Igice cya 9
Bakomeza izina rya Yesu
PERUGAMO
1. Ni irihe torero ryagejejweho ubutumwa bukurikiraho bwa Yesu, kandi se abo Bakristo babaga mu mugi umeze ute?
MU KIBAYA cy’Uruzi rwitwa Caïque kiri ku birometero 80 ugana mu majyaruguru y’i Simuruna, no ku birometero hafi 25 uvuye ku nkombe z’inyanja, ni ho hahoze umugi wa Perugamo, ubu hakaba hitwa Bergama. Uwo mugi wari waramamaye cyane bitewe n’urusengero rw’ikigirwamana cyitwa Zewu cyangwa Jupiter rwari ruhubatse. Mu myaka ya 1800, abahanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bimuriye igicaniro cy’urwo rusengero mu nzu ndangamurage yitwa Pergamon-Museum iri i Berlin mu Budage, aho na n’ubu gishobora kuboneka hamwe n’ibishushanyo by’ibibumbano n’ibishushanyije ku nkuta by’imana z’abapagani. Ni ubuhe butumwa Umwami Yesu yari agiye koherereza itorero ryabaga aho hantu hasengerwaga ibigirwamana?
2. Yesu yimenyekanishije ate uwo ari we, kandi se kuba afite ‘inkota ifite ubugi impande zombi’ bisobanura iki?
2 Yesu atangira avuga uwo ari we, agira ati “wandikire marayika w’itorero ry’i Perugamo uti ‘ufite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi aravuga aya magambo ati’” (Ibyahishuwe 2:12). Hano Yesu asubiramo ibimuvugwaho mu Byahishuwe 1:16. Kubera ko ari Umucamanza akaba ari na we uzisohoza, azarimbura abatoteza abigishwa be. Mbega ukuntu biteye inkunga! Ariko ku byerekeye urubanza, abari mu itorero bamenye nanone ko Yehova ‘azabanguka agashinja’ abiyita Abakristo bose basenga ibigirwamana, bagasambana, bakabeshya, bagahemuka ndetse bakirengagiza abari mu bukene, akabikora binyuze kuri iyo ‘ntumwa y’isezerano’ Yesu Kristo (Malaki 3:1, 5; Abaheburayo 13:1-3). Birakwiriye rwose ko twita ku nama n’uko gukosorwa bitangwa n’Imana binyuze kuri Yesu!
3. Ni iyihe misengere y’ikinyoma yari yarasakaye i Perugamo, kandi se kuki twavuga ko ari ho ‘intebe y’ubwami ya Satani’ yari iri?
3 Dore noneho ibyo Yesu abwira iryo torero: “nzi aho uba ko ari ho intebe y’ubwami bwa Satani iri” (Ibyahishuwe 2:13a). Mu by’ukuri, abo Bakristo bari bakikijwe n’abantu basenga Satani. Uretse urusengero rwa Zewu, hari n’igicaniro cya Esculape, yari imana y’ubuvuzi. Nanone Perugamo yari izwiho kuba yari indiri y’abasengaga Umwami w’abami. Ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “Satani” risobanurwa ngo “Urwanya,” naho “intebe y’ubwami” ye ikagereranya ubutware afite bwo kuyobora isi mu gihe Imana ikibyihanganiye. Kuba i Perugamo hari abantu benshi basengaga ibigirwamana, byagaragazaga neza ko “intebe y’ubwami” ya Satani yari ishyigikiwe cyane muri uwo mugi. Mbega ukuntu Satani agomba kuba yararakajwe cyane no kubona Abakristo baho bataramupfukamiraga ngo bifatanye mu gusenga igihugu!
4. (a) Ni mu yahe magambo Yesu ashimira Abakristo b’i Perugamo? (b) Ni iki Pline wari igisonga cy’Umwami w’abami w’i Roma yandikiye umwami Trajan ku bihereranye n’uko yajyaga agenza Abakristo? (c) Ni iyihe myifatire Abakristo b’i Perugamo bakomeje kugira nubwo bari mu kaga?
4 Koko rero, ‘intebe y’ubwami ya Satani’ yari iri i Perugamo. Icyakora, Yesu akomeza avuga ati “nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba” (Ibyahishuwe 2:13). Mbega ishimwe rikora ku mutima! Nta gushidikanya ko kuba Antipa yarishwe ahowe Imana byatewe n’uko yanze kwifatanya mu bikorwa by’abadayimoni no mu gusenga umwami w’abami w’Abaroma. Hashize igihe gito Yohana ahawe ubwo buhanuzi, Pline le Jeune wari igisonga cy’umwami w’abami Trajan w’i Roma, yandikiye uwo mwami amusobanurira uko yajyaga agenza abaregwaga kuba Abakristo, kandi umwami w’abami yari yarabimwemereye. Pline avuga ko iyo abaregwaga bahakanaga ko ari Abakristo, barekurwaga ari uko “basubiyemo amasengesho [y]ababwiraga yo gusenga ibigirwamana, bakosereza imibavu igishushanyo . . . [cya Trajan] kandi bakagitura divayi. . . hanyuma bakavuma Kristo.” Uwatahurwagaho kuba Umukristo wese yaricwaga. Nubwo Abakristo b’i Perugamo bari muri ako kaga ko kwicwa, ntibihakanye ukwizera kwabo. ‘Bakomeje izina rya Yesu’ mu buryo bw’uko bakomeje kubaha umwanya we w’ikirenga wo kuba Intwari ya Yehova n’Umucamanza washyizweho na we. Bakomeje kuba indahemuka bagera ikirenge mu cya Yesu bakaba abahamya b’Ubwami.
5. (a) Ni iki muri iki gihe cyagereranywa na gahunda yo gusenga umwami w’abami cyatumye Abakristo bo muri iki gihe bagerwaho n’ibigeragezo bikaze cyane? (b) Ni mu buhe buryo Umunara w’Umurinzi wafashije Abakristo?
5 Mu bihe binyuranye, Yesu yari yaramenyekanishije ko Satani ari we utegeka iyi si mbi, ariko kubera ko Yesu yakomeje kuba indahemuka, Satani nta bubasha yari amufiteho (Matayo 4:8-11; Yohana 14:30). Muri iki gihe, ibihugu bikomeye, ariko cyane cyane umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo, byarwaniye gutegeka isi (Daniyeli 11:40). Umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo warushijeho kwiyongera, kandi ya gahunda yahozeho yo gusenga umwami w’abami muri iki gihe yasimbuwe n’umwuka wo kwirata igihugu wogeye ku isi hose. Ingingo zirebana no kutabogama zasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1939 (mu Cyongereza), iyo ku ya 1 Gashyantare 1980 n’iyo ku itariki ya 1 Nzeri 1986 (mu Gifaransa), zagaragaje neza inyigisho zo muri Bibiliya zisuzuma icyo kibazo, bityo ziha inama Abakristo bifuza kugendera mu izina rya Yehova no kunesha isi, nk’uko Yesu yabikoranye ubutwari.—Mika 4:1, 3, 5; Yohana 16:33; 17:4, 6, 26; 18:36, 37; Ibyakozwe 5:29.
6. Kimwe na Antipa, ni gute Abahamya ba Yehova bahagaze bashikamye muri iki gihe?
6 Izo nama zaje zikenewe cyane. Abahamya ba Yehova, baba abasizwe cyangwa bagenzi babo, bagombaga guhagarara bashikamye mu kwizera kugira ngo badatwarwa n’umwuka w’abantu bari bashajijwe no gukunda igihugu by’agakabyo. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abanyeshuri n’abarimu amagana n’amagana birukanywe mu mashuri kubera ko banze kuramutsa ibendera, mu gihe mu Budage ho Abahamya batotejwe bya kinyamaswa bazira ko banze kuramutsa ibendera ririho ikirangantego cy’ishyaka ry’Abanazi. Nk’uko twamaze kubivuga, Abanazi bishe abagaragu b’indahemuka ba Yehova babarirwa mu bihumbi kubera ko banze gufatanya na bo muri uko gusenga igihugu. Mu myaka ya 1930, igihe gusenga umwami w’abami Shinto wo mu Buyapani byari bikunzwe na benshi, ababwiriza babiri b’abapayiniya babibye imbuto nyinshi z’Ubwami mu gihugu cya Tayiwani cyari cyarigaruriwe n’Abayapani. Abasirikare bahategekaga barabafunze, umwe muri bo agwa muri gereza azize gufatwa nabi. Undi na we babaye nk’aho bamurekuye nyuma yaho, ariko bamukurikiza isasu mu mugongo; uwo akaba ari Antipa wo muri iki gihe. No muri iki gihe, hari ibihugu bihatira abantu kuramya ibirangantego by’igihugu no kwitangira Leta batizigamye. Abasore benshi b’Abahamya barafunzwe, abatari bake baricwa, bazira ko bakomeje gushikama ku kutivanga kwabo kwa gikristo babigiranye ubutwari. Niba muri bamwe mu rubyiruko ruhanganye n’ibyo bibazo, mujye mwiyigisha Ijambo ry’Imana buri munsi kugira ngo mugire ‘ukwizera ngo muzakize ubugingo’ mufite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—Abaheburayo 10:39 kugeza 11:1; Matayo 10:28-31.
7. Ni gute abana bamwe bo mu Buhinde bahanganye n’ikibazo cyo gusenga igihugu, kandi se icyo kibazo cyarangiye gite?
7 Urubyiruko ruri mu mashuri rwahanganye n’ibibazo nk’ibyo. Mu mwaka wa 1985, muri leta ya Kerala ho mu Buhinde, abasore batatu b’Abahamya ba Yehova banze kunyuranya n’ukwizera kwabo gushingiye kuri Bibiliya, banga kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Bahagararaga mu cyubahiro mu gihe abandi banyeshuri babaga baririmba, ariko ibyo ntibyababujije kwirukanwa mu ishuri. Se w’abo bana yatanze ikirego mu rukiko kugeza ubwo cyageze mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Buhinde aho abacamanza babiri bavugiye neza abo bana, bavugana ubutwari bati “umuco wacu wigisha ubworoherane, filozofiya yacu yigisha ubworoherane, itegekonshinga ryacu rihamya ubworoherane; twe kubupfobya.” Ibyanditswe n’ibinyamakuru kuri urwo rubanza, ndetse n’amagambo y’ibanze y’ibinyamakuru byavugaga neza iby’abo bana, byagaragarije igihugu cyose, ni ukuvuga hafi kimwe cya gatanu cy’abatuye isi, ko mu Buhinde hari Abakristo basenga Imana y’ukuri Yehova kandi bashikamye mu budahemuka ku mahame yo muri Bibiliya.
Ibintu bishobora kutugiraho ingaruka mbi
8. Ni ibihe bintu Yesu yabonye ko ari ngombwa kubicyahira Abakristo b’i Perugamo?
8 Ni koko, Abakristo b’i Perugamo bakomeje gushikama rwose. Icyakora, Yesu yarababwiye ati “ariko rero, mfite bike nkugaya.” Bari barakoze iki cyari gikwiriye kugawa? Yesu akomeza agira ati “kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y’Abisirayeli kugira ngo barye intonōrano kandi basambane.”—Ibyahishuwe 2:14.
9. Balamu yari muntu ki, kandi se ni gute inama ye yashyize “igisitaza imbere y’Abisirayeli”?
9 Mu gihe cya Mose, umwami Balaki w’i Mowabu yaguriye Balamu, umuhanuzi utari Umwisirayeli ariko wari ufite ubumenyi runaka ku birebana n’inzira za Yehova, kugira ngo avume Isirayeli. Yehova yanze ko Balamu avuma Abisirayeli, amutegeka kubasabira imigisha no kuvuma abanzi babo. Balamu yacubije uburakari bwa Balaki amugira inama yo kubarwanya akoresheje uburyo bufifitse kurushaho. Yamusabye kureka Abamowabukazi bagashukashuka abagabo bo muri Isirayeli bakabatera gusambana na bo no gusenga imana y’ikinyoma Baali y’i Pewori! Ayo mayeri yageze ku ntego. Abisirayeli barasambanye bikongereza uburakari bukiranuka bwa Yehova, bituma abateza icyago cyica abantu 24.000 muri bo. Icyo cyago cyahagaze ari uko umutambyi Finehasi akoze igikorwa cyiza cyo kuvana ikibi mu Bisirayeli.—Kubara 24:10, 11; 25:1-3, 6-9; 31:16.
10. Ni ibihe bisitaza byari byarinjiye mu itorero ry’i Perugamo, kandi se kuki abo Bakristo bibwiye ko Imana yari kwirengagiza ibicumuro byabo?
10 Mbese no mu gihe cya Yohana hariho ibisitaza nk’ibyo i Perugamo? Byari bihari! Ubusambanyi no gusenga ibigirwamana byari byarinjiye mu itorero. Abo Bakristo ntibari baritaye ku miburo yatanzwe n’Imana ibinyujije ku ntumwa Pawulo (1 Abakorinto 10:6-11). Kubera ko bari barihanganiye ibitotezo, wenda bibwiraga ko Yehova yari kwirengagiza ubusambanyi bwabo. Ku bw’ibyo, Yesu yavuze yeruye ko bagombaga kwamaganira kure ibyo bikorwa bibi.
11. (a) Ni iki Abakristo basabwa kwirinda, kandi se ni ibihe bitekerezo bagomba kwirinda kugira? (b) Uko imyaka yagiye ihita, ni abantu bangahe bagiye bacibwa mu itorero rya gikristo, kandi se abenshi ni ukubera iyihe mpamvu?
11 Muri iki gihe nabwo, Abakristo bagomba kwirinda ‘guhindura ubuntu bw’Imana yacu [urwitwazo rwo gukora] iby’isoni nke’ (Yuda 4). Dusabwa kwanga ikibi no ‘kubabaza umubiri wacu’ kugira ngo dukomeze kurangwa n’ingeso nziza za gikristo (1 Abakorinto 9:27; Zaburi 97:10; Abaroma 8:6). Ntituzigere na rimwe twibwira ko kugira ishyaka mu murimo w’Imana no kuba indahemuka mu bigeragezo biduha uburenganzira bwo kwishora mu busambanyi. Uko imyaka yagiye ihita, ku isi yose abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bagiye bacibwa mu itorero rya gikristo, abenshi muri bo bazira ubusambanyi. Ndetse hari imyaka umubare wabo wagiye urenga uw’abishwe muri Isirayeli ya kera bazira Baali y’i Pewori. Nimucyo tujye dukomeza kuba maso kugira ngo tutazigera na rimwe tubarirwa muri bo.—Abaroma 11:20; 1 Abakorinto 10:12.
12. Nk’uko byagenze ku bagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera, ni ayahe mahame areba Abakristo muri iki gihe?
12 Nanone Yesu yacyashye Abakristo b’i Perugamo kubera ko ‘baryaga ibyaterekerejwe ibishushanyo.’ Ibyo byari bikubiyemo iki? Dukurikije amagambo Pawulo yandikiye Abakorinto, birashoboka ko bamwe baba barakoresheje nabi umudendezo baheshwaga n’uko ari Abakristo, maze bagakomeretsa umutimanama wa bagenzi babo ku bushake. Ariko birashoboka cyane ko bifatanyaga mu buryo runaka mu mihango yo gusenga ibigirwamana (1 Abakorinto 8:4-13; 10:25-30). Abakristo b’indahemuka muri iki gihe bagomba gukoresha umudendezo wabo mu buryo buzira ubwikunde, bakitwararika kugira ngo batabera igisitaza bagenzi babo. Nta gushidikanya, bagomba kwirinda uburyo bwo gusenga ibigirwamana bwo muri iki gihe, urugero nko gusenga ibyamamare byo kuri za televiziyo, muri sinema no mu mikino, cyangwa ngo bagire imana yabo amafaranga n’inda zabo.—Matayo 6:24; Abafilipi 1:9, 10; 3:17-19.
Kwirinda kwiremamo ibice
13. Ni gute Yesu yongeye gucyaha Abakristo b’i Perugamo, kandi se kuki iryo torero ryari ribikwiriye?
13 Yesu yongeye gucyaha Abakristo b’i Perugamo, agira ati “nawe ni ko umeze, ufite abakomeza inyigisho z’Abanikolayiti nka bo” (Ibyahishuwe 2:15). Mbere yaho, Yesu yari yarashimiye Abefeso ko bangaga ibikorwa by’ako gatsiko. Ariko Abakristo b’i Perugamo bari bakeneye guhabwa inama kugira ngo barinde itorero abarizanamo ibyo kwiremamo ibice. Bagombaga gushyiraho imihati myinshi kurushaho, bagakomeza kugendera ku mahame ya gikristo, kugira ngo ubumwe Yesu yasabye mu isengesho rye riri muri Yohana 17:20-23 budahungabana. Byari ngombwa ko ‘bahuguzwa inyigisho z’agakiza [kandi] bagatsinda ababagishaga impaka.’—Tito 1:9.
14. (a) Kuva itorero rya gikristo rigitangira, ni ba nde ryagombaga guhangana na bo, kandi se intumwa Pawulo avuga ate iby’abo bantu? (b) Ni ayahe magambo ya Yesu agomba kwitabwaho n’uwo ari we wese wumva yakurikira agatsiko k’abitandukanyije?
14 Kuva itorero rya gikristo rigitangira, ryahanganye n’abahakanyi b’abibone bakoreshaga amagambo ashyeshyenga y’ibinyoma, ‘bakazana ibyo gutandukanya n’ibigusha binyuranye’ n’inyigisho zitangwa binyuze ku bo Yehova akoresha (Abaroma 16:17, 18). Mu nzandiko intumwa Pawulo yanditse hafi ya zose, yatanze umuburo ku birebana no kwirinda ibyo bintu.a Muri iki gihe, nubwo Yesu yagaruye ubumwe n’isuku mu itorero ry’ukuri rya gikristo, akaga katerwa no kwiremamo ibice karacyariho. Bityo, uwo ari we wese waba atekereza gukurikira agatsiko k’abitandukanyije bityo agakora agatsiko k’idini, yagombye kwita kuri aya magambo ya Yesu: “nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.”—Ibyahishuwe 2:16.
15. Kwiremamo ibice bitangira bite?
15 Kwiremamo ibice bitangira bite? Wenda umuntu wiyita umwigisha ashobora gutera abandi gushidikanya, ahakana bimwe mu bintu by’ukuri ko muri Bibiliya (urugero, nk’ibyo kuba turi mu minsi y’imperuka), noneho hakaba havamo abirema agatsiko bakitandukanya n’abandi maze bakamukurikira (2 Timoteyo 3: 1; 2 Petero 3:3, 4). Cyangwa hari nubwo umuntu yanenga uburyo Yehova akoresha mu gusohoza umurimo we, wenda abitewe no gushaka gukora ibitamugoye, akavuga ko kujya kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku nzu n’inzu bidahuje n’Ibyanditswe kandi ko atari ngombwa. Kwifatanya muri uwo murimo dukurikije urugero rwa Yesu n’intumwa ze, byafasha abo bantu gukomeza kwicisha bugufi. Nyamara bahitamo kwitandukanya ngo biyorohereze ubuzima, wenda bakajya basoma Bibiliya rimwe na rimwe igihe bahuriye hamwe biherereye (Matayo 10:7, 11-13; Ibyakozwe 5:42; 20: 20, 21). Usanga bafite ibitekerezo bihariye ku byerekeye urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, ku birebana n’itegeko rya Bibiliya ryo kwirinda amaraso, kwizihiza iminsi mikuru no kunywa itabi. Byongeye kandi, basuzugura izina rya Yehova, ndetse ntibatinda kongera kugira ibitekerezo nk’iby’amadini yiyita aya gikristo adafatana ibintu uburemere. Ikibi kurushaho, ni uko hari bamwe boshywa na Satani bagatangira ‘gukubita abagaragu bagenzi babo,’ bahoze ari abavandimwe babo.—Matayo 24:49, Ibyakozwe 15:29; Ibyahishuwe 17:5.
16. (a) Kuki uwahungabanyijwe n’inyigisho z’abahakanyi yagombye guhita yihana? (b) Ni iki kizagera ku banga kwihana?
16 Umuntu wese uhungabanywa n’inyigisho z’abahakanyi yari akwiriye kumvira inama ya Yesu akihana. Tugomba kugendera kure poropagande y’abahakanyi kuko imeze nk’uburozi. Ishingiye ku ishyari no ku rwango, bityo ikaba itandukanye n’ukuri gukiranuka, kutagira ikizinga kandi gukundwa, Yesu ageza ku itorero rye (Luka 12:42; Abafilipi 1:15, 16; 4:8, 9). Naho ku binangira bakanga kwihana, Umwami Yesu ‘azabarwanya abatikure inkota ndende yo mu kanwa ke.’ Ashungura abagize ubwoko bwe nk’umuntu ugosora, kugira ngo arinde ubumwe yasabye mu isengesho mu ijoro rya nyuma yamaze ku isi ari kumwe n’abigishwa be (Yohana 17:20-23, 26). Kubera ko abahakanyi banga ubufasha n’inama zuje urukundo bahabwa n’inyenyeri ziri mu kiganza cya Yesu cy’iburyo, abacira urubanza maze akabahana yihanukiriye, akabajugunya “mu mwijima hanze.” Baracibwa, bityo ntibongere kumera nk’umusemburo mu bwoko bw’Imana.—Matayo 24:48-51; 25:30; 1 Abakorinto 5:6, 9, 13; Ibyahishuwe 1:16.
‘Manu yahishwe hamwe n’ibuye ryera’
17. Ni iyihe ngororano ibikiwe Abakristo basizwe ‘bazanesha,’ kandi se ni iki Abakristo b’i Perugamo bagombaga kwirinda?
17 Abantu bose bakurikiza inama Yesu atanga binyuze ku buyobozi bw’umwuka wera wa Yehova bazahabwa ingororano ikomeye. Tega amatwi! ‘Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero. “Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n’ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese keretse urihabwa”’ (Ibyahishuwe 2:17). Bityo, Abakristo b’i Perugamo kimwe n’ab’i Simuruna, batewe inkunga yo ‘kunesha.’ Kugira ngo ibyo bigerweho, Abakristo b’i Perugamo, ari na ho intebe ya Satani iri, bagombaga guca ukubiri n’ibikorwa byo gusenga ibigirwamana. Bagombaga kwirinda ubusambanyi, kwiremamo ibice n’ubuhakanyi bufitanye isano na Balaki na Balamu, n’agatsiko k’ingirwadini k’Abanikolayiti. Kubigenza batyo byari gutuma abo Bakristo basizwe batumirirwa kurya kuri “manu yahishwe.” Ibyo bisobanura iki?
18, 19. (a) Manu Yehova yahaga Abisirayeli yari imeze ite? (b) Ni iyihe manu yari yarahishwe? (c) Kurya manu yahishwe bigereranya iki?
18 Mu gihe cya Mose, Yehova yatanze manu kugira ngo agaburire Abisirayeli mu gihe bamaze bari mu rugendo mu butayu. Iyo manu ntiyari ihishwe, kuko buri gitondo, uretse ku munsi w’Isabato, yabonekaga mu buryo bw’igitangaza, imeze nk’utubuto dusa n’ikime kivuze gitwikiriye ubutaka. Ubwo ni uburyo Imana yakoresheje kugira ngo itume Abisirayeli bakomeza kubaho. Kugira ngo ibyo bitibagirana, Yehova yategetse Mose gufata ‘kuri uwo mugati’ akawubikira ‘ab’ibihe by’[Abisirayeli] byari kuzaza,’ akawubika mu rwabya rw’izahabu rwashyizwe mu isanduku yera y’isezerano.—Kuva 16:14, 15, 23, 26, 33; Abaheburayo 9:3, 4.
19 Mbega ikigereranyo gikwiriye! Iyo manu yari yarahishwe Ahera Cyane h’ihema ry’ibonaniro ry’Imana, ahari urumuri rw’igitangaza rwamurikiraga hejuru y’umupfundikizo w’Isanduku y’Isezerano, urumuri rwari ikimenyetso cy’uko Yehova ubwe ahari (Kuva 26:34). Nta wari ufite uburenganzira bwo kwinjira aho hantu hera ngo arye kuri “manu yahishwe.” Ariko kandi, Yesu yavuze ko abigishwa be basizwe bazanesha bazarya kuri manu yahishwe. Nk’uko Yesu yabigenje mbere yabo, na bo bazinjira Ahera ariko ‘atari Ahera haremwe n’intoki hasuraga ha handi h’ukuri, ahubwo bazinjira mu ijuru ubwaho’ (Abaheburayo 9:12, 24). Iyo bazutse, bambara ukutabora n’ukudapfa, ubwo bukaba ari uburyo buhebuje Imana yateganyije bwagereranyijwe no guhabwa “manu yahishwe,” yari ibyokurya bitabora. Mbega igikundiro gifitwe n’iryo tsinda rito ry’abazanesha!—1 Abakorinto 15:53-57.
20, 21. (a) Guhabwa ibuye ryera bigereranya iki ku Bakristo basizwe? (b) None se ko hari amabuye yera 144.000 gusa, ni ibihe byiringiro abagize imbaga y’abantu benshi bafite?
20 Nanone, abo bantu bahabwa “ibuye ryera.” Mu nkiko z’Abaroma, bifashishaga ibuye mu guca imanza.b Ibuye ryera ryasobanuraga guhanagurwaho icyaha, mu gihe ibuye ryirabura ryo ryasobanuraga guhabwa igihano, akenshi kikaba cyari icyo gupfa. Kuba Yesu aha “ibuye ryera” Abakristo b’i Perugamo bishobora kumvikanisha ko abona ko ari abere, ko batariho ikizinga. Ariko amagambo ya Yesu ashobora kugira ibindi bisobanuro. Mu gihe cy’Abaroma, nanone amabuye yakoreshwaga mu gutanga uburenganzira bwo kwinjira mu birori bikomeye. Bityo, ibuye ryera rishobora kugereranya ikintu gikomeye cyane ku Mukristo wasizwe wanesheje, ari cyo kwemererwa kuba mu mwanya w’icyubahiro mu ijuru mu bukwe bw’Umwana w’Imana. Amabuye 144.000 nk’ayo ni yo yonyine azatangwa.—Ibyahishuwe 14:1; 19:7-9.
21 Mbese ibyo bisobanura ko utitaweho niba uri umwe mu bagize imbaga y’abantu benshi, bagenzi babo Bakristo basizwe? Oya rwose! Nubwo utazahabwa ibuye ryera ryo kwemererwa kwinjira mu ijuru, ukomeje kwihangana wazarokoka umubabaro ukomeye kandi ukazifatanya mu murimo ushimishije wo kugarura Paradizo ku isi. Muri uwo murimo, uzifatanya n’abantu b’indahemuka bazazuka babayeho mbere y’igihe cy’ubukristo, hamwe n’abo mu zindi ntama bazaba baherutse gupfa. Amaherezo, abandi bapfuye bose bacunguwe bazishimira kuzukira ku isi izaba yahindutse paradizo.—Zaburi 45:17; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9, 14.
22, 23. Izina ryanditswe ku ibuye rihabwa Abakristo basizwe risobanura iki, kandi se ni iyihe nkunga ibyo byagombye kudutera?
22 Izina rishya ryanditswe ku ibuye risobanura iki? Izina riranga nyiraryo kandi rikamutandukanya n’abandi. Abo Bakristo basizwe bahabwa iryo buye ari uko bamaze kurangiza isiganwa ryabo ryo ku isi kandi banesheje. Uko bigaragara rero, izina ryanditswe ku ibuye rifitanye isano n’igikundiro bafite cyo kubana na Yesu mu ijuru. Uwo ni umwanya w’igikundiro cyane wo kwemererwa gukora umurimo wa cyami, ukaba uzahabwa kandi ukishimirwa n’abazaragwa Ubwami bwo mu ijuru bonyine. Bityo rero, ni uguhabwa inshingano cyangwa izina “ritazwi n’umuntu wese, keretse ūrihabwa.”—Gereranya n’Ibyahishuwe 3:12.
23 Mbega ukuntu ibyo bitera inkunga abagize itsinda rya Yohana bigatuma bumva ibyo umwuka ubwira amatorero kandi bakabishyira mu bikorwa! Kandi se mbega ukuntu ibyo bitera bagenzi babo bagize imbaga y’abantu benshi, inkunga yo gukorana na bo mu budahemuka igihe cyose bakiri kumwe hano ku isi no kwifatanya na bo mu kwamamaza Ubwami bwa Yehova!
Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Reba nanone 1 Abakorinto 3:3, 4, 18, 19; 2 Abakorinto 11:13; Abagalatiya 4:9; Abefeso 4:14, 15; Abafilipi 3:18, 19; Abakolosayi 2:8; 1 Abatesalonike 3:5; 2 Abatesalonike 2:1-3; 1 Timoteyo 6:3-5; 2 Timoteyo 2:17; 4:3, 4; Tito 1:13, 14; 3:10; Abaheburayo 10:26, 27.
b Reba Ibyakozwe 26:10. Aya magambo ngo “nemeraga ko babica” akomoka ku magambo y’Ikigiriki ahinduwe uko yakabaye asobanurwa ngo “nashyiragaho ibuye ryanjye [bityo ngatora] umwanzuro wo kubarwanya.”
[Amafoto yo ku ipaji ya 43]
Ibi bimenyetso bigaragaza ko imisengere ya gipagani yari yogeye biboneka mu nzu ndangamurage yitwa Pergamon-Museum y’i Berlin
[Ifoto yo ku ipaji ya 45]
Hari manu yari yarahishwe mu isanduku y’isezerano. Ku Bakristo basizwe kandi banesheje, guhabwa manu y’ikigereranyo yahishwe bisobanura guhabwa ukudapfa
[Ifoto yo ku ipaji ya 45]
Ibuye ryera rihabwa abemerewe kwinjira mu bukwe bw’Umwana w’Intama