Igice cya 17
Yigisha Nikodemu
MU GIHE Yesu yizihizaga Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C., yakoze ibimenyetso bikomeye, cyangwa ibitangaza. Ibyo byatumye abantu benshi bamwizera. Nikodemu, wari umwe mu bari bagize Sanhedrin, ni ukuvuga urukiko rukuru rwa Kiyahudi, na we ibyo byamukoze ku mutima maze ashaka kumenya byinshi kurushaho. Kubera iyo mpamvu, yagiye kureba Yesu nijoro, wenda bitewe no gutinya ko hagira umubona, bityo agatakaza icyubahiro mu bandi bayobozi b’Abayahudi.
Yaravuze ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari ntawe ubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” Mu gusubiza, Yesu yabwiye Nikodemu ko kugira ngo umuntu yinjire mu Bwami bw’Imana, agomba ‘kubyarwa ubwa kabiri.’
Ariko se, umuntu yabasha ate kubyarwa ubwa kabiri? Nikodemu yaramubajije ati “yakongera agasubira mu nda ya nyina, akabyarwa?”
Kubyarwa ubwa kabiri si icyo bisobanura. Yesu yaravuze ati ‘umuntu utabyawe n’amazi n’umwuka ntabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.’ Igihe Yesu yabatizwaga maze umwuka wera ukamumanukiraho, ni bwo yari abyawe ‘n’amazi n’umwuka.’ Binyuriye ku magambo yavugiwe mu ijuru yari aherekeje icyo gikorwa, amagambo agira ati ‘nguyu Umwana wanjye nishimira,’ Imana yatangaje ko yari yabyaye umwana w’umwuka wari ufite ibyiringiro byo kuzaba mu Bwami bwo mu ijuru. Nyuma y’aho, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., abandi babatijwe bari kuzahabwa umwuka wera, bityo na bo bakaba bari kuba babyawe ubwa kabiri ari abana b’umwuka b’Imana.
Ariko kandi, uruhare rw’Umwana wa kimuntu wihariye w’Imana ni urw’ingenzi cyane. Yesu yabwiye Nikodemu ati “nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa; kugira ngo ūmwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” Ni koko, kimwe n’uko Abisirayeli babaga bariwe n’inzoka z’ubumara bagombaga kureba inzoka y’umuringa kugira ngo bakire, ni na ko abantu bose bagomba kwizera Umwana w’Imana kugira ngo bakizwe imimerere yo gupfa.
Mu gutsindagiriza uruhare rwuje urukundo Yehova afite muri ibyo, Yesu yakomeje abwira Nikodemu ati ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.’ Bityo rero, igihe Yesu yari aho ngaho i Yerusalemu nyuma y’amezi atandatu atangiye umurimo we, yagaragaje neza ko ari we Yehova Imana yari gukoresha mu gukiza abantu.
Yesu yakomeje asobanurira Nikodemu agira ati “kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka,” ni ukuvuga ko ataje kubacira urubanza nabi, cyangwa kubaciraho iteka ibi byo gucira ubwoko bwa kimuntu ho iteka ryo kurimbuka. Ahubwo, nk’uko Yesu yabivuze, yoherejwe “kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.”
Kubera ko Nikodemu yari afite ubwoba, yitwikiriye ijoro ajya kurebaYesu. Ku bw’ibyo rero, birashishikaje kuba Yesu yarashoje ikiganiro yagiranye na we agira ati “uko gucirwaho iteka ni uku; ni uko umucyo [uwo Yesu yagaragaje mu mibereho ye no mu nyigisho ze] waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo, babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi; kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana: ariko ūkora iby’ukuri, ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.” Yohana 2:23–3:21; Matayo 3:16, 17; Ibyakozwe 2:1-4; Kubara 21:9.
▪ Ni iki cyateye Nikodemu kujya kureba Yesu, kandi se, kuki yagiye nijoro?
▪ ‘Kubyarwa ubwa kabiri’ bisobanura iki?
▪ Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje uruhare rwe mu byerekeranye n’agakiza kacu?
▪ Kuba Yesu ataraje guciraho iteka abari mu isi bisobanura iki?