Impamvu Tugomba Kumenya Izina ry’Imana
“UMUNTU wes’ uzāmbaz’ izina ry’Umwami [Yehova, MN], azakizwa” (Abaroma 10:13). Muri ayo magambo, intumwa Paulo yatsindagirije ukuntu ari ngombwa kuri twe kumenya izina ry’Imana. Iyo mvugo ye iratwibutsa cya kibazo cyacu cya kare: Ni kuki Yesu yashyize ‘ukubahwa’ cyangwa ‘ukwezwa’ kw’izina ry’Imana mu mwanya wa mbere cyane mu Isengesho rye ry’Intangarugero, imbere y’ibindi bintu na byo by’ingenzi? Kugira ngo tubyumve, dukeneye kwiyumvisha birenzeho ubusobanuro bw’amagambo abiri y’urufatiro.
Icya mbere, ijambo ‘kubaha’ cyangwa ‘kweza’ rishaka kuvuga iki mu by’ukuri? Tubifashe uko byakabaye ijambo ku rindi, bisobanura “gufata ikintu nk’icyera.” Ariko se izina ry’Imana ntirisanzwe ari iryera? Yego rwose. Iyo tweza izina ry’Imana, ntibiba bishaka kuvuga ko turigira iryera kurusha uko ryari riri. Ahubwo ni ukuvuga ko tuba twemera ko ryera, tukaritandukanya [n’ibindi bintu], tukariha icyubahiro gihambaye cyane. Iyo dusenga dusaba ko izina ry’Imana ryezwa, tuba dutekereza iby’igihe duhanze amaso ubwo ibyaremwe byose bizaba biryubaha, birifata nk’iryera.
Icya kabiri, ijambo “izina” rishaka kuvuga iki mu by’ukuri? Twabonye ko Imana ifite izina, Yehova, kandi ko iryo zina riboneka incuro ibihumbi n’ibihumbi muri Bibiliya. Twaganiriye no ku kamaro ko kongera gusubiza iryo zina mu mwanya waryo urikwiriye rwose muri Bibiliya. Iryo zina riramutse ridahari se amagambo y’umwanditsi wa Zaburi yasohozwa ate: “Abaz’ izina ryawe bazakwiringira; kuko wowe, Uwiteka [Yehova, MN], utarek’ abagushaka.”—Zaburi 9:10.
Ariko se, ‘kumenya izina ry’Imana’ bivuga gusa gufata mu mutwe ko izina ry’Imana mu Giheburayo ari YHWH, cyangwa Yehova mu Kinyarwanda? Oya, bivuga ibirenze ibyo. Igihe Mose yari ku musozi Sinai, “Yehova amanukira muri cya gicu, ahagararanayo na we [Mose], yivuga mu izina ko ari Yehova.” Uko kwivuga mu izina rya Yehova kwari gukubiyemo iki? Ibihereranye n’imico ye: “Yehova, Yehova, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’ukuri” (Kuva 34:5, 6, MN). Nanone mbere gato y’urupfu rwe, Mose yabwiye Abisiraeli ati “Ngiye kogez’ izina ry’ Uwiteka [Yehova, MN].” Hakurikiyeho iki? Havuzwe imwe mu mico Ye y’ingenzi, maze hasubirwamo ibyo Imana yari yarakoreye Abisiraeli ku bw’izina ryayo (Gutegeka 32:3-43). Bityo rero, kumenya izina ry’Imana bivuga kwiga icyo iryo zina rihagarariye no kuyoboka iyo Mana irifite.
Kubera ko Yehova yashyize isano hagati y’izina rye n’imico ye, imigambi n’ibikorwa bye, dushobora kumva impamvu Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari iryera (Abalewi 22:32). Rifite ikuzo ryinshi cyane, rirakomeye, riteye ubwoba kandi riri hejuru cyane ahatagerwa (Zaburi 8:1; 99:3; 148:13). Ni byo koko, izina ry’Imana si nk’icyapa kiri aho gusa. Rigaragaza kamere yayo. Nta bwo ryari izina ry’igihe gito gusa, ryo gukoreshwa igihe runaka ngo hanyuma risimbuzwe icyitiriro nk’“Umwami.” Yehova ubwe yabwiye Mose ati “[Yehova, MN] . . . iryo ni ryo zina ryanjy’ iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahorahw ibihe byose.”—Kuva 3:15.
N’iyo umuntu yagerageza ate, ntateze gutsembaho izina ry’Imana ku isi. “Uherey’ ahw izuba rirasira ukagez’ aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga; kand’ ahantu hose boserez’ izina ryanjy’ imibavu, bakantur’ amatur’ aboneye; kukw izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga; ni k’Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingab’ avuga.”—Malaki 1:11; Kuva 9:16; Ezekieli 36:23.
Kubera iyo mpamvu rero, ukwezwa kw’izina ry’Imana ni ikintu cy’ingenzi cyane kurusha kure ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Imigambi y’Imana yose ifitanye isano n’izina ryayo. Ibibazo by’abantu byatangiye ubwo Satani yaharabikaga ubwa mbere izina rya Yehova, akihandagaza amwita umubeshyi, kandi ko ngo adakwiriye kuyobora ubwoko bwa kimuntu (Itangiriro 3:1-6; Yohana 8:44). Izina ry’Imana nirimara gukurwaho ikizinga koko, ni bwo abantu bazakizwa burundu ingaruka mbi z’ikinyoma cya Satani. Ni yo mpamvu Abakristo basenga babivanye ku mutima basaba ko izina ry’Imana ryezwa. Ariko hari n’ibintu bashobora gukora kugira ngo baryeze.
Ni Gute Dushobora Kweza Izina ry’Imana
Uburyo bumwe ni ukubwira abandi ibihereranye na Yehova no kuberekeza ku Bwami buyobowe na Yesu Kristo, bwo mizero rukumbi y’abantu (Ibyahishuwe 12:10). Hari benshi babikora muri iki gihe, bityo bakaba basohoza amagambo y’ubuhanuzi bwa Yesaya: “Kand’ uwo munsi muzavuga muti: Nimushim’ Uwiteka [Yehova, MN], mwambaz’ izina rye, mwamamaz’ imirimo ye mu mahanga, muvuge yukw izina rye rishyizwe hejuru. Muririmbir’ Uwiteka [Yehova, MN] kuko yakoz’ ibihebuje byose; ibyo nibyamamare mw isi yose.”—Yesaya 12:4, 5.
Ubundi buryo ni ukumvira amategeko n’amabwiriza by’Imana. Yehova yabwiye ishyanga ry’Isirayeli ati “Nuko mujye mwitonder’ amategeko yanjye, muyumvire: nd’ Uwiteka [Yehova, MN]. Ntimugasuzuguz’ izina ryanjye ryera, kugira ngo nerezwe hagati mu Bisirayeli: nd’ Uwiteka [Yehova, MN] ubeza.”—Abalewi 22:31, 32.
Ni buryo ki igikorwa cy’Abisirayeli cyo gukurikiza Amategeko ya Yehova cyejeje izina rye? Ayo mategeko yahabwaga Abisirayeli yari ashingiye ku izina rye (Kuva 20:2-17). Bityo rero, mu gukurikiza ayo Mategeko, babaga barimo berekana icyubahiro n’ishimwe iryo zina rikwiriye. Ikirenze ibyo kandi, ishyanga ry’Abisirayeli ryitirirwaga izina rya Yehova (Gutegeka 28:10; 2 Ngoma 7:14). Iyo bitwaraga neza, ibyo byamuheshaga ikuzo, mbese nk’uko umwana witwara neza ahesha se icyubahiro.
Ku rundi ruhande, iyo Abisirayeli bateshukaga ntibakurikize Amategeko y’Imana, babaga basuzuguje izina ryayo. Bityo, ibyaha nk’ibyo gutambira ibigirwamana ibitambo, kurahira ibinyoma, gukandamiza abakene no gusambana, Bibiliya ibivugaho ko ari ‘ugusuzuguza izina ry’Imana.’—Abalewi 18:21; 19:12; Yeremia 34:16; Ezekieli 43:7.
Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bahawe amategeko ashingiye ku izina ry’Imana (Yohana 8:28). Kandi na bo bifatanyije n’‘ubwoko bwo kubaha izina rya Yehova’ (Ibyakozwe 15:14). Ku bw’ibyo, Umukristo usenga abivanye ku mutima ati “izina ryawe ryubahwe” azeza iryo zina mu mibereho ye bwite yumvira amategeko y’Imana yose (1 Yohana 5:3). Ibyo bikubiyemo no kumvira amategeko yatanzwe n’Umwana w’Imana, ni ukuvuga Yesu, ari na we waheshaga Se ikuzo buri gihe.—Yohana 13:31, 34; Matayo 24:14; 28:19, 20.
Mu ijoro ryabanjirije iyicwa rye, Yesu yatsindagirije agaciro k’izina ry’Imana ku Bakristo. Amaze kubwira Se ati “Nabamenyeshej’ izina ryawe, kandi nzaribamenyesha,” yakomeje asobanura ati “ng’ urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo” (Yohana 17:26). Igikorwa cy’abigishwa cyo kwiga ibihereranye n’izina ry’Imana, kigaragaza ko bo ubwabo baje kumenya urukundo rw’Imana. Yesu yari yarabashoboje kugera aho bamenya Imana, bakamenya ko ari Se ubakunda.—Yohana 17:3.
Icyo Rikurebaho
Mu ikoraniro ry’intumwa z’Abakristo n’abagabo b’abasaza b’i Yerusalemu, mu kinyejana cya mbere, umwigishwa Yakobo yavuze ati “Simoni yabatekererej’ ukw Imana yatangiye kugenderer’ abanyamahanga kubatoranyamw ubgoko bgo kūbah’ izina ryayo.” Mbese ushobora kubarirwa mu bo Imana ibona ko ari “ubgoko bgo kūbah’ izina ryayo” niba udakoresha cyangwa utitirirwa iryo zina?—Ibyakozwe 15:14.
N’ubwo abenshi bifata ntibakoreshe izina Yehova, n’abahinduzi benshi ba Bibiliya bakarikura mu buhinduzi bwabo, hari za miriyoni na za miriyoni z’abantu ku isi hose bakiranye ibyishimo igikundiro cyo kwitirirwa izina ry’Imana no kurikoresha, atari mu gusenga gusa, ahubwo no mu biganiro bya buri munsi, no kuribwira abandi. Haramutse hagize umuntu ukubwira iby’Imana yo muri Bibiliya kandi agakoresha izina Yehova, wahita wumva ko ari mu yihe dini? Hari itsinga rimwe gusa ku isi rikoresha izina ry’Imana buri gihe mu gusenga kwaryo, mbese nk’uko abayisengaga bo mu gihe cya kera babigenzaga. Abo ni Abahamya ba Yehova.
Iryo zina rishingiye kuri Bibiliya ry’Abahamya ba Yehova ryerekana ko abo Bakristo ari ‘ubwoko bwo kubaha izina ry’Imana.’ Bishimira kwitirirwa iryo zina, kuko ari ryo Yehova Imana ubwe yise abasenga by’ukuri. Muri Yesaya 43:10, dusoma ngo “Mwebge n’umugaragu wanjye natoranije, mur’ abagabo bo guhamy’ ibyanjye; ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] avuga.” Ni bande Imana yarimo ibwira? Ngaho irebere nawe imwe muri iyo mirongo ibanza.
Ku murongo wa 5 kugeza ku wa 7 y’icyo gice, Yesaya aragira ati “Ntutinye, ndi kumwe nawe; nzazan’ urubyaro rwawe ndukur’ iburasirazuba, nzagukoranya ngukur’ iburengerazuba. Nzabgir’ ikasikazi nti: Barekure! n’ikusi mpabgire nti: Wibīmana. Nzanir’ abahungu banjye bave kure, n’abakobga banjye bave ku mpera y’isi; nzanir’ umuntu wese witiriw’ izina ryanjye, uwo naremeye kumpesh’ icyubahiro. Ni jye wamuremye; ni jye wamubumbye.” Muri iki gihe, iyo mirongo ihuje neza n’ubwoko bw’Imana ubwayo yakoranyije mu mahanga yose kugira ngo buyihimbaze kandi bube abahamya bayo. Bityo rero, ntabwo izina ry’Imana riyiranga gusa, ahubwo rinafasha mu kuranga abagaragu bayo ku isi muri iki gihe cyacu.
Imigisha yo Kumenya Izina ry’Imana
Yehova arinda abakunda izina rye. Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “Kuko yankunz’ akaramata, ni cyo nzamukiriza: Nzamushyira hejuru, kuko yameny’ izina ryanjye” (Zaburi 91:14). Ikindi kandi, arabibuka: “Maz’ abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN] baraganiraga, Uwiteka [Yehova, MN] agateg’ amatwi, akumva; nukw igitabo kikandikirw’ imbere ye cy’urwibutso rw’abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN], bakita kw izina rye.”—Malaki 3:16.
Bityo rero, inyungu zo kumenya no gukunda izina ry’Imana ntibigarukira kuri ubu buzima gusa. Abantu bumvira Yehova, yabasezeranije ubuzima bw’iteka burangwamo ibyishimo muri Paradizo hano ku isi. Dawidi yarahumekewe maze yandika ibi ngo “Abakor’ ibyaha bazarimburwa; arikw abaterez’ Uwiteka [Yehova, MN] ni bo bazaragw’ igihugu. Ariko, abagwaneza bazaragw’ igihugu, bazishimir’ amahoro menshi.”—Zaburi 37:9, 11.
Ibyo bizagerwaho bite? Yesu yatanze igisubizo. Muri rya Sengesho Ntangarugero yatwigishije kujya dusenga dutya tuti “Izina ryawe ryubahwe,” yongeyeho ati “Ubgami bgawe buze, iby’ushaka bibeho mw isi, nk’uko biba mw ijuru” (Matayo 6:9, 10). Ni byo koko, Ubwami bw’Imana buri mu maboko ya Yesu Kristo buzeza izina ry’Imana kandi buzazana n’imibereho myiza kuri iyi si. Buzatsembaho ubugome bukureho intambara, ubwicanyi, inzara, uburwayi n’urupfu.—Zaburi 46:8, 9; Yesaya 11:9; 25:6; 33:24; Ibyahishuwe 21:3, 4.
Ushobora kwironkera ubuzima bw’iteka munsi y’ubwo Bwami. Mu buryo ki? Wabikesha kumenya Imana. “Ubu ni bgo bugingo buhoraho, ko bakumenya, kw ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kugira ngo wironkere ubwo bumenyi ntangabuzima.—Ibyakozwe 8:29-31.
Twizeye ko ubusobanuro buri muri aka gatabo bwakwemeje ko Umuremyi afite izina bwite kandi ry’agaciro kenshi mu maso ye. Ryagombye kuba iry’agaciro kenshi no mu maso yawe. Turakwifuriza rwose gusobanukirwa neza akamaro ko kumenya no gukoresha iryo zina, cyane cyane mu bihereranye no gusenga.
Nanone kandi turakwifuriza rwose kumva ko wagombye kwiyemeza kunga mu ry’umuhanuzi Mika wavuganye ubushizi bw’amanga, dore hashize ibinyejana byinshi, ati “Kuk’ ubgoko bgose buzagendera mw izina ry’ikigirwamana cyabgo; natwe tuzagendera mw izina ry’Uwiteka [Yehova, MN] Imana yacu, iteka ryose.”—Mika 4:5.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 28]
‘Kumenya izina ry’Imana’ bivuga ibirenze gufata mu mutwe ko izina ry’Imana ari Yehova
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]
Izina rya Yehova rifite ‘ikuzo ryinshi cyane rirakomeye, riteye ubwoba kandi riri hejuru cyane ahatagerwa.’ Imigambi y’Imana yose ishingiye ku izina ryayo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru cyitwa Anglican Theological Review (Ukwakira 1959), Dr. Walter Lowrie yatsindagirije akamaro ko kumenya izina ry’Imana. Yanditse agira ati “Mu mishyikirano y’abantu ni ingenzi cyane kumenya izina bwite, izina ryihariye ry’uwo dukunda, uwo turimo tuganira, cyangwa se uwo turimo tuvuga. Ni na ko bimeze rwose mu mishyikirano y’umuntu n’Imana. Umuntu utazi Imana mu izina, mu by’ukuri nta bwo aba yumva ko ifite kamere yayo yihariye, nta bwo aba afitanye na yo imishyikirano ishingiye ku biganiro (ari cyo isengesho rigamije), kandi ntashobora kuyikunda, niba ayibona nk’imbaraga z’aho ngaho gusa zitagira kamere.