Yantanzeho byinshi;
Sinkorera ’bantu.
Umwana wayo yarancunguye;
Nta bwo nzacogora.
4. Turi ab’Imana!
Nta gushidikanya.
Turi abunze ubumwe
Kimwe n’amavuta meza.
Asutswe ku mutwe
Wose w’umutambyi
Ni byiza guteranira hamwe
Twigishwa ukuri.