ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 18
  • Yohana Aca Bugufi Yesu Agakuzwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yohana Aca Bugufi Yesu Agakuzwa
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Yesu agomba gukuzwa, Yohana agacishwa bugufi
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Mbese, Yohana Yaba Yarabuze Ukwizera?
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yohana Umubatiza—Yatweretse uko twakomeza kurangwa n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Yohana ashaka kumva ibya Yesu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 18

Igice cya 18

Yohana Aca Bugufi Yesu Agakuzwa

NYUMA ya Pasika yo mu rugaryi rwo mu mwaka wa 30 I.C., Yesu n’abigishwa be bavuye i Yerusalemu. Ariko kandi, ntibasubiye iwabo i Galilaya, ahubwo bagiye mu gihugu cy’i Yudaya aho babatije abantu. Icyo gihe, Yohana Umubatiza yari amaze hafi umwaka akora uwo murimo, kandi yari agifite abigishwa bafatanyaga na we.

Mu by’ukuri, Yesu ubwe ntiyigeze agira umuntu n’umwe abatiza, ahubwo abigishwa be ni bo babikoraga babwirijwe na we. Umubatizo babatizaga wasobanuraga kimwe n’uwo Yohana yabatizaga, ukaba wari ikimenyetso cyagaragazaga ko Abayahudi bihannye ibyaha bakoze bica isezerano ry’Amategeko y’Imana. Ariko kandi, Yesu amaze kuzuka yasabye abigishwa be kujya babatiza umubatizo ufite ikindi usobanura. Muri iki gihe, umubatizo wa Gikristo ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yitangiye gukorera Yehova Imana.

Nyamara kandi, muri icyo gihe cy’intangiriro z’umurimo wa Yesu, n’ubwo we na Yohana batakoreraga hamwe, bombi bigishaga kandi bakabatiza abantu bihannye. Ariko kandi, abigishwa ba Yohana bagize ishyari maze bajya kumureba bitotomba ku bihereranye na Yesu bagira bati “Mwigisha . . . dore na we arabatiza, n’abantu bose baramusanga.”

Aho kugira ishyari, Yohana yishimiye ingaruka nziza Yesu yagiraga, kandi yashakaga ko n’abigishwa be bazishimira. Yarabibukije ati “namwe murambera abagabo, yuko navuze nti ‘si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’” Hanyuma, yabahaye urugero rwiza cyane agira ati “uwo umugeni asanga ni we mukwe; kandi umuranga, iyo ahagaze iruhande rw’umukwe amwumva, anezezwa n’ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye.”

Yohana, wari umuranga, yagize ibyishimo amezi atandatu mbere y’aho igihe yamenyekanishaga abigishwa be kuri Yesu. Bamwe muri bo bari kuzaba abagize itsinda ry’umugeni wo mu ijuru wa Kristo ryagombaga kuba rigizwe n’Abakristo basizwe n’umwuka. Yohana yashakaga ko abo bigishwa bari kumwe na we icyo gihe na bo bakurikira Yesu, kubera ko intego ye yari iyo gutegura inzira kugira ngo umurimo wa Kristo ugire ingaruka nziza. Yohana Umubatiza yagize ati ‘uwo akwiriye gukura, naho jye nkwiriye guca bugufi.’

Yohana wari umwigishwa mushya wa Yesu, akaba yari yarabanje no kuba umwigishwa wa Yohana Umubatiza, yanditse ku bihereranye n’inkomoko ya Yesu n’uruhare Rwe rw’ingenzi mu guhesha abantu agakiza, agira ati “uwavuye mu ijuru ni we usumba byose . . . Se akunda Umwana we, kandi yamweguriye byose: uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.”

Nyuma gato y’aho Yohana Umubatiza avugiye ibihereranye no gusubira inyuma k’umurimo we, Umwami Herode yaramufashe. Herode yari yarafashe Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo, amugira uwe, hanyuma igihe Yohana yagaragarizaga mu ruhame ko ibyo bintu yari yakoze bitari bikwiriye, Herode yamushyirishije mu nzu y’imbohe. Igihe Yesu yumvaga iby’ifatwa rya Yohana, we n’abigishwa be bavuye i Yudaya bajya i Galilaya. Yohana 3:22–4:3; Ibyakozwe 19:4; Matayo 28:19; 2 Abakorinto 11:2; Mariko 1:14; 6:17-20.

▪ Umubatizo abigishwa babatizaga babwirijwe na Yesu mbere y’uko azuka wasobanuraga iki? Naho se nyuma y’uko azuka?

▪ Yohana yagaragarije ate abigishwa be ko kwitotomba kwabo bitari bifite ishingiro?

▪ Kuki Yohana yashyizwe mu nzu y’imbohe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze