Igice cya 17
Ukugaruka kwa Kristo—Ni mu Bulyo ki Kugaragara?
1. (a) Kristo yasezeranije iki? (b) Kuki agomba kugaruka?
“NZAGARUKA.” (Yohana 14:3) Uko ni ko Yesu yasezeranije intumwa ze mu ijoro lishyira urupfu rwe. Uziyumvisha ko amahoro, ubuzima bwiza, n’ubugingo, ibyo ukugaruka kwa Kristo wahawe ubutware bwa cyami buzazanira abantu, ubu alibyo tubuze cyane kurusha mbere. Ubwo se Kristo azagaruka ate? Ni nde uzamubona, ku buhe bulyo?
2. (a) Nagaruka, nihe Kristo azajyana abigishwa be basizwe, balimo intumwa ze? (b) Icyo gihe bazagira mubili ki?
2 Kristo nta bwo azaguruka ku isi. Abazategekana na we ni bo ahubwo bazajya kubana na we mu ijuru. Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo.” (Yohana 14:3) Bityo mu igaruka lye, abajya mu ijuru baba ibiremwa by’umwaka bakabona Kristo mu mubili we w’ikuzo w’umwuka. (1 Abakorinto 15:44) Abatajya mu ijuru bo, mbese bazabona Kristo mu igaruka lye?
IMPAMVU ADASHOBORA KUGARUKA ALI UMUNTU
3. Ni ikihe gihamya cya Bibiliya kigaragaza ko abantu batazongera kubona Kristo ukundi?
3 Muli lya joro, Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona.” (Yohana 14:19) “Isi” bivuga abantu. Bityo, Yesu yavuze ko abantu batazongera kumubona nyuma y’urupfu rwe. Intumwa Paulo yaranditse ati: “Nubw’ariko twatekerezaga Kristo, [k’umubiri], ariko noneho ntitukimutekereza dutyo.”—2 Abakorinto 5:16.
4. Ni iki cyemeza ko Kristo agaruka ali umwuka utaboneka kandi afite imbaraga?
4 Aliko kandi, kwemera ko Kristo azagarukana umubili we wababajwe kandi ko abantu bose bazamubona byaramamaye. Nyamara, Bibiliya ivuga ko Kristo azagaruka mu’ikuzo hamwe n’abamarayika be bose kandi azicara ku “ntebe ye y’ubwami y’icyubahiro.” (Matayo 25:31) Iyo Yesu aza kuba azicara ku ntebe y’ubwami ya kimuntu aba ali hasi y’abamarayika. Nyamara we azagaruk arusha ubushobozi n’ikuzo abo bana bose b’umwuka b’Imana. Ngiyo impamvu ituma bose bataboneka.—Abafilipi 2:8-11.
5. Kuki Kristo adashobora kugarukana umubili w’umuntu?
5 Ikindi kandi, hashize imyaka irenga 1.900, Yesu yicishije bugufi kugira ngo abe umuntu kandi aducunguze ubuzima bwe butunganye bwa kimuntu. Yaravuze ati: “Umutsima nzatanga ku bw’abari mw’isi kugira ngo babone ubugingo n’umubiri wanjye.” (Yohana 6:51) Yesu nyine yatanze umubili we ho igitambo kubera abantu. Ese icyo gitambo cyali kumara iki? Intumwa Paulo arasubiza ati: “Twejejwe n’igitambo cy’umubili wa Kristo limwe gusa ngo bibe bihagije iteka.” (Abaheburayo 10:10, MN). Ubwo yatanze umubili we kubera ubuzima bw’abali mu isi. Kristo ntabwo ashobora kuwusubirana ngo yongere abe umuntu. Ni nayo mpamvu ya mbere adashobora kugaruka afite umubili wa kimuntu yatambye ho igitambo kimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
UMUBILI WE WA KIMUNTU NTA BWO WAJYANYWE MU IJURU
6. Kuki abantu benshi batekereza ko Kristo yajyanye mu ijuru umubili we wa kimuntu?
6 Benshi bakeka ko Kristo yajyanye mu ijuru umubili we wa kimuntu kubera ko utigeze uboneka mu mva nyuma yo kuzuka kwe. (Mariko 16:5-7) Nanone nyuma y’urupfu rwe, Yesu yabonekeye abigishwa be afite umubili wa kimuntu kugira ngo abemeze ko ali muzima. Umunsi umwe, yageze aho abwira intumwa Tomasi gushyira ikiganza cye mu rubavu rwe kugira ngo yemere ko yazutse. (Yohana 20:24-27) Ibyo se si ibyemeza ko Kristo yazutse afite wa mubili wababajwe?
7. Ni ikihe gihamya kitwemeza ko Kristo yasubiye mu ijuru ali umuntu w’umwuka?
7 Oya, kuko “Kristo na we yababalijwe ibyaha by’abantu rimwe, . . . amaze kwicwa mu buryo bw’umubili ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka.” (1 Petero 3:18) Ibiremwa bantu bigizwe n’umubili n’amaraso ntibishobora kuba mu ijuru. Bibiliya ivuga ibyerekeye kuzuka kujyana n’ubuzima bw’ijuru igira iti: ‘Ubibwa ari umubiri wa kavukire, ukazazurwa ar’umubiri w’umwuka kuko abafite umubiri n’amaraso batabasha kuragwa ubwami bw’Imana.’ (1 Abakorinto 15:44-50) Imyuka yonyine ifite umubili w’umwuka ibasha kuba mu ijuru.
8. Umubili wa kimuntu wa Kristo wagenjwe ute?
8 Ubwo se umubili wa Yesu wagiye hehe? Abigishwa basanze koko imva ilimo ubusa. Kuki se? Kubera ko Imana yali yaravanyeho umubili wa Yesu, nk’uko Bibiliya yali yarabimenyesheje. (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 2:31) Ni na ko Yehova yagenje umubili wa Mose. (Gutegeka kwa kabiri 34:5, 6) Ubundi kandi, iyo umubili wa Yesu uza gusigara mu mva, abigishwa ntibali kumva ko yahinduwe muzima, kubera ko icyo gihe batali bafite ubwenge buhagije bw’ibintu by’umwuka.
9. Ni gute byashobokeye Tomasi gushyira ikiganza cye mu gikomere cy’umubili wa Kristo wali wazutse?
9 Aliko se Tomasi kuba yarashyize ikiganza mu rubavu rwa Yesu ntibyemeza ko Yesu yazuwe afite umubili yamanikanywe ku giti? Oya! Kubera ko Yesu yali yafashe umubili nk’uko abamarayika bajyaga babikora. Kugira ngo yemeze Tomasi, Yesu yambaye umubili ufite imyobo y’ibikomere. Yanabonekeye nk’aho ali umuntu nyakuli ushobora kulya no kunywa, nkaba bamarayika Aburahamu yacumbikiye.—Itangiliro 18:8; Abaheburayo 13:12.
10 Ni iki cyerekana ko Yesu yafashe imibili ya kimuntu itandukanye?
10 Nubwo Yesu yiyeretse Tomasi mu mubili usa n‘uwo yicanywe, yafashe indi mibili kugira ngo yiyereke abigishwa be. Ni na cyo cyatumye Maria Magadalena yaraketse ko Yesu ali umunyabusitani. Limwe na limwe abigishwa be ntibahitaga bamumenya; icyabafunguye amaso nta bwo ali ishusho ye y’umubili, ahubwo ni ijambo cyangwa ibikorwa bye.—Yohana 20:14-16; 21:6, 7; Luka 24:30, 31.
11, 12. (a) Ni bulyo ki Kristo yavuye ku isi? (b) Ubwo rero, ni bulyo ki tugomba kumubona agaruka?
11 Mu minsi 40 yakulikiye izuka lye, Yesu yabonekeye abigishwa be afite umubili. (Ibyakozwe 1:3) Nyuma yagiye mu ijuru. Hali uwagira ati: “Ese abamarayika babonye izamuka lye ntibabwiye intumwa ze ko Kristo “azaza atyo nk’uko mu mubonye, ajya mw ijuru?” (Ibyakozwe 1:11) Ibyo ni byo, aliko mumenye ko bavuze ngo “atyo” nta bwo bavuze ngo mu mubili umwe. Yesu se yagiye ate? Nta rusaku, nta kwiyereka rubanda. Abigishwa be bonyine ni bo babimenye.
12 Dore uko Bibiliya ivuga ukuntu Yesu yazamutse mu ijuru. “Azamurwa bakimubona igicu kiramubakingiriza.” (Ibyakozwe 1:9) Bityo, ubwo Yesu yazamukaga mu ijuru, igicu cyaraje kimukingiliza intumwa ze gituma ataboneka. Yazamukanye mu ijuru umubili w’umwuka. (1 Petero 3:18) Ni kimwe rero, no kugaruka kwe ntikuzagaragara kubera ko azagarukana umubili w’umwuka.
UKO AMASO YOSE AZAMUREBA
13. Ni gute tugomba kumva ko “icyitwa ijisho cyose kizabona” Kristo ubwo azagaruka n’ibicu?
13 Ubwo se, twakumva dute ibyo intumwa Yohana yanditse mu Ibyahishuwe 1:7 ngo: ‘Dore arazana n’ibicu ndetse amaso yose azamureba, n’abamucumise nabo bazamureba kandi amoka yose yo mw’isi azamuborogera.’ Aha si ukureba n’amaso buso, ni ikigereranyo ali ukuvuga kubyumvisha ubwenge. Iyo umuntu ashaka kuvuga ko yiyumvisha ibyo abwirwa aravuga ati: “Ndabireba.” Bibiliya iba ishaka kuvuga “amaso y’umutima.” (Abefeso 1:18) Bityo, rero imvugo ngo “amaso yose azamureba” ni ivuga ko bose baziyumvisha bazamenya ko Kristo ahali.
14. (a) Imvugo ngo “abamucumise” bisobanura iki? (b) Kuki hazabaho agahinda kenshi ubwo amaherezo bazumva ko Kristo ahali.
14 Abantu bacumise Yesu barapfuye. Berekana rero, abigana abantu bo mu kinyejana cya mbere bagilira nabi abigishwa ba Kristo bo mu bihe byacu. (Matayo 25:40, 45) Vuba aha, Yesu azalimbura abo babi. Barabuliwe. Igihe cyo kulimbuka nikigera “bazabona” cyangwa bazumva ibilimo biba, bazicwa n’agahinda.
ESE YESU AZAGARUKA KU ISI?
15. Ijambo “kugaruka” akenshi likoreshwa bulyo ki?
15 Kuvuga kugaruka ntibijyana iteka n’igitekerezo ko umuntu yavuye aho ali. Urugero, bajya bavuga ko umurwayi wali ugiye gupfa “agarukiye kure,” kandi ko umutegetsi “agarutse ku butegetsi.” Ni nk’uko Imana yabwiye Aburahamu iti “iki gihe cy’umwaka nikigaruka, nzakugarukaho, Sara abyar’ umuhungu.” (Itangiriro 18:14; 21:1) Ukugaruka kwa Yehova kwali ukwongera kwita kuli Sara mu kuzuza ibyasezeranijwe.
16. (a) Ni bulyo ki Kristo agaruka ku isi? (b) Kristo yagarutse lyali kandi byagenze bite icyo gihe?
16 Mu bulyo bumwe, ukugaruka kwa Kristo ntibisobanura kugaruka ku isi, ahubwo gukwiza ububasha bwe bwa cyami ku isi kandi ahindukire ayiteho. Ibyo ntibimusaba kuva ku ntebe ye ya cyami mu ijuru. Nk’uko twabibonye, ibihamya bya Bibiliya bigaragaza ko mu 1914 igihe cyashyizweho n’Imana cyageze ubwo Kristo yagombaga kugaruka kandi agatangira ubwami bwe. Ni icyo gihe humvikanye ili jwi mu ijuru ngo: “Noneho agakiza karasohoye gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo.”—Ibyahishuwe 12:10.
17. Ubwo kugaruka kwa Kristo kutaboneka, yaduhaye iki kizatuma tumenya ko yagarutse?
17 Ukugaruka kwa Kristo ubwo kutabonwa n’amaso, ni iki kizakwemeza? Kristo ubwe yatanze “ikimenyetso” ngo kidufashe kumenya ko ahali mu bulyo butabonwa n’amaso kandi ko imperuka y’isi yegereje. Dusesengure icyo “kimenyetso.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 142]
Kristo yatanze umubili we ho igitambo. Ntiyashoboraga kuwusubirana ngo yongere abe umuntu.
[Amafoto yo ku ipaji ya 144 n’iya 145]
Kuki Maria Magadalena yitiranije Yesu n’umunyabusitani nyuma y’izuka lye [Yesu]?
Ni uwuhe mubili wa kimuntu Yesu wazuwe yabwiye Tomasi gukoraho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 147]
Kristo yagombaga kugaruka mu bulyo busa n’uko yavuye ku isi. Yagiye ate?