ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 30
  • Asubiza Abamushinjaga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Asubiza Abamushinjaga
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Imishyikirano Yesu afitanye na Se
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ubuhanuzi bwose bwahamije Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Hariho igihe cyo gukora n’igihe cyo kuruhuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Yesu kristo ni Umuhamya wizerwa
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 30

Igice cya 30

Asubiza Abamushinjaga

IGIHE abayobozi ba kidini b’Abayahudi bashinjaga Yesu ko atubahirizaga Isabato, yarabashubije ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.”

Umurimo wa Yesu ntiwari mu mirimo yabuzanywaga n’amategeko yagengaga Isabato nk’uko Abafarisayo babyemezaga. Umurimo we wo kubwiriza no gukiza abantu wari inshingano yari yarahawe n’Imana, kandi mu gukurikiza urugero rw’Imana, yawukoraga buri munsi. Ariko kandi, igisubizo cye cyatumye Abayahudi barushaho kurakara, maze bashakisha uko bamwica. Kubera iki?

Kubera ko icyo gihe batabonaga gusa ko Yesu atubahirizaga amategeko agenga Isabato, ahubwo banabonaga ko ibyo kuba yaravugaga ko ari Umwana w’Imana bwite ari ukuyituka. Ariko kandi, Yesu ntiyahiye ubwoba kandi yakomeje ababwira byinshi ku bihereranye n’imishyikirano yihariye yari afitanye n’Imana. Yaravuze ati “Se akunda Umwana we, akamwereka ibyo akora byose.”

Yesu yakomeje agira ati “nk’uko Se azura abapfuye . . . ni ko n’Umwana aha ubugingo abo ashaka.” Koko rero, icyo gihe Umwana yazuraga abapfuye mu buryo bw’umwuka! Yesu yaravuze ati “uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye . . . aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo.” Ni koko, yakomeje agira ati “igihe ki[ra]je, ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, n’abaryumvise bazaba bazima.”

N’ubwo kugeza icyo gihe nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko hari umuntu runaka Yesu yari yarazuye mu buryo nyabwo, yabwiye abamushinjaga ko hazabaho umuzuko nyamuzuko w’abapfuye. Yaravuze ati “ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bakavamo.”

Kugeza icyo gihe, uko bigaragara Yesu ntiyari yarigeze avuga ku mugaragaro uruhare rwe rw’ingenzi mu mugambi w’Imana mu buryo nk’ubwo busobanutse neza kandi bwumvikana. Ariko kandi, abashinjaga Yesu bari bafite ibihamya birenze ibyo we ubwe yatanze ku bihereranye n’ibyo. Yesu yarabibukije ati “mwatumye kuri Yohana, na we yahamije ukuri.”

Imyaka ibiri mbere y’aho, Yohana Umubatiza yari yarabwiye abo bayobozi ba kidini b’Abayahudi ibihereranye n’Uwari kuzaza nyuma ye. Yesu yabibukije ukuntu bubahaga cyane Yohana, icyo gihe wari ufunzwe, agira ati “namwe mwamaze igihe gito mwishimira umucyo we.” Yesu yabibukije ibyo bintu yiringiye ko yari kubafasha, ni koko, ko yari kubakiza. Ariko kandi, ubuhamya bwatanzwe na Yohana si bwo yari yishingikirijeho.

‘Imirimo nkora [hakubiyemo igitangaza yari amaze gukora], ni yo impamya ubwayo, yuko Data ari we wantumye.’ Kandi uretse n’ibyo, Yesu yakomeje agira ati “Data wantumye na we yahamije ibyanjye ubwe.” Imana yahamije ibihereranye na Yesu, urugero nk’igihe cy’umubatizo we, igira iti “nguyu Umwana wanjye nkunda.”

Mu by’ukuri, nta mpamvu y’urwitwazo abashinjaga Yesu bari bafite yo kumwanga. Ibyanditswe ubwabyo bavugaga ko basuzumaga byaramuhamyaga! Yesu yarangije agira ati “iyo mwizera Mose, nanjye muba munyizeye: kuko ari ibyanjye yanditse. Ariko se nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n’amagambo yanjye muzayizera mute?” Yohana 5:17-47; 1:19-27; Matayo 3:17.

▪ Kuki umurimo Yesu yakoze utari unyuranyije n’amategeko yagengaga Isabato?

▪ Yesu yagaragaje ate uruhare rwe rw’ingenzi mu mugambi w’Imana?

▪ Kugira ngo Yesu agaragaze ko ari Umwana w’Imana koko, yerekeje ku buhamya bwatanzwe na bande?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze