ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 22
  • Abigishwa Bane Bahamagarwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abigishwa Bane Bahamagarwa
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Abigishwa bane baba abarobyi b’abantu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Tube abarobyi b’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Yanesheje ubwoba no gushidikanya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Yanesheje ubwoba no gushidikanya
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 22

Igice cya 22

Abigishwa Bane Bahamagarwa

NYUMA y’aho bageragereje kwica Yesu mu mujyi w’iwabo i Nazareti, yagiye mu mujyi w’i Kaperinawumu hafi y’Inyanja ya Galilaya. Ibyo byasohoje ubundi buhanuzi bwa Yesaya. Ni bumwe bwahanuraga ko abantu b’i Galilaya bari baturiye inyanja bari kuzabona umucyo mwinshi.

Igihe Yesu yakomerezaga aho ngaho umurimo we wo kubwiriza Ubwami utanga umucyo, yahuye na bane mu bigishwa be. Abo bari baragendanye na we mu mizo ya mbere, ariko igihe bagarukanaga na Yesu bavuye i Yudaya, basubiye ku murimo wabo w’uburobyi. Birashoboka ko noneho Yesu yabashakishije, bitewe n’uko igihe cyari kigeze kugira ngo agire abafasha bahamye kandi bahoraho yashoboraga gutoza ngo bazakomeze umurimo mu gihe yari kuba amaze kugenda.

Bityo rero, igihe Yesu yari arimo agendagenda ku nkombe y’inyanja maze akabona Simoni Petero na bagenzi be barimo bamesa inshundura zabo, yagiye aho bari bari. Yagiye mu bwato bwa Petero maze amusaba ko bakwitarura inkombe. Igihe bari bamaze kwigirayo gato, Yesu yicaye mu bwato hanyuma atangira kwigisha imbaga y’abantu yari iri ku nkombe.

Nyuma y’aho, Yesu yabwiye Petero ati “igira imuhengeri, mujugunye inshundura, murobe.”

Petero yaramushubije ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe: ariko kuko ubivuze, reka nzijugunye.”

Igihe bajugunyaga inshundura zabo, bafashe amafi menshi cyane ku buryo inshundura zatangiye gucika. Ako kanya bahise barembuza bagenzi babo bari mu bwato aho hafi kugira ngo baze babafashe. Bidatinze, ayo mato yombi yuzuye amafi menshi cyane ku buryo yatangiye kurohama. Petero abibonye, yikubise imbere ya Yesu maze aravuga ati “va aho ndi, Databuja, kuko ndi umunyabyaha!”

Yesu yaramushubije ati “witinya; uhereye none uzajya uroba abantu.”

Yesu yanahamagaye umuvandimwe wa Petero, ari we Andereya. Yarababwiye ati “nimunkurikire, nzabagire abarobyi b’abantu.” Bagenzi babo bakoranaga umurimo w’uburobyi, ari bo Yakobo na Yohana bene Zebedayo na bo baratumiwe, kandi bahise bemera badatindiganyije. Bityo rero, abo uko ari bane baretse umurimo wabo w’uburobyi maze baba abigishwa bane ba mbere bahamye kandi bahoraho ba Yesu. Luka 5:1-11; Matayo 4:13-22; Mariko 1:16-20; Yesaya 8:23–9:1 (9:1, 2 muri Biblia Yera).

▪ Kuki Yesu yahamagaye abigishwa be kugira ngo bamukurikire, kandi se, abo bari bande?

▪ Ni ikihe gitangaza cyatumye Petero agira ubwoba?

▪ Umurimo w’uburobyi Yesu yatumiriye abigishwa be gukora ni uwuhe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze