ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • sh igi. 9 pp. 205-234
  • Idini ry’Abayahudi rishakisha Imana binyuze ku Byanditswe n’imigenzo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Idini ry’Abayahudi rishakisha Imana binyuze ku Byanditswe n’imigenzo
  • Uko abantu bashakishije Imana
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu idini ry’Abayahudi ryagombye kudushishikaza
  • Inkomoko y’Abayahudi
  • Mose, Amategeko n’ishyanga
  • Ishyanga ryari rifite abatambyi, abahanuzi n’abami
  • Idini ry’Abayahudi ryivanga n’umuco w’Abagiriki
  • Idini ry’Abayahudi mu gihe cy’Abaroma
  • Idini ry’Abayahudi hagati y’umwaka wa 500 na 1500
  • Kuva ku “kumurikirwa” kugera ku Basiyoni
  • Imana ni imwe
  • Urupfu, ubugingo no kuzuka
  • Idini ry’Abayahudi n’izina ry’Imana
  • Ese Abayahudi baracyategereje Mesiya?
  • Kumenya Imana y’ukuri: Bishaka kuvuga iki?
    Mbese Hari Igihe Hazabaho Isi Itarangwamo Intambara?
  • Ubuhinduzi bwa Bibiliya Bwahinduye Isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Uko Icyo Gitekerezo Cyinjiye mu Idini ry’Abayahudi, Muri Kristendomu no mu Idini rya Isilamu
    Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
  • Ni nde uzageza amahanga ku mahoro?
    Mbese Hari Igihe Hazabaho Isi Itarangwamo Intambara?
Reba ibindi
Uko abantu bashakishije Imana
sh igi. 9 pp. 205-234

Igice cya 9

Idini ry’Abayahudi rishakisha Imana binyuze ku Byanditswe n’imigenzo

1, 2. (a) Ni abahe Bayahudi bamwe na bamwe bazwi cyane bagize ingaruka ku mateka n’umuco? (b) Ni ikihe kibazo abantu bamwe bashobora kwibaza?

MOSE, Yesu, Mahler, Marx, Freud na Einstein, ni iki bose bari bahuriyeho? Bose bari Abayahudi, kandi bose bagize ingaruka ku mateka n’umuco by’abantu mu buryo butandukanye. Nta gushidikanya ko Abayahudi bamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bafite amateka yihariye. Na Bibiliya ubwayo irabihamya.

2 Idini ry’Abayahudi ritandukanye n’andi madini n’imico bya kera, kuko ryo rishingiye ku mateka, ridashingiye ku migani y’imihimbano. Nyamara, hari abakwibaza bati “none se ko Abayahudi ari bake cyane, bakaba bagera kuri miriyoni 18 mu baturage barenga miriyari 5 batuye isi, kuki twagombye gushishikazwa n’idini ryabo?”

Impamvu idini ry’Abayahudi ryagombye kudushishikaza

3, 4. (a) Ibyanditswe by’igiheburayo bikubiyemo iki? (b) Ni izihe mpamvu zagombye gutuma dusuzuma idini ry’Abayahudi n’inkomoko yaryo?

3 Impamvu ya mbere ni uko amateka y’idini ry’Abayahudi ahera kera cyane mu myaka igera ku 4.000 kandi andi madini akomeye akaba yishingikiriza ku Byanditswe byaryo, haba mu rugero runini cyangwa ruto. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 220.) Ubukristo bwatangijwe n’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere witwaga Yesu (mu giheburayo ni Ye·shuʹa‛), bukomoka mu Byanditswe by’igiheburayo. Kandi nk’uko ushobora kubyibonera usomye Korowani, Isilamu na yo ifite byinshi ikomora kuri ibyo byanditswe (Korowani, Sura ya 2:49-57; 32:23, 24). Bityo, iyo dusuzumye idini ry’Abayahudi, tuba dusuzumye n’inkomoko y’andi madini n’udutsiko tw’amadini bibarirwa mu magana.

4 Impamvu ya kabiri ari na yo y’ingenzi cyane, ni uko idini ry’Abayahudi riha abantu umuyoboro w’ingenzi bagenderaho mu gushakisha Imana y’ukuri. Nk’uko Ibyanditswe by’igiheburayo bibigaragaza, Aburamu sekuruza w’Abayahudi, yasengaga Imana y’ukuri, hakaba hashize imyaka hafi 4.000.a Birakwiriye ko twibaza tuti “Abayahudi n’idini ryabo bakomotse he?”—Intangiriro 17:18.

Inkomoko y’Abayahudi

5, 6. Muri make, ni ayahe mateka y’inkomoko y’Abayahudi n’izina ryabo?

5 Muri make, Abayahudi bakomoka ku bantu ba kera bavugaga igiheburayo bakomoka kuri Shemu (Intangiriro 10:1, 21-32; 1 Ibyo ku Ngoma 1:17-28, 34; 2:1, 2). Hashize hafi imyaka 4.000 umukurambere wabo Aburamu avuye mu mugi wari ukungahaye wa Uri y’Abakaludaya mu karere ka Sumeri, ajya gutura mu gihugu cy’i Kanani Imana yari yaramusezeranyije igira iti “iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe” (Intangiriro 11:31–12:7).b Mu Ntangiriro 14:13 yitwa “Aburamu w’Umuheburayo,” nubwo nyuma yaho izina rye ryaje guhindurwa akitwa Aburahamu (Intangiriro 17:4-6). Ni we Abayahudi bakomokaho, igisekuru cyabo kikaba gitangirira kuri Isaka n’umuhungu we Yakobo, izina rye rikaba ryaraje guhindurwamo Isirayeli (Intangiriro 32:27-29). Isirayeli yabyaye abahungu 12, ari na bo baje gukomokwaho n’imiryango 12. Umwe muri abo bahungu yitwaga Yuda, ari na we izina “Abayahudi” ryaje gukomokaho.—2 Abami 16:6 JP.

6 Nyuma y’igihe ijambo “Umuyahudi” ryaje gukoreshwa ku Bisirayeli bose, atari ku bakomoka gusa kuri Yuda (Esiteri 3:6; 9:20). Kubera ko inyandiko z’ibisekuru by’Abayahudi zarimbutse mu mwaka wa 70 N.Y. igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga umugi wa Yerusalemu, muri iki gihe nta Muyahudi ushobora kumenya atibeshya umuryango akomokamo. Icyakora mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, idini rya kera ry’Abayahudi ryagiye ritera imbere kandi rirahinduka. Muri iki gihe, idini ry’Abayahudi ririmo Abayahudi babarirwa muri za miriyoni baba muri Isirayeli n’abibumbiye muri Diyasipora (bisobanura abatataniye hirya no hino ku isi). Iryo dini rishingiye ku ki?

Mose, Amategeko n’ishyanga

7. Ni iyihe ndahiro Imana yarahiye Aburahamu, kandi kuki?

7 Mu mwaka wa 1943 M.Y.,c Imana yatoranyije Aburamu ngo abe umugaragu wayo wihariye, kandi nyuma yaho yagiranye na we indahiro bitewe n’uko yagaragaje ukwizera igihe yari agiye gutamba umuhungu we Isaka, nubwo atigeze arangiza gutamba icyo gitambo (Intangiriro 12:1-3; 22:1-14). Muri iyo ndahiro, Imana yaravuze iti “‘jyewe ubwanjye ndirahiye,’ ni ko UMWAMI [mu giheburayo ni יהוה, YHWH] avuga, ‘ko ubwo wagenje utyo ntunyime umwana wawe, umuhungu wawe w’ikinege, nanjye nzaguha umugisha rwose, ntume urubyaro rwawe rungana n’inyenyeri zo mu ijuru . . . Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku bazagukomokaho [“ku rubyaro rwawe” JP], kubera ko wumviye itegeko ryanjye.” Iyo ndahiro yongeye gusubirirwamo umuhungu wa Aburahamu n’umwuzukuru we, hanyuma iza gukomereza ku muryango wa Yuda no ku bakomoka kuri Dawidi. Icyo gitekerezo cy’Imana imwe rukumbi yagiranaga n’abantu imishyikirano ya bwite kandi itaziguye cyari cyihariwe n’Abayahudi bonyine mu isi y’icyo gihe, kandi ni cyo cyaje kuba ishingiro ry’idini ryabo.—Intangiriro 22:15-18; 26:3-5; 28:13-15; Zaburi 89:3, 4, 28, 29, 35, 36.

8. Mose yari muntu ki, kandi se ni uruhe ruhare yagize muri Isirayeli?

8 Kugira ngo Imana isohoze ibyo yari yarasezeranyije Aburahamu, yagiranye isezerano ryihariye n’abamukomotseho, bityo iba ishyizeho urufatiro rw’ishyanga. Iryo sezerano ryatanzwe binyuze kuri Mose, umuyobozi mukuru w’Abaheburayo akaba ari na we wari umuhuza w’Abisirayeli n’Imana. Ariko se Mose yari muntu ki, kandi se kuki Abayahudi babona ko yari umuntu ukomeye? Inkuru ya Bibiliya iri mu gitabo cyo Kuva itubwira ko Mose yavukiye muri Egiputa (mu mwaka wa 1593 M.Y.), akavuka ku babyeyi b’Abisirayeli bari abacakara mu bunyage kimwe n’abandi Bisirayeli. Ni we “UMWAMI yatoranyije” kugira ngo ayobore ubwoko bwe, abugeze mu mudendezo wo mu Gihugu cy’Isezerano cya Kanani (Gutegeka 6:23; 34:10). Mose yashohoje iyo nshingano y’ingenzi yo kuba umuhuza w’isezerano ry’Amategeko Imana yahaye Abisirayeli, kandi ababera umuhanuzi, umucamanza n’umuyobozi, yandika n’amateka yabo.—Kuva 2:1–3:22.

9, 10. (a) Amategeko yatanzwe binyuze kuri Mose yari akubiyemo iki? (b) Ni ibihe bintu bigize imibereho ya buri munsi byavugwaga mu Mategeko Icumi? (c) Isezerano ry’Amategeko ryatumye Abisirayeli bagira iyihe nshingano?

9 Amategeko Abisirayeli bemeye yari agizwe n’Amagambo Icumi, cyangwa Amategeko, n’andi mategeko arenga 600 yari agize urutonde rwuzuye rw’amabwiriza n’ubuyobozi byagengaga imibereho ya buri munsi. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 211.) Yari akubiyemo ibintu bisanzwe n’ibyera, ni ukuvuga ibyasabwaga ku mubiri no mu by’umuco ndetse na gahunda yo kuyoboka Imana.

10 Iryo sezerano ry’Amategeko, cyangwa itegeko shingiro ry’idini, ni ryo ryabaye urufatiro rw’ukwizera kw’abakurambere. Ibyo byatumye abakomotse kuri Aburahamu bahinduka ishyanga ryiyeguriye gukora umurimo w’Imana. Bityo idini ry’Abayahudi ryatangiye kugira gahunda ihamye kandi Abayahudi bahinduka ishyanga rigendera kuri gahunda yo gusenga no gukora umurimo w’Imana yabo. Mu Kuva 19:5, 6, Imana yarabasezeranyije iti “nimunyumvira mu budahemuka kandi mugakomeza isezerano ryanjye, . . . muzambera ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera.” Bityo, Abisirayeli bagombaga kuba ‘ishyanga ryatoranyirijwe’ gusohoza imigambi y’Imana. Icyakora ibyasezeranyijwe muri iryo sezerano byari gusohozwa ari uko ‘bumviye.’ Ubwo rero, iryo shyanga ryari rifite inshingano imbere y’Imana yaryo kubera ko ryari ryarayiyeguriye. Ni yo mpamvu nyuma y’igihe (mu kinyejana cya munani M.Y.), Imana yashoboraga kubwira Abayahudi iti “muri abahamya banjye; ni ko UMWAMI [mu giheburayo: יהוה, YHWH] avuga, muri umugaragu wanjye natoranyije.”—Yesaya 43:10, 12.

Ishyanga ryari rifite abatambyi, abahanuzi n’abami

11. Ubutambyi n’ubwami byabayeho bite?

11 Igihe Abisirayeli bari bakiri mu butayu berekeza mu Gihugu cy’Isezerano, hashyizweho gahunda y’abatambyi bari kuzajya bakomoka mu muryango wa Aroni, umuvandimwe wa Mose. Ihema rinini ryimukanwa, cyangwa ihema ry’ibonaniro, ryabaye ihuriro rya gahunda y’Abisirayeli yo gusenga no gutamba ibitambo (Kuva, igice cya 26-28). Amaherezo ishyanga rya Isirayeli ryageze mu Gihugu cy’Isezerano cya Kanani, riracyigarurira nk’uko Imana yari yarabitegetse (Yosuwa 1:2-6). Haje gushyirwaho ubwami bw’abami bo ku isi, kandi mu mwaka wa 1077 M.Y., Dawidi wakomokaga mu muryango wa Yuda yabaye umwami. Ku ngoma ye, ubwami n’ubutambyi byashyizwe mu murwa mukuru mushya wa Yerusalemu kandi birakomezwa.—1 Samweli 8:7.

12. Ni irihe sezerano Imana yasezeranyije Dawidi?

12 Dawidi amaze gupfa, umuhungu we Salomo yubatse urusengero rw’akataraboneka i Yerusalemu, rusimbura ihema ry’ibonaniro. Kubera ko Imana yari yaragiranye na Dawidi isezerano ry’uko ubwami bwari kuzaguma mu bamukomokaho kugeza iteka ryose, abantu basobanukiwe ko Umwami wasutsweho umwuka, ari we Mesiya, yari kuzakomoka mu muryango wa Dawidi. Ubuhanuzi bwagaragaje ko binyuze kuri uwo Mwami Mesiya, cyangwa “imbuto,” Abisirayeli n’andi mahanga yose bari kugira ubutegetsi butunganye (Intangiriro 22:18, JP). Ibyo byiringiro byashinze imizi, kandi inyigisho y’idini ry’Abayahudi yerekeye Mesiya irushaho gusobanuka.—2 Samweli 7:8-16; Zaburi 72:1-20; Yesaya 11:1-10; Zekariya 9:9, 10.

13. Ni ba nde Imana yakoresheje kugira ngo ikosore Abisirayeli bayobye? Tanga urugero.

13 Icyakora, Abayahudi bemeye kuyobywa n’idini ry’ikinyoma ry’Abanyakanani n’andi mahanga yari abakikije. Ibyo byatumye bica isezerano bari baragiranye n’Imana. Kugira ngo Yehova abakosore kandi abagarure ku murongo, yohereje abahanuzi babagezagaho ubutumwa bwe. Uko ni ko ubuhanuzi bwabaye ikindi kintu cyihariye mu idini ry’Abayahudi, bukaba bugize igice kinini cy’Ibyanditswe by’igiheburayo. Ibitabo 18 byo mu Byanditswe by’igiheburayo byose bifite amazina y’abahanuzi.—Yesaya 1:4-17.

14. Ni mu buhe buryo ibintu byabaye byagaragaje ko abahanuzi bo muri Isirayeli bavugaga ukuri?

14 Abari bakomeye muri abo bahanuzi ni Yesaya, Yeremiya na Ezekiyeli, bose bakaba baraburiye iryo shyanga ko Yehova yari agiye kurihana arihora ko ryasengaga ibigirwamana. Icyo gihano cyabaye mu mwaka wa 607 M.Y. igihe Yehova yarekaga ubwami bwa Babuloni, bwari igihangange mu isi, bukarimbura Yerusalemu n’urusengero rwayo kandi bukajyana ishyanga rya Isirayeli mu bunyage bitewe n’uko ryari ryarahindutse abahakanyi. Ibyo abo bahanuzi bavuze byarasohoye, kandi inkuru ivuga ukuntu Abisirayeli bamaze mu bunyage imyaka 70 mu kinyejana cya gatandatu M.Y., yanditswe mu mateka.—2 Ibyo ku Ngoma 36:20, 21; Yeremiya 25:11, 12; Daniyeli 9:2.

15. (a) Uburyo bushya bwo gusenga bwadutse bute mu Bayahudi? (b) Amasinagogi yagize izihe ngaruka kuri gahunda yo gusengera i Yerusalemu?

15 Mu mwaka wa 539 M.Y., Kuro w’Umuperesi yatsinze Babuloni kandi yemerera Abayahudi gusubira mu gihugu cyabo, bakongera kubaka urusengero rw’i Yerusalemu. Nubwo Abayahudi bake babyitabiriye, abenshi bagumye mu duce twari twiganjemo umuco w’Abanyababuloni. Nyuma yaho Abayahudi baje gutora umuco w’Abaperesi. Ibyo byatumye Abayahudi batura mu Burasirazuba bwo Hagati no mu nkengero za Mediterane. Muri buri mudugudu hashyizweho uburyo bushya bwo gusenga bushingiye ku isinagogi, ikaba yari ahantu Abayahudi bo muri buri mugi bahuriraga. Uko byumvikana, iyo gahunda yatumye badakomeza guha agaciro kenshi urusengero rwongeye kubakwa i Yerusalemu. Abo Bayahudi bari baratatanye ni bo baje kwitwa Diyasipora.—Ezira 2:64, 65.

Idini ry’Abayahudi ryivanga n’umuco w’Abagiriki

16, 17. (a) Ni uwuhe muco wakwiriye mu karere k’inyanja ya Mediterane mu kinyejana cya kane M.Y.? (b) Ni nde wagize uruhare mu gukwirakwiza umuco w’Abagiriki, kandi se yabikoze ate? (c) Ibyo byagize izihe ngaruka ku idini ry’Abayahudi?

16 Mu kinyejana cya kane M.Y., Abayahudi bari mu rujijo kandi bari baratangiye gucengerwa n’umuco w’abantu batari Abayahudi wagendaga ukwira mu karere k’inyanja ya Mediterane n’ahandi. Uwo muco waturutse mu Bugiriki, kandi idini ry’Abayahudi ryivanze n’umuco w’Abagiriki.

17 Mu mwaka wa 332 M.Y. Umujenerali w’Umugiriki witwaga Alexandre le Grand yigaruriye akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati mu kanya nk’ako guhumbya, kandi ageze i Yerusalemu Abayahudi bamwakiriye neza.d Abasimbuye Alexandre bakomeje gahunda ye yo gucengeza amatwara y’Abagiriki, bakwirakwiza mu bice byose byo mu bwami bwose ururimi rw’Abagiriki, umuco na filozofiya yabo. Ibyo byatumye umuco w’Abagiriki utangira kwivanga n’uw’Abayahudi, kandi ibyo byari kuzagira ingaruka zitangaje.

18. (a) Kuki ubuhinduzi bwa Septante bw’Ibyanditswe by’igiheburayo mu kigiriki bwari bukenewe? (b) Ni ikihe gice mu bigize umuco w’Abagiriki cyagize ingaruka ku Bayahudi mu buryo bwihariye?

18 Abayahudi bari baratataniye hirya no hino batangiye kuvuga ikigiriki aho kuvuga igiheburayo. Bityo mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatatu M.Y., ubuhinduzi bwa mbere bw’Ibyanditswe by’igiheburayo bwitwa Septante bwahinduwe mu kigiriki, kandi ubwo buhinduzi bwatumye abanyamahanga benshi bubaha idini ry’Abayahudi kandi bararimenya, ndetse bamwe bararihindukirira.e Ku rundi ruhande, Abayahudi bari baracengewe n’imitekerereze y’Abagiriki kandi hari bamwe babaye abahanga mu bya filozofiya, ibyo bikaba byari ibintu bishya rwose ku Bayahudi. Urugero rumwe ni urwa Filo wo muri Alegizandiriya wabayeho mu kinyejana cya mbere N.Y., wagerageje gusobanura idini ry’Abayahudi akoresheje amagambo ya filozofiya y’Abagiriki, nk’aho byombi byavugaga ukuri kudashidikanywaho.

19. Umwanditsi w’Umuyahudi yasobanuye ate ibyo kwivanga k’umuco w’Abagiriki n’uw’Abayahudi?

19 Umwanditsi w’Umuyahudi witwaga Max Dimont yavuze muri make ukuntu umuco w’Abagiriki wivanze n’uw’Abayahudi, maze arandika ati “intiti z’Abayahudi zimaze kwiga imitekerereze ya Platon, Aristote n’ubumenyi mu bya siyansi bwa Euclid, zatangiye gusobanura Torah zikoresheje ibikoresho bishya. . . . Zatangiye kongera imitekerereze ya kigiriki mu byo Abayahudi bahishuriwe.” Ibintu byari bigiye kubaho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaroma bwigaruriye ubwami bw’Abagiriki bukigarurira na Yerusalemu nyuma yaho mu mwaka wa 63 M.Y., byari gutuma habaho irindi hinduka rikomeye cyane.

Idini ry’Abayahudi mu gihe cy’Abaroma

20. Ni iyihe mimerere y’idini yari mu Bayahudi mu kinyejana cya mbere N.Y.?

20 Idini ry’Abayahudi ryo mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yesu ryari rigeze mu gihe cyihariye. Max Dimont avuga ko ryari hagati y’“ibitekerezo by’Abagiriki n’inkota y’Abaroma.” Abayahudi bari biteze ibintu byinshi kubera igitugu cya politiki n’ibisobanuro by’ubuhanuzi bwavugaga ibyerekeye Mesiya, cyane cyane ubwa Daniyeli. Abayahudi bari baracitsemo ibice. Abafarisayo bibandaga ku mategeko y’imigenzo aho kwibanda ku bitambo byo mu rusengero (reba agasanduku kari ku ipaji ya 221). Abasadukayo bo batsindagirizaga akamaro k’urusengero n’ubutambyi. Hanyuma hadutse udutsiko tw’Abeseni, Abazelote n’abayoboke ba Herode. Bose bari bafite ibitekerezo by’idini na filozofiya bitandukanye cyane. Abayobozi b’Abayahudi bitwaga ba rabi (abatware, abigisha) baje kugira icyubahiro cyinshi kubera ko bari bazi Amategeko, baza guhinduka abayobozi bo mu buryo bw’umwuka.

21. Ni ibihe bintu byabayeho byagize ingaruka zikomeye ku Bayahudi bo mu binyejana bibiri bya mbere N.Y.?

21 Icyakora, idini ry’Abayahudi ryakomeje kurangwa n’amacakubiri yaturukaga imbere muri ryo no hanze yaryo, cyane cyane mu gihugu cya Isirayeli. Amaherezo baje kwigomeka ku butegetsi bw’Abaroma, maze mu mwaka wa 70 N.Y., ingabo z’Abaroma zigota Yerusalemu, zisahura umugi, zitwika urusengero ruhinduka umuyonga, kandi zitatanya abaturage bayo. Nyuma y’igihe, hasohotse itegeko ryihanangirizaga Abayahudi kutajya muri Yerusalemu. Kubera ko idini ry’Abayahudi ryari risigaye ridafite urusengero, ridafite igihugu, n’abayoboke baryo baratataniye mu bwami bw’Abaroma, ryari rikeneye uburyo bushya bwo kugaragaza ibitekerezo byaryo kugira ngo rikomeze kubaho.

22. (a) Gusenywa k’urusengero rw’i Yerusalemu byagize izihe ngaruka ku idini ry’Abayahudi? (b) Abayahudi bagabanya bate Bibiliya? (c) Talmudi ni iki, kandi se yabayeho ite?

22 Urusengero rumaze kurimburwa, agatsiko k’Abasadukayo karasenyutse, maze amategeko atanditswe Abafarisayo baharaniraga aba urufatiro rw’idini rishya ry’Abayahudi rya ba Rabi. Kwiga cyane, gusengana umwete n’ibikorwa byo kwiyegurira Imana, byasimbuye ibitambo byo mu rusengero n’ingendo ntagatifu. Ibyo byatumye abantu bashobora kuyoboka idini ry’Abayahudi aho babaga bari hose, igihe icyo ari cyo cyose no mu mico yose. Ba rabi banditse ayo mategeko y’imigenzo, bongeraho ibisobanuro byayo, kuri ibyo bisobanuro na byo bongeraho ibindi bisobanuro. Ibyo ni byo byiswe Talmudi.—Reba agasanduku kari ku ipaji ya 220-221.

23. Ni iki cyahindutse Abayahudi bamaze gucengerwa n’imitekerereze y’Abagiriki?

23 Ibyo bintu bitandukanye byabaye ku idini ry’Abayahudi byarigizeho izihe ngaruka? Mu gitabo Max Dimont yanditse, yavuze ko nubwo Abafarisayo ari bo batwaraga urumuri rw’ibitekerezo by’idini ry’Abayahudi, “urwo rumuri ubwarwo rwari rwarakongejwe na filozofiya y’Abagiriki” (Jews, God and History). Nubwo igice kinini cya Talmudi cyari kigizwe n’amategeko atagoragozwa, ingero ziyikubiyemo n’ibisobanuro biyitangwaho bigaragaza neza ko byakomotse muri filozofiya y’Abagiriki. Urugero, ibitekerezo by’idini ry’Abagiriki, nk’inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo, byavuzwe mu magambo y’Abayahudi. Koko rero, muri icyo gihe gishya cya ba Rabi, Abayahudi bagendaga barushaho kubaha Talmudi, icyo gihe yari igizwe ahanini n’amategeko atagoragozwa avanze na filozofiya y’Abagiriki, ku buryo byageze hagati y’umwaka wa 500 na 1500, basigaye bayubaha kurusha Bibiliya.

Idini ry’Abayahudi hagati y’umwaka wa 500 na 1500

24. (a) Ni ayahe matsinda abiri akomeye y’Abayahudi yadutse hagati y’umwaka wa 500 na 1500? (b) Yagize izihe ngaruka ku idini ry’Abayahudi?

24 Hagati y’umwaka wa 500 na 1500 N.Y., hadutse amatsinda abiri atandukanye y’Abayahudi. Abayahudi b’Abasefaride bateye imbere muri Esipanye igihe yayoborwaga n’ubutegetsi bw’Abisilamu, n’Abayahudi b’Abashikenazi bo mu Burayi bwo hagati n’iburasirazuba. Ayo matsinda yombi yavuyemo intiti za ba rabi, kandi kugeza n’ubu inyandiko zabo n’ibitekerezo byabo ni byo bishingirwaho mu gusobanura idini ry’Abayahudi. Mu by’ukuri imigenzo myinshi ikurikizwa mu idini ry’Abayahudi muri iki gihe, yatangiye hagati y’umwaka wa 500 na 1500.—Reba agasanduku kari ku ipaji ya 231.

25. Ni iki Kiliziya Gatolika yakoreye Abayahudi bo mu Burayi?

25 Mu kinyejana cya 12, Abayahudi batangiye kwirukanwa mu bihugu bitandukanye. Umwanditsi w’Umwisirayeli witwaga Abba Eban yabisobanuye agira ati “mu bihugu byose . . . Kiliziya Gatolika yari ifitemo ijambo yonyine, ibyakorwaga byabaga ari bimwe: bateshwaga agaciro, bakababazwa urubozo, bakicwa kandi bakirukanwa mu byabo” (My People—The Story of the Jews). Amaherezo, mu mwaka wa 1492, Esipanye yari yarongeye kwigarurirwa na Kiliziya Gatolika yiganye ibindi bihugu maze itegeka ko Abayahudi bose birukanwa ku butaka bwayo. Bityo, byageze mu mpera z’ikinyejana cya 15 Abayahudi barirukanywe mu bihugu hafi ya byose byo mu Burayi bw’i Burengerazuba, bahungira mu Burayi bw’i Burasirazuba no mu bihugu bituriye inyanja ya Mediterane.

26. (a) Ni iki cyatumye Abayahudi bamanjirwa? (b) Ni ayahe matsinda akomeye yadutse mu Bayahudi?

26 Mu binyejana byinshi Abayahudi bamaze bakandamizwa kandi batotezwa, muri bo hagiye haduka abiyita ba Mesiya mu duce twose tw’isi, bose bakaba baremewe mu rugero runaka, ariko bose basigaga abantu bamanjiriwe. Mu kinyejana cya 17 hari hakenewe ingamba nshya zo gufasha Abayahudi kwisuganya no kubavana mu gihe cy’umwijima. Mu kinyejana cya 18 rwagati, Abayahudi babonye igisubizo cy’imimerere yo kwiheba bari barimo. Hadutse itsinda ryo mu idini ry’Abayahudi ry’Abahasidimu (reba agasanduku kari ku ipaji ya 226), rikaba ryari uruvange rw’imigenzo y’amayobera n’ibyishimo bagaragazaga mu misengere n’ibikorwa bya buri munsi. Ariko nanone, ahagana muri icyo gihe, Umuyahudi w’Umudage witwaga Moses Mendelssohn wari umuhanga mu bya filozofiya, yatanze ikindi gisubizo, ni ukuvuga inzira ya Haskala, cyangwa kumurikirwa. Iryo tsinda ni ryo ryaje kuvamo icyo abahanga mu by’amateka babona ko ari “idini ry’Abayahudi ryo muri iki gihe.”

Kuva ku “kumurikirwa” kugera ku Basiyoni

27. (a) Ni mu buhe buryo Moses Mendelssohn yagize ingaruka ku mitekerereze y’Abayahudi? (b) Kuki Abayahudi benshi baretse kwiringira Mesiya?

27 Moses Mendelssohn (1729-1786) yavugaga ko Abayahudi bari kwemerwa iyo bareka kugendera ku mategeko ya Talmudi, bakagendera ku muco w’abantu bo mu bihugu by’iburengerazuba. Mu gihe cye, yabaye umwe mu Bayahudi bubahwaga cyane n’abatari Abayahudi. Icyakora, mu kinyejana cya 19 hongeye kuvuka urugomo bakorerwaga n’ababangaga, cyane cyane mu Burusiya bw’“Abakristo,” bituma abayoboke be bamanjirwa, maze benshi batangira gushakira Abayahudi ubuhungiro muri politiki. Banze igitekerezo cy’uko hari Mesiya wari kuyobora Abayahudi akabasubiza muri Isirayeli, maze batangira gushakisha uburyo bashyiraho leta y’Abayahudi mu bundi buryo. Ibyo ni byo nyuma yaho byavuyemo igitekerezo cy’Abasiyoni, cyasobanuwe mu gitabo kimwe ko ari “ukureka ibyiringiro by’Abayahudi bishingiye kuri Mesiya.”

28. Ni ibihe bintu byabaye mu kinyejana cya 20 byagize ingaruka ku mitekerereze y’Abayahudi?

28 Ubwicanyi bwakorewe Abayahudi bo mu Burayi bagera kuri miriyoni 6 mu gihe cy’Abanazi (1935-1945) bwatumye Abasiyoni barushaho kugira imbaraga, n’abantu benshi hirya no hino ku isi barushaho kubagirira impuhwe. Inzozi z’Abasiyoni zabaye impamo mu mwaka wa 1948 igihe hashyirwagaho leta ya Isirayeli, ari na byo bitugeza ku idini ry’Abayahudi muri iki gihe, no ku kibazo kigira kiti “Abayahudi muri iki gihe bizera iki?”

Imana ni imwe

29. (a) Wasobanura ute muri make idini ry’Abayahudi muri iki gihe? (b) Umuntu aba Umuyahudi ate? (c) Ni iyihe minsi mikuru n’imigenzo imwe n’imwe y’Abayahudi?

29 Muri make, idini ry’Abayahudi ni idini ry’abantu bo mu bwoko bumwe. Ku bw’ibyo rero, iyo umuntu ahindukiriye iryo dini aba abaye Umuyahudi, akaba abaye umuyoboke w’idini ry’Abayahudi. Ni idini ryemera Imana imwe rukumbi, kandi ryemera ko Imana igira uruhare mu mateka y’abantu, cyane cyane amateka y’Abayahudi. Gahunda yo gusenga y’Abayahudi ikubiyemo iminsi mikuru myinshi iba buri mwaka n’imigenzo itandukanye. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 230-231.) Nubwo Abayahudi batagira amategeko cyangwa imyizerere bose bahuriyeho, igice cy’ingenzi kigize gahunda yo gusenga kwabo ikorerwa mu isinagogi, ni ukwatura ko bizera Imana imwe rukumbi, bakabyaturira mu isengesho ryitwa Shema rishingiye mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4 (JP), hagira hati “ISIRAYELI WE, TEGA AMATWI: UMWAMI NI WE MANA YACU, KANDI HARIHO UMWAMI UMWE GUSA.”

30. (a) Abayahudi bumva bate Imana? (b) Ni mu buhe buryo uko Abayahudi babona Imana bitandukanye n’uko amadini yiyita aya gikristo abibona?

30 Amadini yiyita aya gikristo na Isilamu na yo yizera ko hariho Imana imwe. Dogiteri J. H. Hertz wari rabi yaravuze ati “iryo tangazo ryo mu rwego rwo hejuru ry’uko hariho Imana imwe rukumbi ryari ugushoza intambara ku myizerere yose ivuga ko hariho imana nyinshi . . . Muri ubwo buryo, Shema ntiyemera ubutatu bwo mu madini yiyita aya gikristo kuko bunyuranye n’igitekerezo cy’Imana imwe rukumbi.”f Ubu noneho, nimucyo turebe imyizerere y’Abayahudi ivuga uko bigenda iyo umuntu apfuye.

Urupfu, ubugingo no kuzuka

31. (a) Inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yinjiye ite mu nyigisho z’Abayahudi? (b) Inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yateje uruhe rujijo?

31 Imwe mu myizerere y’ibanze y’idini ry’Abayahudi muri iki gihe ivuga ko umuntu afite ubugingo budapfa, bukomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Ariko se iyo myizerere ikomoka muri Bibiliya? Hari igitabo cy’amateka y’Abayahudi kivugisha ukuri kigira kiti “birashoboka ko ibitekerezo by’Abagiriki ari byo byatumye inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo yinjira mu idini ry’Abayahudi” (Encyclopaedia Judaica). Icyakora ibyo byateye urujijo mu nyigisho, nk’uko icyo gitabo kibivuga kigira kiti “iyo myizerere yombi, iy’umuzuko n’iy’ukudapfa k’ubugingo, iravuguruzanya. Imwe yerekeza ku muzuko rusange uzaba ku iherezo ry’iminsi, ni ukuvuga ko abapfuye basinziriye mu butaka bazazuka bavuye mu mva, mu gihe indi yo yerekeza ku mimerere ubugingo buba burimo iyo umubiri umaze gupfa.” Tewolojiya y’Abayahudi yakemuye ite urwo rujijo? “Bavuze ko iyo umuntu apfuye ubugingo bwe bukomeza kubaho mu bundi buturo (aho ni ho hakomotse imyizerere yose yerekeranye n’ijuru n’ikuzimu) mu gihe umubiri we uba uri mu mva utegereje umuzuko w’abapfuye bose hano ku isi.”

32. Bibiliya ivuga iki ku birebana n’abapfuye?

32 Umwarimu wo muri kaminuza witwa Arthur Hertzberg yaranditse ati “Bibiliya [y’igiheburayo] ubwayo igaragaza ko aho ubuzima bw’abantu buba ari muri iyi si. Ntiwasangamo inyigisho y’ijuru n’iy’ikuzimu, keretse igitekerezo gikomeza kugenda gishimangirwa cy’umuzuko wa nyuma w’abapfuye uzaba ku iherezo ry’iminsi.” Icyo ni cyo gisobanuro cyoroheje kandi gihuje n’ukuri Bibiliya itanga, ivuga ko “abapfuye bo nta cyo bakizi, . . . kuko mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”—Umubwiriza 9:5, 10; Daniyeli 12:1, 2; Yesaya 26:19.

33. Mu mizo ya mbere Abayahudi babonaga bate inyigisho y’umuzuko?

33 Igitabo cy’amateka y’Abayahudi kivuga ko “mu gihe cya ba rabi, inyigisho y’umuzuko w’abapfuye yabonwaga ko ari imwe mu nyigisho z’ingenzi z’idini ry’Abayahudi” kandi “igomba gutandukanywa n’imyizerere . . . y’uko ubugingo budapfa”g (Encyclopaedia Judaica). Icyakora muri iki gihe, nubwo udutsiko twose tw’idini ry’Abayahudi twemera ko ubugingo budapfa, twose ntitwemera umuzuko w’abapfuye.

34. Mu buryo bunyuranye na Bibiliya, Talmudi isobanura ite ubugingo? Ni iki abanditsi bo hanyuma bavuze?

34 Mu buryo bunyuranye na Bibiliya, Talmudi yinjijwemo ibitekerezo by’Abagiriki kandi yuzuyemo ibisobanuro n’inkuru bivuga iby’ukuntu ubugingo budapfa, kandi isobanura imiterere y’ubugingo budapfa. Inyandiko za nyuma z’amayobera z’Abayahudi zitwa Kabbala, zo zageze nubwo zigisha ko ubugingo bwimukira mu wundi mubiri, iyo mu by’ukuri ikaba ari inyigisho ya kera y’Abahindu. (Reba Igice cya 5.) Muri Isirayeli yo muri iki gihe, abantu benshi bemera ko iyo ari inyigisho y’Abayahudi, kandi ifite umwanya w’ingenzi mu myizerere n’ibitabo by’Abayahudi b’Abahasidimu. Urugero, Martin Buber yanditse mu gitabo cye umugani uvuga iby’ubugingo wo mu itsinda rya Elimelekh wari rabi w’i Lizhensk, ugira uti “ku Munsi w’Impongano, iyo Rabbi Abraham Yehoshua yabaga avuga isengesho rya Avodah risubiramo imihango ikorwa n’umutambyi mukuru mu Rusengero rw’i Yerusalemu, akagera ku magambo agira ati ‘nuko aravuga ati,’ ntiyashoboraga kuvuga ayo magambo, ahubwo yaravugaga ati ‘nuko ndavuga nti.’ Ntiyari yaribagiwe ko hari igihe ubugingo bwe bwigeze kuba mu mubiri w’umutambyi mukuru w’i Yerusalemu.”—Tales of the Hasidim—The Later Masters.

35. (a) Ni uwuhe murongo idini ry’Abayahudi rivuguruye ryafashe ku birebana n’inyigisho y’ubugingo budapfa? (b) Ni iyihe nyigisho ya Bibiliya isobanutse neza ku birebana n’ubugingo?

35 Idini ry’Abayahudi rivuguruye ryo ryageze naho ryanga kwizera umuzuko. Ryavanye iryo jambo mu bitabo by’amasengesho avuguruye, risigara ryemera gusa ko ubugingo budapfa. Nyamara Bibiliya irimo igitekerezo gisobanutse neza mu Ntangiriro 2:7, hagira hati “UMWAMI Imana yaremye umuntu mu mukungu wo hasi, maze ihuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima; nuko umuntu ahinduka ubugingo buzima” (JP). Umubiri umaze guhura n’umwuka, cyangwa imbaraga y’ubuzima, byabaye “ubugingo buzima”h (Intangiriro 2:7; 7:22; Zaburi 146:4). Iyo umunyabyaha apfuye, ubugingo burapfa (Ezekiyeli 18:4, 20). Bityo, iyo umuntu apfuye, ntakomeza kubaho afite ubwimenye. Imbaraga ye y’ubuzima isubira ku Mana yayitanze (Umubwiriza 3:19; 9:5, 10; 12:7). Ibyiringiro nyakuri bya Bibiliya ku birebana n’abapfuye ni umuzuko; mu giheburayo ni techi·yathʹ ham·me·thimʹ, bisobanura “guhembuka k’uwapfuye.”

36, 37. Abaheburayo b’indahemuka bo mu bihe bya Bibiliya biringiraga iki ku birebana n’ubuzima bwo mu gihe kizaza?

36 Nubwo ibyo bishobora gutangaza Abayahudi benshi, umuzuko wamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi ari wo byiringiro nyakuri by’abasengaga Imana y’ukuri. Hashize imyaka igera ku 3.500 umugaragu wizerwa Yobu wababaraga, avuze iby’igihe kizaza ubwo Imana yari kuzamuzura ikamuvana mu mva (Yobu 14:14, 15). Umuhanuzi Daniyeli na we yijejwe ko yari kuzazurwa “ku iherezo ry’iminsi.”—Daniyeli 12:2, 12 (13, JP; NW).

37 Nta mpamvu n’imwe ishingiye ku Byanditswe yatuma umuntu avuga ko abo bagaragu bizerwa b’Abaheburayo biringiraga ko bari bafite ubugingo budapfa bwari gukomeza kubaho mu yindi si. Uko bigaragara bari bafite impamvu nyinshi zatumaga bizera badashidikanya ko Umwami w’ikirenga, ubara inyenyeri zo mu isanzure ry’ikirere kandi akazitegeka, nanone yari kubibuka mu gihe cy’umuzuko. Bari baramubereye indahemuka we n’izina rye. Na we yari kubabera indahemuka.—Zaburi 18:26 (25, NW); 147:4; Yesaya 25:7, 8; 40:25, 26.

Idini ry’Abayahudi n’izina ry’Imana

38. (a) Ni iki cyabaye nyuma y’ibinyejana byinshi ku bijyanye n’imikoreshereze y’izina ry’Imana? (b) Izina ry’Imana rikomoka he?

38 Idini ry’Abayahudi ryigisha ko nubwo izina ry’Imana ririho mu nyandiko, ari iryera cyane ku buryo ritagomba kuvugwa.i Ibyo byatumye mu myaka 2.000 ishize uko ryavugwaga byibagirana. Icyakora, kuva kera si uko Abayahudi babibonaga. Hashize imyaka igera ku 3.500 Imana ibwiye Mose iti “uzabwire Abisirayeli uti ‘UMWAMI [mu giheburayo: יהוה, YHWH] Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho.’ Iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose, kandi uko ni ko nzitwa kugeza iteka ryose” (Kuva 3:15; Zaburi 135:13). Iryo zina ryari irihe? Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji muri Tanakh bigira biti “izina YHWH (ubusanzwe risomwa ngo Adonai, bisobanura “UMWAMI”), rikaba rifitanye isano n’umuzi hayah, bisobanura ‘kuba.’” Bityo, iryo ni izina ryera ry’Imana mu nyuguti enye z’igiheburayo, zandikwa mu nyuguti z’ikilatini YHWH (Yahweh), ari na ho nyuma y’ibinyejana byinshi hakomotse izina YEHOVA.

39. (a) Kuki izina ry’Imana ari iry’ingenzi? (b) Kuki Abayahudi baretse kuvuga izina ry’Imana?

39 Mu mateka yose y’Abayahudi, bahaga agaciro cyane izina bwite ry’Imana, nubwo uko rikoreshwa byahindutse cyane ugereranyije n’uko ryakoreshwaga mu bihe bya kera. Nk’uko Dr. A. Cohen abivuga mu gitabo cye, “‘Izina ry’Imana riyitandukanya n’izindi’ (Shem Hamephorash), iryo yahishuriye ubwoko bw’Abisirayeli, rigaragazwa n’inyuguti enye JHVH, ryarubahwaga mu buryo bwihariye” (Everyman’s Talmud). Izina ry’Imana ryarubahwaga kubera ko ryari rihagarariye Imana kandi rikagaragaza kamere yayo. N’ubundi kandi, Imana ubwayo ni yo yatangarije abayisenga iryo zina kandi ibabwira kujya barikoresha. Ibyo bitsindagirizwa n’ukuntu iryo zina riboneka muri Bibiliya y’igiheburayo incuro 6.828 zose. Icyakora Abayahudi bakomeye ku idini babona ko kuvuga Imana mu izina ryayo bwite ari ukuyisuzugura.j

40. Ni iki abahanga mu by’idini ry’Abayahudi bavuze ku birebana n’imikoreshereze y’izina ry’Imana?

40 Ku byerekeye itegeko rya kera rya ba rabi (ritari irya Bibiliya) ribuzanya kuvuga iryo zina, rabi witwa A. Marmorstein, yanditse mu gitabo cye agira ati “hari igihe iryo tegeko [ryabuzanyaga gukoresha izina ry’Imana] ritari rizwi na busa mu Bayahudi . . . Abayahudi babaga muri Egiputa cyangwa abo muri Babuloni, ntibari bazi itegeko ryabuzanyaga gukoresha izina ry’Imana rigaragazwa n’inyuguti enye z’igiheburayo, mu biganiro bisanzwe no mu ndamukanyo, kandi ntibarikurikizaga. Ariko guhera mu kinyejana cya gatatu M.Y. kugeza mu kinyejana cya gatatu N.Y., iryo tegeko ryariho kandi ryakurikizwaga igice” (The Old Rabbinic Doctrine of God). Gukoresha iryo zina ntibyari byemewe mu bihe bya kera gusa, ahubwo nk’uko Dr. Cohen abivuga, “hari igihe abantu bo muri rubanda rusanzwe bashishikarizwaga gukoresha iryo zina mu bwisanzure kandi nta cyo bishisha . . . Bivugwa ko bashishikarizwaga kurikoresha bitewe n’icyifuzo bari bafite cyo gutandukanya Abisirayeli [n’abatari Abayahudi].”

41. Nk’uko rabi umwe yabivuze, ni iki cyatumye habaho itegeko ryabuzanyaga gukoresha izina ry’Imana?

41 None se ni iki cyatumye hashyirwaho itegeko ryabuzanyaga gukoresha izina ry’Imana? Dr. Marmorstein asubiza agira ati “kuba Abagiriki bararwanyije idini ry’Abayahudi hamwe n’ubuhakanyi bw’abatambyi n’abakomeye, byatumye hashyirwaho itegeko ryo kubuza abantu kuvugira mu Rusengero [rw’i Yerusalemu] inyuguti enye z’igiheburayo zigize izina ry’Imana.” Kubera ko bari bafite ishyaka rikabije ryo kwirinda kuvugira ubusa izina ry’Imana, baretse kurikoresha burundu mu biganiro, maze batesha agaciro icyarangaga Imana y’ukuri. Izina ry’Imana ryageze aho rireka gukoreshwa burundu mu Bayahudi bitewe n’ibigeragezo byaterwaga no kurwanywa kw’idini ryabo hamwe n’ubuhakanyi.

42. Ni iki inyandiko za Bibiliya zigaragaza ku birebana n’imikoreshereze y’izina ry’Imana?

42 Icyakora nk’uko Dr. Cohen abivuga, “bisa naho mu bihe bya Bibiliya nta tegeko ryariho ryabuzanyaga gukoresha [izina ry’Imana] mu biganiro bya buri munsi.” Umukurambere Aburahamu “yambazaga izina ry’UMWAMI” (Intangiriro 12:8). Abanditsi ba Bibiliya mu giheburayo hafi ya bose bakoreshaga izina ry’Imana mu buryo busesuye ariko bwiyubashye, kugeza igihe igitabo cya Malaki cyandikiwe mu kinyejana cya gatanu M.Y.—Rusi 1:8, 9, 17.

43. (a) Ni iki kigaragara neza ku birebana n’uko Abayahudi bakoreshaga izina ry’Imana? (b) Imwe mu ngaruka ziziguye zatewe no kuba Abayahudi bararetse gukoresha izina ry’Imana ni iyihe?

43 Birigaragaza rwose ko Abaheburayo ba kera bakoreshaga izina ry’Imana kandi bakarivuga. Marmorstein na we yemeza ko ibyo byahindutse nyuma agira ati “muri icyo gihe, mu myaka mirongo itanu ya mbere y’ikinyejana cya gatatu [M.Y.], habaye ihinduka rikomeye mu birebana n’imikoreshereze y’izina ry’Imana, ari ryo ryatumye hahinduka ibintu byinshi muri tewolojiya na filozofiya by’Abayahudi, ingaruka zabyo zikaba zikigaragara kugeza n’uyu munsi.” Imwe mu ngaruka zo kudakoresha izina ry’Imana, ni uko igitekerezo cy’Imana itagira izina cyateje icyuho muri tewolojiya maze inyigisho y’Ubutatu yo mu madini yiyita aya gikristo irasagamba.k—Kuva 15:1-3.

44. Ni izihe ngaruka zindi zatewe no kuba barakuyeho izina ry’Imana?

44 Kwanga gukoresha izina ry’Imana bipfobya gahunda yo gusenga Imana y’ukuri. Hari umuhanga wavuze ati “ikibabaje ni uko iyo Imana yiswe ‘Umwami,’ nubwo iryo jambo ari ryo, wumva rikonje kandi ridashishikaje . . . Umuntu yagombye kwibuka ko iyo ahinduye YHWH cyangwa Adonay mo ‘Umwami,’ aba ateye urujijo mu mirongo myinshi yo mu Isezerano rya Kera, ugasanga igitekerezo yumvikanishije ari icyo kurangiza umuhango gusa kandi gitandukira cyane icyari mu mwandiko w’umwimerere” (The Knowledge of God in Ancient Israel). Birababaje cyane kubona ukuntu izina rihebuje kandi rifite ibisobanuro byimbitse Yahweh, cyangwa Yehova, ritaboneka mu buhinduzi bwinshi bwa Bibiliya kandi ryaragaragaraga neza incuro zibarirwa mu bihumbi mu mwandiko w’umwimerere w’igiheburayo.—Yesaya 43:10-12.

Ese Abayahudi baracyategereje Mesiya?

45. Abiringiraga Mesiya bashingiraga ku yihe mirongo ya Bibiliya?

45 Hari ubuhanuzi bwinshi bwo mu Byanditswe by’igiheburayo Abayahudi bashingiragaho ibyiringiro bya Mesiya, ubu hakaba hashize imyaka isaga 2.000. Mu gitabo cya Kabiri cya Samweli 7:11-16 hagaragaza ko Mesiya yari kuzakomoka mu muryango wa Dawidi. Muri Yesaya 11:1-10 hahanuye ko yagombaga kuzanira abantu bose gukiranuka n’amahoro. Naho muri Daniyeli 9:24-27 hagaragaza igihe Mesiya yari kuzabonekera n’igihe yari kwicirwa.

46, 47. (a) Igihe Abayahudi bategekwaga n’Abaroma, bari bategereje Mesiya umeze ate? (b) Ni iki cyahindutse ku birebana n’ibyo Abayahudi bari biteze kuri Mesiya?

46 Nk’uko igitabo kimwe kibisobanura, byageze mu kinyejana cya mbere abantu benshi bategerezanyije amatsiko Mesiya. Bari biteze ko Mesiya yari kuba ari “umuyobozi ufite ububasha budasanzwe ukomoka mu muryango wa Dawidi, uwo Abayahudi bategekwaga n’Abaroma batekerezaga ko yari kuba yarahagurukijwe n’Imana kugira ngo ababohore ku ngoyi y’abapagani, hanyuma agasubizaho ubwami muri Isirayeli akaba umwami wabwo” (Encyclopaedia Judaica). Icyakora, uwo Mesiya w’umurwanyi Abayahudi bari biteze ntiyigeze aza.

47 Ariko kandi nk’uko ikindi gitabo kibivuga, ibyiringiro bya Mesiya byari ingenzi cyane kugira ngo Abayahudi bakomeze kunga ubumwe mu bigeragezo byinshi banyuzemo. Cyagize kiti “nta gushidikanya ko icyatumye idini ry’Abayahudi rirokoka byatewe ahanini n’uko ryakomeje kwizera ritajegajega isezerano n’imibereho y’igihe kizaza bishingiye kuri Mesiya” (The New Encyclopædia Britannica). Ariko igihe hadukaga idini ry’Abayahudi ryo muri iki gihe hagati y’ikinyejana cya 18 n’icya 19, Abayahudi benshi baretse gutegereza Mesiya batuje. Amaherezo, itsembabwoko bakorewe n’Abanazi ryatumye benshi muri bo bareka gukomeza kwihangana kandi batakaza ibyiringiro. Batangiye kubona ko ubutumwa bwerekeye Mesiya bwabadindizaga, maze bavuga ko nta kindi busobanura uretse kuba ari igihe gishya cy’uburumbuke n’amahoro. Kuva icyo gihe, biragoye kuvuga ko Abayahudi bose muri rusange bagitegereje Mesiya, nubwo hari bake bakimutegereje.

48. Ni ibihe bibazo bishyize mu gaciro twakwibaza ku birebana n’idini ry’Abayahudi?

48 Kuba idini ry’Abayahudi ryarahindutse rikaba idini ritiringira Mesiya bituma havuka ibibazo bikomeye. Ese ko Abayahudi bamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi biringira Mesiya wari kuza ari umuntu, ubwo baribeshyaga? Mu matsinda yo mu idini ry’Abayahudi, ni irihe ryafasha umuntu gushaka Imana? Ese ni idini ry’Abayahudi rya kera ryuzuyemo filozofiya y’Abagiriki? Ryaba se ari rimwe mu matsinda yo mu idini ry’Abayahudi atemera Mesiya yadutse, ubu hakaba hashize imyaka 200? Cyangwa hari indi nzira yiringirwa kandi y’ukuri iyobora abantu ku byiringiro bya Mesiya?

49. Abayahudi b’imitima itaryarya batumirirwa gukora iki?

49 Tukizirikana ibyo bibazo, turashishikariza Abayahudi b’imitima itaryarya kongera kugenzura ibyerekeye Mesiya basuzuma ibivugwa kuri Yesu w’i Nazareti, badakurikiza ibyo amadini yiyita aya gikristo amuvugaho, ahubwo bakareba ibyo abanditsi b’Abayahudi banditse Ibyanditswe by’ikigiriki bamuvuzeho. Biratandukanye cyane. Amadini yiyita aya gikristo yagize uruhare mu gutuma Abayahudi banga kwemera Yesu bitewe n’inyigisho yayo y’ubutatu itaboneka muri Bibiliya, iyo ikaba ari inyigisho Umuyahudi wese atakwemera, kuko aba akomeye ku nyigisho itanduye ivuga ngo “UMWAMI NI WE MANA YACU, KANDI HARIHO UMWAMI UMWE GUSA” (Gutegeka 6:4, JP). Ni yo mpamvu tugutumirira gusoma igice gikurikira udafite urwikekwe, kugira ngo umenye Yesu wo mu Byanditswe by’ikigiriki.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Gereranya n’Intangiriro 5:22-24, New World Translation of the Holy Scriptures—With References, second footnote on verse 22.

b Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo ya Bibiliya yose yo muri iki gice yavanywe muri Tanakh, A New Translation of the Holy Scriptures (1985), yahinduwe n’intiti zo mu muryango w’Abayahudi witwa The Jewish Publication Society.

c Ikurikiranyabihe rikoreshwa aha ngaha rishingiye ku mwandiko wa Bibiliya. (Reba igitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile,” Isomo rya 3, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.)

d Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi wabayeho mu kinyejana cya mbere witwaga Yoseph ben Mattityahu (Flavius Josèphe) avuga ko igihe Alexandre yageraga i Yerusalemu, Abayahudi bamukinguriye amarembo bakamwereka ubuhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli bwari bumaze imyaka isaga 200 bwanditswe, busobanura neza ugutsinda kwa Alexandre, ‘Umwami w’u Bugiriki.’—Jewish Antiquities, Igitabo cya XI, Igice cya VIII 5; Daniyeli 8:5-8, 21.

e Mu gihe cy’Abamakabe (Abahasimonayo babayeho kuva mu mwaka wa 165 kugeza mu wa 63 M.Y.), abayobozi b’Abayahudi, urugero nka John Hyrcanus, bagabaga ibitero bagamije guhatira abantu benshi guhindukirira idini ry’Abayahudi. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya mbere nyuma ya Yesu, 10 ku ijana by’abari baturiye inyanja ya Mediterane bari Abayahudi. Uwo mubare ugaragaza ingaruka ibikorwa byo guhatira abantu guhindukirira idini ry’Abayahudi byagize.

f Hari igitabo cyavuze ko “inyigisho y’ubutatu yigishwa mu madini yiyita aya gikristo . . . iyatandukanya n’andi madini abiri ya kera yemera Imana imwe [idini ry’Abayahudi n’irya Isilamu]” (The New Encyclopædia Britannica). Inyigisho y’ubutatu yazanywe na kiliziya nubwo “nta na hamwe Bibiliya y’Abakristo yemeza ko Imana ari ubutatu.”

g Uretse kuba iyo nyigisho ishyigikirwa na Bibiliya, nanone yigishwaga nk’imwe mu ngingo z’ukwizera muri Mishnah (Sanhedrin 10:1) kandi yashyizwe mu ihame rya nyuma mu mahame 13 y’ukwizera yavuzwe na Maimonides. Kugeza mu kinyejana cya 20, umuntu wahakanaga umuzuko yafatwaga nk’umuhakanyi.

h “Bibiliya ntivuga ko dufite ubugingo. ‘Nefesh’ ni umuntu wese uko yakabaye, ukenera ibyokurya, n’amaraso atembera mu mitsi ye, mbese we wese.”—Dr. H. M. Orlinsky of Hebrew Union College.

i Reba mu Kuva 6:3 aho inyuguti enye z’igiheburayo ziboneka mu mwandiko w’icyongereza wa Bibiliya ya Tanakh.

j Hari igitabo cyavuze kiti “kwanga kuvuga izina YHWH . . . byatewe n’uko bumvise nabi itegeko rya gatatu (Kv 20:7; Gut 5:11) bakumva risobanura ngo ‘ntukavugire ubusa izina rya YHWH Imana yawe,’ kandi mu by’ukuri risobanura ngo ‘ntukarahire ibinyoma mu izina rya YHWH Imana yawe.’”—Encyclopaedia Judaica.

k George Howard, umwarimu wigisha iyobokamana n’igiheburayo muri kaminuza ya Georgia, agira ati “uko igihe cyagendaga gihita, [Imana na Kristo] bakomeje kugenda bitiranywa cyane kugeza ubwo akenshi wasangaga kubatandukanya bidashoboka. Bityo, birashoboka ko kuba barakuyeho inyuguti enye z’igiheburayo zigaragaza izina ry’Imana, ari byo byagize uruhare rukomeye mu guteza impaka zikomeye ku byerekeye Kristo n’inyigisho y’ubutatu zabayeho nyuma yaho muri kiliziya mu binyejana bya mbere. Uko byaba byaragenze kose, kuvanaho inyuguti enye z’igiheburayo zigaragaza izina ry’Imana byatumye habaho tewolojiya itandukanye n’iyariho mu gihe cy’Isezerano Rishya mu kinyejana cya mbere.”—Biblical Archaeology Review, Werurwe 1978.

[Amagambo ari ku ipaji ya 217]

Abayahudi baje kuvamo amatsinda abiri y’Abasefaride n’Abashikenazi

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 211]

Amategeko Icumi agenga imisengere n’imyifatire

Abantu babarirwa muri za miriyoni bumvise iby’Amategeko Icumi, ariko bake gusa ni bo bayasomye. Ni yo mpamvu tugiye gusubiramo igice cyayo cy’ingenzi.

▪ “Ntukagire izindi mana.

▪ “Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru cyangwa ikiri hasi ku isi cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi. Ntukabyikubite imbere cyangwa ngo ubikorere. . . . [Kera cyane mu mwaka wa 1513 M.Y., iri tegeko ntiryari risanzwe kuko ryamaganaga gusenga ibigirwamana.]

▪ “Ntukarahire izina ry’UMWAMI [mu giheburayo: יהוה] Imana yawe mu kinyoma . . .

▪ “Ujye wibuka umunsi w’isabato kandi uhore uweza. . . . UMWAMI yahaye umugisha umunsi w’isabato kandi araweza.

▪ “Wubahe so na nyoko . . .

▪ “Ntukice.

▪ “Ntugasambane.

▪ “Ntukibe.

▪ “Ntugashinje mugenzi wawe ibinyoma.

▪ “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe . . . umugore we . . . umugaragu we cyangwa umuja we . . . ikimasa cye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”—Kuva 20:3-17.

Nubwo amategeko ane gusa ya mbere ari yo afitanye isano itaziguye n’imyizerere y’idini no kuyoboka Imana, andi mategeko yerekana isano iri hagati y’imyifatire ikwiriye n’imishyikirano myiza dufitanye n’Umuremyi.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 211]

Nubwo Imana yahaye Abisirayeli amategeko yihariye, biganye abapagani bari baturanye na bo basenga ikimasa (Ikimasa cya zahabu, Byblos)

[Agasanduku/​Ifoto yo ku mapaji ya 220, 221]

Inyandiko zera z’Abaheburayo

Inyandiko zera z’Abaheburayo zitangirwa na “Tanakh.” Izina “Tanakh” rikomoka ku bice bitatu bya Bibiliya y’Abayahudi mu giheburayo, ari byo Torah (Amategeko), Nevi’im (Abahanuzi), na Kethuvim (Inyandiko); hagakoreshwa inyuguti ya mbere ya buri gice kugira ngo babone iryo jambo TaNaKh. Ibyo bitabo byanditswe mu giheburayo no mu cyarameyi kuva mu kinyejana cya 16 kugeza mu cya 5 M.Y.

Abayahudi bemera ko byahumetswe ku rugero rutandukanye, hakaba hari ibyahumetswe cyane. Bityo babitondeka bakurikije agaciro kabyo muri ubu buryo:

Torah: Ibitabo bitanu byanditswe na Mose, nanone byitwa Pantateki (ijambo rikomoka mu kigiriki risobanura “imizingo itanu”), Amategeko, agizwe n’Intangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara no Gutegeka kwa Kabiri. Icyakora, ijambo “Torah” nanone rishobora gukoreshwa ryerekeza kuri Bibiliya y’Abayahudi yose hakubiyemo n’amategeko atanditswe hamwe na Talmudi (reba ipaji ikurikira).

Nevi’im: Abahanuzi, bahera kuri Yosuwa bakagera ku bahanuzi bakomeye ari bo Yesaya, yeremiya na Ezekiyeli, nanone harimo abahanuzi “bato” 12, bahera kuri Hoseya bakageza kuri Malaki.

Kethuvim: Inyandiko, zigizwe n’ibitabo by’ubusizi ari byo Zaburi, Imigani, Yobu, Indirimbo ya Salomo n’Amaganya. Nanone harimo Rusi, Umubwiriza, Esiteri, Daniyeli, Ezira, Nehemiya, n’Igitabo cya Mbere n’icya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma.

Talmudi

Abanyamahanga babona ko “Tanakh,” cyangwa Bibiliya y’Abayahudi, ari yo nyandiko y’ingenzi cyane mu nyandiko z’Abayahudi. Icyakora, Abayahudi bo si ko babibona. Abenshi bemera Amagambo yavuzwe na rabi Adin Steinsaltz, agira ati “niba Bibiliya ari ibuye rikomeza imfuruka y’idini ry’Abayahudi, ubwo Talmudi ni inkingi yo hagati, ishingiye ku rufatiro kandi igakomeza inyubako yose yo mu buryo bw’umwuka no mu bwenge . . . Nta kindi gitabo cyagize ingaruka ku mibereho y’Abayahudi haba mu magambo no mu bikorwa nka Talmudi” (The Essential Talmud). None se Talmudi ni iki?

Abayahudi b’Aborutodogisi bemera ko Imana yahereye Mose ku Musozi Sinayi Amategeko yanditse ari yo Torah, ariko nanone bemera ko yamuhaye ibindi bisobanuro birambuye by’ukuntu ayo Mategeko yagombaga kubahirizwa, kandi ibyo bisobanuro byagombaga guhererekanywa mu magambo. Ibyo bisobanuro ni byo byitwaga amategeko atanditswe. Bityo, Talmudi igizwe n’incamake y’ayo mategeko atanditswe hamwe n’ibisobanuro n’ibitekerezo byagiye byongerwaho nyuma yaho, biza gukusanywa na ba rabi mu kinyejana cya kabiri N.Y. kugeza mu cya cumi na gatanu.

Talmudi ubusanzwe igabanyijwemo ibice bibiri by’ingenzi:

Mishnah: Ikubiyemo ibisobanuro by’inyongera ba rabi bitwaga Tannaim (abigisha) batanze ku Mategeko yo mu Byanditswe. Byashyizwe mu nyandiko mu mpera z’ikinyejana cya kabiri N.Y. no mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatatu.

Gemara (mbere yitwaga Talmudi): Ikubiyemo ibisobanuro by’inyongera ba rabi bo mu gihe cyakurikiyeho (kuva mu kinyejana cya gatatu kugeza mu cya gatandatu N.Y.) batanze kuri Mishnah.

Uretse ibyo bice bibiri by’ingenzi, nanone Talmudi ishobora kuba ikubiyemo ibindi bisobanuro ba rabi babayeho hagati y’ikinyejana cya gatanu n’icya cumi na gatanu batanze kuri Gemara. Muri abo ba rabi abari bakomeye ni Rashi (Solomon ben Isaac, 1040-1105), watumye ururimi rukomeye Talmudi yari yanditswemo rurushaho kumvikana, na Rambam (Moses ben Maimon, wari uzwi cyane ku izina rya Maimonides, 1135-1204), wongeye gutunganya Talmudi akayishyira mu buryo buhinnye (“Mishneh Torah”), bityo Abayahudi bose bagashobora kuyibona.

[Amafoto]

Hasi, Torah ya kera yakuwe mu cyo bita imva ya Esiteri, muri Irani; iburyo, indirimbo y’ibisingizo ishingiye ku mirongo y’Ibyanditswe mu rurimi rw’igiheburayo n’ikiyidishi

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 226 n’iya 227]

Idini ry’Abayahudi ririmo amatsinda menshi

Amatsinda anyuranye yo mu idini ry’Abayahudi afite ibintu bikomeye atandukaniyeho. Ubusanzwe idini ry’Abayahudi ryibanda ku migenzo y’idini. Ibiganiro mpaka byibandaga kuri iyo migenzo aho kwibanda ku myizerere, byateje amakimbirane akomeye mu Bayahudi bituma idini ryabo rivukamo amatsinda atatu y’ingenzi.

ABAYAHUDI B’ABORUTODOGISI: Iryo tsinda ryemera ko “Tanakh” y’igiheburayo na yo yahumetswe, ariko nanone ryemera ko Imana yahereye Mose amategeko atanditswe ku musozi wa Sinayi igihe yamuhaga Amategeko yanditse. Abayahudi b’Aborutodogisi bubahiriza ayo mategeko yombi babyitondeye. Baracyizera ko Mesiya agomba kuza akageza Isirayeli mu gihe cy’uburumbuke. Muri iryo tsinda ry’Aborutodogisi havutsemo andi matsinda mato atandukanye bitewe n’uko babonaga ibintu mu buryo butandukanye. Urugero rumwe ni urw’itsinda ry’Abahasidimu.

Abahasidimu (Chasidim, bisobanurwa ngo “uwubaha Imana”): Babonwa ko barenze Aborutodogisi. Iryo tsinda ryatangiriye mu Burayi bw’Iburasirazuba mu kinyejana cya 18 rwagati, rishingwa na Israel ben Eliezer uzwi ku izina rya Baʽal Shem Tov (“Umutware w’Izina Ryiza”). Abarigize bakurikiza inyigisho yibanda ku muzika n’imbyino, bigatuma bagira ibyishimo ndenga kamere. Imyinshi mu myizerere yabo, hakubiyemo imyizerere y’uko ubugingo bwimukira mu wundi mubiri, ishingiye ku bitabo by’amayobera by’Abayahudi byitwa Kabbala. Muri iki gihe bayoborwa n’abitwa rebbe (mu kiyidishi, bisobanura rabi), cyangwa abitwa zaddikim. Abayoboke babo babona ko ari abakiranutsi bo mu rwego rwo hejuru cyangwa abatagatifu.

Muri iki gihe Abahasidimu biganje cyane muri Amerika no muri Isirayeli. Bagira imyambarire yihariye yambarwaga n’abantu bo mu Burayi bw’Iburasirazuba mu kinyejana cya 18 n’icya 19, ikunze kuba ari umukara, ikaba ituma bamenyekana cyane cyane iyo bari mu migi yo muri iki gihe. Muri iki gihe bagabanyijemo amatsinda ayobowe na ba rebbe batandukanye b’ibyamamare. Itsinda rimwe rikomeye ni iry’Abalubavici, bashakisha abayoboke mu Bayahudi bashyizeho umwete. Amatsinda amwe yizera ko Mesiya wenyine ari we ufite uburenganzira bwo kongera guhindura Isirayeli ishyanga ry’Abayahudi, kandi ibyo ni byo bituma bigomeka kuri leta ya Isirayeli iriho ubu.

IDINI RY’ABAYAHUDI RIVUGURUYE (nanone bazwiho ko babona ibintu mu buryo bwagutse kandi ko badatsimbarara ku bya kera): Iryo tsinda ryatangiriye mu Burayi bw’Iburengerazuba ahagana mu kinyejana cya 19. Rishingiye ku bitekerezo bya Moses Mendelssohn, Umuyahudi w’umuhanga wo mu kinyejana cya 18, wumvaga ko Abayahudi bagombaga gukurikiza umuco w’abantu b’Iburengerazuba aho kwitandukanya n’Abanyamahanga. Abo Bayahudi bo mu idini ry’Abayahudi rivuguruye ntibemera ko Torah ari ukuri kwahishuwe n’Imana. Babona ko amategeko y’Abayahudi arebana n’ibyokurya, kwiyeza n’imyambarire atagihuje n’igihe. Biringira icyo bita “Igihe cya Mesiya cy’ubuvandimwe bw’isi yose.” Mu myaka ya vuba aha, basubiye ku migenzo ya mbere y’idini ry’Abayahudi.

ABAYAHUDI BADASHAKA KO IBINTU BIHINDUKA: Iryo tsinda ryatangiriye mu Budage mu mwaka wa 1845 rikomotse ku idini ry’Abayahudi rivuguruye, kuko ryumvaga ko ryaretse imigenzo myinshi cyane y’idini ry’Abayahudi rya mbere. Abayahudi badashaka ko ibintu bihinduka ntibemera ko Imana yahaye Mose amategeko atanditswe, ahubwo bavuga ko ba rabi bifuzaga ko idini ry’Abayahudi rihuza n’igihe ari bo bahimbye amategeko atanditse ya Torah. Abayahudi badashaka ko ibintu bihinduka bubaha ibitekerezo bya Bibiliya n’amategeko ya ba rabi iyo “bihuje n’imibereho y’Abayahudi bo muri iki gihe” (The Book of Jewish Knowledge). Bakoresha igiheburayo n’icyongereza mu migenzo y’idini ryabo kandi bakomeza gukurikiza amategeko atagoragozwa arebana n’ibyokurya (kashruth). Abagabo bemerewe kwicarana n’abagore mu gihe cyo gusenga, ibyo bikaba bitemewe mu Borutodogisi.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 227]

Ibumoso, Abayahudi bari ku Rukuta rw’Amaganya i Yerusalemu, hejuru, Umuyahudi asenga, inyuma ye hagaragara Yerusalemu

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 230]

Imwe mu minsi mikuru n’imigenzo y’ingenzi

Imyinshi mu minsi mikuru y’Abayahudi ishingiye kuri Bibiliya, kandi muri rusange iba ifitanye isano n’isarura cyangwa ibintu byabaye mu mateka.

▪ Shabbat (Isabato): Ni umunsi wa karindwi w’icyumweru cy’Abayahudi (kuva kuwa gatanu izuba rirenze kugeza kuwa gatandatu izuba rirenze). Ubonwa ko ari uwo kweza icyumweru, kandi kuwizihiza ni igice cy’ingenzi mu bigize gahunda yo gusenga. Abayahudi bajya mu isinagogi kugira ngo basome Torah kandi bavuge amasengesho.—Kuva 20:8-11.

▪ Yom Kippur: Umunsi w’Impongano; ni umunsi mukuru wihariye urangwa no kwiyiriza ubusa no kwisuzuma. Ni wo wasozaga iminsi icumi yo kwicuza, yatangiranaga na Rosh Hashanah, ni ukuvuga umwaka mushya w’Abayahudi. Uba muri Nzeri, dukurikije kalendari y’Abayahudi.—Abalewi 16:29-31; 23:26-32.

▪ Sukkot (hejuru, iburyo): Umunsi Mukuru w’Ingando, w’Amahema cyangwa w’Isarura. Baba bizihiza isarura n’iherezo ry’igice kinini cy’umwaka w’ubuhinzi. Uba mu kwezi k’Ukwakira.—Abalewi 23:34-43; Kubara 29:12-38; Gutegeka 16:13-15.

▪ Hanukkah: Umunsi mukuru wo kwegurira Imana urusengero. Ni umunsi mukuru witabirwa cyane uba mu kwezi k’Ukuboza, ukaba ugamije kwizihiza igihe Abamakabe babohoraga Abayahudi ku ngoma y’ubwami bwa Siriya n’u Bugiriki, no kongera kwegurira Imana urusengero rw’i Yerusalemu, byabaye mu kwezi k’Ukuboza 165 M.Y. Ukunze kurangwa no gucana za buji mu gihe cy’iminsi umunani.

▪ Purimu: Umunsi mukuru w’ubufindo. Wizihizwa mu mpera za Gashyantare cyangwa mu ntangiriro za Werurwe, bizihiza igihe Abayahudi babaga mu Buperesi bakizwaga Hamani wari wacuze umugambi wo kubatsemba, mu kinyejana cya gatanu M.Y.—Esiteri 9:20-28.

▪ Pesach: Umunsi mukuru wa Pasika. Watangijwe mu rwego rwo kwizihiza icungurwa ry’Abisirayeli bavanwa mu bucakara muri Egiputa (1513 M.Y.). Ni wo munsi mukuru ukomeye cyane kandi wa kera cyane mu minsi mikuru y’Abayahudi. Uba ku itariki ya 14 Nisani (kuri kalendari y’Abayahudi) akenshi ukaba uhura n’impera za Werurwe cyangwa intangiriro za Mata. Buri muryango w’Abayahudi uhurira hamwe kugira ngo usangire ifunguro rya Pasika. Mu minsi irindwi ikurikiraho, birinda kurya ikintu cyose gisembuwe. Icyo gihe ni cyo bita umunsi mukuru w’imigati idasembuwe (Matzot).—Kuva 12:14-20, 24-27.

Imwe mu migenzo y’Abayahudi

▪ Gukebwa: Ni umugenzo w’ingezi ku bana b’Abayahudi b’abahungu, kandi ukorwa umwana amaze iminsi umunani avutse. Nanone witwa Isezerano rya Aburahamu, kubera ko gukebwa cyari ikimenyetso cy’isezerano Imana yagiranye na Aburahamu. Abagabo bahindukirira idini ry’Abayahudi na bo bagomba gukebwa.—Intangiriro 17:9-14.

▪ Bar Mitzvah (hasi): Ni undi mugenzo w’ingenzi w’Abayahudi. Iryo jambo rifashwe uko ryakabaye risobanura “umwana w’itegeko,” “akaba ari ijambo risobanura gukura mu by’idini no mu rwego rw’amategeko, bakaba babyita n’abana bagejeje ku myaka 13 n’umunsi umwe.” Wahindutse umugenzo w’Abayahudi mu kinyejana cya 15 N.Y.—Encyclopaedia Judaica.

▪ Mezuzah (hejuru): Urugo rw’Abayahudi rukunze kumenyekanira kuri mezuzah, ni ukuvuga agasanduku kabikwamo imizingo kaba kari hejuru y’umuryango iburyo. Ubusanzwe Mezuzah ni uruhu ruba rwanditsweho amagambo yo mu Gutegeka 6:4-9 na 11:13-21. Iba izingiye mu gasanduku gato. Ako gasanduku bagashyira ku muryango wa buri cyumba kibamo abantu.

▪ Yarmulke (akagofero k’abagabo): Igitabo gisobanura iby’idini ry’Abayahudi kigira kiti “Abayahudi b’Aborutodogisi . . . babona ko gutwikira umutwe, haba mu isinagogi cyangwa hanze yayo, ari ikimenyetso cy’uko umuntu yubahiriza imigenzo y’Abayahudi” (Encyclopaedia Judaica). Gutwikira umutwe mu gihe cyo gusenga nta ho bigaragara muri Tanakh, akaba ari yo mpamvu Talmudi ivuga ko ari umugenzo utari itegeko. Abagore b’Abayahudi b’Abahasidimu batega igitambaro iminsi yose cyangwa se bakiyogoshesha, bakambara perike.

[Ifoto yo ku ipaji ya 206]

Aburamu (Aburahamu), sekuruza w’Abayahudi, yasengaga Yehova Imana ubu hakaba hashize imyaka igera ku 4.000

[Ifoto yo ku ipaji ya 208]

Inyenyeri ya Dawidi —ikimenyetso kitagaragara muri Bibiliya cya Isirayeli n’idini ry’Abayahudi

[Ifoto yo ku ipaji ya 215]

Umwanditsi w’Umuyahudi yandukura umwandiko w’igiheburayo

[Ifoto yo ku ipaji ya 222]

Umuryango w’Abayahudi b’Abahasidimu bizihiza Isabato

[Ifoto yo ku ipaji ya 233]

Abayahudi bakomeye ku idini bambara udusanduku turimo imizingo y’amasengesho ku kuboko no ku gahanga

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze