Indirimbo ya 222
Hanga amaso ingororano!
1. Igihe impumyi zibona,
Ibipfamatwi bikumva,
Ubutayu bugatoha,
Amazi akadudubiza,
Ibimuga bisimbuka,
Duhamana n’abakunzi
Uhishiwe iyo migisha
Iyo ni yo ngororano.
2. Ibiragi bira vuga,
Abasaza bagwa itoto,
Ubutaka burumbuka,
N’ibintu byiza biramba,
Abana bararirimba,
Amahoro aganje hose,
Abapfuye barazuka,
Iyo ni yo ngororano.
3. Isege ibana n’intama,
’Ngunzu n’inka birishanya,
Umwana we abyahura,
Bizumvira akajwi ke.
Kurira bitakibaho,
Nta gutinya no gutaka,
Imana izabikora,
Iyo ni yo ngororano