ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 15
  • Igitangaza cya Mbere cya Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitangaza cya Mbere cya Yesu
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Akora igitangaza cya mbere
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Igitangaza cya kabiri Yesu yakoreye i Kana
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Igitangaza cya Kabiri Yakoreye i Kana
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Igitangaza cya kabiri i Kana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 15

Igice cya 15

Igitangaza cya Mbere cya Yesu

HARI hashize umunsi umwe cyangwa ibiri gusa Andereya, Petero, Yohana, Filipo, Natanayeli wenda na Yakobo babaye abigishwa ba mbere ba Yesu. Icyo gihe, bari mu nzira bagiye iwabo mu ntara ya Galilaya, aho bose bakomokaga. Bari bagiye i Kana, umujyi Natanayeli yari yaravukiyemo, wari uri mu misozi hafi y’i Nazareti, aho Yesu ubwe yakuriye. Bari batumiwe mu bukwe i Kana.

Nyina wa Yesu na we yari yaje muri ubwo bukwe. Kubera ko Mariya yari incuti y’abari bashyingiranywe, yagaragaraga ko yari afite akazi ko kwita ku bantu benshi bari batumiwe. Ni yo mpamvu yahise abona ko hari habuze ikintu runaka, maze abwira Yesu ati “nta vino bafite.”

Igihe Mariya yasabaga ko Yesu yagira icyo akora ku bihereranye n’ibura rya vino, Yesu yabanje gusa n’aho atabyitabiriye. Yaramubajije ati “tubigendanyemo dute?” Kubera ko yari Umwami washyizweho n’Imana, ntiyagombaga gutegekwa n’abo mu muryango we cyangwa incuti ze uko yakora umurimo we. Ku bw’ibyo rero, Mariya yarekeye icyo kibazo mu maboko y’umwana we abigiranye amakenga, nuko abwira abahereza ati “icyo ababwira cyose, mugikore.”

Aho hari intango esheshatu nini zari zikozwe mu mabuye, buri ntango ikaba yarashoboraga kujyamo litiro zisaga 40. Nuko Yesu abwira abahereza ati “mwuzuze intango amazi.” Maze abagaragu barazuzuza, zirasendera. Hanyuma, Yesu yarababwiye ati “nimudahe noneho, mushyire umusangwa mukuru.”

Umusangwa mukuru yatangajwe n’ukuntu iyo vino yari nziza cyane, kuko atari azi ko yari yakozwe mu buryo bw’igitangaza. Yahamagaye umukwe aramubwira ati “abandi bose babanza vino nziza; abantu bamara guhaga, bakabona kuzana izitaryoshye; ariko wehoho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.”

Icyo ni cyo gitangaza cya mbere Yesu yakoze, kandi igihe abigishwa be bashya babibonaga, ukwizera kwabo kwarushijeho gukomera. Nyuma y’aho, we hamwe na nyina na bene nyina, bagiye mu mujyi w’i Kaperinawumu hafi y’Inyanja ya Galilaya. Yohana 2:1-12.

▪ Mu gihe cy’umurimo wa Yesu, ni ryari habaye ubukwe i Kana?

▪ Kuki Yesu yanze kwitabira ibyo nyina yari amubwiye?

▪ Ni ikihe gitangaza Yesu yakoze, kandi se, ni izihe ngaruka cyagize ku bandi bantu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze