Indirimbo ya 224
“Nimwikorere umugogo wanjye”
(Matayo 11:28-30, NW )
1. Yemwe mwese abarushye,
Namwe abaremerewe,
Yesu aravuze ngo
‘Nimuze mbaruhure.’
2. ‘Ndoroshye mu mutima,
Nta bwo ndi n’uw’iyi si.
Mwige gukunda nkanjye,
Mwirinde n’inzangano.’
3. ‘Umutwaro uroroshye,
Nta n’ubwo uruhije.
Mbaruhure imitima
Mwebwe ’bakiranutsi.’
4. Ujye wizera Kristo.
Na we azagukomeza;
Agufashe gukora
Neza iby’Imana ishaka.