Igice cya 27
Matayo Ahamagarwa
HASHIZE igihe gito Yesu akijije umuntu wari waramugaye, yavuye i Kaperinawumu ajya ku Nyanja y’i Galilaya. Nanone, imbaga y’abantu benshi yaje imusanga, maze atangira kuyigisha. Mu gihe yari arimo agenda, yabonye Matayo, nanone witwaga Lewi, yicaye ku biro by’imisoro. Yesu yaramutumiye ati “nkurikira.”
Birashoboka ko Matayo yari asanzwe azi inyigisho za Yesu, nk’uko Petero, Andereya, Yakobo na Yohana na bo bari bazizi igihe bahamagarwaga. Kandi kimwe na bo, Matayo yahise yitabira iryo tumira. Yarahagurutse, areka umurimo we wo gusoresha, maze akurikira Yesu.
Nyuma y’aho, Matayo yakoresheje ibirori bikomeye mu rugo rwe, wenda kugira ngo yizihize umunsi mukuru wo guhamagarwa kwe. Uretse Yesu n’abigishwa Be, icyo gihe hari n’abantu bahoze bakorana na Matayo. Abo bantu muri rusange basuzugurwaga n’Abayahudi bagenzi babo, kubera ko basoresherezaga abategetsi b’Abaroma bangaga urunuka. Ikindi kandi, akenshi bariganyaga abantu bakabaca amafaranga arenze umusoro usanzwe batangaga.
Abafarisayo babonye Yesu ari mu birori hamwe n’abantu nk’abo, babajije abigishwa be bati “ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?” Yesu yumvise icyo kibazo, maze asubiza Abafarisayo ati “abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”
Uko bigaragara, Matayo yari yatumiye abo bakoresha b’ikoro iwe kugira ngo bashobore kumva ibyo Yesu yavugaga, kandi bakizwe mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, Yesu yifatanyije na bo kugira ngo abafashe kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Yesu ntiyasuzuguraga abantu nk’abo, nk’uko Abafarisayo bari biyiziho gukiranuka babigenzaga. Ahubwo, asunitswe n’impuhwe, mu by’ukuri yababereye umuganga wo mu buryo bw’umwuka.
Bityo rero, kuba Yesu yaragaragarije abanyabyaha imbabazi ntibyavugaga ko yafatanaga uburemere buke ibyaha byabo, ahubwo byagaragazaga ko yabagiriraga impuhwe, nk’uko yazigiriraga ababaga barwaye mu buryo bw’umubiri. Urugero, wibuke igihe yaramburaga ukuboko abigiranye impuhwe maze agakora ku muntu wari ufite ibibembe agira ati “ndabishaka, kira.” Mu buryo nk’ubwo rero, nimucyo natwe tujye tugaragaza impuhwe, dufasha abantu bakeneye ubufasha, cyane cyane tubafasha mu buryo bw’umwuka. Matayo 8:3; 9:9-13; Mariko 2:13-17; Luka 5:27-32.
▪ Matayo yari ari hehe igihe Yesu yamubonaga?
▪ Ni uwuhe murimo Matayo yakoraga, kandi se, kuki abantu nk’abo basuzugurwaga n’abandi Bayahudi?
▪ Ni ikihe kirego cyazamuwe ku bihereranye na Yesu, kandi se, yashubije ate?
▪ Kuki Yesu yifatanyaga n’abanyabyaha?