ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 34 pp. 246-251
  • Ubwiru buteye ubwoba buhishurwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwiru buteye ubwoba buhishurwa
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Izamuka iva ikuzimu
  • Amahoro n’umutekano ni inzozi
  • Inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17 igereranya iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Amahoro, umutekano “n’ishusho y’Inyamaswa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Babuloni Ikomeye irarimbutse
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Nta Mahoro y’Intumwa z’Ibinyoma!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 34 pp. 246-251

Igice cya 34

Ubwiru buteye ubwoba buhishurwa

1. (a) Yohana yabyifashemo ate abonye maraya ukomeye n’icyo yari yicayeho, kandi kuki? (b) Abagize itsinda rya Yohana babyifatamo bate iyo babona ibintu biba bisohoza iyerekwa ry’ubwo buhanuzi?

YOHANA yabyifashemo ate abonye maraya ukomeye n’icyo yari yicayeho giteye ubwoba? Yohana ubwe asubiza agira ati ‘naramubonye ndatangara cyane’ (Ibyahishuwe 17:6b). Nta muntu buntu washoboraga gutekereza ko yabona ibintu nk’ibyo. Nyamara kandi, Yohana yabonye maraya w’akahebwe wicaye ku nyamaswa mu butayu (Ibyahishuwe 17:3)! Muri iki gihe, abagize itsinda rya Yohana na bo batangazwa cyane n’uruhererekane rw’ibintu bibaho ubu bisohoza iyerekwa ry’ubwo buhanuzi. Iyaba abantu b’iyi si bashoboraga kubona iryo yerekwa, bakwiyamirira bati ‘ntibishoboka!’ kandi abategetsi b’iyi si na bo bakungamo bati ‘ntibibaho!’ Ariko kandi, iby’iryo yerekwa byasohoye mu buryo butangaje muri iki gihe. Ubwoko bw’Imana bwagize uruhare rugaragara mu isohozwa ry’iryo yerekwa, kandi ibyo bibuhamiriza ko ubwo buhanuzi buzakomeza gusohozwa kugeza ku ndunduro yabwo itangaje.

2. (a) Marayika abonye Yohana atangaye, yamubwiye iki? (b) Ni iki abagize itsinda rya Yohana bahishuriwe, kandi se byakozwe mu buhe buryo?

2 Marayika yabonye ko Yohana atangaye. Yohana akomeza abitubwira agira ati “marayika arambaza ati ‘ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi’” (Ibyahishuwe 17:7). Dore re, Marayika agiye guhishura iryo banga! Uko Yohana yagatumbiriye, marayika yamusobanuriye ibice binyuranye by’iryo yerekwa, n’ibintu bitangaje byenda kubaho. Muri iki gihe nabwo, abagize itsinda rya Yohana bahishuriwe icyo ubwo buhanuzi busobanura bayobowe na marayika. “Gusobanura si ukw’Imana se?” Kimwe na Yozefu wari indahemuka, natwe ni uko tubyizera. (Itangiriro 40:8; gereranya na Daniyeli 2:29, 30.) Mu buryo runaka, abagize ubwoko bw’Imana bafite umwanya w’ibanze muri iryo yerekwa, mu gihe Yehova abasobanurira ibyaryo n’ingaruka rishobora kugira ku buzima bwabo (Zaburi 25:14). Mu gihe gikwiriye, yatumye basobanukirwa ubwiru bw’uwo mugore n’ubw’iyo nyamaswa.​—Zaburi 32:8.

3, 4. (a) Ni iyihe disikuru y’abantu bose yatanzwe na N. H. Knorr mu mwaka wa 1942, kandi se ni iki yavuze ko cyashushanyaga ya nyamaswa itukura? (b) Ni ayahe magambo marayika yabwiye Yohana N. H. Knorr yibanzeho?

3 Guhera ku itariki ya 18 kugeza ku ya 20 Nzeri 1942, mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari igeze aho rukomeye, Abahamya ba Yehova bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari mu ikoraniro rya gitewokarasi ry’isi nshya. Umugi wa Cleveland, Ohio, ni wo wari uhujwe n’indi migi isaga 50 yari ikoraniyemo abantu bakurikiraniraga iryo koraniro kuri telefone, kandi umubare munini w’abateranye wageze ku 129.699. Andi makoraniro afite porogaramu nk’iyo yabereye hirya no hino ku isi, aho agahenge kabonekaga muri ibyo bihe by’intambara. Muri icyo gihe, abenshi mu bagaragu ba Yehova bari biteze ko intambara yari gukomeza ikageza ku ntambara y’Imana ya Harimagedoni. Ni yo mpamvu umutwe wa disikuru y’abantu bose wavugaga ngo “Ese amahoro azaramba?,” wateye abantu amatsiko menshi. Ni gute N. H. Knorr, perezida mushya wa Watch Tower Society, yashoboraga gutanga disikuru ivuga iby’amahoro kandi hari ikindi kinyuranye n’ibyo cyasaga n’aho gitegereje amahanga?a Ni ukubera ko abagize itsinda rya Yohana ’barushagaho kwita’ ku Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi.​—Abaheburayo 2:1; 2 Petero 1:19.

4 Ni uruhe rumuri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ese amahoro azaramba?” yatanze ku birebana n’ubwo buhanuzi? N. H Knorr yagaragaje neza ko inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe 17:3 yashushanyaga Umuryango w’Amahanga, kandi akomeza avuga ibyo guhungabana kw’imikorere yawo ashingiye ku magambo marayika yabwiye Yohana agira ati “iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka.”​—Ibyahishuwe 17:8a.

5. (a) Ni mu buhe buryo ‘inyamaswa yahozeho’ hanyuma ikaza kuba ‘itakiriho’? (b) N. H. Knorr yashubije ate ikibazo cyabazaga ngo “ese Umuryango w’Amahanga uzaguma mu rwobo?”

5 ‘Iyo nyamaswa yahozeho.’ Yari yarabayeho guhera ku itariki ya 10 Mutarama 1920, ari Umuryango w’Amahanga, kandi ibihugu 63 byagiye biwubamo mu gihe runaka. Ariko u Buyapani, u Budage n’u Butaliyani byawuvuyemo, hanyuma u Burusiya buwirukanwamo. Muri Nzeri 1939, umutegetsi w’igitugu wo mu ishyaka rya Nazi ryo mu Budage yashoje Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.b Uwo Muryango w’Amahanga umaze kunanirwa kubumbatira amahoro ku isi, wahise ugwa ikuzimu mu mimerere yo kutagira icyo ukora. Mu mwaka wa 1942, uwo muryango wari utakiriho. Ni muri icyo gihe gikomeye nyirizina Yehova yahaye ubwoko bwe gusobanukirwa iby’iryo yerekwa mu buryo bwuzuye neza. Ntiyabibahaye mbere cyangwa nyuma yaho. Muri iryo koraniro, N. H. Knorr, akurikije ubuhanuzi, yashoboraga gutangaza ko iyo ‘nyamaswa itakiriho.’ Hanyuma yabajije ikibazo kigira kiti “ese Umuryango w’Amahanga uzaguma mu rwobo?” Yasubiye mu magambo yo mu Byahishuwe 17:8 maze arasubiza ati “ubufatanye bw’amahanga yo mu isi buzongera kubaho.” Koko rero, ibyo ni ko byagenze, bityo bihamya ukuri kw’Ijambo rya Yehova ry’ubuhanuzi!

Izamuka iva ikuzimu

6. (a) Ni ryari inyamaswa itukura yazamutse iva mu rwobo, kandi se izina ryayo rishya ni irihe? (b) Kuki mu by’ukuri Umuryango w’Abibumbye ari ya nyamaswa itukura yongeye kubaho?

6 Inyamaswa itukura yaje kuzamuka iva ikuzimu. Ku itariki ya 26 Kamena 1945, i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu ijwi rya za famfari, ibihugu 50 byemeje amahame remezo y’Umuryango w’Abibumbye. Uwo muryango wari ufite intego yo “kubumbatira amahoro n’umutekano mu rwego mpuzamahanga.” Hari byinshi Umuryango w’Amahanga wari uhuriyeho n’Umuryango w’Abibumbye. Kuri iyo ngingo, hari igitabo cyagize kiti “mu buryo runaka, Umuryango w’Abibumbye usa n’Umuryango w’Amahanga washyizweho nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose . . . Ibyinshi mu bihugu byashinze Umuryango w’Abibumbye ni byo byari byarashinze Umuryango w’Amahanga. Kimwe n’Umuryango w’Amahanga, Umuryango w’Abibumbye washyiriweho kubumbatira amahoro hagati y’ibihugu. Imiryango y’ingenzi ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, ahanini isa n’iyari ishamikiye ku Muryango w’Amahanga” (The World Book Encyclopedia). Ubwo rero, Umuryango w’Abibumbye ni wo ya nyamaswa itukura yongeye kubaho. Ibihugu biyigize bigera ku 190, bikaba ari byinshi cyane ubigereranyije na 63 byari bigize Umuryango w’Amahanga, kandi nanone wihaye inshingano ziruta iz’uwo wasimbuye.

7. (a) Ni mu buhe buryo abatuye isi batangariye inyamaswa itukura yari yongeye kubaho? (b) Ni iyihe ntego Umuryango w’Abibumbye utashoboye kugeraho, kandi se ni iki umunyamabanga mukuru wawo yavuze ku birebana n’ibyo?

7 Umuryango w’Abibumbye ugitangira wari witezweho byinshi. Ibyo byasohozaga aya magambo yavuzwe na marayika agira ati “abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho” (Ibyahishuwe 17:8b). Abatuye isi batangariye icyo gihangange gishya cyakoreraga ku cyicaro cyacyo gihambaye kiri ku nkombe za East River, i New York. Ariko kandi, Umuryango w’Abibumbye wananiwe kuzana amahoro n’umutekano nyakuri. Mu gice kinini cy’ikinyejana cya 20, amahoro mu isi yashoboye kubumbatirwa gusa bitewe no gutinya kurimburana, kandi guhiganwa mu gucura intwaro bikomeje gukaza umurego mu buryo buhambaye. Nyuma y’imyaka igera kuri 40 Umuryango w’Abibumbye wari umaze ukorana umwete, mu mwaka wa 1985, umunyamabanga mukuru wawo, Javier Pérez de Cuéllar, yinubye agira ati “tugeze mu gihe gishya cy’abafana, kandi ntituzi icyo twabikoraho.”

8, 9. (a) Kuki Umuryango w’Abibumbye udashobora gukemura ibibazo byugarije isi, kandi se dukurikije iteka ry’Imana, ni iki kizawugeraho bidatinze? (b) Kuki amazina y’abashinze Umuryango w’Abibumbye n’ay’abawushimagiza atanditswe mu “gitabo cy’ubugingo” cy’Imana? (c) Ni iki Ubwami bwa Yehova buzasohoza?

8 Umuryango w’Abibumbye nta muti w’ibibazo ufite. Kubera iki? Kubera ko Nyir’ugutanga ubuzima ku bantu bose atari we wawuhaye ubuzima. Uzamara igihe gito, kuko ‘ujya kurimbuka’ nk’uko iteka waciriweho n’Imana riri. Amazina y’abashinze Umuryango w’Abibumbye n’abawushimagiza ntiyanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Imana. Ni gute abantu b’abanyabyaha kandi bapfa, benshi muri bo bakaba batuka izina ry’Imana, bashobora gukoresha Umuryango w’Abibumbye bagasohoza ibyo Yehova Imana yavuze ko agiye gusohoza bitanyuze ku bantu, ahubwo akoresheje Ubwami bwa Kristo we?​—Daniyeli 7:27; Ibyahishuwe 11:15.

9 Mu by’ukuri, Umuryango w’Abibumbye ni icyiganano gitukisha Ubwami bw’Imana bwa kimesiya buyobowe n’Umwami w’amahoro, Yesu Kristo, uzategeka ubuziraherezo (Yesaya 9:5, 6). Nubwo Umuryango w’Abibumbye washobora gutuma habaho amahoro mu gihe runaka, intambara ntizatinda kongera kurota. Ibyo biri muri kamere y’abantu b’abanyabyaha. ‘Amazina yabo ntiyigeze yandikwa mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi.’ Ubwami bwa Yehova buyobowe na Kristo ntibuzazana amahoro y’iteka ku isi gusa, ahubwo binyuze ku gitambo cy’incungu cya Yesu, buzazura abapfuye, ni ukuvuga abakiranutsi n’abakiranirwa Imana izirikana (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Muri abo, harimo abantu bose bakomeje gushikama nubwo Satani n’urubyaro rwe babagabagaho ibitero, n’abandi bazahabwa uburyo bwo kugaragaza ko bumvira. Uko bigaragara, nta mazina y’abayoboke ba Babuloni Ikomeye bayihambiraho n’ay’abakomeza gusenga ya nyamaswa, azandikwa mu gitabo cy’ubugingo cy’Imana.​—Kuva 32:33; Zaburi 86:8-10; Yohana 17:3; Ibyahishuwe 16:2; 17:5.

Amahoro n’umutekano ni inzozi

10, 11. (a) Ni iki Umuryango w’Abibumbye watangaje mu mwaka wa 1986, kandi se ibyo byitabiriwe bite? (b) “Imiryango y’amadini” yateraniye Assise mu Butaliyani kugira ngo isabe amahoro ni ingahe, kandi se Imana isubiza amasengesho nk’ayo? Sobanura.

10 Mu mihati Umuryango w’Abibumbye ushyiraho kugira ngo utere abantu inkunga yo kugira ibyiringiro, watangaje ko umwaka wa 1986 wari “Umwaka w’amahoro ku isi hose,” ukaba wari wihaye intego yahawe umutwe uvuga ngo “Kubumbatira amahoro no kwita ku mibereho myiza y’abantu yo mu gihe kizaza.” Ibihugu byari mu ntambara byasabwe gushyira intwaro hasi nibura mu gihe cy’umwaka umwe. Ibyo bihugu byabyakiriye bite? Dukurikije raporo yatanzwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Byerekeye Amahoro Mpuzamahanga, abantu bagera kuri miriyoni eshanu barapfuye bitewe n’intambara zabaye mu mwaka wa 1986 wonyine! Nubwo hacuzwe ibiceri by’amafaranga byihariye kandi hagacapwa amatembure y’urwibutso, ibyinshi mu bihugu nta kintu kigaragara byakoze kugira ngo bigere ku mahoro muri uwo mwaka. Ariko kandi, amadini y’isi, ahora ahangayikishijwe no kugirana imishyikirano myiza n’Umuryango w’Abibumbye, yamamaje uwo mwaka mu buryo butandukanye. Ku itariki ya 1 Mutarama 1986, Papa Yohana Pawulo wa II yashimagije ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, maze uwo mwaka mushya awita umwaka w’amahoro. Kandi ku itariki ya 27 Ukwakira, yahurije abayobozi b’amadini menshi y’isi ahitwa Assise mu Butaliyani, kugira ngo basenge basaba amahoro.

11 Ese Imana isubiza amasengesho nk’ayo yo gusaba amahoro? Ni iyihe Mana abo bayobozi b’amadini basengaga? Iyo uza kubabaza icyo kibazo, buri tsinda ryari kuguha igisubizo gitandukanye n’icy’irindi. Ese haba hariho imana zibarirwa muri za miriyoni zishobora kumva kandi zigasubiza amasengesho avuzwe mu buryo bwinshi bunyuranye? Abenshi mu bari aho basenze Ubutatu bwo mu madini yiyita aya gikristo.c Ababuda, Abahindu n’abandi, bagiye batondagura amasengesho baturaga imana zitabarika. “Imiryango y’amadini” 12 yose hamwe yari yahakoraniye kandi ihagarariwe n’abanyacyubahiro, urugero nka Acidikoni w’Umwangilikani w’i Canterbury, Dalai Lama w’Umubuda, umuyobozi w’idini rya Orutodogisi ryo mu Burusiya, perezida w’ishyirahamwe ry’Ahera ryo mu idini rya Shinto i Tokyo, Abanyafurika bizera abazimu, n’Abahindi babiri bo muri Amerika bari batamirije amababa. Ryari itsinda rigizwe n’amabara anyuranye, ku buryo za televiziyo zabyamamaje cyane. Hari rimwe muri ayo matsinda ryasenze amasaha 12 yose ritaruhuka. (Gereranya na Luka 20:45-47.) Ariko se hari isengesho na rimwe muri ayo ryaba ryarazamutse rikarenga ibicu by’imvura byazereraga hejuru y’aho iryo koraniro ryaberaga? Oya, bitewe n’impamvu zikurikira:

12. Kuki Imana itashubije amasengesho yo gusaba amahoro yavuzwe n’abayobozi b’amadini y’isi?

12 Ibinyuranye n’uko bimeze ku ’bagendera mu izina rya Yehova,’ nta n’umwe muri abo bayobozi b’amadini wigeze asenga Yehova, Imana nzima, ifite izina rigaragara incuro 7.000 mu nyandiko y’umwimerere ya Bibiliya (Mika 4:5; Yesaya 42:8, 12, gereranya na NW).d Muri rusange, ntibigeze begera Imana mu izina rya Yesu, kuko abenshi muri bo batanizera Yesu Kristo (Yohana 14:13; 15:16). Nta n’umwe muri bo usohoza ibyo Imana ishaka ko bikorwa muri iki gihe, ari byo gutangaza ku isi hose ko Ubwami bw’Imana bugiye kuza ari bwo byiringiro nyakuri by’abantu, aho kuba Umuryango w’Abibumbye (Matayo 7:21-23; 24:14; Mariko 13:10). Amenshi mu madini yabo yivanze mu ntambara zamennye amaraso menshi mu mateka, harimo n’intambara ebyiri z’isi yose zo mu kinyejana cya 20. Abantu nk’abo Imana irababwira iti “ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso.”​—Yesaya 1:15; 59:1-3.

13. (a) Kuki ari ibyumvikana rwose ko abayobozi b’amadini bagomba kwifatanya n’Umuryango w’Abibumbye mu gusaba amahoro? (b) Dukurikije uko Imana yabihanuye, gusaba amahoro bizageza ku yihe ndunduro?

13 Byongeye kandi, ni ibyumvikana rwose ko abayobozi b’amadini bo mu isi bifatanya n’Umuryango w’Abibumbye mu gusaba amahoro muri iki gihe. Mu by’ukuri bakwishimira koshyoshya Umuryango w’Abibumbye ku bw’inyungu zabo, cyane cyane muri iki gihe abenshi mu bayoboke babo bava mu madini. Kimwe n’abayobozi b’abahemu bo muri Isirayeli ya kera, barangurura amajwi bagira bati “‘ni amahoro ni amahoro,’ ariko nta mahoro ariho” (Yeremiya 6:14). Nta gushidikanya ko bazakomeza gutera hejuru basaba amahoro, bakazanashyigikira indunduro y’icyo gikorwa, ari na cyo intumwa Pawulo yahanuye yerekezaho muri aya magambo ngo “umunsi wa Yehova uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro. Igihe bazaba bavuga bati ‘hari amahoro n’umutekano!’ ni bwo irimbuka ritunguranye rizabagwa gitumo nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta ho bazahungira rwose.”​—1 Abatesalonike 5:2, 3, NW.

14. Amajwi y’abarangurura bavuga iby’“amahoro n’umutekano” ashobora kuzafata iyihe ntera, kandi se ni gute umuntu yakwirinda kuzashukwa na yo?

14 Mu myaka ya vuba aha, abanyapolitiki bagiye bakoresha interuro ivuga ngo “hari amahoro n’umutekano” bagaragaza imigambi yabo. Ese iyo mihati abategetsi b’isi bashyiraho, yaba ari intangiriro y’isohozwa ry’ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:3? Cyangwa se Pawulo yavugaga ikindi kintu cyihariye cyari kuzasakara cyane, ku buryo isi yose yari kuzacyerekezaho ibitekerezo? Kubera ko akenshi ubuhanuzi bwa Bibiliya busobanuka mu buryo bwuzuye bumaze gusohora cyangwa mu gihe burimo busohora, bizadusaba gutegereza tukareba. Hagati aho, uko amahoro n’umutekano amahanga yasa n’aho yagezeho byaba biri kose, Abakristo bazi ko muri rusange nta kizaba cyahindutse. Ubwikunde, inzangano, ubugizi bwa nabi, ingo zisenyuka, ubwiyandarike, indwara, agahinda n’urupfu bizakomeza kubaho. Ni yo mpamvu nta majwi y’abarangurura bavuga iby’“amahoro n’umutekano” yazakuyobya, nukomeza kuba maso ukamenya icyo ibibera mu isi bisobanura kandi ugakomeza kwita ku miburo y’ubuhanuzi bwo mu Ijambo ry’Imana.​—Mariko 13:32-37; Luka 21:34-36.

[Ibisabonuro ahagana hasi ku ipaji]

a J. F. Rutherford yapfuye ku itariki ya 8 Mutarama 1942, maze asimburwa na N. H. Knorr ku mwanya wa perezida wa Watch Tower Society.

b Ku itariki ya 20 Ugushyingo 1940, u Budage, u Buyapani, u Butaliyani na Hongiriya byashyize umukono ku masezerano yashyiragaho “Umuryango mushya w’Amahanga.” Nyuma y’iminsi ine ibyo bibaye, Vatikani yasomeye Misa kuri radiyo kandi ivuga isengesho ryo gusabira amahoro idini n’iyo gahunda nshya y’ibintu. Uwo “Muryango mushya” ntiwigeze ubaho.

c Inyigisho y’Ubutatu ikomoka muri Babuloni ya kera, ahasengerwaga ubutatu bugizwe n’imana eshatu, ari zo imana-zuba yitwaga Shamash, Imana-kwezi yitwaga Sin n’imana-nyenyeri yitwaga Ishtar. Misiri yakurikije urwo rugero isenga Osiris, Isis, na Horus. Assur, imana y’ibanze y’Abashuri, ishushanywa ifite imitwe itatu. Mu buryo nk’ubwo, muri za kiliziya zimwe na zimwe z’Abagatolika haboneka ibishushanyo by’Imana ifite imitwe itatu.

d Hari inkoranyamagambo y’Icyongereza itanga ibisobanuro kuri Yehova Imana ivuga ko ari “Imana y’ikirenga yemewe, kandi ikaba ari yo Mana yonyine Abahamya ba Yehova basenga.”​—Webster’s Third New International Dictionary, icapwa ryo mu mwaka wa 1993.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 250]

Ibinyuranye n’“amahoro”

Nubwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko umwaka wa 1986 wari Umwaka w’Amahoro ku Isi Hose, isiganwa mu gucura intwaro za kirimbuzi ryakajije umurego. Hari raporo itanga ibi bisobanuro bitera kwibaza:

Mu mwaka wa 1986, ingengo y’imari mu bya gisirikare mu isi yose yageze kuri miriyari 900 z’amadolari.

Amafaranga isi itanga mu isaha imwe gusa mu bya gisirikare yaba ahagije kugira ngo hakingirwe abantu bagera kuri miriyoni 3,5 bapfa buri mwaka bazize indwara zandura zishobora kubonerwa urukingo.

Mu isi yose, umuntu umwe kuri batanu abaho mu bukene bukabije. Abo bantu bose bashonje, bashobora kugaburirwa mu gihe cy’umwaka wose hakoreshejwe amafaranga isi itanga ku ntwaro mu minsi ibiri gusa.

Imbaraga z’ibitwaro byose bya kirimbuzi bihunitswe mu isi, zikubye incuro 160.000.000 imbaraga zo guturika k’uruganda rw’i Tchernobyl.

Bombe imwe y’ibitwaro bya kirimbuzi, ifite imbaraga zo kurimbura zikubye incuro 500 iza bombe yarashwe i Hiroshima mu mwaka wa 1945.

Intwaro za kirimbuzi zihunitswe zifite imbaraga zikubye incuro zisaga miriyoni izarimbuye Hiroshima. Zifite ubushobozi bwo kurimbura bungana n’ubwakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, yahitanye abantu 38.000.000, ubukubye incuro 2.700.

Intambara zagiye zirushaho kuba nyinshi no kurimbura. Mu kinyejana cya 18, zahitanye abantu bagera kuri miriyoni 4,4, mu kinyejana cya 19 zihitana miriyoni 8,3, naho mu myaka 86 y’ikinyejana cya 20, zihitana miriyoni 98,8. Kuva mu kinyejana cya 18, umubare w’abaguye ku rugamba wiyongereye incuro 6 kuruta uko abaturage b’isi bagiye biyongera. Mu kinyejana cya 20, abaguye mu ntambara bikubye incuro cumi kuruta abapfuye mu kinyejana cya 19. ​—World Military and Social Expenditures 1986.

[Amafoto yo ku ipaji ya 247]

Nk’uko byari byarahanuwe ku birebana n’inyamaswa itukura, Umuryango w’Amahanga wagiye ikuzimu mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ariko wongera kubaho ari Umuryango w’Abibumbye

[Amafoto yo ku ipaji ya 249]

Kugira ngo abahagarariye amadini yo mu isi bashyigikire “Umwaka w’Amahoro” watangajwe n’Umuryango w’Abibumbye, bahuriye Assise mu Butaliyani, bavuga amasengesho menshi y’uruvangitirane, ariko muri bo nta wasenze Imana nzima Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze