Igice cya 8
Bihatira kunesha
SIMURUNA
1. (a) Ni irihe torero ryakurikiyeho mu kwakira ubutumwa Yesu wahawe ikuzo yatanze? (b) Kuba Yesu yariyise Uwa mbere, [akaba] ari na we w’imperuka, byibukije iki Abakristo bo muri iryo torero?
MURI iki gihe, umugi wahoze ari uwa Efeso wahindutse amatongo. Ariko aho ubutumwa bwa kabiri bwa Yesu bwoherejwe ho na n’ubu haracyari umugi utuwe. Ku birometero bigera kuri 55 ugana mu majyaruguru y’amatongo ya Efeso, hari umugi wo muri Turukiya witwa Izmir kandi ubu hari amatorero ane y’Abahamya ba Yehova agizwe n’ababwiriza barangwa n’ishyaka. Aho ni ho hahoze umugi wa Simuruna mu kinyejana cya mbere. Turebe noneho amagambo ya Yesu akurikira: “wandikire marayika w’itorero ry’i Simuruna uti ‘uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati’” (Ibyahishuwe 2:8). Ayo magambo Yesu yavuze yibukije Abakristo b’i Simuruna ko ari we muntu wa mbere wabaye indahemuka Yehova ubwe yazuye akamuha ubuzima bw’umwuka budapfa, kandi ko ari na we wa nyuma wazuwe atyo. Yesu ubwe ni we wari kuzazura abandi Bakristo basizwe bose. Birumvikana rero ko ari we ukwiriye rwose kugira inama abavandimwe be bafite ibyiringiro byo kuzasangira na we ubuzima budapfa mu ijuru.
2. Kuki Abakristo bose bahumurizwa n’amagambo y’uwari warapfuye none akaba ari muzima?
2 Yesu yatanze urugero igihe yihanganiraga ibitotezo azira gukiranuka, bityo ahabwa ingororano yari imukwiriye. Kuba yarabaye indahemuka kugeza apfuye kandi nyuma yaho akazuka, ni byo rufatiro rw’ibyiringiro ku Bakristo bose (Ibyakozwe 17:31). Kuba Yesu ‘yari yarapfuye none akaba ari muzima’ bigaragaza ko iby’umuntu yaba agomba kwihanganira byose azira ukuri, aba ataruhiye ubusa. Kuzuka kwa Yesu ni isoko y’inkunga ikomeye ku Bakristo bose, cyane cyane iyo bibaye ngombwa ko bababazwa bazira ukwizera kwabo. Mbese nawe waba uri mu mimerere nk’iyo? Ushobora guterwa inkunga n’aya magambo akurikira Yesu yabwiye itorero ry’i Simuruna.
3. (a) Ni iyihe nkunga Yesu yateye Abakristo bi Simuruna? (b) Ko Abakristo bi Simuruna bari abakene, kuki Yesu yavuze ko ari “[a]batunzi”?
3 “Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani” (Ibyahishuwe 2:9). Nta cyo Yesu anenga abavandimwe be b’i Simuruna, ahubwo arabashima. Bagezweho n’imibabaro myinshi bazira ukwizera kwabo. Ni abakene mu by’umubiri, kandi uko bigaragara, babitewe n’ubudahemuka bwabo (Abaheburayo 10:34). Ariko iby’umwuka ni byo bimirije imbere, kandi bibikiye ubutunzi mu ijuru bahuje n’inama Yesu yatanze (Matayo 6:19, 20). Ni yo mpamvu Umwungeri Mukuru abona ari ‘abatunzi.’—Gereranya na Yakobo 2:5.
4. Ni ba nde barwanyije cyane Abakristo b’i Simuruna, kandi se Yesu yabonaga ate abo babarwanyaga?
4 Icyo Yesu yibandaho cyane ni uko Abakristo b’i Simuruna batotejwe cyane n’Abayahudi kavukire. Mu mizo ya mbere, abenshi mu bayoboke b’idini ry’Abayahudi biyemeje kurwanya Ubukristo kugira ngo butamamara (Ibyakozwe 13:44, 45; 14:19). None dore nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo gusa Yerusalemu ishenywe, abo Bayahudi b’i Simuruna bagaragaje umwuka nk’uwo wa Satani. Ntibitangaje kuba Yesu yarabonaga ko ari “ab’isinagogi ya Satani”!a
5. Ni ibihe bigeragezo Abakristo b’i Simuruna bari bagiye guhura na byo?
5 Yesu yahumurije Abakristo b’i Simuruna bari bahanganye n’urwango nk’urwo, agira ati “ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo” (Ibyahishuwe 2:10). Mu mwandiko w’umwimerere w’Ikigiriki, Yesu yakoresheje incuro eshatu ngenga ya kabiri y’ubwinshi, yerekana ko ibyo yavugaga byarebaga itorero muri rusange. Ntiyashoboraga kwizeza Abakristo b’i Simuruna ko imibabaro yabo yari hafi kurangira. Bamwe muri bo bagombaga gukomeza gutotezwa kandi bagashyirwa mu nzu y’imbohe. Bagombaga kumara “iminsi cumi” bababazwa. Umubare icumi ugereranya ibintu byuzuye cyangwa bitunganye mu isi. Abo Bakristo b’indahemuka bari bakungahaye mu buryo bw’umwuka na bo bagombaga kugeragezwa mu buryo bwuzuye bakiri ku isi.
6. (a) Kuki Abakristo b’i Simuruna batagombaga gutinya? (b) Ubutumwa Yesu yoherereje itorero ry’i Simuruna yabushoje mu yahe magambo?
6 Ariko rero, Abakristo b’i Simuruna ntibagombaga gutinya cyangwa ngo bagamburure. Gukomeza kuba indahemuka kugeza ku iherezo byari kuzatuma bahabwa ingororano y’“ikamba ry’ubugingo,” kuri bo ibyo bikaba bisobanura guhabwa ubugingo budapfa mu ijuru (1 Abakorinto 9:25; 2 Timoteyo 4:6-8). Intumwa Pawulo yabonaga ko kwigomwa ikintu cyose, ndetse n’ubuzima bwe bwo ku isi, byari bikwiriye kugira ngo abone iyo ngororano y’igiciro cyinshi (Abafilipi 3:8). Uko bigaragara, izo ndahemuka z’i Simuruna na zo ni ko zabibonaga. Yesu yashoje ubutumwa bwe agira ati ‘ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero. “Unesha nta cyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri”’ (Ibyahishuwe 2:11). Unesha azahabwa ubugingo budapfa mu ijuru, kandi urupfu ntacyo rushobora kumutwara.—1 Abakorinto 15:53, 54.
“Muzamara iminsi cumi mubabazwa”
7, 8. Kimwe n’itorero ry’i Simuruna, ni gute itorero rya Gikristo “ryageragejwe” mu mwaka wa 1918?
7 Kimwe n’Abakristo b’i Simuruna, muri iki gihe abagize itsinda rya Yohana hamwe na bagenzi babo ‘barageragejwe’ kandi baracyakomeza ‘kugeragezwa.’ Kuba bakomeza kuba indahemuka mu bigeragezo bigaragaza ko bagize ubwoko bw’Imana (Mariko 13:9, 10). Nyuma y’igihe gito umunsi w’Umwami utangiye, ubutumwa Yesu yoherereje Abakristo b’i Simuruna bwahumurije cyane itsinda rito ry’abari bagize ubwoko bwa Yehova hirya no hino ku isi (Ibyahishuwe 1:10). Kuva mu mwaka wa 1879, abagize iryo tsinda bacukumbura mu Ijambo ry’Imana bashaka ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka kandi bishimira kubugeza no ku bandi. Ariko mu Ntambara ya Mbere yIsi Yose, baranzwe kandi bararwanywa cyane, bitewe ku ruhande rumwe n’uko batashishikariye kujya mu ntambara nk’abandi, ku rundi ruhande bakazira ko batatinye gushyira ahagaragara amakosa akorwa n’amadini yiyita aya gikristo. Ibitotezo batejwe na bamwe mu bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo byarushijeho gukara mu mwaka wa 1918, bikaba byari bimeze nk’ibyo Abakristo b’i Simuruna batejwe n’Abayahudi bari muri uwo mugi.
8 Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibitotezo byarakomeje cyane bigera naho Perezida mushya wa Sosayiti Watch Tower, Joseph F. Rutherford hamwe na barindwi mu bafasha be bafungwa ku ya 22 Kamena 1918, abenshi bagakatirwa imyaka 20 y’igifungo. Baje kurekurwa nyuma y’amezi icyenda, hatanzwe ingwate. Ku ya 14 Gicurasi 1919, urukiko rw’ubujurire rwakuyeho ibyo bihano bari bahawe barengana, kuko basanze hari amakosa 130 yari yarakozwe mu iburanishwa ry’urwo rubanza. Mu mwaka wa 1918, Judge Manton, wo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma, akaba yari yaranahawe na Kiliziya umudari w’ishimwe wo mu rwego rwo hejuru, yari yanze ko abo Bakristo batangirwa ingwate. Mu mwaka wa 1939, na we ubwe yaje gukatirwa imyaka ibiri y’igifungo acibwa n’ihazabu y’amadolari 10.000, kubera ibyaha bitandatu yaregwaga byo kwaka no kurya ruswa.
9. Mu gihe u Budage bwategekwaga n’Abanazi, Hitileri yakoreye iki Abahamya ba Yehova, kandi se abakuru b’amadini babyakiriye bate?
9 Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi mu Budage, Hitileri yabuzanyije umurimo w’Abahamya ba Yehova wo kubwiriza. Mu gihe cy’imyaka myinshi, Abahamya ibihumbi n’ibihumbi bajugunywe mu mazu y’imbohe no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa kandi bagirirwa nabi cyane. Abenshi bahasize ubuzima, ndetse abasore bagera kuri 200 banze kujya ku rugamba mu ngabo za Hitileri barishwe. Ikigaragaza ko ibyo byose abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bari babishyigikiye, ni amagambo y’umupadiri w’Umugatolika yanditswe mu kinyamakuru cyasohotse ku ya 29 Gicurasi 1938 (The German Way). Dore amwe muri ayo magambo: “ubu hari igihugu agatsiko k’abiyita. . . Abigishwa ba Bibiliya [Abahamya ba Yehova] bamaze gucibwamo. Icyo gihugu ni u Budage! . . . Igihe Adolf Hitileri afata ubutegetsi maze Abepisikopi b’Abagatolika bo mu Budage bakabimusaba, Hitileri yaravuze ati ‘izo ngirwa Bigishwa ba Bibiliya [Abahamya ba Yehova] ni abo guhungabanya umutekano. . . . Mbafata nk’abatekamutwe kandi sinzihanganira ko Abagatolika bo mu Budage banduzwa n’uwo mucamanza w’Umunyamerika Rutherford. Nciye [Abahamya ba Yehova] mu Budage.’” Maze uwo mupadiri yungamo ati “utyoo!”
10. (a) Mu gihe umunsi w’Umwami wakomezaga, ni ibihe bitotezo Abahamya ba Yehova bahuye na byo? (b) Imanza Abakristo bagiye baburana baharanira uburenganzira bw’idini zagiye zigera ku ki?
10 Mu gihe umunsi w’Umwami wari ugikomeza, Inzoka n’urubyaro rwayo ntibyahwemye kurwanya Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo. Benshi muri bo barafunzwe kandi baratotezwa bikabije (Ibyahishuwe 12:17). Abo banzi bakomeje ‘kugira amategeko urwitwazo rw’igomwa,’ ariko abagize ubwoko bwa Yehova bakomeje gushikama bavuga bati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Zaburi 94:20; Ibyakozwe 5:29). Mu mwaka wa 1954, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohoye inyandiko ivuga ngo mu myaka mirongo ine ishize, ibihugu birenga mirongo irindwi byagiye bishyiraho amategeko abangamira Abahamya kandi birabatoteza. Aho byabaga bishoboka ko abo Bakristo batanga ikirego mu nkiko kugira ngo bahabwe umudendezo mu by’idini, barabikoze kandi bagiye batsinda mu buryo bugaragara mu bihugu bitari bike. Mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, Abahamya ba Yehova bahatsindiye incuro 50.
11. Ni ubuhe buhanuzi bwa Yesu buvuga iby’ikimenyetso cyo kuhaba kwe bwasohoreye ku Bahamya ba Yehova mu gihe cy’umunsi wUmwami?
11 Nta rindi dini ryumviye mu buryo bwuzuye itegeko Yesu yatanze ryo guha Kayisari ibye (Luka 20:25; Abaroma 13:1, 7). Nyamara kandi, nta n’irindi ryagize abayoboke benshi bafunzwe mu bihugu byinshi mu gihe cy’ubutegetsi butandukanye, kandi na n’ubu ibyo bikaba bigikomeza mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Amerika, mu Burayi, muri Afurika no muri Aziya. Ubuhanuzi bukomeye bwa Yesu buhereranye n’ikimenyetso cy’ukuhaba kwe bwari bukubiyemo n’aya magambo ngo “ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Matayo 24:3, 9). Ibyo rwose ni ko byasohoreye ku Bahamya ba Yehova mu gihe cy’umunsi w’Umwami.
12. Ni gute abagize itsinda rya Yohana bakomeje ubwoko bw’Imana kugira ngo bushobore guhangana n’ibitotezo?
12 Abagize itsinda rya Yohana bakomeje kwibutsa abagize ubwoko bw’Imana iby’ingenzi mu bikubiye mu magambo Yesu yabwiye Abakristo b’i Simuruna, kugira ngo babakomeze bityo bashobore guhangana n’imibabaro. Urugero, igihe ibitotezo by’Abanazi byatangiraga, mu mwaka wa 1933 n’uwa 1934 Umunara w’Umurinzi wasohoye inyandiko nk’izi ngo “Ntimubatinye,” yasobanuraga ibikubiye muri Matayo 10:26-33; “Itanura,” yari ishingiye muri Daniyeli 3:17, 18; “Iminwa y’Intare,” yari ishingiye muri Daniyeli 6:23. Mu myaka ya 1980, ari na cyo gihe iki gitabo cyasohotse ku ncuro ya mbere mu Cyongereza kandi icyo gihe Abahamya ba Yehova bakaba baratotezwaga cyane mu bihugu birenze 40, Umunara w’Umurinzi wakomeje ubwoko bw’Imana binyuze mu ngingo igira iti “Baratotezwa, ariko barishimye!” hamwe n’indi yagiraga iti Abakristo bihanganira ibitotezo.b
13. Kimwe n’Abakristo b’i Simuruna, kuki Abahamya ba Yehova batigeze batinya ibitotezo?
13 Mu by’ukuri koko, Abahamya ba Yehova bahura n’ibitotezo hamwe n’ibindi bigeragezo mu minsi icumi y’ikigereranyo. Kimwe n’Abakristo b’i Simuruna, ntibigeze batinya, kandi nta n’umwe muri twe ugomba gukurwa umutima n’uko imidugararo igenda irushaho kwiyongera ku isi. Twiteguye kwihanganira imibabaro ndetse no kwemera ‘kunyagwa ibintu byacu’ tunezerewe (Abaheburayo 10:32-34). Nitwiga Ijambo ry’Imana kandi tukarishyira mu bikorwa, ni bwo tuzaba dufite ibidukwiriye byose ngo duhagarare dushikamye mu kwizera. Wizere udashidikanya ko Yehova ashobora kukurinda kugira ngo ukomeze gushikama, kandi wizere rwose ko azabikora. ‘Mwikoreze amaganya yawe yose, kuko akwitaho.’—1 Petero 5:6-11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hashize imyaka igera kuri 60 Yohana apfuye, Polycarpe wari umaze imyaka 86, yatwikiwe i Simuruna azize ko yanze kwihakana Yesu. Hari igitabo batekereza ko cyaba cyaranditswe muri icyo gihe, kivuga ko mu gihe inkwi zo kumutwika zakorakoranywaga, “Abayahudi bo, nk’uko bari barabigize akamenyero, bari bashishikajwe cyane no kugira uruhare muri icyo gikorwa,” nubwo ibyo byabaye ari ku “munsi w’Isabato nkuru.”—The Martyrdom of Polycarp.
b Reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 15 Gashyantare 1934, 1 Mutarama 1935, 1 Werurwe 1935, 1 Kanama 1983 (mu Gifaransa).
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 39]
Mu gihe cy’imyaka myinshi, abahanga mu by’amateka bagiye batanga ibihamya bigaragaza ukuntu Abahamya ba Yehova bo mu Budage bakomeje kuba indahemuka mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi. Mu mwaka wa 1986, umuhanga mu by’amateka witwa Claudia Koonz yasohoye igitabo cyavuze ibi bikurikira: “hari umubare munini cyane w’Abadage batari bashyigikiye Abanazi bemeye gutegekwa n’ubwo butegetsi batemeraga. . . . Ku rundi ruhande, hari abantu batanganyaga umubare n’abo ba mbere kandi batari bahuje na bo ibitekerezo, abo bakaba bari Abahamya 20.000. Hafi ya bose uko bakabaye, banze kugandukira ubutegetsi bw’Abanazi mu buryo ubwo ari bwo bwose. . . . Iryo tsinda ryari ryunze ubumwe cyane kurusha andi matsinda yose y’abanze kugandukira ubwo butegetsi, ryaterwaga imbaraga n’idini. Kuva bigitangira, Abahamya ba Yehova birinze gufatanya n’ubutegetsi bw’Abanazi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Yemwe na nyuma y’aho abapolisi ba Gestapo basenyeye ahari ibiro bikuru byabo muri icyo gihugu mu mwaka wa 1933 kandi bagaca idini ryabo mu mwaka wa 1935, banze kuva ku izima, ndetse banga no kuvuga ngo ‘Heil Hitler.’ Abagera hafi kuri kimwe cya kabiri cy’Abahamya ba Yehova bose (cyane cyane abagabo), bajyanywe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, abageze ku gihumbi baricwa abandi igihumbi bapfa hagati ya 1933 na 1945. . . . Abagatolika n’Abaporotesitanti bagiye bumva abayobozi babo babatera inkunga yo gufatanya na Hitileri. Niba bamwe muri bo barabyanze, babikoze ari ukurenga ku mategeko ya kiliziya na leta.”—Mothers in the Fatherland.