ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 6
  • Umwana w’Isezerano

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umwana w’Isezerano
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Umwana wari warasezeranyijwe
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • ‘Yajyaga atekereza’ kuri ayo magambo
    Twigane ukwizera kwabo
  • ‘Yajyaga atekereza’ kuri ayo magambo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ni iki twakwigira kuri Mariya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 6

Igice cya 6

Umwana w’Isezerano

AHO gusubira i Nazareti, Yozefu na Mariya bigumiye i Betelehemu. Hanyuma, igihe Yesu yari amaze iminsi umunani avutse, yarakebwe nk’uko byategekwaga n’Amategeko Imana yahaye Mose. Uko bigaragara, byari umugenzo ko umwana w’umuhungu yitwa izina kuri uwo munsi wa munani. Nuko umwana wabo bamwita Yesu, nk’uko marayika Gaburiyeli yari yarabibategetse mbere y’aho.

Hashize igihe kirenze ukwezi, none Yesu agejeje ku minsi 40 avutse. Noneho se, ababyeyi be bamujyanye he? Bamujyanye mu rusengero rw’i Yerusalemu, rukaba rwari mu birometero bike gusa uvuye aho babaga. Mu buryo buhuje n’Amategeko Imana yahaye Mose, umugore wabaga amaze iminsi 40 abyaye umuhungu, yagombaga kujya mu rusengero gutanga igitambo cyo kwiyeza.

Uko ni ko Mariya yabigenje. Yajyanye utunyoni tubiri two gutangaho igitambo. Ibyo bifite icyo bihishura ku mimerere y’iby’ubukungu ya Yozefu na Mariya. Amategeko ya Mose yavugaga ko hagombaga gutambwa umwana w’intama, wari ufite agaciro kurusha inyoni. Ariko iyo umubyeyi atashoboraga kubona umwana w’intama, kuzana intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri byari bihagije.

Aho mu rusengero, umugabo umwe wari ugeze mu za bukuru yagize atya aterura Yesu. Izina rye ni Simeyoni. Imana yari yaramuhishuriye ko atari kuzapfa atabonye Kristo wasezeranyijwe na Yehova, cyangwa Mesiya. Igihe Simeyoni yazaga mu rusengero kuri uwo munsi, yayobowe n’umwuka wera aho rwa ruhinja rwari ruri rukikiwe na Yozefu hamwe na Mariya.

Igihe Simeyoni yari ateruye Yesu, yashimiye Imana agira ati “Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro, nk’uko wabivuze: kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako witeguye mu maso y’abantu bose, kuba umucyo uvira amahanga, no kuba ubwiza bw’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli.”

Igihe Yozefu na Mariya bumvaga ayo magambo, baratangaye. Hanyuma, Simeyoni yabahaye umugisha maze abwira Mariya ko umuhungu we “ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke,” kandi ko agahinda kari kuzahinguranya umutima we nk’inkota ityaye cyane.

Icyo gihe nanone, hari umuhanuzikazi wari uri mu kigero cy’imyaka 84, witwaga Ana. Mu by’ukuri, ntiyigeraga na rimwe asiba mu rusengero. Ako kanya na we yahise aza, atangira gushima Imana abwira abamwumvaga bose ibihereranye na Yesu.

Mbega ukuntu Yozefu na Mariya bashimishijwe n’ibyo bintu byabereye mu rusengero! Nta gushidikanya ko ibyo byose byabemeje ko uwo mwana ari We Wasezeranyijwe n’Imana. Luka 2:21-38; Abalewi 12:1-8.

▪ Uko bigaragara, byari umugenzo ko umwana w’umuhungu w’Umwisirayeli yitwa izina ryari?

▪ Ni iki umubyeyi w’Umwisirayelikazi yasabwaga gukora igihe umwana we w’umuhungu yabaga amaze iminsi 40 avutse, kandi se, ni gute kubahiriza iryo tegeko byahishuye imimerere y’iby’ubukungu ya Mariya?

▪ Ni bande kuri uwo munsi bamenye uwo Yesu yari we, kandi se, ni gute babigaragaje?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze