Igice cya 5
Bibiliya Ikomoka Koko ku Mana?
1. Kuki bihuje n’ubwenge kumva ko Imana yatwibwira?
MBESE, YEHOVA yaratwibwiye? Mbese, yaduhishuliye ibyo yakoze n’ibyo ashaka kuzakora? Umubyeyi ukunda abana be abamenyesha ibintu byinshi. Kandi, twabonye ko Yehova ali Umubyeyi wuzuye urukundo.
2. (a) Yehova atwibwira akoresheje ubuhe bulyo bwiza cyane? (b) Ibyo bibyutsa ibihe bibazo?
2 Aliko se, Yehova yashobora ate kwigisha abantu igihe cyose n’ahantu hose? Ubulyo bwiza cyane bwaba ubwo kwandikisha igitabo no gutuma kigera kuli bose. Mbese, Bibiliya ni Igitabo cy’Imana? Twabimenya dute?
BIBILIYA—IGITABO RUKUMBI
3. Ni ku yihe ngingo Bibiliya ali igitabo kidasanzwe?
3 Niba Bibiliya ikomoka koko ku Mana, nta gitabo kindi bigomba gusa. Mbese, niko bimeze? Yego, ku ngingo nyinshi. Mbere na mbere, ni iya kera cyane. Hali ukundi se byamera ku Ijambo Imana ibwira abantu bose? Iyandikwa lya Bibiliya mu giheburayi lyatangiye dore hashize imyaka igera ku 3,500, naho isemura lyayo litangiye hashize imyaka irenga 2,200. Uyu munsi, buli muntu cyangwa hafi buli muntu ashobora kuyisoma mu rulimi rwe.
4. Gereranya icapwa lya Bibiliya n’ily’ibindi bitabo.
4 Nta kindi gitabo gishobora kunganya na Bibiliya ku byerekeye ugusakara kwayo. Igitabo kiba “best–seller” (ikigurwa kurusha ibindi) iyo hacapwe ibitabo byacyo ibihumbi gusa. Aliko, buli mwaka, hacapwa za miliyoni za Bibiliya! Hamaze kuboneka za miliyari zayo. Ndetse no mu turere twa kure kandi tuli twonyine two ku isi uhasanga Bibiliya. Mbese, si ikintu cyumvikana ku gitabo gikomoka ku Mana?
5. Hakozwe uwuhe muhati wo kulimbura Bibiliya?
5 Isakara linini lya Bibiliya lirushaho gutangaza iyo tuzi ko abanzi bayo bashatse kuyilimbura. Aliko se ntibikwiye kumva ko Igitabo cy’Imana cyagombaga kurwanywa n’abakozi b’Umubeshyi? Hambere, wasangaga Bibiliya zitwikwa, kandi abasoma icyo gitabo akenshi bagahanishwa urwo gupfa.
6. (a) Bibiliya isubiza ibihe bibazo by’ ingenzi? (b) Abanditsi bayo bavugaga ko ibyo bumvise byavaga kuli nde?
6 Mbese, Igitabo cy’Imana ntikigomba gusubiza ibibazo bihambaye twibaza? “Ubuzima buva he? Kuki tuli ku isi? Umuntu yilingiye iki mu gihe kizaza”? Ibisubizo byatanzwe bikomoka kuli Yehova. Umwanditsi wa Bibiliya yaravuze ati: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.” (2 Timoteo 3:16) Ubwo Bibiliya yemeza ko ali Ijambo ly’Imana, mbese, ntibyaba ubwenge kugenzura ibilimo?
UKO BIBILIYA YANDITSWE
7. (a) Ni nde wanditse Bibiliya? (b) Kuki butatubuza kuvuga ko ali Ijambo ly’Imana?
7 Wavuga uti: “Aliko se, Bibiliya ishobora kuva ku Mana ite kandi yaranditswe n’abantu”? Yego, abantu 40 barayanditse, uretse ya Mategeko Cumi, yanditswe n’Imana ku bisate by’amabuye ikoresheje umwuka wayo wera. (Kuva 31:18) Aliko ibyo banditse ntibubibuza kuba Ijambo ly’Imana. Bibiliya irasobanura iti: ‘Abantu bavugaga ku bw’Imana bayoborwa n’umwuka wera.’ (2 Petero 1:21) Nk’igihe yaremaga ijuru, n’isi, n’icyitwa ikinyabuzima cyose, Imana yakoresheje umwuka wayo wera w’imbaraga ngo iyobore iyandikwa lya Bibiliya.
8, 9. Ni izihe ngero zidufasha kumva uko Imana yandikishije Bibiliya?
8 Bibiliya rero ifite Nyirayo umwe musa, Yehova Imana. Yakoresheje abanditsi b’abantu kimwe n’umukoresha wandikisha ibaruwa umukaranikazi we. Umukaranikazi yandika ibaruwa, aliko havugwamo igitekerezo cy’umukoresha. Muli ubwo bulyo, Bibiliya ni Igitabo cy’Imana, si icy’abantu bayanditse.
9 Ubwo Imana yaremye ubwonko, ntibyayigoye gushyira ubutumwa bwayo mu bwenge bw’abakozi bayo. Muli iki gihe cyacu, mbese, ntibishoboka kugerwaho n’amajwi ava kure cyane binyuze muli radio na televiziyo? Ijwi n’amashusho bitugeraho bikulikije amategeko y’ikirere yashyizweho n’Imana. Turumva rero nta mvune ko kuva mu buturo bwayo bwo mu ijuru, Imana yashoboye gutuma abatuye isi bandika ibyo abantu bagombaga kumenya.
10. (a) Bibiliya igizwe n’ibitabo bingahe, kandi yanditswe mu gihe kingana iki? (b) Interuro yayo y’ingenzi ni iyihe?
10 Byabyaye igitabo cy’igitangaza. Mu by’ukuli, Bibiliya ni igitabo kigizwe n’ibitabo bito 66. Ijambo ly’ikigereki biblia, ilyo zina likomokaho, livuga “ibitabo bito.” Ibyo bitabo cyangwa amabaruwa byanditswe kuva mu wa 1513 mbere y’igihe cyacu kugeza mu wa 98 wo mu gihe cyacu, ni ukuvuga igihe cy’imyaka 1,600; aliko, kubera ko ibyo bitabo bifite Nyirabyo umwe rukumbi, birahuza rwose. Bifite interuro imwe: Yehova azagarura imibereho ikiranuka binyuze mu Bwami bwe. Igitabo cya mbere, Itangiliro, gihishura ukuntu paradizo yatakaye kubera kugomera Imana, naho icya nyuma Ibyahishuwe, gisobanura uko isi izongera kuba paradizo munsi y’ubutegetsi bw’Imana.—Itangiriro 3:19, 23; Ibyahishuwe 12:10; 21:3, 4.
11. (a) Bibiliya yanditswe mu zihe ndimi? (b) Ni ibihe bice bibili binini bya Bibiliya, aliko ni iki gihamya uguhuza kwabyo?
11 Ibitabo 39 bya mbere bya Bibiliya byanditswe ahanini mu giheburayi, uretse hamwe na hamwe mu rulimi rwa “araméen” naho 27 biheruka ni mu kigereki, ali rwo rulimi rwavugwaga henshi mu gihe cya Yesu n’Abakristo ba mbere. Ibyo bice byombi bya Bibiliya byitwa mu bulyo buboneye rwose “Ibyanditswe bya giheburayi” n’ “Ibyanditswe bya kigereki.” Byombi birahuza; igihamya ni uko Ibyanditswe bya kigereki bivuga inshuro zirenga 365 Ibyanditswe bya giheburayi kandi bikabiganishaho inshuro hafi 375.
BIBILIYA IGERA KULI BOSE
12. Kuki Yehova yandikishije za kopi za Bibiliya?
12 Iyaba inyandiko za mbere zonyine ali zo zabonekaga, Ijambo ly’Imana lyashobora lite gusomwa na bose? Ibyo ntibyali gushoboka. Yehova rero yandikishije za kopi z’inyandiko za giheburayi za mbere. (Gutegeka kwa kabiri 17:18) Urugero, Esidarasi (Ezira) yabaye “umwanditsi w’umuhanga mu by’amategeko ya Musa yali yantanzwe na Yehova, Imana y’Isiraheli.” (Ezira 7:6) Na none kandi handukuwe ibihumbi bya za kopi z’ Ibyanditswe bya kigereki.
13. (a) Hagombaga iki ngo abantu benshi bashobore gusoma Bibiliya? (b) Batangiye lyali gusemura Bibiliya?
13 Usoma igiheburayi cyangwa ikigereki? Oya? Ubwo rero ntushobora gusoma kopi za mbere za Bibiliya z’intoki, zimwe zikaba zikiliho n’ubu. Hali umuntu rero wagombye gusemura Bibiliya mu rulimi rwawe. Uwo mulimo watumye umubare munini w’abantu usoma Ijambo ly’Imana. Bityo, hafi imyaka 300 mbere ya Yesu, ikigereki cyabaye urulimi ruvugwa n’abantu benshi. Mu wa 280 mbere y’igihe cyacu, abantu batangiye gusemura mu kigereki Ibyanditswe bya giheburayi. Ilyo semura lyitwa “la Septante.”
14. (a) Kuki abapadiri barwanyije isemura lya Bibiliya? (b) Ni iki kigaragaza ko batabigezeho?
14 Nyuma, ubwo benshi baje kuvuga ikilatini, abantu basemuye Bibiliya muli urwo rulimi. Ibinyejana birahita maze bareka ikilatini bagisimbuza izindi ndimi, nk’icyarabu, igifaransa, igisipanyole, igiporutugali, igitaliyani, ikidage n’icyongereza. Abapadiri ba gatolika ubwo baharanira kubuza ko Bibiliya isemurwa mu rulimi ruvugwa na rubanda. Ndetse banatwikishije inkwi abali batunze Bibiliya, kuko icyo Gitabo cyahishuraga inyigisho zabo z’ibinyoma n’ibikorwa byabo bibi. Aliko byarabapfanye, maze Ibyanditswe bikwizwa henshi mu ndimi nyinshi. Uyu munsi Ibyanditswe biboneka, byuzuye cyangwa igice, mu ndimi zirenga 1,700.
15. Kuki ali byiza gutunga insemuro za vuba?
15 Uko imyaka yahitaga, handitswe ibitabo bitali bimwe bya Bibiliya mu rulimi rumwe. Bityo, mu gifaransa honyine hali amacumi menshi y’insemuro. Kuki imwe idahagije? Kuko indimi zihindagulika buli gihe. Bityo, ugereranije insemuro za kera n’inshyashya, usanga gusa imvugo ali yo yahindutse. Igitekerezo ni kimwe hafi igihe cyose, aliko insemuro za vuba zumvikana kurushaho. Twishimire rero ko insemuro nshashya za Bibiliya zanditswe mu rulimi rusanzwe ruvugwa kandi rworoshye kumva.
BIBILIYA YARAHINDUTSE?
16. Kuki bamwe batekereza ko umwandiko wa Bibiliya wahindutse?
16 Wavuga uti: “Ufite cyemezo ki ko Bibiliya zacu zilimo koko ubutumwa abanditsi bahawe n’Imana”? Kubera kwandika no kwandukura Ibyanditswe mu gihe cy’ibinyejana byinshi, hagombye gukorwa amakosa. Ni koko, aliko yaratahuwe maze arakosorwa mu bitabo byacu by’ubu. Bityo umwandiko w’uyu munsi ni wo rwose abanditsi banditse kera na kare. Tubifitiye ikihe gihamya?
17. Dufite ikihe gihamya cy’uko umwandiko wa Bibiliya utahindutse?
17 Hagati y’uwa 1947 n’uwa 1955, habonetse imizingo yitwa iya “Mer Morte,” muli yo halimo za kopi z’ibitabo by’Ibyanditswe bya giheburayi. Ni izo guhera ku myaka 100 kugeza ku 200 mbere y’ukuvuka kwa Yesu. Umwe muli iyo mizingo ni kopi y’igitabo cya Yesaya (Izayasi). Mbere y’uko babona iyo mizingo, umwandiko mu giheburayi wali uwa kera ku zindi wa Yesaya wali uwa hafi imyaka 1,000 nyuma ya Yesu Kristo. Kandi, ubwo bagereranyaga izo kopi zombi, basanzemo gusa itandukaniro lidashyitse, ahanini ali ilyerekeye uko ijambo lyandikwa. Bityo, za kopi zandukuwe mu gihe cy’imyaka igihumbi ntizahinduye by’ukuli umwandiko.
18. (a) Bakosoye bate amakosa y’abandukuzi? (b) Dushobora kuvuga iki ku bubonere bw’Ibyanditswe bya kigereki?
18 Uyu munsi hali kopi za kera z’Ibyanditswe bya giheburayi zirenga 1,700. Kubera igereranywa lyitondewe ly’izo kopi, birashoboka kuvumbura no gukosora ikosa ly’umwandukuzi ilyo ali lyo lyose. Haliho nanone ibihumbi bya za kopi za kera cyane z’intoki z’Ibyanditswe bya kigereki, zimwe muli zo ni izo hafi mu gihe cya Yesu n’intumwa ze. Bityo, Sir Frederic Kenyon yashoboye kuvuga ati: “Ingingo zali zisigaye zishobora gutera gushidikanya ukuli kw’umwandiko watugezeho guhera ubu zivuyeho.”—The Bible and Archaeology, urup. 288, 289.
19. (a) Vuga urugero rw’igerageza lyo guhindura umwandiko wa Bibiliya. (b) Tuzi dute ko amagambo yongewe muli 1 Yohana 5:7 atali ayo muli Bibiliya?
19 Aliko ntugire ngo abantu ntibagerageje guhindura Ijambo ly’Imana. Dutange urugero rwo muli 1 Yohana 5:7. Muli Bible de Glaire, hasomwa hatya: “Ni batatu batanga ubuhamya mu ijuru: Data, Jambo, n’Umwuka Wera; kandi abo batatu ni ikintu kimwe.” Nyamara, nta nyandiko n’imwe mu za kera cyane ilimo ayo magambo. Yongewemo ngo ashyigikire inyigisho y’ubutatu. Nk’uko bigaragara ko ayo magambo atali ayo mu Ijambo ly’Imana, ntabwo yanditse muli za Bibiliya za vuba.
20. Kuki dushobora kudashidikanya ko umwandiko wa Bibiliya wakomeje kuba umwe?
20 Rero, umuntu wese uvuga ko Bibiliya italimo umwandiko wa kera na kare aba ahakana ibintu by’ukuli biboneka. Yehova yalinze ubusugire bw’Ijambo lye, kugira ngo umwandiko udahindurwa n’amakosa y’abandukuzi cyangwa n’ibyongerwaho. Icyanditswe kilimo ubwacyo isezerano ly’uko Imana izakomeza isuku y’Ijambo lyayo kugeza no muli iki gihe.—Zaburi 12:6, 7; Danieli 12:4; 1 Petero 1:24, 25; Ibyahishuwe 22:18, 19.
BIBILIYA NI INYAKULI?
21. Yesu yabonaga ate Ijambo ly’Imana?
21 Mu isengesho Yesu yatuye Imana, yaravuze ati: “Ijambo ryawe ni ryo kuri.” (Yohana 17:17) Aliko se ni ko bili koko? Bibiliya usanga ali inyakuli iyo uyigenzuye witonze? Ukuli kwayo gutangaza akenshi abahanga mu mateka. Bibiliya ivuga amazina n’ibimenyetso byuzuye bishobora kwemezwa.
22-25. Vuga ingero zerekana ko iby’amateka bivugwa na Bibiliya ali iby’ukuli.
22 Reba ibishushanyo n’ibyanditse kuli uru rukuta rw’i Karinaki, mu Misiri; biravuga ugutsinda Yuda kwa Farawo Shishaki ku ngoma ya Robowamu, mwene Salomoni, hashize imyaka hafi 3,000. Bibiliya ivuga bimwe n’ibyo byabaye.—1 Abami 14:25, 26.
23 Ibuye lya Mesa, liba muli Mize y’i “Louvre,” i “Paris”, livuga ubwigomeke bw’umwami Mesa w’umumowabu kuli Isiraheli. Ibyo na byo bivugwa muli Bibiliya.—2 Abami 1:1; 3:4-27.
24 Ahahera ibulyo, urabona ikizenga cya Siloamu n’umulyango w’umurombero wa m 533, i Yeruzalemu, umurombero ba mukerarugendo benshi banyuzemo. Ngicyo ikindi gihamya cy’ukuli kwa Bibiliya! Ibyo se mu bulyo ki? Nyine, Igitabo Cyera gisobanura ko umwami Hezekia yacukuje uwo murombero hashize imyaka irenga 2,500 agira ngo alinde ababisha ahava amazi yajyaga mu mudugudu.—2 Abami 20:20; 2 Ngoma 32:2-4, 30.
25 Muli “British Museum,” ushobora kubona Ubucurabwenge bwa Nabonide, bushushanyije ibulyo. Buvuga igwa lya Babuloni, nk’uko Bibiliya ilivuga. (Danieli 5:30, 31) Aliko Bibiliya yo ivuga ko Belushaza yali umwami w’i Babuloni, naho Ubucurabwenge bwa Nabonide ntibunaruha buvuga ilyo zina. Mu by’ukuli, habayeho igihe inyandiko zose za kera zerekanaga ko Nabonide yali yarabaye umwami wa nyuma i Babuloni. Ibyo byateye abanzi ba Bibiliya kuvuga ko Belushaza atigeze abaho. Nyamara, vuba hano habonetse inyandiko zigaragaza ko Belushaza yali umuhungu wa Nabonide kandi ko yali umwami i Babuloni hamwe na se. Oya, ibihamya by’ukuli kwa Bibiliya si akabuze!
26. Ni izihe ngero zihamya ko Bibiliya ali nyakuli mu byerekeye siyansi?
26 Aliko Bibiliya si igitabo cy’Amateka cy’ukuli byonyine. Ibyo ivuga byose ni iby’ukuli, kabone n’iyo ivuga ibintu bya siyansi. Dore ingero ebyili: Mu Bihe bya kera, muli rusange bibwiraga ko isi ihagaze ku rufatiro rubonwa n’amaso, nko ku muntu wa rutura. Aliko Bibiliya, ihuje rwose n’ibintu by’ukuli biboneka bya siyansi, ivuga ko ‘isi itendetse ku busa.’ (Yubu 26:7) Kera bemeraga nabwo ko isi irambuye, aliko dukulikije Bibiliya, Imana ‘ituye hejuru y’uruziga rw’isi.’—Yesaya 40:22.
27. (a) Ni ikihe gihamya cyiza cyane kurusha ibindi cy’uko Bibiliya ikomoka ku Mana? (b) Ni ibihe bintu by’ukuli biboneka byerekeye Umwana w’Imana Ibyanditswe bya giheburayi byavuze.
27 Aliko igihamya cyane ko Bibiliya ikomoka ku Mana ni ukuli k’ubuhanuzi bwayo. Nta gitabo na kimwe cy’abantu kigeze gihanura byuzuye uko Amateka azakulikirana. Bibiliya yarabikoze. Ibundikiye ubuhanuzi nyabwo. Bumwe muli bwo butangaje bwerekeye ukuza k’Umwana w’Imana ku isi. Mu binyejana byinshi mbere y’uko biba, Ibyanditswe bya giheburayi byavuze ko Mesia wasezeranijwe azavukira i Betelehemu, akabyarwa n’umwali, ko azagambanirwa ku biceli 30 by’amafaranga kandi akabalirwa mu banyabyaha, ko nta gufwa lye lizavunwa, ko bazafindira imyenda ye n’ibindi bimenyetso byinshi.—Mika 5:2; Matayo 2:3-9; Yesaya 7:14; Matayo 1:22, 23; Zekaria 11:12, 13; Matayo 27:3-5; Yesaya 53:12; Luka 22:37, 52; 23:32, 33; Zaburi 34:20; Yohana 19:36; Zaburi 22:18; Matayo 27:35.
28. (a) Kuki dushobora kudashidikanya ko ubuhanuzi bwa Bibiliya butarasohozwa buzasohora nta kabuza? (b) Ugukomeza kwiga Bibiliya bizatwemeza iki?
28 Nk’uko twabivuze mu gice cya mbere, Bibiliya ivuga kandi ko gahunda y’ubu igeze ku ndunduro yayo maze ikazasimburwa na gahunda nshya ikiranuka. (Matayo 24:3-14; 2 Petero 3:7, 13) Mbese, dushobora kwemera ubwo buhanuzi butarasohozwa? Niba umuntu yarakubwiye ukuli inshuro ijana kandi ukaba utigeze kubona ahinyuka, uzagira utya ushidikanye ibye? Byaba ali ubupfapfa. Nk’uko, nta mpamvu n’imwe dufite yo gushidikanya amasezerano y’Imana yanditse muli Bibiliya; dushobora kwilingira Ijambo lyayo. (Tito 1:2) Nukomeza kwiga Bibiliya uzemera udashidikanya na busa ko ikomoka ku Mana.
[Ifoto yo ku ipaji ya 49]
Imana yakoresheje abantu kugira ngo yandike Bibiliya nk’uko umuntu
washinze akazi ke bwite yandikisha ibaruwa umukaranikazi we.
[Ifoto yo ku ipaji ya 50]
Abatware b’amadini baharaniye guhisha Bibiliya rubanda rwa giseseka, ntibatinya no gutwikisha inkwi abali bayitunze.
[Ifoto yo ku ipaji ya 52 n’iya 53]
Umuzingo wa Yesaya, “Mer Morte”
[Amafoto yo ku ipaji ya 54 n’iya 55]
Urukuta rw’urusengero rw’i Karnaki, Misiri
Ibuye
lya Mesa
Ubucurabwenge bwa Nabonide
Umulyango w’umurombero wa Hezekia, ikizenga cya Silowamu