ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 41 pp. 295-300
  • Ingaruka zishimishije z’umunsi w’urubanza rw’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ingaruka zishimishije z’umunsi w’urubanza rw’Imana
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umunsi w’Urubanza w’imyaka igihumbi
  • Ni ba nde bazazuka maze bagacirwa urubanza?
  • Umuzingo w’igitabo cy’ubugingo
  • Habumburwa indi mizingo
  • Iherezo ry’urupfu n’ikuzimu
  • Umunsi w’urubanza ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ibyiringiro by’umuzuko bisobanura iki kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ese izina ryawe ryanditswe mu “gitabo cy’ubuzima”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • “Urupfu [ruzakurwaho]”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 41 pp. 295-300

Igice cya 41

Ingaruka zishimishije z’umunsi w’urubanza rw’Imana

Iyerekwa rya 15​—Ibyahishuwe 20:11 kugeza 21:8

Ibivugwamo: Umuzuko rusange, Umunsi w’Urubanza n’imigisha izazanwa n’ijuru rishya n’isi nshya

Igihe cy’isohozwa: Mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi

1. (a) Ni iki abantu batakaje igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha? (b) Ni uwuhe mugambi w’Imana utarahindutse, kandi se tubyemezwa n’iki?

TWEBWE abantu twaremewe kubaho iteka ryose. Iyo Adamu na Eva bumvira amategeko y’Imana, ntibari kuzigera bapfa (Itangiriro 1:28; 2:8, 16, 17; Umubwiriza 3:10, 11). Ariko igihe bacumuraga, batakaje ugutungana ndetse n’ubuzima, haba kuri bo ubwabo no ku rubyaro rwabo, maze urupfu ruza kugira ubutware ku bantu nk’umwanzi udatsimburwa (Abaroma 5:12, 14; 1 Abakorinto 15:26). Icyakora, umugambi w’Imana w’uko abantu batunganye babaho iteka ku isi izaba yarahindutse paradizo, ntiwahindutse. Kubera ko urukundo Imana ifitiye abantu rukomeye, yohereje ku isi Umwana wayo w’ikinege, Yesu, watanze ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye ngo bube incungu ya “benshi” mu bakomoka kuri Adamu (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Ubu Yesu ashobora gukoresha agaciro kemewe k’igitambo cye kugira ngo abantu bizera bagezwe ku buzima butunganye muri paradizo ku isi (1 Petero 3:18; 1 Yohana 2:2). Mbega impamvu ikomeye abantu bafite yo ‘kunezerwa no kwishima’!​—Yesaya 25:8, 9.

2. Ni iki Yohana avuga mu Byahishuwe 20:11, kandi se “intebe y’ubwami nini yera” ni iki?

2 Ubwami bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi bwahawe ikuzo, buzatangirana no gufungira Satani ikuzimu. Uwo ni wo munsi washyizweho n’Imana “wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije” (Ibyakozwe 17:31; 2 Petero 3:8). Yohana yaravuze ati “mbona intebe y’ubwami nini yera mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka” (Ibyahishuwe 20:11). Iyo ‘ntebe y’ubwami nini yera’ ni iki? Si ikindi kitari urukiko rw’“Imana umucamanza wa bose” (Abaheburayo 12:23). Ubu Imana igiye gucira abantu urubanza kugira ngo haboneke uzungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Yesu.​—Mariko 10:45.

3. (a) Kuba intebe y’Ubwami y’Imana ari “nini” kandi “yera” bisobanura iki? (b) Ni nde uzaca imanza ku Munsi w’Urubanza, kandi se azazica ashingiye ku ki?

3 Intebe y’Ubwami y’Imana ni “nini,” ibyo bikaba bitsindagiriza ugukomera kwa Yehova, Umwami w’Ikirenga, kandi ni ‘iyera,’ ibyo na byo bikaba bitsindagiriza ugukiranuka kwe kuzuye. Ni umucamanza w’ikirenga w’abantu bose (Zaburi 19:8-12; Yesaya 33:22; 51:5, 8). Icyakora umurimo wo guca imanza yaweguriye Yesu Kristo, “kuko ari nta n’umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose” (Yohana 5:22). Yesu ari kumwe n’abo bafatanyije 144.000, na bo “bahabwa ubucamanza . . . imyaka igihumbi” (Ibyahishuwe 20:4). Ariko kandi amahame ya Yehova ni yo azemeza igikwiriye buri wese mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza.

4. Kuba ‘ijuru n’isi bihunga’ bisobanura iki?

4 Ni mu buhe buryo ‘isi n’ijuru byahunze’? Iryo juru ni ryo rya rindi ryakuweho nk’umuzingo igihe ikimenyetso cya gatandatu cyamenwaga. Mu yandi magambo ni ubutegetsi bw’abantu ‘bwabikiwe umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana’ (Ibyahishuwe 6:14; 2 Petero 3:7). Isi ni gahunda y’ibintu iteguwe iyoborwa n’ubwo butegetsi (Ibyahishuwe 8:7). Kurimbuka kwa ya nyamaswa hamwe n’abami bo ku isi n’ingabo zabo, kimwe n’abashyizweho ikimenyetso cy’inyamaswa n’abaramya igishushanyo cyayo, ni ko guhunga kw’ijuru n’isi (Ibyahishuwe 19:19-21). Nyuma yo gusohoreza urubanza ku isi ya Satani n’ijuru rye, Umucamanza mukuru azashyiraho undi munsi w’urubanza.

Umunsi w’Urubanza w’imyaka igihumbi

5. Ni ba nde bazaba basigaye ngo bacirwe urubanza, isi n’ijuru bya kera bimaze guhunga?

5 Ni ba nde bazaba basigaye ngo bacirwe urubanza nyuma yo guhunga kw’isi n’ijuru bya kera? Nta n’umwe uboneka mu basigaye bo mu Bakristo basizwe 144.000, kuko bo bamaze gucirwa urubanza no gushyirwaho ikimenyetso. Niba hari abo muri bo bazaba bakiri ku isi nyuma ya Harimagedoni, bagomba kuzahita bapfa, maze bahabwe ingororano yabo mu ijuru binyuze ku muzuko (1 Petero 4:17; Ibyahishuwe 7:2-4). Ariko kandi, za miriyoni z’abantu bo mu mbaga y’abantu benshi bazaba bavuye mu mubabaro ukomeye, bazaba bahagaze “imbere ya ya ntebe.” Bamaze kubarwaho gukiranuka kugira ngo barokoke bitewe n’uko bizeye amaraso ya Yesu yamenwe, ariko urubanza rwabo rugomba gukomeza mu gihe cy’imyaka igihumbi, igihe Yesu azaba akomeza kubayobora ku “masoko y’amazi y’ubugingo.” Hanyuma, nibamara guhindurwa abantu batunganye, kandi bamaze kugeragezwa, bazabarwaho gukiranuka mu buryo bwuzuye (Ibyahishuwe 7:9, 10, 14, 17). Abana bazarokoka umubabaro ukomeye n’abazabyarwa n’abagize imbaga y’abantu benshi mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, na bo bagomba gucirwa urubanza muri iyo myaka igihumbi.​—Gereranya n’Itangiriro 1:28; 9:7; 1 Abakorinto 7:14.

6. (a) Abantu benshi cyane Yohana yabonye ni ba nde, kandi se imvugo ngo “abakomeye n’aboroheje” isobanura iki? (b) Abantu babarirwa muri za miriyari Imana izirikana bazazurwa mu buhe buryo nta gushidikanya?

6 Ariko Yohana yabonye abantu benshi cyane baruta kure abagize imbaga y’abantu benshi barokotse. Babarirwa muri za miriyari! Abivuga muri aya magambo ngo “mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa” (Ibyahishuwe 20:12a). “Abakomeye n’aboroheje” barimo abanyacyubahiro na rubanda rugufi babaye ku isi kandi bapfuye mu myaka 6.000 ishize. Mu ivanjiri Yohana yanditse nyuma gato yo kwandika Ibyahishuwe, Yesu yavuze yerekeza kuri Se ati ‘kandi yahaye [Yesu] ubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w’umuntu. Ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo’ (Yohana 5:27-29). Mbega umugambi uhebuje: urupfu n’ikuzimu byaranze amateka y’abantu ntibizabaho ukundi! Nta gushidikanya, abantu babarirwa muri za miriyari Imana izirikana, bazazurwa bakurikiranye, kugira ngo imbaga y’abantu benshi, batari benshi cyane ugereranyije, ishobore gukemura ibibazo bishobora kuzavuka, kubera ko mu mizo ya mbere abazutse bazaba bagifite kamere ibogamira ku mibereho yabo ya kera n’intege nke za kimuntu hamwe n’irari ry’umubiri.

Ni ba nde bazazuka maze bagacirwa urubanza?

7, 8. (a) Ni uwuhe muzingo ubumbuye, kandi se nyuma yaho bigenda bite? (b) Ni ba nde batazazuka?

7 Yohana arongera ati “kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, [u]rupfu n’[i]kuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze (Ibyahishuwe 20:12b, 13). Biratangaje rwose! ‘Inyanja, urupfu n’ikuzimu’ uko ari bitatu bizabigiramo uruhare, ariko tuzirikane ko ayo magambo aterekeza ku mimerere ifite aho itandukaniye.a Igihe Yona yari mu nda y’urufi mu nyanja, yavuze ko yari muri Shewoli cyangwa ikuzimu (Yona 2:3). Iyo umuntu ari mu bubata bw’urupfu rwakomotse kuri Adamu, na we ashobora kuvugwaho ko ari ikuzimu. Ayo magambo y’ubuhanuzi atwizeza rwose ko nta n’umwe uzibagirana.

8 Ariko kandi, hari umubare utazwi w’abantu batazazuka. Muri bo harimo abanditsi n’Abafarisayo banze kwihana ntibemera Yesu n’Intumwa. Harimo kandi “n’umuntu ukora iby’ubwicamategeko” hamwe n’Abakristo basizwe nyuma “bakagwa” (2 Abatesalonike 2:3, NW; Abaheburayo 6:4-6; Matayo 23:29-33). Nanone Yesu yavuze abantu bagereranywa n’ihene bazajya “mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be,” ni ukuvuga ‘kurimbuka iteka ryose.’ (Matayo 25:41, 46, gereranya na NW.) Abo bantu ntibazazuka!

9. Intumwa Pawulo yagaragaje ate ko hari bamwe bazagira igikundiro cyihariye mu gihe cy’umuzuko, kandi se hakubiyemo ba nde?

9 Ku rundi ruhande, hari bamwe bazagira igikundiro mu buryo bwihariye mu gihe cy’umuzuko. Ni byo intumwa Pawulo yumvikanishije ubwo yavugaga ati “kandi niringiye Imana, . . . yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Ku byerekeye umuzuko wo ku isi, abakiranutsi bazaba bagizwe n’abagabo n’abagore b’indahemuka ba kera, urugero nka Aburahamu, Rahabu, n’abandi babazweho gukiranuka bakagirana ubucuti n’Imana (Yakobo 2:21, 23, 25). Muri iryo tsinda hazaba hakubiyemo n’abakiranutsi bo mu zindi ntama bapfa ari indahemuka kuri Yehova muri ibi bihe. Uko bigaragara, abo bantu bose bakomeje kuba indahemuka bazazuka mu myaka ya mbere y’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bwa Yesu (Yobu 14:13-15; 27:5; Daniyeli 12:13; Abaheburayo 11:35, 39, 40). Nta gushidikanya ko abenshi muri abo bakiranutsi bazaba bazutse bazahabwa inshingano zihariye, zirebana no kuyobora umurimo ukomeye wo gusubiza ibintu mu buryo muri Paradizo.​—Zaburi 45:17; gereranya na Yesaya 32:1, 16-18; 61:5; 65:21-23.

10. Mu bagomba kuzuka, “abakiranutsi” ni ba nde?

10 None se “abakiranirwa” bavugwa mu Byakozwe 24:15 ni ba nde? Hagomba kuzaba harimo imbaga y’abantu bapfuye uko ibinyejana byagiye bihita, cyane cyane ababayeho mu ‘minsi yo kujijwa’ (Ibyakozwe 17:30). Abo bazazuka bitewe n’uko aho bavukiye cyangwa igihe babayeho, batabonye uburyo bwo kwiga kumvira amategeko ya Yehova. Nanone kandi, hashobora kuba harimo abumvise ubutumwa bw’agakiza ariko ntibabwakire mu buryo bwuzuye icyo gihe, cyangwa bakaba barapfuye batari batera imbere bihagije kugira ngo biyegurire Imana kandi babatizwe. Ku muzuko, bene abo bantu bagomba kuzagira irindi hinduka mu mitima yabo no mu mibereho yabo, kugira ngo bazungukirwe n’ubwo buryo bazaba bahawe bwo kuzabona ubuzima bw’iteka.

Umuzingo w’igitabo cy’ubugingo

11. (a) Umuzingo w’“igitabo cy’ubugingo” ni iki, kandi se ni ayahe mazina yandikwamo? (b) Kuki umuzingo w’igitabo cy’ubugingo uzabumburwa mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi?

11 Yohana avuga iby’umuzingo w’igitabo cy’ubugingo. Icyo gitabo gikubiyemo amazina y’abahamagariwe guhabwa na Yehova ubuzima bw’iteka. Amazina y’abavandimwe ba Yesu basizwe, abagize imbaga y’abantu benshi n’abantu b’indahemuka bo mu bihe bya kera, urugero nka Mose, yanditswe muri icyo gitabo (Kuva 32:32, 33; Daniyeli 12:1; Ibyahishuwe 3:5). Kugeza ubu, nta numwe wo mu “bakiranirwa” bazutse ufite izina rye ryanditswe muri uwo muzingo w’igitabo cy’ubugingo. Bityo, uwo muzingo w’igitabo cy’ubugingo uzabumburwa mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, kugira ngo handikwemo andi mazina y’abantu bazaba bujuje ibisabwa. Abo amazina yabo atanditswe muri uwo muzingo cyangwa igitabo cy’ubugingo, ‘bazajugunywa muri ya nyanja yaka umuriro.’​—Ibyahishuwe 20:15; gereranya n’Abaheburayo 3:19.

12. Kugira ngo izina ry’umuntu ryandikwe mu muzingo w’igitabo cy’ubugingo bizaba bishingiye ku ki, kandi se ni uruhe rugero Umucamanza washyizweho na Yehova yatanze?

12 None se ni iki kizashingirwaho kugira ngo izina ry’umuntu rizandikwe muri uwo muzingo w’igitabo cy’ubugingo ubumbuye? Ikintu cy’ingenzi gisabwa kizaba ari kimwe n’icyasabwaga mu gihe cya Adamu na Eva, ni ukuvuga kumvira Yehova. Nk’uko intumwa Yohana yabyandikiye bagenzi be b’Abakristo bakundwa, “isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:4-7, 17). Mu bihereranye no kumvira, umucamanza washyizweho na Yehova yatanze urugero: ‘nubwo [Yesu] ari Umwana w’Imana, yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye, kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira.’​—Abaheburayo 5:8, 9.

Habumburwa indi mizingo

13. Ni gute abazutse bagomba kugaragaza ko bumvira, kandi se ni ayahe mabwiriza bagomba gukurikiza?

13 Ni gute abo bazutse bagomba kugaragaza ko bumvira? Yesu ubwe yatsindagirije amategeko abiri akomeye, avuga ati “iry’imbere ni iri ngo ‘umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri: ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda’” (Mariko 12:29-31). Nanone hari amabwiriza yashyizweho na Yehova bagomba kubahiriza, urugero nko kwirinda kwiba, kubeshya, ubwicanyi n’ubusambanyi.​—1 Timoteyo 1:8-11; Ibyahishuwe 21:8.

14. Ni iyihe mizingo yindi izabumburwa, kandi se izaba ikubiyemo iki?

14 Icyakora, Yohana yavuze indi mizingo izabumburwa mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi (Ibyahishuwe 20:12). Iyo mizingo izaba ari iyihe? Hari igihe Yehova yatangaga amabwiriza ahuje n’imimerere yihariye. Urugero, mu gihe cya Mose, yatanze amategeko arambuye Abisirayeli bagombaga kumvira kugira ngo babone kubaho (Gutegeka kwa Kabiri 4:40; 32:45-47). Mu kinyejana cya mbere, hatanzwe amabwiriza mashya, kugira ngo afashe abantu b’indahemuka gukurikiza amategeko ya Yehova muri gahunda y’ibintu ya gikristo (Matayo 28:19, 20; Yohana 13:34; 15:9, 10). None ubu, Yohana aravuga ko abapfuye bagomba ‘gucirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.’ Biragaragara rero ko kubumburwa kw’iyo mizingo bizagaragaza ibyo Yehova yiteze ku bantu byose mu gihe cy’imyaka igihumbi. Abantu bumvira nibahuza imibereho yabo n’amabwiriza hamwe n’amategeko bikubiye muri iyo mizingo, bazashobora kurama kandi amaherezo bagere ku buzima bw’iteka.

15. Ni iyihe gahunda yo kwigisha izakenerwa mu gihe cy’umuzuko, kandi se uko bigaragara uwo muzuko uzabaho mu buhe buryo?

15 Mbega ukuntu hazaba hakenewe umurimo wagutse cyane wo gutanga inyigisho ziva ku Mana! Mu mwaka wa 2005, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bayoboreye ibyigisho bya Bibiliya abantu bagera kuri 6.061.534. Ariko mu gihe cy’umuzuko, nta gushidikanya ko abazayoborerwa ibyigisho bishingiye kuri Bibiliya no ku mizingo mishya bazaba bagera kuri za miriyoni zitabarika. Abagaragu b’Imana bose bagomba kuzaba abigisha kandi bakitanga batizigamye. Uko abazazuka bazagenda bagira amajyambere, nta gushidikanya ko na bo bazifatanya muri iyo gahunda yagutse yo kwigisha. Wenda umuzuko uzabaho mu buryo abazaba bariho bose bazishimira kwakira no kwigisha abo mu miryango yabo n’abari incuti zabo, na bo ku ruhande rwabo bakazashobora kwakira no kwigisha abandi. (Gereranya na 1 Abakorinto 15:19-28, 58.) Abahamya ba Yehova barenga miriyoni esheshatu, ubu bakorana umwete mu gukwirakwiza ukuri, bishyiriraho urufatiro rwiza ku bw’inshingano biringiye kuzahabwa mu gihe cy’umuzuko.​—Yesaya 50:4; 54:13.

16. (a) Ni ayahe mazina atazandikwa mu muzingo, cyangwa igitabo cy’ubugingo? (b) Ni ba nde umuzuko uzabera uw’“ubugingo”?

16 Ku bihereranye n’umuzuko w’abazaba ku isi, Yesu yavuze ko ‘abakoze ibyiza bazazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.’ Aha ngaha, amagambo ngo “ubugingo” no “gucirwaho iteka” aranyuranye, ibyo bikaba byerekana ko abazutse “bazakora ibibi” nyuma yo guhabwa inyigisho zo mu Byanditswe byahumetswe n’izo mu mizingo, bazabarwaho ko badakwiriye ubuzima. Amazina yabo ntazandikwa mu muzingo cyangwa mu gitabo cy’ubugingo (Yohana 5:29). Uku ni na ko bizagenda ku muntu uzaba yaragaragaje ubudahemuka, ariko kubera impamvu runaka, ntakomeze kuba indahemuka mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi. Amazina ashobora guhanagurwa (Kuva 32:32, 33). Ku rundi ruhande, abumvira kandi bagakurikiza amabwiriza akubiye mu mizingo, amazina yabo azakomeza yandikwe mu muzingo w’igitabo cy’ubugingo kandi bazakomeza kubaho. Kuri bo, umuzuko uzaba warabaye uw’“ubugingo.”

Iherezo ry’urupfu n’ikuzimu

17. (a) Ni ibihe bikorwa bitangaje Yohana avuga? (b) Ni ryari ikuzimu hazasigaramo ubusa? (c) Ni ryari urupfu rwakomotse kuri Adamu ‘ruzajugunywa mu nyanja yaka umuriro’?

17 Yohana akomeza avuga ibintu bitangaje rwose! Aragira ati “Urupfu n’[i]kuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro” (Ibyahishuwe 20:14, 15). Ku iherezo ry’Umunsi w’Urubanza w’imyaka igihumbi, “urupfu n’ikuzimu” bizakurwaho burundu. Kuki ibyo bisaba imyaka igihumbi? Ikuzimu, cyangwa imva rusange ku bantu bose, izasigaramo ubusa igihe uwa nyuma Imana izirikana azaba azutse. Ariko kandi, igihe cyose abantu bazaba bagifite inenge y’icyaha barazwe, bazaba bakiri mu bubata bw’urupfu rwakomotse kuri Adamu. Abantu bose bazazukira kuba ku isi, kimwe n’imbaga y’abantu benshi bazarokoka Harimagedoni, bazaba bagomba kumvira ibyanditswe mu mizingo, kugeza igihe agaciro k’igitambo cy’incungu cya Yesu kazaba kakoreshejwe mu buryo bwuzuye mu gukuraho burundu indwara, gusaza n’ubundi bumuga bwose abantu barazwe. Hanyuma, urupfu rwakomotse kuri Adamu n’ikuzimu ‘bizajugunywa mu nyanja yaka umuriro.’ Bizakurwaho burundu!

18. (a) Ni mu yahe magambo intumwa Pawulo avugamo ugutsinda k’Umwami Yesu? (b) Ni iki Yesu azakora ubwo abantu bazaba bamaze kugezwa ku butungane? (c) Ni iki kindi kizabaho ku iherezo ry’imyaka igihumbi?

18 Ubwo ni bwo umugambi uvugwa n’intumwa Pawulo mu rwandiko yandikiye Abakorinto uzaba usohoye. Uwo mugambi ugira uti “kuko [Yesu] akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye. Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu [rwakomotse kuri Adamu].” Nyuma yaho bizagenda bite? “Nuko byose nibimara kumwegurirwa, ni bwo n’Umwana w’Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.” Mu yandi magambo, Yesu “azashyikiriza ubwami Imana ari na yo Se” (1 Abakorinto 15:24-28, gereranya na NW). Ni koko, Yesu namara kunesha urupfu rwakomotse kuri Adamu binyuze ku gaciro k’igitambo cy’incungu yatanze, azashyikiriza Se Yehova abantu bagejejwe ku butungane. Biragaragara ko icyo gihe, ku iherezo ry’imyaka igihumbi, ari bwo Satani azabohorwa maze hakabaho ikigeragezo cya nyuma kizagaragaza amazina azasigara yanditswe mu muzingo w’igitabo cy’ubugingo iteka ryose. ‘Gira umwete’ kugira ngo izina ryawe rizabe muri ayo mazina!​—Luka 13:24; Ibyahishuwe 20:5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu bazazuka bava mu nyanja, ntihazaba harimo abantu babi bari batuye ku isi barimbuwe n’umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Iryo rimbuka ryari burundu, nk’uko bizaba bimeze igihe Yehova azasohoza urubanza rwe mu mubabaro ukomeye.​—Matayo 25:41, 46; 2 Petero 3:5-7.

[Ifoto yo ku ipaji ya 298]

“Abakiranirwa” bazazuka bakumvira ibyanditswe mu mizingo izabumburwa mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka igihumbi, amazina yabo ashobora kuzandikwa mu muzingo w’ubugingo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze