ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 13 pp. 66-73
  • Gura zahabu yatunganyirijwe mu ruganda

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gura zahabu yatunganyirijwe mu ruganda
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Uravuga uti “ndi umukire”’
  • Inama ku birebana no ‘kuba umutunzi’
  • Gukoresha umuti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka
  • Inyungu zizanwa no gucyahwa no guhanwa
  • ‘Gusangira ifunguro rya nimugoroba’
  • Intebe y’Ubwami ihabwa abanesheje
  • Umva ibyo umwuka ubwira amatorero!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Nimwumve ibyo umwuka ubwira amatorero
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Wiringira Imana mu rugero rungana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Twihingemo kuba abantu bumvira uko imperuka igenda yegereza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 13 pp. 66-73

Igice cya 13

Gura zahabu yatunganyirijwe mu ruganda

LAWODIKIYA

1, 2. Itorero rya nyuma muri arindwi yakiriye ubutumwa bwa Yesu wahawe ikuzo ryari riherereye he, kandi se ni ibihe bintu bimwe na bimwe byarangaga uwo mugi?

ITORERO ry’i Lawodikiya ni ryo rya nyuma muri arindwi yakiriye ubutumwa bwa Yesu wazutse. Ubwo butumwa na bwo bwari bukubiyemo inama zihumura amaso kandi zigashishikariza umuntu kugira icyo akora.

2 Muri iki gihe, amatongo ya Lawodikiya aboneka hafi ya Denizli, ku birometero bigera kuri 90 ugana mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Alaseni. Mu kinyejana cya mbere, Lawodikiya yari umugi ukungahaye cyane. Kubera ko wari ihuriro ry’imihanda ikomeye, hari ahantu h’ingenzi cyane ku mirimo ijyaniranye n’amabanki n’ubucuruzi. Mu bintu byinjizaga amafaranga menshi muri uwo mugi, harimo umuti w’amaso wari waramamaye cyane, kandi nanone uwo mugi wari uzwi cyane bitewe n’imyenda myiza cyane yahakorerwaga yabaga ikoze mu bwoya bwiza bwirabura. Ikibazo cyo kubura amazi cyari gikomereye uwo mugi cyari cyarakemuwe hakoreshejwe umuyoboro wazanaga amazi aturutse mu mashyuza yari kure yaho gato. Birumvikana ko ayo mazi yageraga muri uwo mugi akiri akazuyazi.

3. Yesu yatangiye ate ubutumwa yoherereje itorero ry’i Lawodikiya?

3 Lawodikiya yari bugufi bwa Kolosayi. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakolosayi, yavuze iby’urwandiko yari yaroherereje ab’i Lawodikiya (Abakolosayi 4:15, 16). Ntituzi icyo Pawulo yanditse muri urwo rwandiko, ariko ubutumwa Yesu yoherereje ab’i Lawodikiya bugaragaza ko bari mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka iteye agahinda. Ariko Yesu, nk’uko yagiye abigenza mbere, yabanje kwivuga uwo ari we agira ati “wandikire umumarayika w’itorero ry’i Lawodikiya uti ‘dore ibyo Amen, umuhamya wizerwa kandi w’ukuri, akaba ari intangiriro y’ibyo Imana yaremye avuga.’”​—Ibyahishuwe 3:14, “NW.”

4. Ni mu buhe buryo Yesu ari “Amen”?

4 Kuki Yesu yiyita “Amen”? Iryo zina rituma ubutumwa bwe burushaho kugira ububasha mu birebana no guca imanza. Ijambo “Amen” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanurwa ngo “rwose” cyangwa ngo “bibe bityo,” kandi abantu barivuga nyuma y’isengesho kugira ngo bagaragaze ko bemeranya n’ibimaze kuvugwa muri iryo sengesho (1 Abakorinto 14:16). Yesu ni “Amen” kubera ko gushikama kwe kuzuye n’urupfu rwe rw’igitambo byemeza kandi bigahamya ko amasezerano ya Yehova y’agaciro kenshi azasohozwa yose uko yakabaye (2 Abakorinto 1:20). Uhereye icyo gihe rero, birakwiriye ko amasengesho yose aturwa Yehova binyuze kuri Yesu.​—Yohana 15:16; 16:23, 24.

5. Ni mu buhe buryo Yesu ari ‘umuhamya wizerwa kandi w’ukuri’?

5 Nanone Yesu ni “umuhamya wizerwa kandi w’ukuri.” Mu buhanuzi, akunze kuvugwaho ko arangwa n’ubudahemuka, ukuri no gukiranuka, kubera ko ari umugaragu wa Yehova Imana wiringirwa mu buryo bwuzuye (Zaburi 45:5; Yesaya 11:4, 5; Ibyahishuwe 1:5; 19:11). Ni Umuhamya wa Yehova uruta abandi bose. Koko rero, kubera ko Yesu ari intangiriro “y’ibyo Imana yaremye,” yamamaje ikuzo ry’Imana kuva mu ntangiriro (Imigani 8:22-30). Igihe yari hano ku isi ari umuntu, yahamije ukuri (Yohana 18:36, 37; 1 Timoteyo 6:13). Amaze kuzuka, yasezeranyije abigishwa be umwuka wera, maze arababwira ati “muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.” Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yesu yakomeje kuyobora abo Bakristo basizwe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Ibyakozwe 1:6-8; Abakolosayi 1:23). Mu by’ukuri, birakwiriye ko Yesu yitwa umuhamya wizerwa kandi w’ukuri. Abakristo basizwe b’i Lawodikiya bari kungukirwa cyane no kumvira inama ze.

6. (a) Ni mu yahe magambo Yesu avugamo imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero ry’i Lawodikiya? (b) Ni uruhe rugero rwiza rwa Yesu Abakristo b’i Lawodikiya bananiwe gukurikiza?

6 Ni ubuhe butumwa Yesu yari afitiye ab’i Lawodikiya? Ntiyabashimye. Ahubwo yababwije ukuri ati “nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka” (Ibyahishuwe 3:15, 16). Ubutumwa nk’ubwo buvuye ku Mwami Yesu Kristo wari kubwakira ute? Ese ntiwari gukanguka maze ukisuzuma? Nta gushidikanya, ab’i Lawodikiya bagombaga kwikangura kuko bari barahwekereye mu buryo bw’umwuka, uko bigaragara bakaba ari nta cyo bari bitayeho na busa. (Gereranya na 2 Abakorinto 6:1.) Yesu, uwo abo Bakristo bagombye kuba bariganye, buri gihe agirira ishyaka ryinshi Yehova n’umurimo we (Yohana 2:17). Byongeye kandi, abicisha bugufi babonye ko buri gihe agwa neza kandi akiyoroshya, bityo akagarurira abantu ubuyanja nk’uko amazi afutse amera igihe cy’ubushyuhe bwinshi (Matayo 11:28, 29). Ariko noneho, Abakristo b’i Lawodikiya ntibari bashyushye cyangwa ngo bakonje. Kimwe n’amazi yatembaga agana mu mugi wabo, bari barahindutse akazuyazi. Yesu yashoboraga kubanga maze ‘akabaruka’! Ku rwacu ruhande, nimucyo buri gihe tujye twihatira kugarurira abandi ubuyanja mu buryo bw’umwuka, kandi tubigirane ishyaka nk’uko Yesu yabigenje.​—Matayo 9:35-38.

‘Uravuga uti “ndi umukire”’

7. (a) Ni gute Yesu yagaragaje umuzi w’ikibazo Abakristo b’i Lawodikiya bari bafite? (b) Kuki Yesu avuga ko Abakristo b’i Lawodikiya ari ‘impumyi kandi bambaye ubusa’?

7 Mu by’ukuri se, umuzi w’ikibazo Abakristo b’i Lawodikiya bari bafite ni uwuhe? Amagambo Yesu yababwiye afite icyo aduhishurira. Yarabwiye ati “kuko uvuga uti ‘ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye,’ utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa” (Ibyahishuwe 3:17; gereranya na Luka 12:16-21). Kubera ko babaga mu mugi ukize cyane, bumvaga biyizeye bitewe n’ubutunzi bwabo. Birashoboka ko imibereho yabo yari yaratwawe n’ibyaberaga muri za sitade n’amazu yaberagamo imikino inyuranye, ku buryo bari basigaye “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana”a (2 Timoteyo 3:4). Ariko kandi, nubwo abo Bakristo bi Lawodikiya bari bafite ubutunzi, bari bakennye mu buryo bw’umwuka. Niba wenda hari n’‘ubutunzi baba baribikiye mu ijuru,’ bwari buke cyane (Matayo 6:19-21). Ntibakomeje kugira ijisho rireba neza, ngo bahe Ubwami bw’Imana umwanya wa mbere mu mibereho yabo. Mu by’ukuri bari mu mwijima; mu buryo bw’umwuka bari impumyi zitabona (Matayo 6:22, 23, 33). Byongeye kandi, nubwo bashobora kuba barambaraga imyenda myiza bitewe n’uko bari abakire, Yesu yabonaga ko bari bambaye ubusa. Nta myambaro yo mu buryo bw’umwuka iranga Abakristo bari bafite.​—Gereranya n’Ibyahishuwe 16:15.

8. (a) Ni mu buhe buryo imimerere imeze nk’iy’i Lawodikiya iriho no muri iki gihe? (b) Ni gute Abakristo bamwe bishutse muri iyi si irangwa n’umururumba?

8 Mbega imimerere ibabaje! Ariko se ntitujya tubona kenshi imimerere nk’iyo muri iki gihe? Ni iyihe mpamvu ituma habaho imimerere nk’iyo? Biterwa no kwiyiringira bituruka ku kwishingikiriza ku butunzi no ku bushobozi bw’abantu. Kimwe n’abayoboke b’amadini yiyita aya gikristo, hari bamwe mu bagize ubwoko bwa Yehova bishutse, bibwira ko kujya mu materaniro rimwe na rimwe bihagije kugira ngo bashimishe Imana. Bagerageza gushaka uko babyifatamo ‘bakora iby’iryo jambo’ by’urwiyerurutso gusa (Yakobo 1:22). Birengagiza imiburo itangwa kenshi n’abagize itsinda rya Yohana, ugasanga bahoza imitima yabo ku myambarire igezweho, ku mamodoka no ku mazu, kandi imibereho yabo bakayishingira ku myidagaduro no ku binezeza (1 Timoteyo 6:9, 10; 1 Yohana 2:15-17). Ibyo byose bituma baba ibihuri mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 5:11, 12). Aho gukonja cyangwa kuba akazuyazi, bari bakwiriye guhembera “umuriro w’umwuka” kandi bakagaragaza ishyaka ryo ‘kubwiriza ijambo.’​—1 Abatesalonike 5:19, NW; 2 Timoteyo 4:2, 5.

9. (a) Ni ayahe magambo ya Yesu yagombye gutuma Abakristo b’akazuyazi bikubita agashyi, kandi kuki? (b) Ni gute itorero rishobora gufasha “intama” zizimira?

9 Yesu abona ate Abakristo b’akazuyazi? Bagombye gukangurwa n’aya magambo adaciye ku ruhande Yesu yavuze agira ati ‘ntuzi ko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi ko uri umukene n’impumyi, ndetse wambaye ubusa?’ Imitimanama yabo yabaye ibinya, ku buryo batanazi rwose ko bari mu mimerere iteye agahinda. (Gereranya n’Imigani 16:2; 21:2.) Iyo mimerere ibabaje iri mu itorero ntigomba kwirengagizwa. Abasaza, hamwe n’abandi bagenwa na bo, baramutse batanze urugero rwiza mu byo kugaragaza ishyaka no kuragira umukumbi babigiranye urukundo, bashobora gutuma abagereranywa n’‘intama’ zazimiye bongera kugira ibyishimo bahoranye mbere, bituruka ku murimo ukoranywe umutima wose.​—Luka 15:3-7.

Inama ku birebana no ‘kuba umutunzi’

10. ‘Zahabu’ Abakristo b’i Lawodikiya basabwa kugura na Yesu ni iki?

10 Ese hari umuti wavura imimerere ibabaje yari mu Bakristo b’i Lawodikiya? Yee, uwo muti waboneka baramutse bakurikije inama ya Yesu igira iti “dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi” (Ibyahishuwe 3:18). ‘Zahabu’ nyayo y’Umukristo, yatunganyirijwe mu ruganda igakurwaho imyanda yose, yari gutuma baba ‘abatunzi mu by’Imana’ (Luka 12:21). Ariko se ni hehe bari kugurira iyo zahabu? Ntibari kuyigura mu banyamabanki bo muri uwo mugi, ahubwo bari kuyigura na Yesu! Intumwa Pawulo yasobanuye icyo iyo zahabu ari cyo igihe yasabaga Timoteyo gutegeka Abakristo b’abakire gukora “ibyiza [ngo] babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza.” Kwitanga muri ubwo buryo ni byo byonyine byashoboraga gutuma “basingira ubugingo nyakuri” (1 Timoteyo 6:17-19). Abakristo b’i Lawodikiya bari abakire, bagombye kuba barakurikije iyo nama ya Pawulo, bityo bakaba abakire mu buryo bw’umwuka.​—Reba nanone Imigani 3:13-18.

11. Ni izihe ngero dufite muri iki gihe z’abagura ‘zahabu yatunganyirijwe mu ruganda’?

11 Ese muri iki gihe hari ingero z’Abakristo bagura ‘zahabu yatunganyirijwe mu ruganda’? Barahari rwose! Ndetse n’igihe umunsi w’Umwami wari wegereje, hari itsinda rito ry’abigishwa ba Bibiliya ryasobanukiwe ko hari inyigisho nyinshi z’ibinyoma zo mu madini yiyita aya gikristo zikomoka i Babuloni. Muri zo twavuga nk’Ubutatu, kudapfa k’ubugingo, kubabarizwa mu muriro utazima, kubatiza impinja no gusenga amashusho (urugero nk’umusaraba n’amashusho ya Mariya). Mu guharanira ukuri kwa Bibiliya, abo Bakristo batangaje ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro byonyine rukumbi by’abantu bose, kandi ko igitambo cy’incungu cya Yesu ari cyo kizahesha abantu agakiza. Bagaragaje mbere y’imyaka igera kuri 40 ko ubuhanuzi bwa Bibiliya bwerekana ko umwaka wa 1914, ari cyo gihe ibihe by’Abanyamahanga byagombaga kurangirira, hagakurikiraho ibintu biteye ubwoba byari kuba ku isi.​—Ibyahishuwe 1:10.

12. Ni nde wari ku isonga mu Bakristo bari bamaze gukanguka, kandi se ni gute yabaye intangarugero mu birebana no kwibikira ubutunzi mu ijuru?

12 Uwari ku isonga muri abo Bakristo bari bamaze gukanguka yari Charles Taze Russell, akaba ari na we watangije itsinda ry’icyigisho cya Bibiliya mu ntangiriro y’imyaka ya 1870, ahitwa Allegheny (ubu hakaba ari muri Pittsburgh) muri leta ya Pennsylvanie, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Igihe Russell yatangiraga gushakashaka ukuri, yari afatanyije na se mu mirimo y’ubucuruzi yari kuzatuma aba umuherwe. Ariko yagurishije imigabane yari afite mu maduka bari bafatanyije, hanyuma akoresha umutungo we wose mu gutangaza Ubwami bw’Imana ku isi hose. Mu mwaka wa 1884, Russell yabaye Perezida wa mbere w’umuryango wo mu rwego rw’idini ubu witwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Mu mwaka wa 1916, yaguye muri gari ya moshi, hafi y’ahitwa Pampa muri leta ya Texas, arimo ajya i New York. Urugendo rwe rwa nyuma rwo kubwiriza mu burengerazuba bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwari rwamumazemo imbaraga. Yabaye intangarugero mu birebana no kwibikira ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka mu ijuru. Muri iki gihe, urwo rugero rukurikizwa n’abapayiniya babarirwa mu bihumbi amagana barangwa n’umutima wo kwigomwa.​—Abaheburayo 13:7; Luka 12:33, 34; gereranya na 1 Abakorinto 9:16; 11:1.

Gukoresha umuti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka

13. (a) Ni gute umuti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka wari gutuma imimerere y’Abakristo b’i Lawodikiya irushaho kuba myiza? (b) Ni iyihe myenda Yesu yabasabye kugura, kandi kuki?

13 Nanone Yesu yahaye Abakristo b’i Lawodikiya inama itajenjetse agira ati “ungureho imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke” (Ibyahishuwe 3:18b). Bagombaga gushaka uko bakira ubuhumyi bwabo bwo mu buryo bw’umwuka bagura umuti w’amaso, utari uwo abavuzi b’iwabo bagurishaga, ahubwo bagombaga kugura utangwa na Yesu wenyine. Uwo muti wari kubafasha kugira ubushishozi mu buryo bw’umwuka, kugira ngo bagendere mu ‘nzira y’abakiranutsi,’ bahanze amaso ibirebana no gukora ibyo Imana ishaka (Imigani 4:18, 25-27). Ku bw’ibyo, ntibari kwambara imyenda ihenda y’ubwoya bwirabura yakorerwaga i Lawodikiya, ahubwo bari kwambara “imyenda [myiza] yera” iranga umwanya w’igikundiro bafite wo kuba abigishwa ba Yesu Kristo.​—Gereranya na 1 Timoteyo 2:9, 10; 1 Petero 3:3-5.

14. (a) Ni uwuhe muti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka dufite kuva mu mwaka wa 1879? (b) Isoko nyakuri Abahamya ba Yehova bavanamo inkunga y’amafaranga bakoresha ni iyihe? (c) Ku birebana n’imikoreshereze y’impano zitangwa, ni gute Abahamya ba Yehova batandukanye n’abandi?

14 Ese uwo muti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka uraboneka no muri iki gihe? Uraboneka rwose! Mu mwaka wa 1879, Pasiteri Russell, nk’uko incuti ze zakundaga kumwita, yatangiye kwandika igazeti ubu izwi ku isi hose ku izina ry’Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova, kugira ngo aharanire ukuri. Mu nomero ya kabiri y’iyo gazeti, Russell yaravuze ati “twiringira ko [iyi gazeti] ari YEHOVA uyishyigikiye, kandi igihe cyose azaba ayishyigikiye ntabwo izasabiriza cyangwa ngo isabe ubufasha bw’abantu. Igihe Uvuga ati ‘zahabu zose n’ifeza zose byo mu misozi ni ibyanjye’ azaba atagitanga inkunga y’amafaranga akenewe, tuzahita twumva ko ari igihe cyo guhagarika icapwa ryayo.” Bamwe mu bavugabutumwa bo kuri televiziyo bigwijeho ubutunzi butabarika kandi biberaho mu iraha riteye isoni (ndetse rimwe na rimwe ririmo n’ubwiyandarike). (Gereranya n’Ibyahishuwe 18:3.) Ibinyuranye n’ibyo, Abigishwa ba Bibiliya, ari bo ubu bitwa Abahamya ba Yehova, bagiye bakoresha impano zose bahawe batazisabirije, bakazikoresha bashyiraho gahunda zo guteza imbere umurimo ukorerwa ku isi hose wo kubwiriza Ubwami bwa Yehova bwegereje. Abagize itsinda rya Yohana muri iki gihe, bayoboye imirimo yo kwandika amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Mu mwaka wa 2006, umubare w’ayo magazeti yasohotse kuri buri cyiciro usaga miriyoni 59. Umunara w’Umurinzi uboneka mu ndimi zigera ku 150. Ni yo gazeti y’ingenzi y’itorero rigizwe n’Abakristo basaga miriyoni esheshatu, bakoresheje uwo muti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka kugira ngo bahumuke ku birebana n’amadini y’ibinyoma n’umurimo wihutirwa wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga yose.​—Mariko 13:10.

Inyungu zizanwa no gucyahwa no guhanwa

15. Kuki Yesu yahaye Abakristo b’i Lawodikiya inama itajenjetse, kandi se ni gute itorero ryagombaga kuyakira?

15 Reka tugaruke ku Bakristo b’i Lawodikiya. Bari kwakira bate inama itajenjetse ya Yesu? Ese bari gucika intege kandi bakumva ko Yesu atagishaka ko baba abigishwa be? Ashwi da! Ubutumwa bukomeza bugira buti “abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero, gira umwete wihane” (Ibyahishuwe 3:19). Nk’uko bimeze ku gihano gitangwa na Yehova, igihano Yesu atanga na cyo ni ikimenyetso cy’urukundo (Abaheburayo 12:4-7). Kubera ko itorero ry’i Lawodikiya ryari ryitaweho na Yesu muri ubwo buryo burangwa n’ubwuzu, ryagombaga kubiboneramo inyungu rishyira mu bikorwa inama ze. Abagize iryo torero bagombaga kwihana kandi bakemera ko kuba bari akazuyazi ari kimwe no gukora icyaha (Abaheburayo 3:12, 13; Yakobo 4:17). Abasaza baryo bagombaga gutera umugongo ubutunzi maze ‘bagahembera’ impano bahawe n’Imana. Abagize itorero bose bari bakwiriye guhemburwa n’umuti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka, ukabamerera nk’amazi afutse aturuka mu isoko izana amazi akonje.​—2 Timoteyo 1:6; Imigani 3:5-8; Luka 21:34.

16. (a) Ni mu buhe buryo Yesu agaragaza urukundo rurangwa n’ubwuzu muri iki gihe? (b) Mu gihe duhawe inama itajenjetse, ni gute twagombye kuyakira?

16 Bimeze bite se kuri twe muri iki gihe? Yesu yakomeje ‘gukunda abe bari mu isi,’ kandi azakomeza kubakunda “iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Yohana 13:1; Matayo 28:20). Agaragaza urukundo rurangwa n’ubwuzu binyuze ku bagize itsinda rya Yohana ryo muri iki gihe no ku nyenyeri, ari zo basaza b’itorero rya gikristo (Ibyahishuwe 1:20). Muri ibi bihe biruhije cyane, usanga abasaza bashishikajwe cyane no kudufasha twese, abakuru n’abato, kugira ngo tugume mu rugo rwa gitewokarasi, turwanye umwuka wo kwigenga no kurarikira ubutunzi, n’imyifatire y’akahebwe y’iyi si. Nituramuka duhawe inama itajenjetse cyangwa tugacyahwa, tujye twibuka ko “ibihano byo guhugura ari inzira y’ubugingo” (Imigani 6: 23). Kubera ko twese tudatunganye, twagombye kwihutira kwihana igihe bibaye ngombwa, kugira ngo tugororwe kandi tugume mu rukundo rw’Imana.​—2 Abakorinto 13:11.

17. Ni mu buhe buryo ubutunzi bushobora guteza akaga mu buryo bw’umwuka?

17 Ntitugomba kwemera ko umwuka wo gukunda ubutunzi, ubukire cyangwa ubukene, bituma tuba akazuyazi. Ubutunzi bushobora gutuma tubona uburyo bwinshi bwo gukora umurimo, ariko bushobora no guteza akaga (Matayo 19:24). Umuntu ufite ubutunzi ashobora kumva ko kuri we atari ngombwa kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza nk’abandi, ko apfa gusa kujya atanga impano itubutse rimwe na rimwe. Cyangwa ashobora kwibwira ko kuba ari umukire bigomba gutuma atoneshwa. Byongeye kandi, hari ibinezeza byinshi n’imyidagaduro bishobora kugirwa gusa n’abantu bafite ubutunzi. Ariko kandi, iyo myidagaduro itwara igihe kandi ishobora gutuma umuntu utagira amakenga yirengagiza umurimo wo kubwiriza, bityo bikaba byamutera kuba akazuyazi. Nimucyo rero twirinde iyo mitego yose maze ‘duhatane, dukorane umwete’ tubivanye ku mutima, duhanze amaso ubuzima bw’iteka.​—1 Timoteyo 4:8-10; 6:9-12.

‘Gusangira ifunguro rya nimugoroba’

18. Ni ubuhe buryo Yesu yahaye Abakristo b’i Lawodikiya bwari kubafasha kuva mu mimerere yo kuba akazuyazi?

18 Yesu akomeza agira ati “dore mpagaze ku rugi nkomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura, nzinjira mu nzu ye maze nsangire na we ifunguro rya nimugoroba, na we asangire nanjye” (Ibyahishuwe 3:20, “NW”). Iyo Abakristo b’i Lawodikiya baza kwemera kwakira Yesu mu itorero ryabo, yari kubafasha kuva mu mimerere barimo yo kuba akazuyazi!​—Matayo 18:20.

19. Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yasezeranyaga abo mu itorero ry’i Lawodikiya ko yari gusangira na bo ifunguro rya nimugoroba?

19 Nta gushidikanya ko amagambo ya Yesu arebana n’ifunguro rya nimugoroba yibukije ab’i Lawodikiya igihe yajyaga asangira n’abigishwa be (Yohana 12:1-8). Ibihe nk’ibyo buri gihe byaheshaga imigisha yo mu buryo bw’umwuka ababaga bahari. Mu buryo nk’ubwo, hari ikindi gihe Yesu yagiye asangira n’abigishwa be amaze kuzuka, kandi ibyo byarabakomeje cyane (Luka 24:28-32; Yohana 21:9-19). Bityo, igihe Yesu yasezeranyaga Abakristo bo mu itorero ry’i Lawodikiya ko yari kuza bagasangira ifunguro rya nimugoroba, byari isezerano ry’uko iyo bemera kumwakira yari kubazanira imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka.

20. (a) Mu ntangiriro z’umunsi w’Umwami, ni ibihe bintu byabaye bitewe n’uko amadini yiyita aya gikristo yari yarabaye akazuyazi? (b) Kuba Yesu yaraciriyeho iteka amadini yiyita aya gikristo byayagizeho izihe ngaruka?

20 Inkunga yuje urukundo Yesu yateye Abakristo b’i Lawodikiya ni iy’agaciro kenshi ku Bakristo basigaye basizwe muri iki gihe. Bamwe muri bo baracyibuka ko umunsi w’Umwami ugitangira, abayoboke b’amadini yiyita aya gikristo bari barabaye akazuyazi mu buryo bukabije. Aho kugira ngo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bakire Umwami wacu igihe yagarukaga mu mwaka wa 1914, bivanze mu bwicanyi bwo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, aho mu bihugu 28 byari bishyamiranye, 24 byiyitaga ibihugu by’Abakristo. Mbega ngo barishyiraho umwenda munini w’amaraso! Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ahanini na yo yabereye mu bihugu by’ayo madini yiyita aya gikristo, ibyaha by’amadini y’ibinyoma byongeye ‘kurundanywa bigera mu ijuru’ (Ibyahishuwe 18:5). Byongeye kandi, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bateye umugongo Ubwami bwa Yehova dutegereje, maze bashyigikira Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga, Umuryango w’Abibumbye, amashyaka yashyigikiraga umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo n’ayaharaniraga ko ibintu byahinduka, kandi ibyo byose bikaba bidashobora gukemura ibibazo by’abantu. Hashize igihe kirekire Yesu yanze abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo. Yayaciriyeho iteka kandi arayajugunya nk’uko umurobyi ajugunya amafi adakenewe yafatiwe mu rushundura rwe. Imimerere ibabaje amadini yiyita aya gikristo arimo muri iki gihe igaragaza ko yamaze gucirwaho iteka. Mbega ukuntu ibizaba kuri ayo madini byagombye kutubera umuburo!​—Matayo 13:47-50.

21. Uhereye mu mwaka wa 1919, ni gute Abakristo bo mu itorero ry’ukuri bitabiriye amagambo Yesu yabwiye Abakristo b’i Lawodikiya?

21 Mu itorero ry’ukuri na ho hagiye habonekamo abantu b’akazuyazi bagereranywa n’icyo kunywa kidashyushye byo gususurutsa, ntikibe kinakonje byo kugarurira umuntu ubuyanja. Icyakora, Yesu aracyafitiye itorero rye urukundo rwinshi. Abakristo bashaka kumwakira arabibemerera, kandi hari benshi bamwakiriye, bisa n’aho bamwakiriye ku ifunguro rya nimugoroba. Ku bwibyo, uhereye mu mwaka wa 1919, amaso yabo yarahumutse maze basobanukirwa ubuhanuzi bwa Bibiliya. Bari binjiye mu gihe cy’umucyo mwinshi.​—Zaburi 97:11; 2 Petero 1:19.

22. Ni irihe funguro rya nimugoroba ryo mu gihe kizaza Yesu ashobora kuba yaratekerezaga, kandi se ni ba nde bazaryifatanyaho?

22 Igihe Yesu yabwiraga ab’i Lawodikiya ibyo gusangira na bo, hari irindi funguro rya nimugoroba ashobora kuba yaratekerezagaho. Hirya mu Byahishuwe harimo amagambo agira ati “abagira ibyishimo ni abatumiwe ku ifunguro rya nimugoroba ryo mu bukwe bw’Umwana w’intama.” Ibyo ni ibirori bihambaye byo kunesha bizakorerwa gusingiza Yehova igihe azaba amaze gusohoza urubanza yaciriye amadini y’ibinyoma, ibirori bizabera mu ijuru kandi Kristo n’umugeni we wuzuye ugizwe n’abantu 144.000 bakazabyifatanyamo (Ibyahishuwe 19:1-9, gereranya na NW). Abagize itorero rya kera ry’i Lawodikiya bitabiranye umutima ukunze ubutumwa bwa Yesu; yee, abo ngabo, kimwe n’abavandimwe b’indahemuka ba Kristo Yesu bo muri iki gihe bambaye imyenda itanduye igaragaza ko ari Abakristo nyakuri basizwe, bose bazasangira n’Umugabo wabo ifunguro rya nimugoroba (Matayo 22:2-13). Mbega inkunga ikomeye ituma tugira ishyaka kandi tukihana!

Intebe y’Ubwami ihabwa abanesheje

23, 24. (a) Ni iyihe ngororano yindi Yesu avuga? (b) Ni ryari Yesu yicaye ku ntebe y’Ubwami ya kimesiya, kandi se ni ryari yatangiye gucira imanza abiyitaga Abakristo? (c) Ni irihe sezerano rihebuje Yesu yahaye abigishwa be igihe yatangizaga umuhango wo kwibuka urupfu rwe?

23 Yesu avuga iby’indi ngororano agira ati “unesha, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye [y’Ubwami]” (Ibyahishuwe 3:21). Mu gusohoza amagambo ya Dawidi yo muri Zaburi ya 110:1, 2, Yesu wakomeje gushikama kandi akanesha isi, yazuwe mu mwaka wa 33, hanyuma arazamurwa ahabwa ikuzo ryo kwicarana na Se ku ntebe Ye y’Ubwami mu ijuru (Ibyakozwe 2:32, 33). Mu wundi mwaka w’ingenzi cyane wa 1914, Yesu yaraje kugira ngo yicare ku ntebe ye bwite y’Ubwami bwa kimesiya ari Umwami n’Umucamanza. Uko bigaragara, urubanza rwatangiriye mu biyitaga Abakristo mu mwaka wa 1918. Abasizwe banesheje bari barapfuye mbere y’icyo gihe, noneho bari kuzurwa maze bagasanga Yesu mu Bwami bwe (Matayo 25:31; 1 Petero 4:17). Ibyo yari yarabibasezeranyije igihe yatangizaga umuhango wo kwibuka urupfu rwe, maze akabwira abigishwa be ati “ngiranye namwe isezerano ry’ubwami, nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano, kugira ngo muzarire kandi munywere ku meza yanjye mu bwami bwanjye, kandi muzicara ku ntebe z’ubwami mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli.”​—Luka 22:28-30, NW.

24 Mbega igikundiro gihebuje cyo kuzicarana n’Umwami uganje “mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya,” no kuzafatanya na we kugeza isi y’abantu bumvira ku butungane nk’ubwo muri Edeni, binyuze ku gitambo cye gitunganye (Matayo 19:28; 20:28)! Nk’uko Yohana abitubwira, abanesha abahindura “abami n’abatambyi b’Imana ye, ari yo na Se,” kugira ngo bazicare ku ntebe z’Ubwami zikikije intebe y’Ubwami ihebuje ya Yehova mu ijuru (Ibyahishuwe 1:6; 4:4). Nimucyo twese, twaba turi abo mu basizwe cyangwa abo mu bagize umuryango mushya wo ku isi bafite ibyiringiro byo kuzifatanya mu gushyiraho Paradizo bundi bushya, tujye tuzirikana amagambo Yesu yabwiye ab’i Lawodikiya.​—2 Petero 3:13; Ibyakozwe 3:19-21.

25. (a) Kimwe n’uko Yesu yagiye abigenza ku bundi butumwa, ni gute asoza ubutumwa yoherereje ab’i Lawodikiya? (b) Ni gute muri iki gihe buri Mukristo yagombye kwitabira amagambo Yesu yabwiye itorero ry’i Lawodikiya?

25 Kimwe n’uko Yesu yagiye abigenza ku butumwa bwe bubanziriza ubu, asoza avuga amagambo y’umuburo agira ati ‘ufite ugutwi, niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero’ (Ibyahishuwe 3:22). Ubu igihe cy’imperuka kigeze aharenga. Hari byinshi bitugaragariza ko mu madini yiyita aya gikristo urukundo rwakonje. Ibinyuranye n’ibyo, nimucyo twe Abakristo b’ukuri twitabirane umwete ubutumwa Yesu yoherereje itorero ry’i Lawodikiya, ndetse ahubwo twitabire ubutumwa bwose uko ari burindwi Umwami wacu yoherereje amatorero. Ibyo twabikora tugira umuhati mu kwifatanya mu isohozwa ry’ubuhanuzi bukomeye Yesu yavuze yerekeza kuri iki gihe, agira ati “kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.”​—Matayo 24:12-14.

26. Ni ryari Yesu ubwe yongera kuvugana na Yohana, ariko se ni iki akomeza kugiramo uruhare?

26 Inama Yesu yahaye amatorero arindwi zirangirira aha. Yongera kuvugana na Yohana mu gice cya nyuma cy’Ibyahishuwe; ariko hagati aho akomeza kugira uruhare mu bindi byiciro byinshi by’iyerekwa, urugero nko ku birebana n’isohozwa ry’imanza za Yehova. Reka noneho twifatanye n’itsinda rya Yohana mu gusuzuma iyerekwa rya kabiri ritangaje ryahishuwe n’Umwami Yesu Kristo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ayo mazu yagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe mu matongo y’ahahoze umugi wa Lawodikiya.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 73]

Gukunda ubutunzi ntibihuje n’ubwenge

Mu mwaka wa 1956, hari umunyamakuru wanditse ati “bavuga ko mbere y’imyaka ijana ishize uhereye ubu, umuntu yagiraga ibyifuzo 72, muri byo 16 bikaba ari byo byari ngombwa. Naho muri iki gihe, bavuga ko umuntu agira ibyifuzo 474, muri byo 94 bikaba ari byo ngombwa. Mbere y’imyaka ijana uhereye ubu, hacuruzwaga ibintu by’ubwoko bugera kuri 200. Muri iki gihe bwo, ku masoko harunze ibicuruzwa by’ubwoko bugera ku 32.000. Ibyo umuntu akeneye ni bike, ariko ibyo yifuza ntibibarika.” Muri iki gihe, usanga abantu babuzwa amahwemo n’ababumvisha ko kugira ubutunzi ari cyo kintu cya ngombwa mu buzima. Ibyo bituma abantu benshi batita ku nama itangwa mu Mubwiriza 7:12, hagira hati ‘ubwenge ni ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite.’

[Ifoto yo ku ipaji ya 67]

Amazi yageraga i Lawodikiya agomba kuba yari akazuyazi, abishye. Abakristo b’i Lawodikiya na bo barangwaga n’umwuka udashimishije wo kuba akazuyazi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze