Ni Iki Bibiliya Ivuga ku Mana na Yesu?
IYABA abantu basomaga Bibiliya kuva ku ntangiriro kugeza ku mpera badafite igitekerezo na gito cy’Ubutatu bashyizwemo, mbese bagira ubwo bagera ku gitekerezo nk’icyo? Nta na busa.
Ikintu gihita kiza mu bwenge bw’umusomyi utagira aho abogamiye ni uko Imana yonyine ari yo Ishobora byose, Umuremyi, itandukanye n’undi uwo ari we wese, kandi Yesu, ndetse no mu mibereho ye ya mbere yuko aba umuntu, yari atandukakanye na yo, ni ikiremwa, kandi ni mugufi ku Mana.
Imana Ni Imwe, Ntabwo Ari Eshatu
INYIGISHO ya Bibiliya ivuga ko Imana ari Imwe bayita iyobokamana ry’Imana imwe. Uwitwa L. L. Paine, umwarimu w’amateka y’idini, yerekana ko iyobokamana ry’Imana imwe nyaryo risukuye ritemera Ubutatu: “Isezerano rya Kera rishingiye ku iyobokamana ry’Imana imwe ‘monotheiste’ rwose. Imana ni imwe rukumbi. Hano, igitekerezo cy’ubutatu . . . nta shingiro gifite.”
Mbese nyuma yuko Yesu aza ku isi haba harabaye ihinduka runaka ku bihereranye n’inyigisho yuko Imana ari imwe? Paine arasubiza ati “Kuri iyo ngingo nta cyuho kiri hagati y’Isezerano rya kera n’Irishya. Umugenzo wo kuyoboka Imana imwe urakomeza. Yesu yari Umuyahudi, watojwe n’ababyeyi b’Abayahudi Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera. Ukwigisha kwe kwari ukwa Kiyahudi; ivanjiri nshya yego, ariko si tewolojiya nshya . . . Kandi ubwe yazirikanaga cyane umurongo w’ingenzi mu iyobokamana ry’Abayahudi rishingiye ku Mana imwe, umurongo ugira uti ‘Umva Isirayeli we, Umwami Imana yacu ni Imana imwe.’”
Ayo magambo aboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4. Na ho Bibiliya Gatolika yitwa New Jerusalem Bible (NJB) yo iragira iti “Tega amatwi, Isiraeli: Yahweh Imana yacu ni umwe, ni we Yahweh wenyine.”a Mu buryo bw’ikibonezamvugo cy’uwo murongo, ijambo “umwe” nta ndanga bwinshi rifite ishobora kwerekana ko risobanura ikindi kintu icyo ari cyo cyose uretse umuntu umwe.
Intumwa Paulo wari Umukristo, na we ntiyerekanye ihinduka iryo ari ryose muri kamere y’Imana, ndetse na nyuma yuko Yesu aza ku isi. Yanditse agira ati “Imana n’ [I]mwe.”—Abagalatia 3:20; reba nanone 1 Abakorinto 8:4-6.
Incuro ibihumbi n’ibihumbi, muri Bibiliya, Imana ivugwaho kuba ari imwe. Iyo ivuga ni nk’umuntu umwe utagabanyijemo [uba arimo avuga]. Bibiliya isobanura iyo ngingo mu buryo bweruye cyane. Nk’uko Imana ibivuga muri aya magambo ngo “Nd’ Uwiteka [Yehova, Traduction monde nouveau]; ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagih’ undi” (Yesaya 42:8). “Nd’ Uwiteka [Yahweh, JB] Imana yawe . . . Ntukagir’ izindi mana mu maso yanjye.” (Ni twe dushatse gutsindagiriza).—Kuva 20:2, 3.
Ni kuki abanditsi ba Bibiliya bose bahumetswe n’Imana bavuga ko Imana ari imwe niba koko ari eshatu? Ibyo byaba bifite iyihe ntego, uretse kuyobya abantu? Koko rero, iyo Imana iza kuba igizwe n’abaperisona batatu, iba yarakoze ku buryo abanditsi ba Bibiliya ye basobanura ubwo butatu ku buryo bwumvikana neza cyane kugira ngo hatagira ubushidikanyaho n’umwe. Nibura nk’abanditse Ibyanditswe bya Gikristo mu Kigiriki, bo biboneye ubwabo Umwana w’Imana baba barabigenje batyo. Ariko ntibabikoze.
Ahubwo, icyo abanditsi ba Bibiliya bakunze gusonura cyane mu buryo bwumvikana neza, ni uko Imana ari imwe—rukumbi, itagabanyijemo ibice, kandi itagira uwo ingana na we. Imana iragira iti “Ni jy’ Uwiteka [Yehova, MN], nta undi; nta indi man’ ibahw itari jye” (Yesaya 45:5). “Kugira ngo bamenye yuk’ uwitw’ Uwiteka [Yehova, MN] kw ari wowe wenyin’ Usumba byose, utegek’ isi yose.”—Zaburi 83:18.
Si Imana mu Bwinshi
YESU yavuze ko Imana ari yo “Mana y’ukuri yonyine” (Yohana 17:3). Ntiyigeze avuga ko Imana igizwe n’abaperisona benshi. Ni yo mpamvu nta na hamwe muri Bibiliya hari uwitwa Ishobora Byose uretse Yehova wenyine. Na ho ubundi byahindura ubusa ubusobanuro bw’ijambo “ishobora byose.” Ari Yesu, ari n’umwuka wera nta n’umwe witwa atyo, kuko Yehova wenyine ari we w’ikirenga. Mu Itangiriro 17:1 agira ati “Ni jye Mana Ishobora byose.” Mu Kuva 18:11 na ho haragira hati “Uwiteka [Yehova, MN] arut’ izindi mana zose.”
Mu Byanditswe bya Giheburayo, ijambo ʼelohʹah (imana) rifite uburyo bubiri bw’ubwinshi, ari bwo ʼelo·himʹ (imana nyinshi) na ʼelo·hehʹ (imana za). Ubwo buryo bw’ubwinshi akenshi bukoreshwa kuri Yehova, icyo gihe busemurwa mu buke ngo “Imana.” mbese ubwo buryo bw’ubwinshi burerekana ubutatu? Ashwi da. Mu gitabo A Dictionary of the Bible, uwitwa William Smith aragira ati “igitekerezo cy’igifitirano cy’uko [ʼelo·himʹ ] yaba yerekeza ku Mana igizwe n’abaperisona batatu, ntikigishishikaza abahanga benshi ubu. Ahubwo ibyo ni byo abahanga mu kibonezamvugo bita ubwinshi bw’icyubahiro, cyangwa byerekana ukuzura kw’imbaraga z’Imana, urusobe rw’imbaraga zikoreshwa n’Imana.”
Ikinyamakuru cyitwa Le Journal américain des littératures et des langues sémites kivuga ku byerekeye ʼelo·himʹ kiti “Incuro nyinshi iryo jambo rijyana n’inshinga itondaguwe mu buke kandi mu buryo budahinduka, maze rigafata kamere ya ntera mu buke.” Kugira ngo tubyiyumvishe neza, nimucyo dusuzume inkuru y’irema turasanga ijambo [ʼelo·himʹ] rikoreshwa incuro 35, kandi buri gihe inshinga isobanura ibyo Imana yavuze cyangwa yakoze iri mu buke (Itangiriro 1:1 kugeza 2:4). Bityo rero, icyo kinyamakuru kirasoza kigira kiti “[ʼElo·himʹ ] igomba ahubwo kuba isobanura ubwinshi bujyanye no gukomera n’icyubahiro.”
Ijambo ʼElo·himʹ ntirivuga “abantu,” ahubwo rivuga “imana [mu bwinshi].” Bityo abihandagaza bavugako iryo jambo rishaka kuvuga Ubutatu, ubwabwo bigira abasenga imana nyinshi, aboyoboke b’Imana zirenze imwe. Kuki? Kuko byasubanurako hari imana eshatu mu Butatu. Ariko hafi y’abashyigikira Ubutatu bose ntibemera igitekerezo cy’uko Ubutatu bugizwe n’imana eshatu zitandukanye.
Bibiliya ikoresha nanone amagambo ʼelo·himʹ na ʼelo·hehʹ ishaka kuvuga ibihereranye n’umubare w’imana z’ibinyoma z’ibigirwamana (Kuva 12:12, 20:23). Ariko kandi hari ubwo ishobora kuba yerekeza ku mana y’ikinyoma imwe gusa, nk’igihe Abafilisitiya barikoreshega berekeza ku “mana [ʼelo·hehʹ] yabo Dagoni” (Abacamanza 16:23, 24). Baali yitwa “imana [ʼelo·himʹ]” (1 Abami 18:27.) Byongeye kandi, iryo jambo rikoreshwa no ku bantu (Zaburi 82:1, 6). Mose yabwiwe ko yari kubera Aroni na Farao “Imana [ʼelo·himʹ].”—Kuva 4:16; 17:1.
Uko bigaragara, gukoresha amagambo ʼelo·himʹ na ʼelo·hehʹ ku mana z’ibinyoma, ndetse n’abantu, ntibyashakaga kuvugako byerekeza ku mana nyinshi; nta n’ubwo kandi bishaka kuvugako ʼelo·himʹ cyangwa ʼelo·hehʹ byerekeza kuri Yehova, bivugako arenze umuntu umwe, cyane cyane nk’iyo urebye icyo ibindi bice bya Bibiliya bivuga kuri iyo ngingo.
Yesu Ni Ikiremwa Cyihariye
UBWO yari ku isi, Yesu yari umuntu n’ubwo yari atunganye kuko Imana ari yo yari yarimuriye imbaraga z’ubuzima bwe mu nda ya Mariya (Matayo 1:18-25). Ariko iryo si ryo tangiriro ry’ukubaho kwe. Ubwe yivugiyeko ‘yavuye mu ijuru’ (Yohana 3:13). Rero byari bikwiriye rwose ko nyuma y’aho abwira abigishwa be ati “None mwabon’ Umwana w’umunt[u] [Yesu] azamuk’ ajy’ aho yahoze?”—Yohana 6:62.
Bityo rero, urumvako Yesu yahozeho mu ijuru mbere yuko aza ku isi. Ariko se yari umwe mu baperisona batatu bavugwako bagize Imana imwe ishobora byose kandi y’iteka? Oya, kuko Bibiliya igaragaza neza ko mu mibereho ye, mbere yuko aba umuntu, Yesu yari ikiremwa cy’umwuka, mbese nk’uko abamarayika ari ibiremwa by’umwuka byaremwe n’Imana. Ari abamarayika ari na Yesu ntibabayeho mbere y’iremwa ryabo.
Yesu, mu mibereho ye mbere yuko aba umuntu, yari “[i]mfura mu byaremwe byose” (Abakolosai 1:15). Yari “itangiriro ry’ibyo Imana yaremye.” (Ibyahishuwe 3:14, Revised Standard Version (RS) Bibiliya yanditswe n’Abagatolika). Ijambo “Itangiriro” [ar·kheʹ, mu Kigiriki] ntirishobora gusobanurwako Yesu yari ‘itangiriro’ ry’ibyo Imana yaremye. Muri Bibiliya, Yohana yakoresheje uburyo bunyuranye bw’ijambo ry’Ikigiriki ar·kheʹ, incuro zirenze 20, kandi buri gihe rikaba risobanura “itangiriro.” Ni byo koko, Yesu yaremwe n’Imana ari itangiriro ry’ibiremwa bitaboneka by’Imana.
Biragaragara neza ko ibyerekeye inkomoko ya Yesu bifitanye isano n’amagambo y’uwitwa ‘Bwenge’ uvugwa muri Bibiliya mu buryo bw’ikigereranyo, mu Migani. Aragira ati “Uwiteka [Yehova, MN] mw itangira ry’imirimo ye yarangabiye [yarandemye, MN], ataragir’ icy’ arema. Imisozi miremir’ itarahagarikwa, iyind’ itarabaho, naragarajwe [naravutse, MN]. Yar’itararem’isi no mu bgeru, n’umukungugu w’is’ utaratumuka” (Imigani 8:12, 22, 25, 26). N’ubwo ijambo ‘Bwenge’ rikoreshwa mu kuvuga uwo Imana yaremye, abahanga benshi bemera rwose ko ari uburyo bwo gushaka kuvuga Yesu wari ikiremwa cy’umwuka, mbere yuko agira imibereho ya kimuntu.
Kubera ko Yesu yari ‘Bwenge’ mbere yuko aba umuntu, arakomeza atubwira ati “nari kumwe na yo [Imana], nd’ umukozi w’umuhanga” (Imigani 8:30). Mu buryo buhuje n’uwo murimo we w’umukozi w’umuhanga, mu Babakolosai 1:16 havuga kuri Yesu hati “kuko muri we ari mwo byose byaremewe, ar’ ibyo mw ijuru cyangw’ ibyo mw isi.”
Bityo Imana Ishobora Byose yakoresheje uwo mukozi w’umuhanga, umufasha wayo wungirije, ni ko umuntu yavuga, mu kurema ibindi bintu byose. Bibiliya ivuga muri make ibyo bintu muri aya magambo ngo “kuri twe harihw Imana imwe, ni yo Data wa twese, ikomokwamo na byose, . . . kandi harih’ Umwami umwe, ni we Yesu Kristo, ubeshaho byose.” (Ni twe dushatse gutsindagiriza).—1 Abakorinto 8:6.
Nta gushidikanyako uwo mukozi w’umuhanga ari we Imana yabwiye iti “Tureme umuntu, agire ishusho yacu.” (Itangiriro 1:26). Hari abavugako ijambo “tu” na “yacu” muri iyo nteruro byerekana Ubutatu. Nyamara uramutse ugize uti ‘Nimucyo tugire icyo twikorera ubwacu,’ ubusanzwe nta wakumvako ibyo bishaka kuvugako hari abantu benshi bibumbiye muri wowe. Birashaka kuvuga gusa ko hari abantu babiri cyangwa benshi bashaka kugira icyo bakorera hamwe. Bityo rero, mu gukoresha ijambo “tu” na “yacu” Imana yashakaga gusa kwerekeza ku wundi muntu, ikiremwa cyayo cya mbere cyo mu buryo bw’umwuka, umukozi w’umuhanga, ni ukuvuga Yesu mbere yuko aba umuntu.
Mbese, Imana Ishobora Kugeragezwa?
MURI Matayo 4:1, Yesu avugwaho kuba yarajyanywe “kugeragezwa n’Umwanzi.” Amaze kwereka Yesu “ubgami bgose bgo mw isi n’ubgiza bgabgo,” Satani yagize ati “Biriya byose ndabiguha, n’ upfukam’ ukandamya” (Matayo 4:8, 9). Satani yarimo agerageza gutera Yesu kudakomeza kuba indahemuka ku Mana.
None se ni gute ubudahemuka bwa Yesu bwari kugeragezwa niba yari Imana? Ubwo se Imana yashoboraga kwihemukira ubwayo? Ashwi, ariko abamarayika n’abantu bo bashoboraga kugomera Imana, kandi ni na byo bamwe muri bo baje gukora. Igeragezwa rya Yesu ryari kumvikana ari uko atari Imana, ahubwo akaba umuntu wihariye wari ufite ukwishyira akizana, wari guhemuka iyo abishaka, kimwe n’undi mu marayika wese cyangwa umuntu.
Ku rundi ruhande, ni ibitumvikana kuvugako Imana ishobora kwicumuraho no kwihemukira. “Umurimo wacy’ uratunganye rwose, . . . Imana y’inyamurava, . . . ic’ imanza zitabera, iratunganye” (Gutegeka kwa kabiri 32:4). Bityo rero iyo Yesu aza kuba ari Imana, ntiyari kuba yarageragejwe.—Yakobo 1:13.
Kuko atari Imana, Yesu yashoboraga guhemuka. Ariko yakomeje kuba indahemuka, maze agira ati “Genda, Satani, kuko handitswe ngo: Uramy’ Uwiteka, Imana yawe, ab’ari y’ ukorera yonyine.”—Matayo 4:10.
Incungu Yanganaga Ite?
IMWE mu mpamvu z’ingenzi zatumye Yesu aza ku isi, ifite nanone ingaruka itaziguye ku Butatu. Bibiliya iragira iti “[H]arihw Imana imwe, kandi harih’ Umuhuz’ umwe w’Imana n’abantu, na we n’ umuntu, ni we Yesu Kristo, witangiye kub’ inshungu ya bose.”—1 Timoteo 2:5, 6.
Yesu, umuntu utunganye rwose mu buryo bwuzuye, yabaye incungu isimbura neza rwose icyo Adamu yari yatakaje—ni ukuvuga uburenganzira bwo kugira ubuzima butunganye bwa kimuntu ku isi. Ni na yo mpamvu intumwa Paulo yashoboraga kuvugako Yesu ari “Adamu wa nyuma,” mu gihe yagiraga iti “Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo” (1 Abakorinto 15:22, 45). Ubuzima bwa kimuntu butunganye bwa Yesu bwari “incungu ihwanye ya bose,” incungu yasabwaga n’ubutabera bw’Imana—mu buryo bwuzuye rwose. Ndetse no mu butabera busanzwe bwa kimuntu, bagendera ku itegeko rivugako indishyi igomba kuba ihwanye n’icyaha cyakozwe.
Urumva rero ko, niba Yesu yari igice kigize Imana koko, incungu yatanzwe yari kuba iruta kure cyane icyo Itegeko ry’Imana ubwayo ryasabaga (Kuva 21:23-25; Abalewi 24:19-21). Adamu, umuntu utunganye, ni we wenyine wacumuye muri Edeni, si Imana. Bityo rero, kugira ngo mu by’ukuri incungu ibe ihuje n’uko ubutabera bw’Imana bubiteganya, iyo ncungu yagombaga rwose kuba ihwanye na Adamu—ni ukuvuga rero ko hari hakenewe ubugingo bw’undi muntu utunganye, “Adamu wa nyuma.” Bityo rero, ubwo Imana yoherezaga Yesu ku isi ngo abe incungu, yabikoze ku buryo bihuza n’ubutabera, ntiyari Imana yigize umuntu, ntiyari Imana-muntu, ahubwo yari umuntu utunganye, uri “hasi y’abamaraika.” (Abaheburayo 2:9; gereranya na Zaburi 8:5, 6.) None se ni gute igice cy’Imana ishobora byose—Data, Umwana, cyangwa Umwuka Wera—cyari kugera ubwo kiba hasi y’abamaraika?
Yesu Ni “Umwana w’Ikinege” mu Buhe Buryo?
BIBILIYA yita Yesu “Umwana w’ikinege” w’Imana (Yohana 1:14; 3:16, 18; 1 Yohana 4:9). Abashyigikira ubutatu baravuga ngo ubwo Imana ari iy’iteka, Umwana wayo na we agomba kuba ari uw’iteka. Ariko se umwana ashobora ate kungana na se?
Abashyigikira ubutatu baravuga ngo ku byerekeye Yesu, ubusobanuro bw’ijambo umwana “w’ikinege,” butandukanye n’uko inkoranyamagambo zisobanura ijambo “kubyara,” cyangwa se “igikorwa cyo kubyara” (Igitabo [inkoranyamagambo] Webster’s Ninth New Collegiate Dictionary). Abashyigikira ubutatu bavugako ku byerekeye Yesu, iryo jambo rishaka kuvuga ngo “uburyo bw’isano itagira inkomoko” (Igitabo Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words). Ariko se ubwo wowe urumva ibyo bihuje n’ubwenge koko? Umuntu se yashobora ate kuba Se w’umwana atabyaye?
Byongeye kandi, ni kuki Bibiliya ikoresha ijambo rimeze nk’iryo mu Kigiriki risobanurwa ngo “w’ikinege” (nk’uko Vine abyemera nta busobanuro) mu kuvuga ibihereranye n’isano ya bugufi iri hagati ya Isaka na Aburahamu? Mu Baheburayo 11:17 havuga kuri Isaka ko ari “umwana we w’ikinege” w’Aburahamu. Aha, ntawashidikanyako ku bihereranye na Isaka, yari umwana w’ikinege mu buryo iryo jambo risanzwe rikoreshwamo, atari kuvuga ko angana na se haba mu byerekeye igihe bamaze, haba no mu nzego barimo.
Ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki risobanurwamo “ikinege” ari na ryo rikoreshwa kuri Yesu na Isaka ni mo·no·ge·nesʹ rikomoka kuri moʹnos, kandi rigasobanurwa ngo “gusa,” na giʹno·mai, ijambo rifite igicumbi gisobanura “kuzana,” “guhinduka (kubaho),” ni ko igitabo cyitwa Exhaustive Concordance cya Strong kivuga. Ku bw’ibyo, mo·no·ge·nesʹ risobanurwa ngo “Uwavutse wenyine, uwabyawe wenyine, ni ukuvuga umwana umwe gusa.”—A Greek and English Lexicon of The New Testament, cyanditswe na E. Robinson.
Igitabo cyitwa Theological Dictionary of the New Testament, cyanditswe na Gerhard Kittel, kivugako “[Mo·no·ge·nesʹ] bisobanura ‘uwakomotseho wenyine,’ ni ukuvuga utagira basaza be cyangwa bashiki be.” Icyo gitabo nanone kivuga muri Yohana 1:18; 3:16, 18; na 1 Yohana 4:9, “isano ya Yesu ntigereranywa gusa n’iy’umwana umwe wa se. Ni sano umwana w’ikinege afitanye na Se.”
Bityo Yesu, Umwana w’umuhungu w’ikinege, yari afite itangiriro ry’ubuzima bwe. Ni Imana Ishobora mu buryo bukwiriye kwitwa Uwamubyabye, cyangwa se, mu buryo bumwe nk’ubwa Se w’umwana ku isi, nka Aburahamu, ubyara umwana w’umuhungu (Abaheburayo 11:17). Ku bw’ibyo, iyo Bibiliya ivugako Imana ari “Se” wa Yesu, bisobanura icyo bivuga—ko ari abantu babiri batandukanye. Imana ni yo nkuru Yesu ni we muto—mu gihe, umwanya, ububasha, n’ubumenyi.
Iyo dutekerejeko Yesu atari we waremwe wenyine mu ijuru, bigaragara neza impamvu ijambo “Umwana w’ikinege” ryakoreshejwe kuri we. Ibindi biremwa by’umwuka bitabarika, abamarayika, na byo byitwa “abana b’Imana,” mu buryo bumwe nk’uko Adamu yari ari, kuko imbaraga za bo z’ubuzima zavuye kuri Yehova Imana, Iriba, cyangwa Isoko, y’ubuzima (Yobu 38:7; Zaburi 36:9; Luka 3:38). Ariko abo bose baremwe binyuriye ku “Mwana w’ikinege,” we wenyine wari warabyawe n’Imana ku buryo butaziguye.—Abakolosai 1:15-17.
Mbese Yesu Yabonwaga nk’Imana?
UBWO Yesu yitwa kenshi Umwana w’Imana muri Bibiliya, nta n’umwe mu kinyejana cya mbere wigeze atakereza ko ari Imana Mwana. Ndetse n’abadayimoni “[b]izera yukw Imana ar’ imwe rukumbi,” bari bazi bivuye ku nararibonye yabo mu mibereho y’umwuka ko Yesu atari Imana. Bityo, mu buryo buri bwo, bitaga Yesu “[U]mwana w’Imana” wihariye (Yakobo 2:19; Matayo 8:29). Kandi n’igihe Yesu yapfuye, abasirikare b’Abaroma b’abapagani bari hafi aho bari bazi ibihagije ku buryo bavugako ibyo bari bumvise bivugwa n’abigishwa be byari ukuri, atari uko Yesu yari Imana, ahubwo ko “yar’ Umwana w’Imana.”—Matayo 27:54.
Ku bw’ibyo, ijambo “Umwana w’Imana” ryekeza kuri Yesu w’ikiremwa cyihariye, atari igice cy’Ubutatu. Kuko yari Umwana w’Imana, ntiyashoboraga kuba Imana ubwayo, kuko muri Yohana 1:18 hagira hati “Nta wigeze abona Imana.”—RS, Bibiliya yanditswe n’Abagatolika.
Abigishwa ba Yesu bari bazi ko Yesu ari “Umuhuz’ umwe w’Imana n’abantu,” atari Imana ubwayo (2 Timoteo 2:5). Kuko mu busobanuro busanzwe umuhuza ari umuntu utandukanye n’abakeneye umuhuza, byaba ari ibibusanyije Yesu abaye umwe n’igice kimwe cy’abo ashaka kunga. Ibyo byaba ari ukwiyemeza ko ari ikintu atari cyo.
Bibiliya irerura kandi ntiyivuguruza ku byerekeranye n’isano y’Imana na Yesu. Yehova Imana wenyine ni Ishobora byose. Yaremye Yesu mu buryo butaziguye mbere yuko aba umuntu. Rero, Yesu yagize itangiriro kandi ntiyashoboraga na rimwe kungana n’Imana mu bubasha no mu kubaho iteka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya zimwe zivuga ko izina ry’Imana ari “Yahweh,” na ho izindi zikavuga ko ari “Yehova.”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]
Kubera ko yaremwe n’Imana, Yesu aza mu mwanya wa kabiri ku byerekeye igihe, ubushobozi, n’ubumenyi
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Yesu yavuze ko yariho mbere yuko aba umuntu, kuko yari yararemwe n’Imana ari imfura mu biremwa by’Imana bitagaragara