ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 24 pp. 155-160
  • Ubutumwa buryohereye kandi busharira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubutumwa buryohereye kandi busharira
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Guhinda kurindwi kw’inkuba
  • Isohozwa ry’ubwiru bwera
  • Umuzingo w’agatabo kabumbuye
  • Umuzingo w’agatabo muri iki gihe
  • Ubutumwa bw’abamaraika bwo muri iki gihe cyacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Wowe n’Ibyahishuwe
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • ‘Ni nde ukwiriye kubumbura umuzingo’?
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Indunduro ihebuje y’ubwiru bwera bw’Imana!
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 24 pp. 155-160

Igice cya 24

Ubutumwa buryohereye kandi busharira

Iyerekwa rya 6​—Ibyahishuwe 10:1 kugeza 11:19

Ibivugwamo: iyerekwa ry’umuzingo w’agatabo; ibibera mu rusengero; kuvuzwa kw’impanda ya karindwi

Igihe cy’isohozwa: kuva ku iyimikwa rya Yesu mu mwaka wa 1914 kugeza ku mubabaro ukomeye

1, 2. (a) Ni izihe ngaruka zatewe n’ishyano rya kabiri, kandi se ryarangiye ryari? (b) Ni nde Yohana abona amanuka ava mu ijuru?

ICYAGO cya kabiri cyayogoje ibintu. Cyibasiye amadini yiyita aya gikristo n’abayobozi bayo, ari bo bagize “kimwe cya gatatu cy’abantu,” bagaragajwe ko bapfuye mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 9:15). Nyuma y’ibyo, Yohana agomba kuba yaribajije icyo icyago cya gatatu cyari kuzana. Ariko, ba uretse gato! Icyago cya kabiri ntikirarangira. Nticyarangira tutageze ku bivugwa mu Byahishuwe 11:14. Mbere yaho ariko, Yohana yagombaga kubona ibindi bintu yari kugiramo uruhare. Ibyo bintu byabimburiwe n’iyerekwa ritangaje cyane, nk’uko Yohana abitubwira agira ati

2 “Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.”​—Ibyahishuwe 10:1.

3. (a) ‘Marayika ukomeye’ ni nde? (b) Umukororombya uri ku mutwe we usobanura iki?

3 Uwo ‘marayika ukomeye’ ni nde? Nta gushidikanya ko ari Yesu Kristo wahawe ikuzo warimo asohoza indi nshingano. Yambaye igicu cyumvikanisha ko atabonwa n’amaso, ibyo bikaba bitwibutsa amagambo Yohana yari yavuze kuri Yesu agira ati “dore arazana n’ibicu, kandi amaso yose azamureba, n’abamuteye icumu bazamureba.” (Ibyahishuwe 1:7, NW; gereranya na Matayo 17:2-5.) Umukororombya uri ku mutwe we utwibutsa iyerekwa ryabaye igihe Yohana yabonaga intebe y’Ubwami ya Yehova, igoswe n’“umukororombya . . . usa na simaragido.” (Ibyahishuwe 4:3; gereranya na Ezekiyeli 1:28.) Umukororombya wumvikanisha ituze n’amahoro bigose intebe y’ubwami ya Yehova. Mu buryo nk’ubwo, uwo mukororombya uri ku mutwe wa marayika ugaragaza ko ari intumwa yihariye, intumwa y’amahoro, “Umwami w’amahoro” wahanuwe na Yehova.​—Yesaya 9:5, 6.

4. Bisobanura iki (a) kuba mu maso ha marayika ukomeye “hasa n’izuba”? (b) kuba ibirenge bye bisa “n’inkingi z’umuriro”?

4 Mu maso ha marayika ukomeye ‘hasaga n’izuba.’ Mbere yaho, ubwo Yohana yerekwaga Yesu ari mu rusengero rw’Imana, yari yabonye mu maso he “hameze nk’izuba iyo rityaye” (Ibyahishuwe 1:16). Kubera ko Yesu ari we ‘zuba ryo gukiranuka,’ agaragara afite gukiza mu mababa ye ku bw’abatinya izina rya Yehova (Malaki 3:20). Mu maso h’uwo mumarayika si ho honyine hafite ikuzo, ahubwo n’ibirenge bye na byo ni uko; “bisa n’inkingi z’umuriro.” Uwo mumarayika afite igihagararo cy’Uwo Yehova yahaye “ubutware bwose mu ijuru no mu isi.”​—Matayo 28:18; Ibyahishuwe 1:14, 15.

5. Ni iki Yohana yabonye mu ntoke za marayika ukomeye?

5 Yohana yakomeje abona ibi bikurikira: “mu ntoke ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka” (Ibyahishuwe 10:2). Ese uwo ni undi muzingo? Yee, ariko noneho wo ntufatanyishijwe ikimenyetso. Dushobora kwitega ko tugiye kubona irindi yerekwa ritangaje turi kumwe na Yohana. Icyakora mbere yaho, duhabwa gahunda y’ibigiye gukurikiraho.

6. (a) Kuki bikwiriye ko Yesu ashyira ibirenge bye ku butaka no ku nyanja? (b) Ni ryari Zaburi 8:6-9 yasohojwe mu buryo bwuzuye?

6 Reka tugaruke ku bivugwa kuri Yesu. Ibirenge bye byaka umuriro bihagaze ku butaka no ku nyanja aho afite ubutware bwose. Ibyo bihuje neza n’ubuhanuzi bwo muri Zaburi bugira buti “wenze kumugira nk’Imana aburaho hato, umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba. Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoke zawe, wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye, wamuhaye gutwara intama zose n’inka, n’inyamaswa zo mu ishyamba na zo, n’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose.” (Zaburi 8:6-9; reba nanone Abaheburayo 2:5-9.) Ibikubiye muri iyo zaburi byasohoye mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 1914, ubwo Yesu yimikwaga akaba Umwami w’Ubwami bw’Imana, ari na bwo igihe cy’imperuka cyatangiraga. Ubwo rero, ibyo Yohana yabonye hano byatangiye gusohozwa muri uwo mwaka.​—Zaburi 110:1-6; Ibyakozwe 2:34-36; Daniyeli 12:4.

Guhinda kurindwi kw’inkuba

7. Ni mu buhe buryo marayika ukomeye arangurura ijwi rirenga, kandi se iryo jwi risobanura iki?

7 Marayika ukomeye ubwe ni we watumye Yohana adakomeza kumwitegereza: “arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako” (Ibyahishuwe 10:3). Iryo jwi rifite imbaraga rityo ryagombaga gutuma Yohana aryitaho, kuko ryemeza ko Yesu ari we ‘Ntare yo mu muryango wa Yuda’ rwose (Ibyahishuwe 5:5). Nanone Yohana agomba kuba yari azi ko Yehova na we, rimwe na rimwe avugwaho ko ‘yivuga nk’intare.’ Yehova yivuze nk’intare avuga ahanura ibyo gukoranywa kwa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka no kuza k’“umunsi w’Uwiteka” wo kurimbura (Hoseya 11:10; Yoweli 4:14, 16; Amosi 1:2; 3:7, 8). Biragaragara rero ko iryo jwi rimeze nko kwivuga kw’intare ry’uwo mumarayika ukomeye na ryo ritanga umuburo w’ibintu bikomeye bigomba kugera ku nyanja no ku butaka. Ritegeka ko habaho guhinda kw’inkuba kurindwi.

8. Amajwi yo ‘guhinda kurindwi kw’inkuba’ ni iki?

8 Mbere Yohana yari yarumvise guhinda kw’inkuba kuva ku ntebe y’Ubwami ya Yehova (Ibyahishuwe 4:5). Kera mu gihe cya Dawidi, rimwe na rimwe guhinda kw’inkuba kwavugwagaho kuba ari “ijwi ry’Uwiteka” (Zaburi 29:3). Mu gihe cy’umurimo wa Yesu hano ku isi, ubwo Yehova yatangazaga mu ijwi ryumvikana umugambi we wo guhesha izina rye ikuzo, abantu benshi bumvise bimeze nko guhinda kw’inkuba (Yohana 12:28, 29). Ubwo rero, birakwiriye kuvuga ko ‘guhinda kurindwi kw’inkuba’ ari ijwi rya Yehova ubwe avuga ibyerekeye imigambi ye. Kuba harabayeho guhinda “kurindwi” kw’inkuba, byumvikanisha ko ibyo Yohana yumvise byari byuzuye.

9. Ijwi ryavugiye mu ijuru ryategetse iki?

9 Ariko se tega amatwi! Umva irindi jwi riranguruye. Ritanze itegeko risa n’aho ridasanzwe kuri Yohana, nk’uko abitubwira agira ati “kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti ‘iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike’” (Ibyahishuwe 10:4). Yohana agomba kuba yaragize amatsiko yo kumva no kwandika ubwo butumwa bwumvikanye mu ijwi ryo guhinda kw’inkuba, kimwe n’uko muri iki gihe itsinda rya Yohana ryategerezanyije amatsiko ko Yehova ahishura imigambi ye, kugira ngo itangazwe. Icyakora, uguhishurwa nk’uko kubaho gusa mu gihe cyagenwe na Yehova.​—Luka 12:42; reba nanone Daniyeli 12:8, 9.

Isohozwa ry’ubwiru bwera

10. Marayika ukomeye yarahiye mu izina rya nde, kandi se ni iki yashakaga kumvikanisha?

10 Hagati aho ariko, hari ubundi butumwa Yehova afitiye Yohana. Guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kumvikana, marayika ukomeye yongeye gufata ijambo, nk’uko Yohana akomeza abitubwira agira ati “marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati ‘ntihazabaho igihe ukundi’” (Ibyahishuwe 10:5, 6). Marayika ukomeye yarahiye mu izina rya nde? Yesu wahawe ikuzo ntiyirahiye ubwe, ahubwo yarahiye mu izina ry’Umutegetsi w’Ikirenga Yehova, Umuremyi udapfa w’ijuru n’isi (Yesaya 45:12, 18). Binyuriye kuri iyo ndahiro, marayika yijeje Yohana ko Imana itari gutanga ikindi gihe cyo gutegereza.

11, 12. (a) Imvugo ngo “ntihazabaho igihe ukundi” isobanura iki? (b) Ni iki kigiye gusohora?

11 Hano ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “igihe” ni khroʹnos. Hari bamwe bumva ko ayo magambo ya marayika agomba guhindurwa ngo “ntihazongera kubaho igihe,” nk’aho igihe nk’uko tukizi kizagira iherezo. Ariko hano ijambo khroʹnos, ryakoreshejwe ridafite indangansobanuzi. Ubwo rero ntirisobanura igihe muri rusange, ahubwo ni “igihe runaka” cyangwa “igice runaka cy’igihe.” Mu yandi magambo, Yehova ntiyari kongera gutanga igice runaka cy’igihe (cyangwa gutinza ibintu) ukundi. Inshinga y’Ikigiriki iva ku ijambo khroʹnos nanone yakoreshejwe mu Baheburayo 10:37, aho Pawulo asubira mu magambo yo muri Habakuki 2:3, 4, agira ati “uzaza ntazatinda.”

12 Ngo “ntihazabaho igihe ukundi!” Mbega ukuntu ayo magambo ashimisha abagize itsinda rya Yohana ubu bageze mu za bukuru! Ni mu buhe buryo hatazongera kubaho igihe ukundi? Yohana arabitubwira muri aya magambo ngo “ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi” (Ibyahishuwe 10:7). Iki ni cyo gihe cya Yehova cyo gusohoza ubwiru bwe bwera ku ndunduro yabwo ishimishije no kunesha mu ikuzo!

13. Ubwiru bwera bw’Imana ni iki?

13 Ubwo bwiru bwera ni iki? Ni ubwerekeye urubyaro rwasezeranyijwe ubwa mbere muri Edeni, bikaba byaragaragaye ko uw’ibanze muri rwo ari Yesu Kristo (Itangiriro 3: 15; 1 Timoteyo 3:16). Ubwo bwiru nanone bufitanye isano n’ihishurwa ry’umugore wagombaga gukomokwaho n’urwo rubyaro (Yesaya 54:1; Abagalatiya 4:26-28). Ikindi kandi, bureba n’abagize igice cya kabiri cy’itsinda ry’abagize urubyaro hamwe n’Ubwami Urubyaro rubereye umwami (Luka 8:10; Abefeso 3:3-9; Abakolosayi 1:26, 27; 2:2; Ibyahishuwe 1:5, 6). Ubutumwa bwiza bw’ubwo Bwami bwihariye bwo mu ijuru bugomba kubwirizwa ku isi hose mu gihe cy’imperuka.​—Matayo 24:14.

14. Kuki ishyano rya gatatu rifite icyo rihuriyeho n’Ubwami bw’Imana?

14 Nta gushidikanya, iyo ni nkuru nziza iruta izindi. Ariko kandi, mu Byahishuwe 11:14, 15, ishyano rya gatatu rifite icyo rihuriyeho n’Ubwami. Kubera iki? Ni ukubera ko ku bantu bikundira isi ya Satani, kubwiriza ubutumwa bwiza bugereranywa n’impanda ivuga ko ubwiru bw’Imana busohoye, ari byo bivuga ko Ubwami bwa Mesiya buhari, ari inkuru mbi. (Gereranya na 2 Abakorinto 2:16.) Ibyo bisobanura ko iyi gahunda y’isi bikundiraga cyane igiye kurimbuka. Uko umunsi ukomeye wo guhora kwa Yehova ugenda wegereza, ni na ko amajwi yo guhinda kurindwi kw’inkuba akubiyemo iyo miburo iteye ubwoba agenda arushaho gusobanuka no kurangurura cyane.​—Zefaniya 1:14-18.

Umuzingo w’agatabo kabumbuye

15. Ni iki Yohana yabwiwe n’ijwi ryavugiye mu ijuru hamwe na marayika ukomeye, kandi se byamugizeho izihe ngaruka?

15 Mu gihe Yohana yari agitegereje ko ijwi ry’impanda ya karindwi rivuzwa, no gusohozwa k’ubwiru bwera bw’Imana, yahawe indi nshingano. Aragira ati “nuko rya jwi numvise rivugira mu ijuru, nongera kuryumva rimbwira riti ‘genda wende ka gatabo kabumbutse kari mu ntoke za marayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.’ Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti ‘mpa ako gatabo.’ Aransubiza ati ‘genda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk’ubuki.’ Nenda ako gatabo, ngakura mu ntoke za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk’ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa. Arambwira ati ‘ukwiriye kongera guhanura iby’amoko menshi n’amahanga menshi, n’indimi nyinshi n’abami benshi.’” ​—Ibyahishuwe 10:8-11.

16. (a) Ni gute ibyabaye kuri Ezekiyeli bisa n’ibyabaye kuri Yohana? (b) Kuki Yohana yaryohewe n’umuzingo w’agatabo mu kanwa, ariko yamara kuwurya mu nda ukamusharirira?

16 Ibyabaye kuri Yohana bisa n’ibyabaye ku muhanuzi Ezekiyeli ubwo yari mu bunyage i Babuloni. Na we yategetswe kurya umuzingo waryohereraga mu kanwa ke. Ariko umaze kuzura mu gifu cye, watumye yumva ko agomba guhanurira inzu y’ibyigomeke ya Isirayeli ibintu bisharira (Ezekiyeli 2:8 kugeza 3:15). Agatabo kabumbuye Yesu Kristo wahawe ikuzo yahaye Yohana, na ko ni ubutumwa bw’Imana. Yohana agomba kubwiriza “amoko menshi n’amahanga menshi, n’indimi nyinshi n’abami benshi.” Aryohewe no kurya uwo muzingo w’agatabo kuko uva ku Mana. (Gereranya na Zaburi 119:103; Yeremiya 15:15, 16.) Ariko ugeze mu nda uramusharirira, kubera ko kimwe n’uwo Ezekiyeli yariye, uhanura ibintu bidashimisha abantu b’ibyigomeke.​—Zaburi 145:20.

17. (a) Ni ba nde bategetse Yohana “kongera” guhanura, kandi se ibyo bisobanura iki? (b) Ibyo Yohana yabonye byagombaga gusohora ryari?

17 Nta gushidikanya ko Yehova Imana na Yesu Kristo ari bo bategetse Yohana kongera guhanura. Nubwo Yohana yari yaraciriwe ku kirwa cya Patimo, yari yaramaze guhanurira amoko, amahanga, indimi n’abami, binyuze mu byo yari amaze kwandika mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Ijambo “kongera” risobanura ko yagombaga kwandika no gushyira ahagaragara ibyari bisigaye bikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Ariko twibuke ko aha ngaha Yohana yari mu iyerekwa ry’ubuhanuzi. Mu by’ukuri, ibyo yandikaga byari ubuhanuzi bwagombaga gusohozwa nyuma y’umwaka wa 1914, igihe marayika ukomeye yari guhagarara ku butaka no ku nyanja. None se iryo yerekwa risobanura iki ku bagize itsinda rya Yohana muri iki gihe?

Umuzingo w’agatabo muri iki gihe

18. Mu itangira ry’umunsi w’Umwami, ni gute abagize itsinda rya Yohana bagaragaje ko bari bashishikajwe n’igitabo cy’Ibyahishuwe?

18 Ibyo Yohana yabonye byashushanyaga mu buryo butangaje ibyabaye ku bagize itsinda rya Yohana mu itangira ry’umunsi w’Umwami. Ubumenyi bari bafite icyo gihe ku byerekeye imigambi ya Yehova n’ibyari kubaho bigereranywa no guhinda kw’inkuba ntibwari bwuzuye. Ariko bashishikazwaga cyane n’igitabo cy’Ibyahishuwe, ndetse Charles Taze Russell akiriho yari yaragize icyo avuga ku bice byinshi by’icyo gitabo. Amaze gupfa mu mwaka wa 1916, inyinshi mu nyandiko ze zarakorakoranyijwe maze zisohoka mu gitabo cyitwa Ubwiru busohora (mu Cyongereza). Icyakora uko igihe cyagiye gihita, byaje kugaragara ko icyo gitabo kitatangaga ibisobanuro bihagije ku gitabo cy’Ibyahishuwe. Abavandimwe ba Kristo basigaye bagombaga gutegereza gato kugeza igihe ibyo Yohana yeretswe bitangira gusohozwa kugira ngo babone gusobanukirwa neza ibyo byanditswe byahumetswe.

19. (a) Ni gute itsinda rya Yohana ryakoreshejwe na Yehova Imana na mbere y’uko amajwi yo guhinda kurindwi kw’inkuba yumvikana neza? (b) Ni ryari abagize itsinda rya Yohana bahawe umuzingo w’agatabo kabumbuye, kandi se ibyo bisobanura iki kuri bo?

19 Ariko kimwe na Yohana, bari barakoreshejwe na Yehova na mbere y’uko amajwi yo guhinda kurindwi kw’inkuba yumvikana neza. Bari barabwirizanyije umwete mu myaka 40 mbere y’umwaka wa 1914, kandi bari barahatanye kugira ngo bakomeze gukora umurimo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Bari baragaragaje ko ari bo shebuja yasanze baha abo mu rugo ifunguro mu gihe cyaryo ubwo yazaga (Matayo 24:45-47). Ubwo rero mu mwaka wa 1919, ni bo bahawe umuzingo w’agatabo kabumbuye, ari bwo butumwa bwo kubwiriza ku mugaragaro abatuye isi. Kimwe na Ezekiyeli, bagombaga kugeza ubwo butumwa ku muteguro w’abahemu, ni ukuvuga amadini yiyita aya gikristo yihandagaza avuga ko akorera Imana, ariko mu by’ukuri atari ko biri. Kimwe na Yohana, bagombaga kongera kubwiriza “amoko menshi n’amahanga menshi, n’indimi nyinshi n’abami benshi.”

20. Kuba Yohana yaraconshomeye umuzingo w’agatabo byashushanyaga iki?

20 Kuba Yohana yaraconshomeye uwo muzingo w’agatabo bishushanya igikorwa cyo kuba abavandimwe ba Yesu baremeye iyo nshingano. Iyo nshingano yabaye kimwe mu bibagize mu buryo bw’uko barangwaga n’icyo gice cy’Ijambo ry’Imana ryahumetswe, kandi bakaba bararyigaburiraga. Ariko ubutumwa bagombaga kubwiriza bukubiyemo imanza za Yehova zidashimisha abantu benshi. Koko rero, bukubiyemo ibyago byahanuwe mu Byahishuwe igice cya 8. Ariko kandi, kuba abo Bakristo b’umutima utaryarya baramenye iby’izo manza kandi bagasobanukirwa ko Yehova yari yongeye kubakoresha mu kuzitangaza, byarabaryoheye.​—Zaburi 19:10, 11.

21. (a) Ni gute ubutumwa bukubiye mu muzingo w’agatabo bwanaryoheye imbaga y’abantu benshi? (b) Kuki ubutumwa bwiza ari ubutumwa bubi ku bantu barwanya ababutangaza?

21 Nyuma yaho, ubwo butumwa bwari bukubiye mu muzingo w’agatabo bwaje kuryohera abagize imbaga y’“abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango n’amoko n’indimi zose” banihishwaga n’ibizira babonaga bikorerwa mu madini yiyita aya gikristo (Ibyahishuwe 7:9; Ezekiyeli 9:4). Abo na bo babwirizanya umwete ubutumwa bwiza, bakoresha amagambo aryohereye kandi ahumuriza, basobanura ibintu bihebuje Yehova yateganyirije Abakristo bagereranywa n’intama (Zaburi 37:11, 29; Abakolosayi 4:6). Ariko ku babarwanya, ubwo ni ubutumwa bubi. Kubera iki? Busobanura ko gahunda biringiye kandi ishobora kuba ibaha ibyishimo by’igihe gito, igomba gukurwaho. Kuri bo, ubutumwa bwiza busobanura kurimbuka.​—Matayo 25:31-34, 41, 46; gereranya no Gutegeka kwa Kabiri 28:15; 2 Abakorinto 2:15, 16.

[Amafoto yo ku ipaji ya 160]

Abagize itsinda rya Yohana hamwe na bagenzi babo babwiriza abantu bose ubutumwa buryohereye kandi busharira

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze