ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 12
  • Umubatizo wa Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umubatizo wa Yesu
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Yesu abatizwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yohana abatiza Yesu
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Icyo Umubatizo Wawe Usobanura
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Icyo Umubatizo Wawe Usobanura
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 12

Igice cya 12

Umubatizo wa Yesu

HASHIZE amezi agera kuri atandatu Yohana atangiye kubwiriza, Yesu, wari ufite imyaka 30 icyo gihe, yamusanze kuri Yorodani. Kubera iki? Mbese, yaba yari agiye kumusura? Mbese, Yesu yari ashishikajwe gusa n’ukuntu umurimo wa Yohana wagendaga ujya mbere? Oya, Yesu yasabye Yohana ko yamubatiza.

Yohana yahise ahakana ati “ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe; none ni wowe unsanze?” Yohana yari azi ko mubyara we Yesu ari Umwana wihariye w’Imana. N’ikimenyimenyi, Yohana yasimbagurikishijwe n’ibyishimo ari mu nda ya nyina igihe Mariya, wari utwite Yesu, yazaga kubasura! Nta gushidikanya, Elizabeti, nyina wa Yohana, yaje kubimubwira nyuma y’aho. Kandi agomba kuba yaramubwiye ibyo marayika yavuze bihereranye no kuvuka kwa Yesu, n’ukuntu abamarayika babonekeye abungeri mu ijoro Yesu yavutsemo.

Bityo rero, Yesu ntiyari umuntu utari uzwi na Yohana. Kandi Yohana yari azi ko umubatizo we utari ugenewe Yesu. Wari ugenewe abantu bashakaga kwihana ibyaha byabo, kandi Yesu nta cyaha yari afite. Ariko kandi, n’ubwo Yohana yari yabirwanyije, Yesu yaramutitirije ati “emera ubikore! Kuko ari byo bidukwiriye, ngo dusohoze gukiranuka kose.”

Kuki byari bikwiriye ko Yesu abatizwa? Kubera ko umubatizo wa Yesu utari ikimenyetso cyagaragazaga ko yihannye ibyaha, ahubwo wari ikimenyetso cyagaragazaga ko yitangiye gukora ibyo Se ashaka. Yesu yari umubaji, ariko noneho, igihe cyari kigeze kugira ngo atangire umurimo Yehova Imana yari yaramwohereje gukora ku isi. Mbese, waba utekereza ko Yohana yari yiteze ko habaho ikintu runaka kidasanzwe igihe yari kubatiza Yesu?

Nyuma y’aho, Yohana yaje kuvuga ati ‘Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti “uwo uzabona umwuka umanukira, ukagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha umwuka wera.”’ Bityo rero, Yohana yari yiteze ko umwuka w’Imana wari kumanukira ku muntu runaka yari kubatiza. Ku bw’ibyo rero, Yohana ashobora mu by’ukuri kuba ataratangaye, igihe Yesu yavaga mu mazi, maze akabona ‘umwuka w’Imana umanuka, usa n’inuma, ukamujyaho.’

Ariko kandi, habaye ibindi birenze ibyo igihe Yesu yabatizwaga. ‘Ijuru ryaramukingukiye.’ Ibyo bisobanura iki? Uko bigaragara, bisobanura ko igihe Yesu yabatizwaga, yibutse imibereho ye yo mu ijuru mbere y’uko aba umuntu. Ubwo rero, icyo gihe Yesu yibutse mu buryo bwuzuye imibereho ye ari umwana w’umwuka wa Yehova Imana, hakubiyemo n’ibintu byose Imana yari yaramubwiriye mu ijuru mbere y’uko aba umuntu.

Byongeye kandi, mu gihe cy’umubatizo we, ijwi rivuye mu ijuru ryagize riti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Iryo jwi ryari irya nde? Mbese, ryari ijwi rya Yesu ubwe? Oya rwose! Ryari iry’Imana. Biragaragara neza ko Yesu ari Umwana w’Imana, aho kuba Imana ubwayo, nk’uko abantu bamwe babivuga.

Ariko kandi, Yesu yari umwana wa kimuntu w’Imana, nk’uko umuntu wa mbere Adamu yari ameze. Igihe umwigishwa Luka yari amaze kuvuga ibihereranye n’umubatizo wa Yesu, yaranditse ati “ubwo Yesu yatangiraga kwigisha, yari amaze imyaka nka mirongo itatu avutse; abantu bibwiraga ko ari we mwene Yosefu, mwene Heli, . . . mwene Dawidi, . . . mwene Aburahamu, . . . mwene Nowa, . . . mwene Adamu, w’Imana.”

Kimwe n’uko Adamu yari umwana “w’Imana” wa kimuntu, ni na ko byari bimeze kuri Yesu. Yesu ni we muntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose, ibyo bikaba bigaragara neza iyo dusuzumye ibihereranye n’imibereho ye. Ariko kandi, igihe cy’umubatizo we, Yesu yagiranye n’Imana imishyikirano mishya, kandi yahindutse Umwana w’umwuka w’Imana. Icyo gihe, Imana yamuhamagariye gusubira mu ijuru, mu buryo runaka, ituma atangira imibereho yari gutuma atanga ubuzima bwe bwa kimuntu ho igitambo cy’iteka ryose, ku bw’abantu baciriweho iteka ryo gupfa. Matayo 3:13-17; Luka 3:21-38; 1:34-36, 44; 2:10-14; Yohana 1:32-34; Abaheburayo 10:5-9.

▪ Kuki Yesu atari umuntu utari uzwi na Yohana?

▪ Kuki Yesu yabatijwe kandi atarigeze akora icyaha?

▪ Dukurikije ibyo Yohana yari azi kuri Yesu, kuki ashobora kuba ataratangajwe no kubona umwuka w’Imana umanukira kuri Yesu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze