Igice cya 32
Ni Ibihe Bintu Umuntu Yemererwa Gukora ku Isabato?
KU WUNDI munsi w’Isabato, Yesu yagiye mu isinagogi yari iri hafi y’Inyanja ya Galilaya. Aho hari umuntu wari waranyunyutse ukuboko kw’iburyo. Nuko abanditsi n’Abafarisayo bagenza Yesu kugira ngo barebe niba yari kumukiza. Hanyuma, baramubajije bati “mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku isabato?”
Abayobozi ba kidini b’Abayahudi batekerezaga ko gukiza umuntu ku Isabato byari byemewe n’amategeko mu gihe gusa ubuzima bwabaga buri mu kaga. Urugero, bigishaga ko kunga igufwa cyangwa imvune bitari byemewe ku Isabato. Bityo rero, abanditsi n’Abafarisayo babajije Yesu icyo kibazo bashaka kubona ibyo bamurega.
Ariko kandi, Yesu yamenye ibyo bibwiraga. Icyo gihe kandi, yabonye ko bakabyaga mu bihereranye n’uko babonaga ibyo kwica itegeko ryabuzanyaga kugira icyo umuntu akora ku munsi w’Isabato, kandi bakabibona mu buryo budahuje n’Ibyanditswe. Ku bw’ibyo, Yesu yakoze igikorwa cyari kuba imbarutso yo guhangana, igihe yabwiraga uwo muntu wari waranyunyutse ukuboko ati “haguruka uhagarare hagati mu bantu.”
Icyo gihe noneho, Yesu yahindukiriye abanditsi n’Abafarisayo, maze arababaza ati “ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato, ntiyayikuramo?” Kubera ko intama yafatwaga nk’umutungo w’amafaranga runaka, ntibari kuyirekera mu mwobo kugeza ku wundi munsi, wenda kugira ngo itarwara maze bagahomba. Byongeye kandi, Ibyanditswe bivuga ko “umukiranutsi yita ku matungo ye.”
Mu guhuza n’ibyo, Yesu yakomeje agira ati “mbese umuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku isabato.” Abayobozi ba kidini bananiwe kuvuguruza icyo gitekerezo gihuje n’ubwenge kandi kirangwa n’impuhwe, maze baraceceka.
Yesu yabararanganyijemo amaso afite uburakari n’agahinda, bitewe n’ubupfapfa bwabo bwo kwinangira. Hanyuma, yabwiye uwo muntu ati “rambura ukuboko kwawe.” Nuko arakurambura maze kurakira.
Aho gushimishwa n’uko ukuboko k’uwo muntu gukize, Abafarisayo barasohotse bahita bajya kugambana n’abayoboke b’ishyaka rya Herode kugira ngo bice Yesu. Uko bigaragara, iryo shyaka rya gipolitiki ryari ririmo n’abari abayoboke b’idini ry’Abasadukayo. Ubusanzwe, abayoboke b’iryo shyaka rya gipolitiki n’Abafarisayo bahoraga bahanganye ku mugaragaro, ariko noneho bari bunze ubumwe rwose mu kurwanya Yesu. Matayo 12:9-14; Mariko 3:1-6; Luka 6:6-11; Imigani 12:10; Kuva 20:8-10.
▪ Ni iyihe mimerere yabaye imbarutso yo guhangana hagati ya Yesu n’abayobozi ba kidini b’Abayahudi?
▪ Ni iki abo bayobozi ba kidini b’Abayahudi batekerezaga ku bihereranye no kuvura ku munsi w’Isabato?
▪ Ni uruhe rugero Yesu yatanze kugira ngo avuguruze imitekerereze yabo yari ikocamye?