Igice cya 14
Kutizera ko muri iki gihe—Ubushakashatsi bukomeze?
“Abantu ntibacyita ku Mana. Bagenda barushaho kutayizirikana mu bikorwa byabo bya buri munsi cyangwa mu gihe bafata imyanzuro. . . . Imana bayishimbuje ibindi bintu, urugero nk’ubutunzi n’ibindi bibyara inyungu. Kera ishobora kuba yarabonwaga ko ari yo yatumaga ibikorwa byose by’abantu bigira ireme, ariko ubu bayijugunye muri kasho y’amateka aho yibagiranye. . . . Imana yahanaguwe mu bitekerezo by’abantu.”—The Sources of Modern Atheism.
1. (Hakubiyemo n’intangiriro.) (a) Igitabo kimwe gisobanura ko muri iki gihe abantu babona bate Imana? (b) Ni mu buhe buryo imimerere yo kutizera iriho muri iki gihe itandukanye cyane n’uko byari bimeze mu myaka mike ishize?
MU MYAKA mike ishize, Imana yari ifite umwanya ukomeye mu mibereho y’abantu bo mu bihugu by’Iburengerazuba. Kugira ngo umuntu yemerwe mu bandi, yagombaga kugaragaza ko yizera Imana, nubwo atari ko abantu bose bashyiraga mu bikorwa ibyo bizeraga. Umuntu wabaga afite ibyo ashidikanyaho cyangwa atumva neza, yabyigumaniraga mu mutima we, kuko kubivuga mu ruhame byabonwaga ko ari ibintu biteye ishozi, ndetse byashoboraga no gutuma agirwa igicibwa.
2. (a) Kuki abantu benshi baretse gushakisha Imana? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?
2 Icyakora muri iki gihe ibintu byarahindutse. Abantu benshi babona ko umuntu ufite ibitekerezo by’idini yemera adashidikanya, aba adafite ibitekerezo byagutse, ko akabya cyangwa ko ari umufana. Mu bihugu byinshi, tubona ko abantu bagenda barushaho kutita ku Mana n’idini. Abantu benshi ntibagishakisha Imana bitewe n’uko batekereza ko itabaho cyangwa bayishidikanyaho. Koko rero, hari abakoresheje imvugo ngo “igihe cya nyuma y’ubukristo” bashaka gusobanura iki gihe turimo. Ibyo rero bituma twibaza ibi bibazo: byagenze bite kugira ngo igitekerezo cy’Imana kive mu mibereho y’abantu? Ni iki cyatumye habaho iryo hinduka? Ese hari impamvu zumvikana zagombye gutuma dukomeza gushakisha Imana?
Ingaruka z’Ivugurura
3. Ivugurura ry’Abaporotesitanti ryagize izihe ngaruka?
3 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 13, Ivugurura ry’Abaporotesitanti ryo mu kinyejana cya 16 ryatumye habaho ihinduka rikomeye mu birebana n’uko abantu babonaga ubutware, bwaba ubw’idini cyangwa ubundi. Abantu baretse kumvira no kuganduka, batangira guharanira uburenganzira bwabo n’umudendezo wo kuvuga icyo batekereza. Nubwo abantu benshi bagumye mu idini ryahozeho, hari abayobotse ibitekerezo bishya, bagera naho batangira gushidikanya ku nyigisho z’ishingiro z’amadini yari ibigugu. Hari n’abandi babonye uruhare amadini yagiye agira mu ntambara, imibabaro n’akarengane, batangira kudashira amakenga icyitwa idini.
4. (a) Inyandiko zo mu kinyejana cya 16 n’icya 17 zigaragaza zite urugero kutemera Imana byari bigezeho mu Bwongereza no mu Bufaransa? (b) Ni ba nde bagiye ku mugaragaro bitewe n’imihati Ivugurura ryashyizeho ngo ryigobotore ingoyi ya papa?
4 Mu mwaka wa 1572, raporo yasobanuraga imimerere yari mu Bwongereza yagize iti “ubwami bwigabanyijemo ibice bitatu: icy’abashyigikiye papa, abatemera Imana n’Abaporotesitanti. Ibyo bice byose uko ari bitatu bikunzwe kimwe: igice cya mbere n’icya kabiri bikunzwe bitewe n’uko bifite abayoboke benshi, tukaba tutatinyuka kubababaza” (Discourse on the Present State of England). Indi raporo yagaragaje ko mu mwaka wa 1623, ugereranyije i Paris hari abantu 50.000 batemera Imana, nubwo iyo mvugo yakoreshwaga mu buryo bwagutse cyane. Ibyo ari byo byose ariko, biragaragara neza ko mu gihe Ivugurura ryashyiragaho imihati ngo ryigobotore ku butware bwa papa, nanone ryatumye abataremeraga amadini y’ibigugu bajya ku mugaragaro. Nk’uko Will na Ariel Durant babivuze, “abahanga mu gutekereza b’i Burayi, ari bo b’imena mu banyabwenge b’u Burayi, ntibari bakijya impaka ku byerekeye ubutware bwa papa; bari basigaye bajya impaka ku birebana no kumenya niba Imana ibaho.”—The Story of Civilization: Part VII—The Age of Reason Begins.
Igitero cya siyansi na filozofiya
5. Ni izihe mbaraga zatumye abantu batemera Imana?
5 Uretse kuba amadini yiyitaga aya gikristo yari yaracitsemo ibice, hari izindi mbaraga zayashegeshe. Siyansi, filozofiya, kutita ku by’idini no gukunda ubutunzi byagize uruhare mu gutuma abantu bashidikanya ku byerekeye Imana n’idini.
6. (a) Ubumenyi mu bya siyansi bumaze kwiyongera bwagize izihe ngaruka ku nyigisho nyinshi za kiliziya? (b) Ni iki bamwe mu biyumvagamo ko bagendanaga n’igihe bakoze?
6 Ubumenyi mu bya siyansi bumaze kwiyongera, abantu batangiye gushidikanya ku nyigisho nyinshi za kiliziya zari zishingiye ku buryo bukocamye kiliziya yumvagamo imirongo ya Bibiliya. Urugero, ibyo abahanga mu by’inyenyeri bavumbuye, urugero nka Copernic na Galilée, byateje ikibazo cy’ingorabahizi inyigisho ya kiliziya yavugaga ko isi ari yo zingiro ry’isanzure ry’ikirere. Byongeye kandi, hari ibintu abantu bumvaga ko ari amayobera, urugero nk’inkuba n’umurabyo, cyangwa inyenyeri zimwe na zimwe na za nyakotsi, ariko bamaze gusobanukirwa amategeko agenga ibintu kamere, babonye ko bitari bikiri ngombwa gutekereza ko byakorwaga n’ukuboko kw’Imana. Nanone batangiye gushidikanya ku “bitangaza” n’“uruhare rw’Imana” mu bikorwa by’abantu. Abantu benshi batangiye kubona ko Imana n’idini bitagihuje n’igihe, kandi abiyumvagamo ko bagendanaga n’igihe bateye Imana umugongo, bayoboka gahunda yo gusenga ikimasa cyera cya siyansi.
7. (a) Ni iki cyashegeshe cyane idini? (b) Amadini yakiriye ate inyigisho ya Darwin?
7 Nta gushidikanya ko inyigisho y’ubwihindurize ari yo yashegeshe cyane idini. Mu mwaka wa 1859, umuhanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima w’Umwongereza witwaga Charles Darwin (1809-1882) yasohoye igitabo cyasobanuraga inkomoko y’ibinyabuzima, kandi ahakana ku mugaragaro inyigisho ya Bibiliya ivuga ko byaremwe n’Imana (Origin of Species). Amadini yabyakiriye ate? Mu mizo ya mbere, abayobozi b’idini bo mu Bwongereza n’ahandi bamaganye iyo nyigisho. Ariko bidatinze, baradohotse. Byasaga naho ibitekerezo bya Darwin byahaye abayobozi benshi b’idini urwitwazo rwo gusobanura ugushidikanya bari basanganywe mu mitima yabo. Bityo, hari igitabo kivuga ko mu gihe cya Darwin “abayobozi b’idini benshi bakundaga gutekereza no kugaragaza ibitekerezo byabo, bageze ku mwanzuro w’uko inyigisho y’ubwihindurize yari ihuje rwose n’ubumenyi bw’ibyanditswe” (The Encyclopedia of Religion). Aho kugira ngo amadini yiyita aya gikristo avuganire Bibiliya, yokejwe igitutu n’ibitekerezo bya siyansi, akurikiza ibyari bigezweho. Nguko uko yatumye abantu benshi bareka kwizera Imana.—2 Timoteyo 4:3, 4.
8. (a) Ni iki abanengaga idini mu kinyejana cya 19 bashidikanyijeho? (b) Ni ibihe bitekerezo byatanzwe n’abanengaga idini byashishikaje abantu benshi? (c) Kuki abantu benshi bahise bayoboka ibitekerezo byarwanyaga idini?
8 Mu kinyejana cya 19, abanengaga idini barushagaho kuryibasira. Babonye ko kugaragaza amakosa y’idini gusa bidahagije, batangira no gushidikanya ku rufatiro rw’idini. Babazaga ibibazo nk’ibi: Imana ni iki? Kuki dukeneye Imana? Kwizera Imana byamariye iki abantu? Abantu nka Ludwig Feuerbach, Karl Marx, Sigmund Freud na Friedrich Nietzsche batanze ibitekerezo byabo bakurikije filozofiya, imitekerereze y’abantu n’imibanire yabo. Ibitekerezo nk’ibi ngo “Imana yahimbwe n’ibitekerezo by’abantu,” “idini ni ikiyobyabwenge cy’abantu” n’ikivuga ngo “Imana yarapfuye,” byose byumvikanaga ko ari ibitekerezo bigezweho kandi bishishikaje ubigereranyije n’inyigisho n’imigenzo y’amadini bidashishikaje kandi bitumvikana. Byasaga naho abantu benshi bari babonye uburyo bwo kugaragaza ibyo bari bamaze igihe bashidikanyaho. Bahise bakira ibyo bitekerezo bishya babyishimiye, babifata nk’ivanjiri nshya y’ukuri.
Guteshuka gukomeye
9. (a) Amadini yakoze iki igihe siyansi na filozofiya byayagabagaho igitero? (b) Guteshuka kw’amadini byagize izihe ngaruka?
9 Amadini yakoze iki igihe siyansi na filozofiya byayashunguraga? Aho kugira ngo ashyigikire ibyo Bibiliya yigisha, yokejwe igitutu maze arateshuka, agera n’ubwo ateshuka ku ngingo fatizo z’ukwizera, nko kuba Imana ari yo yaremye ibintu byose n’ukuri kwa Bibiliya. Ingaruka zabaye izihe? Amadini yiyita aya gikristo yatakarijwe icyizere maze abantu benshi batangira kutizera. Kuba amadini yarananiwe kwihagararaho byatumye amarembo yayo afunguka abantu bayavamo ari benshi. Kuri benshi, idini ryasigaye ari ikimenyetso cy’amateka, ikintu kiranga ibintu by’ingenzi mu mibereho y’umuntu, ni ukuvuga kuvuka, gushyingiranwa no gupfa. Abantu benshi baretse gushakisha Imana y’ukuri.
10. Ni ibihe bibazo byihutirwa tugomba gusuzuma?
10 Ibyo byose bituma twibaza tuti ‘ese koko siyansi na filozofiya byakuyeho impamvu zose zo kwizera Imana? Ese kuba amadini yaratsinzwe bisobanura ko icyo avuga ko yigisha, ni ukuvuga Bibiliya, na cyo cyatsinzwe? Ese koko abantu bagombye gukomeza gushakisha Imana? Nimucyo dusuzume ibyo bibazo muri make.
Impamvu zituma twizera Imana
11. (a) Ni ibihe bitabo bibiri kuva kera byagiye biba ishingiro ryo kwizera Imana? (b) Ni mu buhe buryo ibyo bitabo byagize ingaruka ku bantu?
11 Bavuga ko hari ibitabo bibiri bitubwira ko Imana ibaho: “igitabo” cy’ibyaremwe, ni ukuvuga ibintu kamere bidukikije, na Bibiliya. Ibyo bitabo byabaye ishingiro ryo kwizera kw’abantu babarirwa muri za miriyoni babayeho kera no muri iki gihe. Urugero, umwami wo mu kinyejana cya 11 M.Y., yatangajwe n’ibyo yabonye ku ijuru rihunze inyenyeri, maze avuga mu mvugo y’ubusizi ati “ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana, n’isanzure rikavuga imirimo y’amaboko yayo” (Zaburi 19:1). Mu kinyejana cya 20, umuhanga mu by’ikirere yitegereje ubwiza bw’isi ari mu cyogajuru cyazengurukaga ukwezi, maze asubiramo amagambo agira ati “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”—Intangiriro 1:1.
12. Ni mu buhe buryo igitabo cy’ibyaremwe na Bibiliya byibasiwe?
12 Icyakora ibyo bitabo bibiri byagiye byibasirwa n’abavuga ko batizera Imana. Bavuga ko ubushakashatsi mu bya siyansi bwakozwe mu bidukikije bwagaragaje ko ubuzima butabayeho biturutse ku muremyi w’umunyabwenge, ahubwo ko bwabayeho biturutse ku mpanuka n’ubwihindurize bwitangije nta wubutangije. Bavuga ko nta Muremyi wigeze abaho, bityo kwibaza niba Imana ibaho bikaba ari uguta igihe. Byongeye kandi, benshi muri bo batekereza ko Bibiliya itagihuje n’igihe kandi ko idahuje n’ubwenge, bityo ko nta wukwiriye kuyiringira. Bumva ko nta mpamvu zikiriho zatuma umuntu yizera ko Imana ibaho. Ariko se ibyo byose ni ukuri? Ni iki ibihamya bigaragaza?
Ese ibintu byabayeho mu buryo bw’impanuka cyangwa byararemwe?
13. Kugira ngo ubuzima bubeho mu buryo bw’impanuka, byari kuba ngombwa ko habaho iki?
13 Niba nta Muremyi wabayeho, ubwo ni ukuvuga ko ubuzima na bwo bugomba kuba bwaratangiye mu buryo bw’impanuka. Kugira ngo ubuzima butangire butyo, byari gusaba ko ibintu byo mu rwego rwa shimi bikwiriye bihura ku gipimo gikwiriye, bigahurira ahantu hari ubushyuhe n’ubutsikamire bikwiriye n’ibindi bintu bya ngombwa, kandi byose bikahamara igihe gikwiriye. Byongeye kandi, kugira ngo ubuzima butangire kuba ku isi kandi buhagume, byari kuba ngombwa ko ibyo bintu byabayeho mu buryo bw’impanuka byisubiramo incuro ibihumbi n’ibihumbi. Ariko se amahirwe y’uko ikintu kimwe muri ibyo cyabaho angana iki?
14. (a) Amahirwe y’uko morekire imwe ya poroteyine yabaho mu buryo bw’impanuka ni make cyane mu rugero rungana iki? (b) Imibare igira izihe ngaruka ku gitekerezo cy’uko ubuzima bwabayeho mu buryo bw’impanuka?
14 Abemera inyigisho y’ubwihindurize na bo biyemerera ko amahirwe yo kugira ngo atome na za morekire zikwiriye zihure zikore morekire imwe gusa ya poroteyine, ari 1 mu ncuro 10113, ni ukuvuga 1 ikurikiwe n’amazeru 113. Uwo mubare ubwawo uraruta uwa atome zose batekereza ko ziri mu isanzure ry’ikirere! Abahanga mu mibare bavuga ko ikintu gifite amahirwe ari munsi ya 1 mu ncuro 1050 kidashobora kubaho. Ariko twibuke ko hakenewe morekire nyinshi cyane za poroteyine kugira ngo ubuzima bubeho. Hakenewe poroteyine zigera ku 2.000 zitandukanye kugira ngo ingirabuzima fatizo imwe ikomeze gukora, kandi amahirwe yo kugira ngo zose zihurire hamwe mu buryo bw’impanuka angana na 1 mu ncuro 1040.000! Umuhanga mu by’inyenyeri witwa Fred Hoyle yaravuze ati “ku muntu udafite urwikekwe rushingiye ku myizerere y’abantu yakuriyemo cyangwa rushingiye ku byo yigishijwe muri siyansi bamwemeza ko ubuzima bwabaye ku isi [mu buryo bw’impanuka], iyo mibare irahagije kugira ngo yikuremo burundu icyo gitekerezo.
15. (a) Abahanga mu bya siyansi bakoze ubushakashatsi ku bintu kamere bidukikije babonye iki? (b) Umwarimu wigisha ibya fiziki yavuze iki ku birebana n’amategeko agenga ibintu kamere?
15 Ku rundi ruhande, abahanga mu bya siyansi bakoze ubushakashatsi ku bintu kamere bidukikije, bahereye ku tuntu duto two muri atome bakageza ku njeje nini cyane, babonye ko ibintu byose bibaho bikurikije amategeko y’ibanze adahinduka. Mu yandi magambo, babonye ko ibintu byose biba mu isanzure bikurikiza gahunda ihuje n’ubwenge, kandi bashoboye kuyisobanura bakoresheje imibare isobanutse neza. Umwarimu wo muri kaminuza wigisha fiziki witwa Paul Davies yanditse mu kinyamakuru ati “abahanga mu bya siyansi bake gusa, ni bo badatangazwa n’ukuntu ayo mategeko yoroheje kandi arimo gahunda itangaje ku buryo ndetse kubyiyumvisha bishobora kutugora.”—New Scientist.
16. (a) Ni ibihe bintu by’ishingiro bidahinduka biri mu mategeko agenga ibintu kamere? (b) Byagenda bite ibyo bintu biramutse bihindutse, niyo byahindukaho akantu gato cyane? (c) Ni uwuhe mwanzuro umwarimu wo muri kaminuza yagezeho ku birebana n’isanzure ry’ikirere no kuba turiho?
16 Icyakora ikintu gitangaje kurusha ibindi ku birebana n’ayo mategeko, ni uko muri ayo mategeko harimo ibintu bigomba kubarwa nta kwibeshya, kugira ngo isanzure nk’uko turizi rishobore kubaho. Muri ibyo bintu by’ishingiro harimo igipimo cy’amashanyarazi ari kuri poroto, ingano y’ibintu by’ishingiro, n’imbaraga rukuruzi zidahinduka ziba ku isi hose zavumbuwe na Newton, zikunze kugaragazwa n’inyuguti ya G. Davies yakomeje agira ati “hagize ihinduka riba kuri ibyo bintu, niyo ryaba ari rito cyane, byahindura cyane uko dusanzwe tubona isanzure ry’ikirere. Urugero, Freeman Dyson yasobanuye ko imbaraga ziba hagati ya poroto na netoro ziramutse ziyongereyeho ibice bike ku ijana, isanzure ryaburamo idorojeni. Inyenyeri zimeze nk’izuba ntizabaho, kandi n’amazi ntiyabaho. Ubuzima, nk’uko tubuzi, ntibwashoboka. Brandon Carter yagaragaje ko imbaraga rukuruzi ziramutse zihindutseho utuntu duto cyane, byatuma inyenyeri zose ziba nini cyane zigasa n’ubururu cyangwa zikaba nto cyane zigasa n’umutuku, kandi ibyo byagira ingaruka mbi ku buzima.” Ni yo mpamvu Davies yanzuye agira ati “ni cyo gituma tubona ko hagomba kuba hariho isanzure rimwe gusa rishoboka. Niba ari uko biri, twagombye gutekereza ko kuba turiho turi ibiremwa bifite ubwenge, byanze bikunze byaturutse kuri gahunda ihuje n’ubwenge.”
17. (a) Guhanga n’umugambi tubona mu isanzure bigaragaza iki? (b) Ibyo byemezwa bite muri Bibiliya?
17 Ibyo byose bitwereka iki? Mbere na mbere, niba isanzure ry’ikirere rifite amategeko arigenga, hagomba kuba hariho umunyabwenge washyizeho ayo mategeko. Byongeye kandi, kubera ko amategeko agenga ikirere asa n’ayashyizweho mu buryo butuma ubuzima bushoboka kandi hakabaho imimerere ituma bukomeza kubaho, birigaragaza ko uwayashyizeho yari afite umugambi. Guhanga n’umugambi, ibyo si ibintu bibaho mu buryo bw’impanuka; bigaragaza neza ko hari Umuremyi w’umunyabwenge. Kandi ibyo ni byo Bibiliya igaragaza iyo ivuga iti “ibishobora kumenywa ku byerekeye Imana bigaragarira muri bo, kuko Imana yabibagaragarije. Imico yayo itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe.”—Abaroma 1:19, 20; Yesaya 45:18; Yeremiya 10:12.
Ibihamya byinshi bidukikije
18. (a) Ni ibihe bintu bindi bigaragaramo guhanga n’umugambi? (b) Ni izihe ngero zizwi ushobora gutanga zigaragaza ko hariho umuhanzi w’umuhanga?
18 Birumvikana ariko ko guhanga n’umugambi bitagaragarira gusa muri gahunda iri mu isanzure ry’ikirere, ahubwo nanone bigaragarira mu mikorere ya buri munsi y’ibiremwa bifite ubuzima, byaba ibyoroheje n’ibihambaye, uko bibana hagati yabyo n’uko bibana n’ibidukikije. Urugero, ingingo z’umubiri wacu hafi ya zose, ni ukuvuga ubwonko, amaso, amatwi, ikiganza, bigaragaza ko byahanzwe mu buryo buhambaye cyane ku buryo siyansi yo muri iki gihe idashobora kubisobanura mu buryo bwuzuye. Tekereza noneho ku nyamaswa n’ibimera. Dufashe ingero nke gusa, hari inyoni zimuka buri mwaka zigakora urugendo rw’ibirometero bibarirwa mu bihumbi zambukiranya imisozi n’inyanja, imikoranire y’ibimera n’urumuri rw’izuba (fotosenteze), n’ukuntu igi rimwe gusa rimaze guhura n’intanga ngabo rivamo ikinyabuzima gihambaye kigizwe n’ingirabuzima fatizo zitandukanye zibarirwa muri za miriyoni zifite ibyo zishinzwe bitandukanye. Ibyo byose bigaragaza ko hari umunyabwenge wahanze ibintu byose.a
19. (a) Ese kuba siyansi ishobora gusobanura uko ibintu bimwe na bimwe bikora bigaragaza ko nta munyabwenge wabihanze? (b) Ni iki twamenya twitegereje ibidukikije?
19 Icyakora hari abavuga ko ubumenyi bwiyongereye mu bya siyansi bwatumye abantu bashobora gusobanura byinshi muri ibyo bintu. Ni iby’ukuri ko mu rugero runaka siyansi yashoboye gusobanura bimwe mu bintu byinshi kera byari amayobera. Ariko kuba umwana amenye uko isaha ikora, ntibigaragaza ko iyo saha idafite umuntu wayihanze, akayikora. Mu buryo nk’ubwo, kuba dusobanukiwe ukuntu ibintu byinshi bidukikije bikora mu buryo butangaje, ntibigaragaza ko hatariho umunyabwenge wabihanze. Ahubwo, uko tugenda turushaho gusobanukirwa ibidukikije, ni na ko turushaho kubona ibimenyetso bigaragaza ko hariho Umuremyi w’umunyabwenge, ni ukuvuga Imana. Bityo, niba tubona ibintu mu buryo bwagutse, dushobora kwemeranya n’umwanditsi wa Zaburi wagize ati “Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi! Yose wayikoranye ubwenge. Isi yuzuye ibikorwa byawe.”—Zaburi 104:24.
Ese ushobora kwiringira Bibiliya?
20. Ni iki kigaragaza ko kwemera ko Imana ibaho bidahagije kugira ngo umuntu ayishakishe?
20 Icyakora kwemera ko Imana iriho ntibihagije kugira ngo bitume abantu bayishakisha. Muri iki gihe hari abantu babarirwa muri za miriyoni bataretse kwemera Imana burundu, ariko ibyo ntibyatumye bayishakisha. Umushakashatsi w’Umunyamerika witwa George Gallup, Jr., yaravuze ati “mu by’ukuri usanga abantu bajya mu rusengero ntaho batandukaniye n’abatajyayo mu birebana n’uburiganya, kunyonga imisoro n’ubujura. Ibyo biterwa ahanini n’uko abenshi baba mu idini ari ukurangiza umuhango gusa.” Yongeyeho ko “benshi bihimbira idini bumva ribabereye kandi ribabwira ibyo bifuza kumva kandi ntiribagore. Hari umuntu waryise idini ryo ku ifishi. Aho ni ho ubukristo bugaragariza intege nke muri iki gihugu [cya Amerika]. Nta muntu ushikamye mu byo yizera.”
21, 22. (a) Ni iki gituma Bibiliya iba igitabo gitandukanye n’ibindi? (b) Ni ibihe bimenyetso by’ibanze bigaragaza ukuri kwa Bibiliya? Sobanura.
21 Izo ‘ntege nke’ ziterwa ahanini n’uko abantu badafite ubumenyi kuri Bibiliya kandi bakaba batayiringira. Ariko se ni iki umuntu yashingiraho yiringira Bibiliya? Mbere na mbere, twagombye kuzirikana ko mu bihe byose nta kindi gitabo cyigeze kinengwa nta mpamvu, kigafatwa nabi, kikangwa kandi kikibasirwa nka Bibiliya. Nyamara yarokotse ibyo byose maze iba igitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi kandi cyakwirakwijwe henshi kurusha ibindi byose. Ibyo ubwabyo bituma Bibiliya iba igitabo cyihariye rwose. Ariko kandi, hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Bibiliya ari igitabo dukwiriye kwizera cyaturutse ku Mana.—Reba agasanduku kari ku ipaji ya 340-341.
22 Nubwo hari benshi bagiye bavuga ko Bibiliya idahuza na siyansi, ko yivuguruza kandi ikaba idahuje n’igihe, hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyo atari byo. Kuba ifite umwanditsi umwe, ivuga ukuri mu bijyanye n’amateka na siyansi kandi ikaba irimo ubuhanuzi budahinyuka, ibyo byose bituma tugera ku mwanzuro w’uko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro.”—2 Timoteyo 3:16.
Guhangana n’ikibazo cyo kutizera
23. Ni uwuhe mwanzuro tugeraho ku birebana na Bibiliya iyo dusuzumye ibimenyetso biriho?
23 Ko tumaze kugenzura ibimenyetso bitangwa mu gitabo cy’ibyaremwe no muri Bibiliya, ni uwuhe mwanzuro twagombye kugeraho? Muri make, tugera ku mwanzuro w’uko ibyo bitabo bigifite agaciro muri iki gihe nk’ako byari bifite kuva kera. Iyo twemeye gusuzuma uko ibintu biteye nta ho tubogamiye, tutayobowe n’urwikekwe twifitiye, tubona ibitekerezo bihuje n’ubwenge byavanaho inzitizi izo ari zo zose. Ibisubizo birahari, niba twiteguye kubishaka. Yesu yaravuze ati “mukomeze gushaka muzabona.”—Matayo 7:7; Ibyakozwe 17:11.
24. (a) Kuki abantu benshi baretse gushakisha Imana? (b) Ni iki gishobora kuduhumuriza? (c) Ni iki tuzasuzuma mu bice bisigaye by’iki gitabo?
24 Ikigaragara ni uko abantu benshi baretse gushakisha Imana, batabitewe n’uko basuzumye bitonze ibimenyetso ngo basange Bibiliya itavuga ukuri. Ahubwo, benshi muri bo bazinuwe n’uko amadini yiyita aya gikristo yananiwe kubereka Imana y’ukuri ivugwa muri Bibiliya. Umwanditsi w’Umufaransa witwa P. Valadier yaravuze ati “imigenzo y’abiyita Abakristo ni yo yatumye abantu bahakana ko Imana ibaho; iyo migenzo yatumye Imana ipfa mu bitekerezo by’abantu kubera ko yabahaye Imana badashobora kwemera.” Icyakora dushobora guhumurizwa n’amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “hanyuma se byifashe bite? Niba bamwe muri bo batarizeye, ese aho kutizera kwabo kuzatuma ubudahemuka bw’Imana butagira icyo bugeraho? Ibyo ntibikabeho! Ahubwo Imana igaragare ko ari inyakuri, kabone niyo umuntu wese yagaragara ko ari umunyabinyoma” (Abaroma 3:3, 4). Koko rero, hari impamvu zumvikana zo gukomeza gushakisha Imana y’ukuri. Mu bice bisigaye by’iki gitabo, tuzabona ukuntu hari abashakishije Imana bakayibona, turebe n’icyo igihe kizaza gihishiye abantu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro birambuye bigaragaza ko Imana ibaho, reba igitabo La vie: comment est-elle apparue? Evolution ou Création?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku ipaji ya 142-178.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 340 n’iya 341]
Ibimenyetso bigaragaza ko Bibiliya ari ukuri
Umwanditsi umwe: Kuva ku gitabo cya mbere cy’Intangiriro kugera ku gitabo cya nyuma cy’Ibyahishuwe, Bibiliya igizwe n’ibitabo 66 byanditswe n’abantu bagera kuri 40 bakomokaga mu mimerere itandukanye, bize amashuri atandukanye kandi bakoraga akazi gatandukanye. Yanditswe mu gihe cy’ibinyejana 16, kuva mu mwaka wa 1513 M.Y. kugera mu wa 98 N.Y. Nyamara ibyo banditse birahuza kandi biruzuzanya, bikurikiranya neza ibitekerezo, bigasobanura umutwe umwe rusange wa Bibiliya, ni ukuvuga uko Imana izeza izina ryayo kandi igasohoza umugambi wayo binyuze ku Bwami bwa Mesiya.—Reba agasanduku kari ku ipaji ya 241.
Ivuga amateka y’ukuri: Inkuru zanditswe muri Bibiliya zihuje neza n’ibintu byabayeho mu mateka. Hari igitabo kivuga kiti “mu bitabo, mu nkuru za rubanda no mu buhamya bw’ibinyoma, usanga ibintu bivugwamo byarabereye kure cyane kandi bikaba no mu gihe kitazwi, . . . ariko inkuru zo muri Bibiliya zo zitubwira amatariki n’ahantu ibintu byabereye nta kwibeshya na gato” (Ezekiyeli 1:1-3; A Lawyer Examines the Bible). Hari ikindi gitabo kigira kiti “[umwanditsi w’Ibyakozwe] abara inkuru ye avuga ibintu byabayeho mu gihe cye. Yavuzemo abacamanza benshi b’imigi, ba guverineri b’intara, abami n’ibindi, kandi ibyo avuga byose bihuza neza n’ibyabereye aho hantu n’igihe avuga byahabereye.”—Ibyakozwe 4:5, 6; 18:12; 23:26; The New Bible Dictionary.
Ihuza na siyansi: Mu gitabo cy’Abalewi, Abisirayeli bahawe Amategeko arebana n’isuku no gushyira abarwayi mu kato, mu gihe amahanga yari abakikije atari azi ibyo bintu. Abantu bo mu bihe bya kera ntibari bazi uko imvura igwa n’uko amazi y’inyanja ahinduka umwuka agasubira mu kirere, nyamara byasobanuwe mu Mubwiriza 1:7. Mu kinyejana cya 16, ni bwo siyansi yemeje ko isi ari umubumbe kandi itendetse mu kirere, nyamara ibyo byari byaravuzwe muri Yesaya 40:22 no muri Yobu 26:7. Mu myaka isaga 2.200 mbere y’uko William Harvey atangaza ibyo yari yavumbuye ku byerekeye urwungano rw’amaraso, mu Migani 4:23 hari haragaragaje akamaro k’umutima. Bityo rero, nubwo Bibiliya atari igitabo cya siyansi, iyo igize icyo ivuga ku bijyanye na siyansi, igaragaza ko irimo ubumenyi bwimbitse burenze kure ubwariho mu gihe cyayo.
Ubuhanuzi budahinyuka: Irimbuka rya Tiro ya kera, kugwa kwa Babuloni, Yerusalemu yongera kubakwa no kwaduka kw’abami b’Abamedi n’Abaperesi n’Abagiriki n’ukuntu bavuyeho, byari byarahanuwe, hatangwa n’ibisobanuro birambuye ku buryo abajora bagerageje kunenga bavuga ko byanditswe nyuma y’uko bibaho, ariko biba iby’ubusa (Yesaya 13:17-19; 44:27–45:1; Ezekiyeli 26:3-7; Daniyeli 8:1-7, 20-22). Ubuhanuzi buvuga ibya Yesu bwahanuwe mu binyejana byinshi mbere y’uko avuka, bwasohoye bwose uko bwakabaye. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 245.) Ubuhanuzi bwa Yesu buvuga iby’irimbuka rya Yerusalemu, bwasohoye nk’uko yari yarabivuze (Luka 19:41-44; 21:20, 21). Ubuhanuzi buvuga iby’iminsi y’imperuka bwavuzwe na Yesu n’intumwa Pawulo burimo burasohora muri iki gihe (Matayo 24; Mariko 13; Luka 21; 2 Timoteyo 3:1-5). Nyamara kandi, Bibiliya ivuga ko ubwo buhanuzi bwose bwakomotse ku Isoko imwe, ari yo Yehova Imana.—2 Petero 1:20, 21.
[Amafoto yo ku ipaji ya 333]
Darwin, Marx, Freud, Nietzsche n’abandi batanze ibitekerezo byatumye abantu bareka kwizera Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 335]
“Igitabo” cy’ibyaremwe na Bibiliya bitanga urufatiro rwo kwizera Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 338]
Uko turushaho gusobanukirwa ibidukikije, ni ko turushaho kubona ko hariho Umuremyi w’umunyabwenge
[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 337]
Ubuzima ntibwashoboka mu isanzure ibintu bimwe by’ishingiro biramutse bigabanutse, niyo byagabanukaho gato cyane
[Imbonerahamwe]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
IBICE BIGIZE ATOME YA IDOROJENI
Igicu cya za elegitoro
Poroto + Intima
ELEGITORO −