ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 32 pp. 221-234
  • Umujinya w’Imana uruzuye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umujinya w’Imana uruzuye
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uburakari Yehova afitiye “isi”
  • Inyanja ihinduka amaraso
  • Bahabwa amaraso kugira ngo bayanywe
  • Abantu bokeshwa umuriro
  • Intebe y’ubwami y’inyamaswa
  • Umwijima n’uburibwe bukaze
  • Uruzi rwa Ufurate rukama
  • Gukoranyirizwa hamwe kuri Harimagedoni
  • “Birarangiye!”
  • Kurwana n’inyamaswa ebyiri z’inkazi
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya II
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Amahoro, umutekano “n’ishusho y’Inyamaswa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Ibyahishuwe bivuga ko bizagendekera bite abanzi b’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 32 pp. 221-234

Igice cya 32

Umujinya w’Imana uruzuye

1. Igihe ibiri mu nzabya ndwi bizaba bimaze gusukwa hazaba habaye iki, kandi se ni ibihe bibazo bivuka ku birebana n’izo nzabya?

YOHANA yamaze kutumenyesha iby’abamarayika bahawe inshingano yo gusuka inzabya indwi. Atubwira ko ibyo “ari byo by’imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w’Imana wuzurira” (Ibyahishuwe 15:1; 16:1). Ibyo byago bihishura ibihano Yehova yageneye ububi burangwa mu isi, bigomba gusukwa kugeza birangiye. Ibyo nibirangira, imanza z’Imana zizaba zisohoye. Isi ya Satani izaba itakiriho. Ni iki ibyo byago bisobanura ku bantu no ku bayobozi b’iyi gahunda mbi? Ni gute Abakristo bashobora kwirinda kugerwaho n’ibyago bizagera kuri iyi si yaciriweho iteka? Ibyo ni ibibazo by’ingenzi kandi ni ngombwa ko bibonerwa ibisubizo ubu. Abantu bose bategerezanyije amatsiko gutsinda ko gukiranuka, bazashishikazwa cyane n’ibyo Yohana agiye kubona.

Uburakari Yehova afitiye “isi”

2. Marayika wa mbere amaze gusuka urwabya rwe ku isi byagenze bite, kandi se “isi” ishushanya iki?

2 Marayika wa mbere aratangiye, nk’uko Yohana abitubwira agira ati “uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n’ibisebe bikomeye bibi” (Ibyahishuwe 16:2). Kimwe no mu nkuru ivuga iby’ijwi rya mbere ry’impanda, “isi” ivugwa hano ishushanya gahunda ya politiki isa n’aho itajegajega yashyizweho na Satani hano ku isi uhereye mu gihe cya Nimurodi, ubu hakaba hashize imyaka isaga 4.000.​—Ibyahishuwe 8:7.

3. (a) Ni gute ubutegetsi bwinshi bwagiye busaba abaturage babwo kubugandukira mu buryo bwo kubusenga? (b) Ni iki amahanga yasimbuje Ubwami bw’Imana, kandi se abasenga icyo kintu bagerwaho n’izihe ngaruka?

3 Muri iyi minsi y’imperuka, ubutegetsi bwinshi buhatira abaturage babwo kubugandukira mu buryo buhwanye no kubusenga. Butsindagiriza ko igihugu kigomba guhabwa icyubahiro kurusha Imana cyangwa ubundi butware ubwo ari bwo bwose. (2 Timoteyo 3:1; gereranya na Luka 20:25; Yohana 19:15.) Kuva mu mwaka wa 1914, biramenyerewe ko amahanga ashyira urubyiruko rwayo mu gisirikare ku ngufu, kugira ngo rujye mu ntambara cyangwa ngo rube rwiteguye kujya ku rugamba. Izo ntambara ni zo zatumye amateka y’iki gihe turimo arangwa cyane no kumena amaraso. Mu gihe cy’Umunsi w’Umwami, nanone amahanga yasimbuje Ubwami bw’Imana igishushanyo cy’inyamaswa, ni ukuvuga Umuryango w’Amahanga waje gusimburwa n’Umuryango w’Abibumbye. Mbega ukuntu gutangaza ko uwo muryango washyizweho n’abantu ari wo wonyine uzageza amahanga ku mahoro ari ugutuka Imana nk’uko abapapa ba vuba aha babigenje! Uwo muryango urwanya cyane Ubwami bw’Imana. Abawusenga baba mu buryo bw’umwuka bahumanye, buzuye ibisebe ku mibiri yabo nk’uko Abanyegiputa barwanyije Yehova mu gihe cya Mose batejwe ibisebe nyabisebe.​—Kuva 9:10, 11.

4. (a) Ni iki ibiri mu rwabya rwa mbere rw’umujinya w’Imana bitsindagiriza cyane? (b) Yehova abona ate abemera gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa?

4 Ibiri muri urwo rwabya bitsindagiriza cyane amahitamo abantu bagomba kugira. Bagomba guhitamo hagati yo kwangwa n’isi cyangwa kurakarirwa na Yehova. Abantu bagiye bahatirwa kwemera gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa kugira ngo “hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo” (Ibyahishuwe 13:16, 17). Ariko rero, ibyo bagomba kubyishyura! Abemera gushyirwaho icyo kimenyetso, Yehova abona ko ari nk’aho bafashwe n’‘ibisebe bikomeye bibi.’ Kuva mu mwaka wa 1922, bashyizweho ikimenyetso mu ruhame cy’uko banze Imana nzima. Imishinga yabo ya gipolitiki nta cyo yagezeho, kandi bahorana umubabaro. Baranduye mu buryo bw’umwuka. Nibatihana, iyo ndwara ‘mbi’ izabahitana, kubera ko ubu ari umunsi w’urubanza wa Yehova. Nta wushobora kutagira aho abogamira, hagati yo kuba umwe mu bagize gahunda y’isi no gukorera Yehova ari mu ruhande rwa Kristo we.​—Luka 11:23; gereranya na Yakobo 4:4.

Inyanja ihinduka amaraso

5. (a) Ni iki cyabaye urwabya rwa kabiri rumaze gusukwa? (b) Abantu bari mu nyanja y’ikigereranyo Yehova ababona ate?

5 Urwabya rwa kabiri rw’umujinya w’Imana na rwo rugomba gusukwa. Ibyo se bizagira izihe ngaruka ku bantu? Yohana abitubwira agira ati “uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk’ay’intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa” (Ibyahishuwe 16:3). Kimwe n’ijwi ry’impanda ya kabiri, urwo rwabya rugenewe gusukwa mu “nyanja,” ni ukuvuga imbaga y’abantu bavurunganye, b’ibyigomeke kandi bateye Yehova umugongo (Yesaya 57:20, 21; Ibyahishuwe 8:8, 9). Mu maso ya Yehova, iyo “nyanja” imeze nk’amaraso, ku buryo nta kiremwa na kimwe gishobora kuyibamo. Ni yo mpamvu Abakristo batagomba kuba ab’isi (Yohana 17:14). Gusukwa k’urwabya rwa kabiri rw’umujinya w’Imana bihishura ko abantu bose bari muri iyo nyanja bapfuye mu maso ya Yehova. Muri rusange, abantu bahamwa n’icyaha cyo kuba baramennye amaraso atagira ingano y’inzirakarengane. Umunsi w’uburakari wa Yehova nugera, bazapfa nyagupfa baguye mu maboko y’ingabo zisohoza imanza ze.​—Ibyahishuwe 19:17, 18; gereranya n’Abefeso 2:1; Abakolosayi 2:13.

Bahabwa amaraso kugira ngo bayanywe

6. Urwabya rwa gatatu rumaze gusukwa habaye iki, kandi se ni ayahe magambo aturuka ku mumarayika no ku gicaniro?

6 Kimwe n’ijwi ry’Impanda ya gatatu, urwabya rwa gatatu rw’umujinya w’Imana rugira ingaruka ku masoko y’amazi meza. “Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n’imigezi n’amasoko, na byo bihinduka amaraso. Numva marayika w’amazi avuga ati ‘wa Wera we, uriho kandi wahozeho kandi uzahoraho, uri umukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse. Bavushije amaraso y’abera n’ay’abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.’ Numva igicaniro kivuga kiti ‘yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay’ukuri no gukiranuka.’”​—Ibyahishuwe 16:4-7.

7. ‘Inzuzi n’imigezi n’amasoko’ bishushanya iki?

7 Izo ‘nzuzi n’imigezi n’amasoko y’amazi’ bishushanya ingirwamasoko afutse y’ubuyobozi n’ubwenge byemerwa n’iyi si, urugero nk’imitekerereze y’abantu ku byerekeye politiki, ubukungu, siyansi, uburezi, imibereho y’abantu n’idini, ibyo bikaba ari byo biyobora abantu mu bikorwa byabo no mu myanzuro bafata. Aho guhindukirira Yehova, we Soko y’ubuzima, kugira ngo babone ukuri gutanga ubuzima, abantu ‘bikorogoshoreye ibitega bitobotse’ maze bagotomera ‘ubwenge bw’iyi si [buvugwaho kuba] ari ubupfu ku Mana.’​—Yeremiya 2:13; 1 Abakorinto 1:19; 2:6; 3:19; Zaburi 36:10.

8. Ni mu buhe buryo abantu bishyizeho umwenda w’amaraso?

8 Ayo ‘mazi’ mabi yateye abantu kugibwaho n’urubanza rw’amaraso, urugero nko mu kubatera inkunga yo kumena imivu y’amaraso mu gihe cy’intambara zahitanye ubuzima bw’abantu basaga miriyoni ijana mu kinyejana gishize. Mu buryo bwihariye, mu bihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo aho intambara ebyiri z’isi yose zatangiriye, abantu ‘bihutiye kuvusha amaraso y’abatacumuye,’ harimo n’ay’abahamya b’Imana ubwayo (Yesaya 59:7; Yeremiya 2:34). Nanone abantu bishyizeho umwenda w’amaraso bakoresha mu buryo budakwiriye amaraso atagira ingano aterwa mu mitsi, bica batyo amategeko akiranuka ya Yehova (Itangiriro 9:3-5; Abalewi 17:14; Ibyakozwe 15:28, 29). Ibyo byatumye basarura agahinda gaturuka ku gukwirakwira kw’indwara zandurira mu guterwa amaraso, urugero nka sida, indwara z’umwijima n’izindi. Vuba aha, abariho umwenda w’amaraso bose bagiye kuzahabwa igihembo kibakwiriye, igihe abanyabyaha bose bazagerwaho n’igihano gisumba ibindi ari cyo cyo kwengerwa mu “muvure munini w’umujinya w’Imana.”​—Ibyahishuwe 14:19, 20.

9. Gusukwa k’urwabya rwa gatatu bisobanura iki?

9 Mu gihe cya Mose, igihe amazi ya Nili yahindurwaga amaraso, Abanyegiputa bashoboraga kurokoka ari uko bashakiye amazi mu yandi masoko (Kuva 7:24). Muri iki gihe ariko, mu gihe cy’icyago cyo mu buryo bw’umwuka, nta na hamwe muri iyi si ya Satani abantu bashobora kubona amazi atanga ubuzima. Gusukwa k’urwo rwabya rwa gatatu bikubiyemo gutangaza ko “inzuzi n’imigezi n’amasoko” by’isi ari nk’amaraso atera abayanyoye bose gupfa mu buryo bw’umwuka. Abo bantu nibadahindukirira Yehova, azabasohorezaho urubanza rwe.​—Gereranya na Ezekiyeli 33:11.

10. Ni iki ‘Marayika w’amazi’ amenyekanisha, kandi se ni ubuhe buhamya “igicaniro” cyongeraho?

10 ‘Marayika w’amazi,’ ari na we usuka urwabya rwe ku mazi, arasingiza Yehova kuko ari Umucamanza w’ibyaremwe byose, we ufata imyanzuro ikiranuka kandi idakuka. Ku bw’ibyo, uwo mumarayika avuga ko urwo rubanza ‘rubakwiriye.’ Nta gushidikanya ko marayika uwo ubwe yabaye umugabo wo guhamya ibyo kumena amaraso n’ubugizi bwa nabi bimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bikorwa, biturutse ku nyigisho z’ibinyoma na filozofiya by’iyi si mbi. Bityo, azi ko urubanza rwa Yehova ari urw’ukuri. Ndetse n’“igicaniro” cy’Imana kirataka. Mu Byahishuwe 6:9, 10 havuga ko ubugingo bw’abishwe bazira ukwizera kwabo buri munsi y’icyo gicaniro. Ubwo rero, “igicaniro” cyongeraho ubuhamya bukomeye bw’uko imyanzuro ya Yehova ihuje n’ubutabera kandi ko ikiranuka.a Mu by’ukuri, birakwiriye ko abamennye amaraso angana atyo bakanayakoresha mu buryo budakwiriye na bo ubwabo bahatirwa kuyanywa, ari byo bishushanya igihano cyo gupfa bakatiwe na Yehova.

Abantu bokeshwa umuriro

11. Ni hehe urwabya rwa kane rw’umujinya w’Imana rwasutswe, kandi se icyo gihe habaye iki?

11 Urwabya rwa kane rw’umujinya w’Imana rwasutswe mu zuba. Yohana agira ati “nuko marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantu umuriro. Abantu botswa n’icyokere cyinshi, batuka izina ry’Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze.”​—Ibyahishuwe 16:8, 9.

12. ‘Izuba’ ry’iyi si ni iki, kandi se iryo zuba ry’ikigereranyo ryahawe gukora iki?

12 Muri iki gihe cy’imperuka ya gahunda y’ibintu, abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka ba Yesu ’barabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se’ (Matayo 13:40, 43). Yesu ubwe ni “izuba ryo gukiranuka” (Malaki 3:20). Icyakora, abantu na bo bafite “izuba” ryabo ari ryo bayobozi babo bagerageza kumurika barwanya Ubwami bw’Imana. Ijwi rya kane ry’impanda ryatangaje ko ‘izuba, ukwezi n’inyenyeri’ byo mu ijuru ry’amadini yiyita aya gikristo ari isoko y’umwijima rwose, ko atari isoko y’umucyo (Ibyahishuwe 8:12). Ubu noneho ariko, urwabya rwa kane rw’umujinya w’Imana rugaragaza ko “izuba” ry’isi ryari guteza icyokere kitakwihanganirwa. Ababonwa ko ari abayobozi bameze nk’izuba bari ‘kotsa’ abantu. Ibyo ni byo izuba ry’ikigereranyo rihabwa gukora. Mu yandi magambo, Yehova yari kureka ibyo bikaba kimwe mu bigize urubanza rukongora yaciriye abantu. Ariko se ni mu buhe buryo abantu bokejwe?

13. Ni mu buhe buryo abayobozi b’iyi si bagereranywa n’izuba ‘bokeje’ abantu?

13 Nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose, abayobozi b’iyi si bashyizeho Umuryango w’Amahanga bashakisha uko bakemura ikibazo cy’umutekano w’isi, ariko nta cyo bagezeho. Hageragejwe n’ubundi buryo bwo gutegeka, urugero nk’ubutegetsi bw’igitugu bwa Mussolini n’ubutegetsi bwa Nazi bwa Hitileri. Ubukomunisiti bwakomeje gukwirakwira. Nyamara aho gutuma imibereho y’abantu irushaho kuba myiza, abayobozi bagereranywa n’izuba b’izo gahunda za gipolitiki batangiye ‘kokesha abantu ubushyuhe bwinshi.’ Intambara zashyamiranyije abenegihugu muri Esipanye, muri Etiyopiya no muri Mandchouri zarakomeje zigera ku ntambara ya kabiri y’isi yose. Amateka yo muri iki gihe avuga ko kubera ko Mussolini, Hitileri na Staline bategekesheje igitugu, babarwaho mu buryo butaziguye cyangwa buziguye urupfu rw’abantu babarirwa muri za miriyoni mirongo, hakubiyemo n’abaturage benshi bo mu bihugu byabo. Mu gihe cya vuba aha, ubushyamirane mpuzamahanga cyangwa bw’abenegihugu ‘bwokeje’ abaturage bo mu bihugu nka Viyetinamu, Kamboje, Irani, Libani na Irilande, kimwe n’abo mu bihugu byo muri Amerika y’epfo no muri Afurika. Kuri ibyo twakongeraho nk’ubushyamirane bugikomeza hagati y’ibihugu by’ibihangange bitunze ibitwaro bya kirimbuzi bifite ubushobozi bwo guhindura umuyonga abantu bose. Nta gushidikanya ko muri iki gihe cy’imperuka abantu muri rusange bitaze ku ‘zuba’ ryotsa ari ryo bayobozi bakiranirwa. Gusukwa k’urwabya rwa kane rw’umujinya w’Imana byashyize ahagaragara ibyo bikorwa byabaye mu mateka, kandi ubwoko bw’Imana bwabitangaje mu isi yose.

14. Ni iki Abahamya ba Yehova batahwemye kwigisha bavuga ko ari cyo cyonyine kizatanga umuti w’ibibazo byugarije abantu, kandi se ni mu buhe buryo abantu muri rusange bagiye bakira ubwo butumwa?

14 Abahamya ba Yehova ntibahwemye kwigisha ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzatanga umuti w’ibibazo by’ingutu byugarije abantu, akaba ari na bwo Yehova yagambiriye gukoresha yeza izina rye (Zaburi 83:5, 18, 19; Matayo 6:9, 10). Nyamara, abantu muri rusange bimye amatwi ubwo butumwa. Ndetse benshi banze ubwo Bwami banatuka izina ry’Imana nk’uko Farawo yabigenje igihe yangaga kwemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (Kuva 1:8-10; 5:2). Kubera ko abo barwanya Ubwami bwa Mesiya batabwitaho na gato, bihitiyemo kubabazwa n’icyokere gikaze cy’“izuba” ryabo, ni ukuvuga ubutegetsi bw’abantu bukandamiza.

Intebe y’ubwami y’inyamaswa

15. (a) Ni hehe urwabya rwa gatanu rwasutswe? (b) ‘Intebe y’ubwami y’inyamaswa’ ni iki, kandi se gusukwa k’urwabya kuri iyo ntebe bisobanura iki?

15 Ni iki marayika ukurikira asukaho urwabya rwe? “Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa” (Ibyahishuwe 16:10a). ‘Inyamaswa’ ni gahunda ya gipolitiki ya Satani. Iyo gahunda ntifite intebe nyantebe, nk’uko n’inyamaswa ubwayo atari inyamaswa nyanyamaswa. Nyamara kuba hano havugwa intebe y’ubwami, bigaragaza ko iyo nyamaswa yagize ubutware bwa cyami ku bantu, ibyo bikaba bihuje n’uko buri mutwe wayo wambaye ikamba ry’ubwami. Mu by’ukuri, ‘intebe y’ubwami y’inyamaswa’ ni urufatiro, cyangwa inkomoko y’ubwo butegetsi.b Bibiliya ihishura inkomoko nyakuri y’ubutegetsi bwa cyami bw’inyamaswa iyo ivuga ko ‘ikiyoka cyayihaye imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye’ (Ibyahishuwe 13:1, 2; 1 Yohana 5:19). Ubwo rero, gusuka urwabya ku ntebe y’ubwami y’inyamaswa bisobanura gutangaza uruhare Satani yagize kandi n’ubu agifite mu gushyigikira no gutera inkunga iyo nyamaswa.

16. (a) Ni nde amahanga akorera, yaba abizi cyangwa atabizi? Sobanura. (b) Ni mu buhe buryo isi igaragaza kamere ya Satani? (c) Ni ryari intebe y’ubwami y’inyamaswa izahirikwa?

16 Ni gute imibanire ya Satani n’amahanga ibasha gukomeza? Igihe Satani yageragezaga Yesu, yamweretse ubwami bw’isi kandi amugabira ubwo “butware bwose n’ikuzo ryabwo.” Ariko hari icyo Yesu yagombaga kubanza gukora: yagombaga kuramya Satani (Luka 4:5-7). Ese twatekereza ko abategetsi b’isi bahabwa ubutware bwabo ku giciro gito kuri icyo? Oya rwose. Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, Satani ni imana y’iyi si, ku buryo ari we amahanga akorera yaba abizi cyangwa atabizi (2 Abakorinto 4:3, 4).c Iyo mimerere igaragarira neza mu miterere ya gahunda y’isi ya none, ishingiye ku gukunda igihugu by’agakabyo, ku nzangano no ku bwikunde. Isi iteye uko Satani abyifuza, kugira ngo abantu bagume mu buyobozi bwayo. Ruswa mu butegetsi, inyota y’ubutegetsi, imibanire y’amahanga yuzuyemo uburyarya, kurushanwa mu kwirundanyiriza intwaro, ibyo byose bigaragaza kamere ya Satani yononekaye. Isi yizirika ku mahame akiranirwa ya Satani, bityo ikamuhindura imana yayo. Intebe y’ubwami y’inyamaswa izahirikwa igihe iyo nyamaswa izarimburwa, hanyuma Satani ubwe arohwe ikuzimu n’Urubyaro rw’umugore.​—Itangiriro 3:15; Ibyahishuwe 19:20, 21; 20:1-3.

Umwijima n’uburibwe bukaze

17. (a) Ni irihe sano riri hagati yo gusukwa k’urwabya rwa gatanu n’umwijima wo mu buryo bw’umwuka uhora utwikiriye ubwami bw’inyamaswa? (b) Urwabya rwa gatanu rw’umujinya w’Imana rumaze gusukwa, abantu babyifashemo bate?

17 Ubwami bw’iyo nyamaswa bwakomeje kuba mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka kuva bugitangira. (Gereranya na Matayo 8:12; Abefeso 6:11, 12.) Urwabya rwa gatanu rwakajije umurego mu gutangariza mu ruhame iby’uwo mwijima. Ndetse urwo rwabya rw’umujinya w’Imana rwabishyize ahagaragara mu buryo butangaje, mu buryo bw’uko rusukwa ku ntebe y’ubwami y’iyo nyamaswa y’ikigereranyo. Nuko “ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo, kandi kuribwa kwabo n’ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir’ijuru, ntibīhana imirimo yabo.”—Ibyahishuwe 16:10b, 11.

18. Ni irihe sano riri hagati yo kuvuzwa kw’impanda ya gatanu n’urwabya rwa gatanu rw’umujinya w’Imana?

18 Kuvuzwa kw’impanda ya gatanu ntibihuje neza neza n’urwabya rwa gatanu rw’umujinya w’Imana, kubera ko kuvuzwa kw’iyo mpanda byo byatangaje icyago cy’inzige. Ariko rero tuzirikane ko icyo cyago cy’inzige cyakurikiwe no kwijima kw’izuba n’ikirere (Ibyahishuwe 9:2-5). Nanone kandi, ku birebana n’inzige Yehova yakoresheje mu guhana Egiputa, mu Kuva 10:14, 15, hagira hati “zari icyago gikomeye cyane, uhereye kera kose ntihigeze kubaho inzige nk’izo, ntizizongera kubaho. Zizimagiza ubutaka mu gihugu cyose, igihugu kibamo umwijima.” Ni koko, igihugu cyatwikiriwe n’umwijima! Muri iki gihe, umwijima w’isi wo mu buryo bw’umwuka warushijeho kugaragara, biturutse ku ijwi ry’impanda ya gatanu no gusukwa k’urwabya rwa gatanu rw’umujinya w’Imana. Ubutumwa buryana butangazwa n’igitero cy’inzige zo muri iki gihe butera imibabaro n’uburibwe ababi ‘bakunda umwijima kuwurutisha umucyo.’​—Yohana 3:19.

19. Mu buryo buhuje n’Ibyahishuwe 16:10, 11, kuba byaratangarijwe mu ruhame ko Satani ari we mana y’iyi gahunda y’isi, byagize izihe ngaruka?

19 Kubera ko Satani ari umutware w’isi, yateje agahinda kenshi n’imibabaro. Inzara, intambara, urugomo, ubugizi bwa nabi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubusambanyi, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubuhemu n’uburyarya bw’amadini, ibyo ni bimwe mu biranga gahunda y’ibintu ya Satani. (Gereranya n’Abagalatiya 5:19-21.) Nubwo bimeze bityo ariko, kuba Satani yarashyizwe ahagaragara ko ari imana y’iyi si, byateye abakurikiza amahame ye uburibwe no kumanjirwa. ‘Kuribwa kwatumye bahekenya indimi zabo,’ cyane cyane mu madini yiyita aya gikristo, abenshi barakazwa n’uko ukuri gushyira ahagaragara imyifatire yabo. Bamwe babona ko bibasiwe maze bagatoteza ababitangaza. Batera umugongo Ubwami bw’Imana kandi bakavuga nabi izina ryera rya Yehova. Uburwayi bwabo mu birebana n’idini burangwa n’ibisebe bushyirwa ahabona, bigatuma batuka Imana yo mu ijuru. ‘Ntibihana imirimo yabo.’ Ubwo rero, ntitwakwitega ko abantu bahinduka ari benshi cyane mbere y’imperuka y’iyi gahunda y’isi.​—Yesaya 32:6.

Uruzi rwa Ufurate rukama

20. Ni mu buhe buryo kuvuzwa kw’impanda ya gatandatu no gusukwa k’urwabya rwa gatandatu bigira ingaruka ku ruzi rwa Ufurate?

20 Kuvuzwa kw’impanda ya gatandatu byatangaje ibyo kubohorwa kw’“abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate” (Ibyahishuwe 9:14). Dukurikije amateka, Babuloni yari umugi munini wari wubatse ku ruzi rwa Ufurate. Kandi mu mwaka wa 1919, kubohorwa kw’“abamarayika bane” b’ikigereranyo kwakurikiwe no kugwa gukomeye kwa Babuloni Ikomeye (Ibyahishuwe 14:8). Tuzirikane kandi ko urwabya rwa gatandatu rw’umujinya w’Imana na rwo rugira ingaruka ku ruzi Ufurate nk’uko Yohana abitubwira agira ati “marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe” (Ibyahishuwe 16:12). Iyo na yo ni inkuru mbi kuri Babuloni Ikomeye!

21, 22. (a) Ni mu buhe buryo amazi y’Uruzi rwa Ufurate yarindaga Babuloni yakamye mu mwaka wa 539 mbere ya Yesu? (b) ‘Amazi’ Babuloni Ikomeye yicayeho ni iki, kandi se ni mu buhe buryo ayo mazi y’ikigereranyo arimo akama?

21 Igihe Babuloni ya kera yari ubwami bw’igihangange ku isi, amazi y’Uruzi rwa Ufurate yari afite uruhare runini mu kuyirinda. Mu mwaka wa 539 mbere ya Yesu, urwo ruzi rwarakamye igihe umutegetsi w’Umuperesi witwaga Kuro yayobyaga inzira y’amazi yarwo. Ibyo byatumye Kuro w’Umuperesi na Dariyo w’Umumedi, “abami baturuka iburasirazuba,” babona aho banyura, binjira muri Babuloni barayigarurira. Muri icyo gihe kiruhije, Uruzi rwa Ufurate ntirwabashije kurinda uwo mugi munini (Yesaya 44:27 kugeza 45:7; Yeremiya 51:36). Ibintu nk’ibyo bigomba kugera no kuri Babuloni y’iki gihe, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma.

22 Babuloni Ikomeye ’yicaye ku mazi menshi.’ Dukurikije Ibyahishuwe 17:1, 15, ayo mazi ashushanya ‘amoko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi,’ ni ukuvuga imbaga y’abayoboke bayo ibona ko ari uburinzi kuri yo. Ariko kandi, ayo “mazi” arimo arakama! Mu Burayi bw’i Burengerazuba, aho kera yari afite imbaraga nyinshi, abantu babarirwa muri za miriyoni amagana baretse idini ku mugaragaro. Mu bihugu bimwe na bimwe, mu gihe cy’imyaka myinshi, hatangajwe gahunda igamije kugerageza gusenya imbaraga idini rifite ku bantu. Abaturage bo muri ibyo bihugu nta cyo bakoze kugira ngo barirengere. Mu buryo nk’ubwo, ubwo igihe cyo kurimbura Babuloni Ikomeye kizaba kigeze, abayoboke bayo bagenda bagabanuka ntibazayibera uburinzi na gato (Ibyahishuwe 17:16). Nubwo Babuloni Ikomeye yirata ko ifite abayoboke babarirwa muri za miriyari, izasigara itagira kirengera imbere y’“abami baturuka iburasirazuba.”

23. (a) ‘Abami baturuka iburasirazuba’ bari ba nde mu mwaka wa 539 mbere ya Yesu? (b) “Abami baturuka iburasirazuba” ni ba nde mu gihe cy’umunsi w’Umwami, kandi se ni mu buhe buryo bazarimbura Babuloni Ikomeye?

23 Abo bami ni ba nde? Mu mwaka wa 539 mbere ya Yesu, abo bami bari Dariyo w’Umumedi na Kuro w’Umuperesi, abo Yehova yakoresheje kugira ngo bigarurire umugi wa kera wa Babuloni. Muri iki gihe cy’umunsi w’Umwami, gahunda y’amadini y’ibinyoma ya Babuloni Ikomeye na yo izarimburwa n’abategetsi b’abantu. Ariko nanone, ibyo bizaba ari urubanza yaciriwe n’Imana. Yehova Imana na Yesu Kristo, ‘abami baturuka iburasirazuba,’ bazaba barashyize mu mitima y’abo bategetsi b’abantu ‘ibyo bagambiriye,’ ni ukuvuga guhindukirana Babuloni Ikomeye maze bakayirimbura burundu (Ibyahishuwe 17:16, 17). Gusukwa k’urwabya rwa gatandatu bitangariza mu ruhame ko urwo rubanza ruri hafi kurangizwa!

24. (a) Ni mu buhe buryo ibiri mu nzabya esheshatu za mbere z’umujinya wa Yehova byatangajwe, kandi se byagize izihe ngaruka? (b) Mbere yo kutubwira iby’urwabya rwa nyuma rw’umujinya w’Imana, igitabo cy’Ibyahishuwe gihishura iki?

24 Izo nzabya esheshatu za mbere z’umujinya wa Yehova zikubiyemo ubutumwa bukomeye cyane. Abagaragu b’Imana bo ku isi, babifashijwemo n’abamarayika, bakoresha imihati myinshi batangaza ku isi hose ibiri muri izo nzabya. Muri ubwo buryo, umuburo ukwiriye wagiye ugezwa ku nzego zose za gahunda y’ibintu ya Satani, kandi Yehova yahaye buri wese uburyo bwo guhindukirira inzira zikiranuka kugira ngo akomeze kubaho (Ezekiyeli 33:14-16). Nanone, haracyariho urundi rwabya rw’umujinya w’Imana. Ariko mbere yo kubwirwa ibyarwo, igitabo cy’Ibyahishuwe gihishura uburyo Satani n’abakozi be bo ku isi bagerageza kuburizamo umurimo wo gutangaza imanza za Yehova.

Gukoranyirizwa hamwe kuri Harimagedoni

25. (a) Ni iki Yohana atubwira ku bihereranye n’‘imyuka mibi’ imeze nk’ibikeri? (b) Ni mu buhe buryo habayeho igitero cy’‘imyuka mibi’ iteye ishozi imeze nk’ibikeri mu gihe cy’umunsi w’Umwami, kandi se byagize izihe ngaruka?

25 Yohana aratubwira ati “nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri, kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 16:13, 14). Mu gihe cya Mose, Yehova yateje icyago giteye ishozi cy’ibikeri igihugu cya Egiputa, cyategekwaga na Farawo, kugeza ubwo ‘igihugu gihinduka umunuko’ (Kuva 8:1-11). Mu gihe cy’umunsi w’Umwami, nabwo habayeho igitero giteye ishozi kimeze nk’icy’ibikeri, nubwo cyaturutse ahandi hantu. Kigizwe n’‘imyuka mibi’ ikomoka kuri Satani ishushanya neza poropagande igamije kwigarurira abategetsi b’abantu bose, ari bo biswe “abami,” kugira ngo barwanye Yehova Imana. Bityo Satani yihatira gutuma badashishikazwa n’ibyo gusukwa kw’inzabya z’umujinya w’Imana, kugira ngo bazamunambeho igihe ‘intambara y’umunsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ izaba itangiye.

26. (a) Ahantu hatatu haturuka poropagande ya Satani ni hehe? (b) ‘Umuhanuzi w’ibinyoma’ ni nde, kandi se tubyemezwa n’iki?

26 Iyo poropaganda ikwirakwizwa n’“Ikiyoka” (Satani) n’“inyamaswa” (umuteguro wa gipolitiki wo ku isi wa Satani), tukaba twaramaze gusuzuma iby’ibyo biremwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe. None se “umuhanuzi w’ibinyoma” we ni nde? Igishya kuri we ni iryo zina rye gusa. Twigeze kubwirwa iby’inyamaswa yari ifite amahembe abiri ameze nk’ay’umwana w’intama, kandi ikaba yarakoreraga ibimenyetso bikomeye imbere y’inyamaswa ifite imitwe irindwi. Icyo kiremwa kiyobya cyabereye iyo nyamaswa umuhanuzi. Cyateje imbere ibyo gusenga iyo nyamaswa, kinatuma hakorwa igishushanyo cyayo (Ibyahishuwe 13:11-14). Iyo nyamaswa ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama igomba kuba ari na yo ‘muhanuzi w’ibinyoma’ uvugwa hano. Ibyo tubyemezwa n’ibyo dusoma hanyuma, bivuga ko uwo muhanuzi w’ibinyoma, kimwe n’uko biri ku nyamaswa y’ikigereranyo ifite amahembe abiri, ‘yakoreye ibimenyetso imbere ya ya [nyamaswa ifite imitwe irindwi], akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n’abaramyaga igishushanyo cyayo.’​—Ibyahishuwe 19:20.

27. (a) Ni uwuhe muburo uhuje n’igihe Yesu Kristo ubwe atanga? (b) Ni uwuhe muburo Yesu yatanze igihe yari ku isi? (c) Ni ayahe magambo Pawulo yakoresheje asubira muri uwo muburo wa Yesu?

27 Kubera ko poropagande ya Satani yakwiriye hose, amagambo akurikira ahuje n’igihe rwose, nk’uko Yohana abitubwira agira ati “dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe” (Ibyahishuwe 16:15). Ni nde uza “nk’umujura”? Uwo ni Yesu ubwe uje igihe kitazwi azanywe no kurangiza imanza za Yehova (Ibyahishuwe 3:3; 2 Petero 3:10). Igihe Yesu yari akiri ku isi, nabwo yagereranyije ukuza kwe n’uk’umujura, agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Matayo 24:42, 44; Luka 12:37, 40). Intumwa Pawulo yatanze umuburo nk’uwo agira ati “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho,’ ni bwo kurimbuka kuzabatungura.” Satani ni we wihishe inyuma y’ibinyoma ibyo ari byo byose bitangazwa n’abavuga ko ari “amahoro, nta kibi kiriho.”​—1 Abatesalonike 5:2, 3.

28. Ni uwuhe muburo Yesu yatanze ku birebana no guhangana n’ibigeragezo by’isi, kandi se ‘umunsi’ Abakristo batifuza ko wabatungura umeze nk’“umutego” ni uwuhe?

28 Nanone Yesu yaburiye Abakristo ku birebana n’ibigeragezo byari kubageraho biturutse muri iyi si yuzuyemo za poropagande. Yagize ati “ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura. . . . Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:34-36). “Uwo munsi” ni ‘umunsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ (Ibyahishuwe 16:14). Uko “uwo munsi” wo kuvana igitutsi ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova ugenda wegera, ni na ko guhangana n’imihangayiko y’ubuzima bigenda birushaho gukomera. Abakristo bagomba guhora biteguye kandi bari maso kugeza kuri uwo munsi.

29, 30. (a) Umuburo wa Yesu uvuga ko abazasangwa basinziriye bazakorwa n’isoni bitewe no kwamburwa ‘imyenda’ yabo wumvikanisha iki? (b) Iyo myenda igaragaza ko uyambaye ari nde? (c) Ni gute Umukristo ashobora gutakaza imyenda ye y’ikigereranyo, kandi se byagira izihe ngaruka?

29 Ariko se, umuburo uvuga ko abazasangwa basinziriye bazakozwa isoni bakamburwa “imyenda,” werekeza ku ki? Muri Isirayeli ya kera, umutambyi wese cyangwa Umulewi wabaga ari ku izamu mu rusengero yabaga afite inshingano iremereye. Dukurikije uko abanditsi b’Abayahudi babivuga, iyo umwe muri abo babaga bari ku izamu yafatwaga asinziriye, yashoboraga kwamburwa imyenda ye igatwikwa, kugira ngo akorwe n’isoni mu ruhame.

30 Yesu atubwira ko ibintu nk’ibyo bishobora kubaho muri iki gihe. Abatambyi n’Abalewi bashushanyaga abavandimwe ba Yesu basizwe (1 Petero 2:9). Ariko mu rugero rwagutse, umuburo wa Yesu ureba n’abagize imbaga y’abantu benshi. Imyenda ivugwa hano ni ikiranga uwambaye iyo myenda ko ari Umuhamya wa Yehova w’Umukristo. (Gereranya n’Ibyahishuwe 3:18; 7:14.) Haramutse hagize uwemera kuganzwa n’isi ya Satani imuhatira gusinzira cyangwa guhagarika umurimo, yatakaza imyenda ye. Mu yandi magambo, yatakaza ibyarangaga ko ari Umukristo utanduye. Imimerere nk’iyo yamukoza isoni. Ibyo byamukururira akaga ko kunanirwa kugera ku ntego ye burundu.

31. (a) Ni gute mu Byahishuwe 16:16 hatsindagiriza impamvu Abakristo bagomba gukomeza kuba maso? (b) Ni ibihe bitekerezo abayobozi b’amadini bamwe na bamwe batanze ku bihereranye na Harimagedoni?

31 Uko ibikubiye mu murongo ukurikira wo mu Byahishuwe bigenda byegereza isohozwa ryabyo, ni na ko kuba maso bigenda biba iby’ingenzi cyane ku Bakristo. Aho haragira hati ‘[Imyuka y’abadayimoni] iteraniriza [abami cyangwa abategetsi bo mu isi] ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni’ (Ibyahishuwe 16:16). Iryo zina Harimagedoni, riboneka incuro imwe gusa muri Bibiliya. Ariko ryashyuhije imitwe y’abantu. Abayobozi b’isi babwira abantu ko Harimagedoni ishobora kuzashozwa n’intwaro za kirimbuzi. Nanone Harimagedoni ifitanye isano n’umugi wa kera wa Megido, umugi wabaye ikotaniro ry’intambara nyinshi za simusiga mu bihe bya Bibiliya, akaba ari na yo mpamvu abayobozi bamwe na bamwe b’amadini batekereza ko intambara ya nyuma izashozwa ku isi izabera muri ako gace gato k’isi. Aha ngaha, abo batandukiriye ukuri cyane.

32, 33. (a) Aho kuba ahantu runaka ho ku isi, ijambo Harimagedoni rigereranya iki? (b) Ni izihe mvugo zindi zo muri Bibiliya zisa na Harimagedoni cyangwa se zikaba zifitanye isano na yo? (c) Ni ryari igihe kizaba gisohoye kugira ngo marayika wa karindwi asuke urwabya rwa nyuma rw’umujinya w’Imana?

32 Izina Harimagedoni risobanurwa ngo “Umusozi wa Megido.” Icyakora, Harimagedoni si ahantu runaka hazwi, ahubwo igereranya imimerere y’isi, aho amahanga akoranyirizwa kugira ngo arwanye Yehova Imana, kandi ni na ho azayarimburira. Aho ni ku isi hose (Yeremiya 25:31-33; Daniyeli 2:44). Ni kimwe na rwa ‘rwengero runini rwa vino rw’umujinya w’Imana’ n’‘igikombe cyo guciramo imanza,’ cyangwa se ‘igikombe cya Yehoshafati,’ aho amahanga akoraniye kugira ngo Yehova ayarimbure (Ibyahishuwe 14:19; Yoweli 4:12, 14). Nanone Harimagedoni ifitanye isano n’“igihugu cya Isirayeli,” aho ingabo za Satani za Gogi wa Magogi zizarimburirwa, n’ahantu hari ‘hagati y’inyanja nini n’umusozi wera w’umurimbo,’ aho umwami w’amajyaruguru azageza ku ‘iherezo rye’ akagwa mu maboko ya Mikayeli, umutware ukomeye.​—Ezekiyeli 38:16-18, 22, 23; Daniyeli 11:45 kugeza 12:1.

33 Amahanga namara gushorwa muri iyo mimerere yohejwe na poropagande imeze nko kugonga kw’ibikeri ituruka kuri Satani hamwe n’abambari be bo ku isi, igihe kizaba kigeze kugira ngo wa mumarayika wa karindwi asuke urwabya rwa nyuma rw’umujinya w’Imana.

“Birarangiye!”

34. Ni hehe marayika wa karindwi asuka urwabya rwe, kandi se ni ayahe magambo aturutse “mu rusengero kuri ya ntebe”?

34 “Marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere. Ijwi rirenga rivugira mu rusengero kuri ya ntebe riti ’birarangiye!’”​—Ibyahishuwe 16:17.

35. (a)“Ikirere” kivugwa mu Byahishuwe 16:17 ni iki? (b) Kuba marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere, bigaragaza iki?

35 “Ikirere” ni cyo kintu cya nyuma kirimo ubuzima kigomba kugerwaho n’ishyano. Ariko rero, aha ntihavugwa ikirere iki tuzi. Nta mpamvu n’imwe yatuma Yehova acira ho iteka icyo kirere, kimwe n’uko isi, inyanja, amasoko y’amazi cyangwa se izuba ibi tuzi, bidakwiriye gucirwaho iteka na Yehova. Ahubwo icyo ‘kirere’ ni icyo Pawulo yavugaga igihe yitaga Satani “umwami utegeka ikirere” (Abefeso 2:2). Ni umwuka ukomoka kuri Satani, uwo isi y’iki gihe ihumeka, umwuka cyangwa imitekerereze rusange iranga gahunda ye mbi y’isi yose uko yakabaye. Iyo mitekerereze ikomoka kuri Satani, yacengeye mu nzego zose z’imibereho y’abantu batari mu muteguro wa Yehova. Ubwo rero, marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere agaragaza umujinya Imana ifitiye Satani n’umuteguro we, n’ikindi kintu cyose gitera abantu gushyigikira Satani bakarwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.

36. (a) Ni iki ibyago birindwi bikomatanyije? (b) Amagambo ya Yehova avuga ngo “birarangiye!” agaragaza iki?

36 Icyo cyago, kimwe na bitandatu byakibanjirije, bikomatanyije imanza zose Yehova yaciriye Satani na gahunda ye. Bitangaza irimbuka rya Satani n’urubyaro rwe. Urwo rwabya rwa nyuma rumaze gusukwa, Yehova ubwe ararangurura agira ati “birarangiye!” Nta kindi cyongerwaho. Ibiri mu nzabya z’umujinya w’Imana nibimara gutangazwa mu buryo bunyuze Yehova, na we azahita arangiza imanza zatangajwe n’ubwo butumwa nta kuzuyaza.

37. Ni mu yahe magambo Yohana avugamo ibiba nyuma yo gusukwa k’urwabya rwa karindwi rw’umujinya w’Imana?

37 Yohana akomeza agira ati “habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, habaho n’igishyitsi cyinshi, igishyitsi gikomeye gityo nticyigeze kubaho uhereye aho abantu babereye mu isi. Wa mudugudu ukomeye ugabanywamo gatatu, imidugudu y’abanyamahanga iragwa. Babuloni ikomeye yibukwa imbere y’Imana, ngo ihabwe agacuma k’inzoga, ari yo nkazi y’umujinya wayo. Ibirwa byose birahunga kandi imisozi ntiyaboneka. Urubura rukomeye rumanukira abantu ruvuye mu ijuru, ibuye ryarwo rimwe riremera nk’italanto. Icyo cyago cy’urubura gituma abantu batuka Imana, kuko icyago cyarwo gikomeye cyane.”​—Ibyahishuwe 16:18-21.

38. Ni iki gishushanywa (a) n’“igishyitsi cyinshi”? (b) no kuba “umudugudu ukomeye,” ari wo Babuloni Ikomeye “ugabanywamo gatatu”? (c) no kuba ‘ibirwa byose bihunga,’ kandi ‘imisozi ntiboneke’? (d) n’“icyago cy’urubura”?

38 Nanone Yehova yongeye gukora igikorwa kigaragara mu bantu. Ibyo bikaba byerekanwa n’ “imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba.” (Gereranya n’Ibyahishuwe 4:5; 8:5.) Abantu bose bazatigiswa mu buryo butigeze kubaho mbere hose, bamere nk’abatigiswa n’umutingito w’isi wa kirimbuzi. (Gereranya na Yesaya 13:13; Yoweli 4:16.) Icyo gishyitsi giteye ubwoba kizasandaza “wa mudugudu ukomeye” ari wo Babuloni Ikomeye, ku buryo uzigabanyamo “gatatu,” ibyo bikaba bishushanya kujanjagurika ubutazongera gusanwa. Ndetse n’“imidugudu y’abanyamahanga” izagwa. “Ibirwa byose” n’“imisozi,” ari byo bigereranya inzego n’imiteguro yashyizweho muri iyi gahunda isa n’aho itanyeganyezwa, bizavaho. “Urubura rukomeye” ruruta cyane urwaguye muri Egiputa mu gihe cy’icyago cya karindwi, ibuye rimwe ryarwo rikaba rifite uburemere bw’italanto imwe, ruzababaza abantu cyaned (Kuva 9:22-26). Uko bigaragara, icyo gihano cyo gusukwaho amazi yahindutse urubura gishushanya amagambo y’imanza za Yehova aremereye mu buryo budasanzwe, amenyekanisha ko noneho iherezo rya gahunda y’iyi si rigeze. Yehova ashobora no gukoresha urubura nyarubura mu gikorwa cye cyo kurimbura.​—Yobu 38:22, 23.

39. Na nyuma yo gusukwa kw’ibyago birindwi, abenshi mu bantu bazakomeza kugira iyihe myifatire?

39 Isi ya Satani igiye gusohorezwaho urubanza rukiranuka rwa Yehova. Kugeza ku iherezo, abenshi mu bantu bazakomeza gusuzugura no gutuka Imana. Nk’uko byagenze kuri Farawo wa kera, umutima wabo ntuzacishwa bugufi n’ibyago bibageraho byisukiranya, cyangwa se indunduro yabyo ya simusiga (Kuva 11:9, 10). Ntitwakwitega ko hazabaho abantu benshi cyane bazahindura umutima ku munota wa nyuma. N’igihe bazaba benda kuvamo umwuka, bazaba bagituka Imana, yo ivuga iti ‘bazamenya ko ndi [“Yehova,” NW]’ (Ezekiyeli 38:23). Ariko kandi, ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova Imana Ishoborabyose, buzaba bugaragaje ko ari bwo bwonyine bukwiriye gutegeka.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku bihereranye n’ingero z’ibintu bidafite ubuzima bitanga ubuhamya, gereranya no mu Itangiriro 4:10; 31:44-53; Abaheburayo 12:24.

b Imvugo isa n’iyi ngo “intebe y’ubwami” ikoreshwa muri aya magambo y’ubuhanuzi yerekejwe kuri Yesu ngo “Imana ni intebe yawe y’ubwami y’iteka ryose” (Zaburi 45:6, NW). Yehova ni we soko cyangwa urufatiro rw’ubutegetsi bwa cyami bwa Yesu.

c Nanone reba Yobu 1:6, 12; 2:1, 2; Matayo 4:8-10; 13:19; Luka 8:12; Yohana 8:44; 12:31; 14:30; Abaheburayo 2:14; 1 Petero 5:8.

d Niba Yohana yaratekerezaga italanto ya Kigiriki, buri buye ry’urubura ryari kuba rifite uburemere bugera ku biro 20. Urwo rwaba ari urubura rwa kirimbuzi rwose.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 221]

“Mu isi”

Itsinda rya Yohana ryatangaje uburakari Yehova afitiye “isi” mu magambo akurikira:

“Nyuma y’ibinyejana amashyaka ya gipolitiki amaze akorana imihati, byaragaragaye ko adafite ubushobozi bwo guhangana n’imimerere iriho, no gukemura ibibazo bihangayikishije abantu. Iyo abahanga mu by’ubukungu n’abanyapolitiki basuzumanye ubwitonzi icyo kibazo, basanga nta cyo bashoboye.”​—Des millions de personnes actuellement vivantes ne mourront jamais, 1920, ku ipaji ya 52.

“Nta butegetsi na bumwe buri ku isi muri iki gihe bwatuma agace runaka k’isi kagereranyije kumva ko kanyuzwe. Ibihugu byinshi bitegekwa n’abanyagitugu. Mu by’ukuri, isi yose igeze aharindimuka.”​—Un gouvernement désirable, 1924, ku ipaji ya 5.

“Gukuraho iyi gahunda y’ibintu . . . ni bwo buryo bwonyine bwo kurandura ububi ku isi no kwimakaza amahoro no gukiranuka.”​—“Cette bonne nouvelle du royaume,” 1954, ku ipaji ya 25.

“Gahunda y’isi ya none yagiye irangwa no kwiyongera kw’ibyaha, gukiranirwa no kwigomeka ku Mana no ku byo ishaka. . . . Ntishobora kuvugururwa. Kubera iyo mpamvu, igomba kuvaho!”​—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1982, ku ipaji ya 6 (mu Gifaransa).

[Agasanduku ko ku ipaji ya 223]

“Mu nyanja”

Dore amwe mu magambo itsinda rya Yohana ryagiye rivuga uko imyaka yagiye ihita, ritangaza umujinya Imana ifitiye “inyanja” idatuza kandi yigometse igizwe n’abantu batubaha Imana kandi bitandukanyije na Yehova:

“Amateka ya buri gihugu agaragaza ko hagiye habaho ubushyamirane hagati y’amatsinda y’abantu ashingiye ku nzego z’imibereho. Ugasanga abake barwanya abenshi. . . . Ubwo bushyamirane bwagiye butuma habaho imyivumbagatanyo myinshi, imibabaro no kumena amaraso menshi.”​—Government, 1928, ku ipaji ya 244.

Mu isi nshya, “‘inyanja’ y’ikigereranyo igizwe n’abantu badatuza, b’ibyigomeke kandi batubaha Imana, ari na bo bakomokwaho n’inyamaswa y’ikigereranyo imaze igihe kirekire ikoreshwa na Satani, izaba itakiriho.”​—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1969, ku ipaji ya 283 (mu Gifaransa).

“Umuryango w’abantu wo muri iki gihe urarwaye kandi urarembye mu buryo bw’umwuka. Nta n’umwe muri twe ushobora kuwukiza, kubera ko Ijambo ry’Imana rigaragaza ko uburwayi bwawo buzawuhitana.”​—La paix et la sécurité véritables​—d’où viendront-elles?, 1973, ku ipaji ya 131.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 224]

“Mu nzuzi n’imigezi n’amasoko”

Icyago cya gatatu cyashyize ahagaragara “inzuzi n’imigezi n’amasoko y’amazi,” binyuze mu magambo nk’aya akurikira:

“Abayobozi b’amadini bihandagaza bavuga ko bigisha inyigisho [za Kristo], bejeje intambara maze bayihindura ikintu cyera. Bagiye banezezwa no kubona amafoto n’amashusho yabo yerekanwa iruhande rw’ay’abarwanyi ba ruharwa mu kumena amaraso.”​—Umunara w’Umurinzi wo mu kwezi k’Ugushyingo 1924, ku ipaji ya 15 (mu Cyongereza).

“Ubupfumu bushingiye ku kinyoma gikomeye kivuga ko ubugingo bw’umuntu bukomeza kubaho nyuma yo gupfa kwe, kandi ko budashobora gupfa.”​—Les Ecritures enseignent-elles “la survivance”?, 1956, ku ipaji ya 51.

“Filozofiya y’abantu, abahanga mu bya politiki n’imibereho y’abaturage, abajyanama mu by’ubukungu kimwe n’abashyigikira imigenzo y’idini, ntibyigeze na rimwe bituma umuntu yumva agaruye ubuyanja by’ukuri . . . Amazi nk’ayo yatumye abayanyoye bica itegeko ry’Umuremyi rirebana no kwera kw’amaraso, kandi bishora mu bikorwa byo gutoteza abantu mu rwego rw’idini.”​—Umwanzuro wafatiwe mu ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza bw’iteka,” ryabaye mu mwaka wa 1963.

“Nta gakiza kazaturuka kuri siyansi, ahubwo icyo twakwitega ku muntu, ni uko ari we ubwe uzarimbura abantu ku isi. . . . Ntitwakwiringira ko abahanga mu bijyanye n’imitekerereze n’imyifatire y’abantu, cyangwa abaganga bavura indwara zo mu mutwe b’isi, bahindura imitekerereze y’abantu . . . Ntabwo twakwiringira ko hari umutwe uwo ari wo wose w’abapolisi mpuzamahanga washyirwaho. . . ngo uhindure iyi si ahantu umuntu ashobora kuba mu mutekano.”​—La race humaine sera sauvée,​—par le Royaume, 1970, ku ipaji ya 5.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 225]

“Mu zuba”

Uko “izuba” rishushanya ubutegetsi bw’abantu ryagiye ‘ryotsa’ abantu mu gihe cy’umunsi w’Umwami, ni na ko itsinda rya Yohana, ryifashishije amagambo nk’aya akurikira, ryerekeje ubwenge bw’abantu ku bintu birimo biba:

“Muri iki gihe, Hitileri na Mussolini, bategekesha igitugu, babangamiye amahoro y’isi yose kandi bashyigikiwe mu buryo bwimazeyo n’ubutegetsi bwa Kiliziya y’i Roma mu bikorwa byabo byo kubuza abantu umudendezo.”​—Fascisme ou liberté, 1939, ku ipaji ya 12.

“Mu mateka yose y’abantu, politiki y’abantu bategekesha igitugu ni tegeka cyangwa urimbure! Nyamara ihame rigomba gukoreshwa ubu ku isi hose n’Umwami washyizweho n’Imana, Yesu Kristo, ni iri rivuga ngo mwemere gutegekwa cyangwa murimburwe.”​—Quand toutes les nations s’uniront sous le Royaume de Dieu, 1961, ku ipaji ya 23.

“Kuva mu mwaka wa 1945, abantu basaga miriyoni 25 baguye mu ntambara zigera ku 150 zagiye zibera hirya no hino ku isi.”​—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1980, ku ipaji ya 6 (mu Gifaransa).

“Ibihugu byose byo ku isi . . . ntibyita ku nshingano zabyo cyangwa ku mategeko mpuzamahanga agenga imyifatire. Kugira ngo ibihugu bimwe bishobore kugera ku ntego zabyo, byumva ko byemerewe rwose gukoresha uburyo bwose bibona ko ari ngombwa, urugero nko gutsemba imbaga, guhotora, gufata abantu ho ingwate, gukoresha za bombe n’ibindi . . . Ibihugu bizageza ryari bibana mu mimerere nk’iyo irangwa n’ubupfapfa no kutita ku nshingano zabyo?”​—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1985, ku ipaji ya 4 (mu Gifaransa).

[Agasanduku ko ku ipaji ya 227]

‘Ku ntebe y’ubwami y’inyamaswa’

Abahamya ba Yehova bashyize ahagaragara intebe y’inyamaswa kandi batangaza urubanza Yehova yayiciriye bakoresheje amagambo nk’aya akurikira:

“Abategetsi n’abayobozi ba gipolitiki b’amahanga bayobowe n’imbaraga mbi ndengakamere zibaganisha byanze bikunze ku ntambara ya Harimagedoni izabatsemba.”​—Après Harmaguédon, Dieu établira un monde nouveau, 1953, ku ipaji ya 8.

“Inyamaswa, ari bwo butegetsi bw’abantu butari ubwa gitewokarasi, yahawe ubushobozi, ubutware n’intebe y’ubwami na cya Kiyoka. Ubwo rero, igomba kugendera ku murongo icyo Kiyoka kigenderaho.” ​—Après Harmaguédon, Dieu établira un monde nouveau, 1953, ku ipaji ya 15.

“Abanyamahanga bari ku ruhande rw’Umwanzi Mukuru w’Imana, ari we Satani byanze bikunze.”​—Umwanzuro wafatiwe mu ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Gutsinda kw’Imana,” ryabaye mu mwaka wa 1973.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 229]

‘Amazi yayo yarakamye’

Ndetse no muri iki gihe, gushyigikira idini rikomoka i Babuloni biragenda bikendera mu bihugu byinshi, ibyo bikaba bigaragaza uko bizagenda ubwo “abami baturuka iburasirazuba” bazagaba igitero.

“Iperereza ryo mu rwego rw’igihugu ryagaragaje ko abaturage 75 ku ijana batuye mu migi [yo muri Tayilande] batigera bajya kumva inyigisho zitangirwa mu nsengero z’Ababuda. Naho mu giturage, umubare w’abajya mu nsengero waragabanutse kugeza hafi kuri 50 ku ijana.”​—Bangkok Post, cyo ku itariki ya 7 Nzeri 1987, ku ipaji ya 4.

“Idini rya Tao ryatakaje ubumaji bwaryo mu gihugu [cy’u Bushinwa] aho ryavukiye, ubu hakaba hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri . . . Kubera ko babuze ubwo bumaji, bo n’abababanjirije bakoreshaga kugira ngo bigarurire abayoboke benshi, abatambyi bafite ikibazo cyo kubona ababasimbura. Ibyo bikaba bituma Tao igiye kuzimangatana ntikomeze kuba umuteguro wo mu rwego rw’idini muri icyo gihugu.”​—The Atlanta Journal and Constitution, cyo ku itariki ya 12 Nzeri 1982, ku ipaji ya 36-A.

“U Buyapani . . . ni kimwe mu bihugu by’isi bifite umubare munini w’abamisiyonari b’abanyamahanga, bagera hafi ku 5.200, ariko . . . mu baturage bo muri icyo gihugu, Abakristo ntibageze no kuri 1% . . . Umupadiri w’Umufaransisikani uhakorera kuva mu myaka ya 1950 . . . yemera ko ’igihe cy’abamisiyonari b’abanyamahanga mu Buyapani cyarangiye.’”​—The Wall Street Journal, cyo ku itariki ya 9 Nyakanga 1986, ku ipaji ya 1.

Mu Bwongereza, mu myaka mirongo itatu ishize, “ku nsengero 16.000 z’Abangilikani, hafi 2.000 zarafunzwe kubera ko zari zitagikoreshwa. Umubare w’abajya gusenga waragabanutse cyane, ku buryo ubarirwa mu mibare mito yo mu bihugu bya gikristo . . . [Umusenyeri w’i Durham] yagize ati ‘nta wakongera kuvuga ko u Bwongereza ari igihugu cya gikristo.’”​—The NewYork Times, cyo ku itariki ya 11 Gicurasi 1987, ku ipaji ya A4.

“Nyuma y’impaka zishyushye zamaze amasaha menshi, ubu Inteko Ishinga Amategeko [yo mu Bugiriki] yatoye itegeko riha Guverinoma ya gisosiyalisiti uburenganzira bwo kwigarurira bimwe mu bikingi bya Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Bugiriki . . . Nanone kandi, itegeko riha abatari mu bayobozi b’idini uburenganzira bwo kugira ijambo mu nama zikorwa mu rwego rw’idini no kujya muri za komite z’ubuyobozi bw’idini zishinzwe gucunga imari ishorwa mu bikorwa bya Kiliziya, mu mahoteli, mu birombe bicukurwamo amabuye y’urugarika n’amazu akorerwamo imirimo yo mu biro.”​—The NewYork Times, cyo ku itariki ya 4 Mata 1987, ku ipaji ya 3.

[Amafoto yo ku ipaji ya 222]

Inzabya enye za mbere z’umujinya w’Imana zitera ibyago bimeze nk’ibyatewe no kuvuzwa kw’impanda enye zibanza

[Ifoto yo ku ipaji ya 226]

Urwabya rwa gatanu rugaragaza ko intebe y’ubwami y’inyamaswa ari ubutware Satani yayihaye

[Amafoto yo ku ipaji ya 231]

Poropagande y’abadayimoni irimo irakorakoranya abategetsi b’abantu ibaganisha mu mimerere ya simusiga yo kuri Harimagedoni, aho bazasohorezwaho imanza Yehova yabaciriye

[Ifoto yo ku ipaji ya 233]

Abatwarwa n’‘umwuka’ wanduye ukomoka kuri Satani bagomba gusohorezwaho imanza za Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze