Indiribo ya 212
Urakoze Yehova
1. Urakoze Yehova iminsi yose,
Uduha umucyo w’agaciro.
Urakoze kubera isengesho
Tukugana tutikandagira.
2. Urakoze Yehova Umwana wawe
Yaneshej urupfu na Hadesi.
Urakoze kuba utuyobora,
Ngo duhigure umuhigo wacu.
3. Urakoze Yehova ku bw’incuti
Nyakuri n’abavandimwe bacu.
Urakoze ku bw’imbaraga zawe
Umwuka udufasha mu rugendo.
4. Urakoze Mana kubera ishema
Ryo kubwiriza izina ryawe.
Urakoze n’amahane azashira,
Haze imigisha y’Ubwami bwawe.