Igice cya 33
Asohoza Ubuhanuzi bwa Yesaya
YESU amaze kumenya ko Abafarisayo n’abayoboke b’ishyaka rya Herode bashakaga kumwica, we n’abigishwa be bavuye aho bajya ku Nyanja ya Galilaya. Aho ngaho, imbaga y’abantu baturutse mu mpande zose za Palesitina no mu nkengero zayo baje bisukiranya bamugana. Yakijije abantu benshi, ku buryo abari barwaye indwara zikomeye bose babyiganaga bashaka kumukoraho.
Kubera ko abantu bari benshi cyane, Yesu yasabye abigishwa be ko bagumisha ubwato hafi ye kugira ngo akomeze kubukoresha. Kujya kure y’inkengero byashoboraga gutuma abantu batamubyiga. Yashoboraga kubigisha ari mu bwato cyangwa akaba yajya no mu tundi turere twari ku nkengero kugira ngo afashe abantu b’aho.
Umwigishwa Matayo yavuze ko umurimo wa Yesu wasohoje “ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya.” Hanyuma, Matayo yasubiye mu magambo y’ubuhanuzi Yesu yasohoje agira ati
“Dore umugaragu wanjye nkunda natoranyije, umutima wanjye ukamwishimira, nzamushyiramo [u]mwuka wanjye, azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka. Ntazatongana, ntazasakuza, ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye. Urubingo rusadutse ntazaruvuna, kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe: kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.”
Nta gushidikanya, Yesu ni we mugaragu ukundwa Imana yishimira. Kandi Yesu yagaragaje icyo ubutabera nyakuri ari cyo, ubutabera bwapfukiranwaga n’imigenzo y’amadini y’ikinyoma. Kubera ko Abafarisayo bakurikizaga amategeko y’Imana mu buryo budahuje n’ubutabera, ntibashoboraga no kwita ku murwayi ku munsi w’Isabato! Yesu yagaragaje neza ubutabera bw’Imana, bityo aruhura abantu umutwaro w’imigenzo idahuje n’ubutabera, kandi kubera iyo mpamvu, abayobozi ba kidini bagerageje kumwica.
Amagambo ngo ‘ntazatongana, ndetse ntazarangurura ijwi rye ngo ryumvikane mu nzira’ asobanura iki? Igihe Yesu yakizaga abantu, ‘yarabihanangirizaga cyane, ngo batamwamamaza.’ Ntiyashakaga ko bamwamamaza mu mayira basakuza cyane cyangwa ngo bashishikarire kubwirana inkuru zigoretse ku bihereranye na we.
Nanone kandi, Yesu yagejeje ubutumwa bwe buhumuriza ku bantu bagereranywa n’urubingo rusadutse, ruvunitse kandi rwaribaswe. Bari bameze nk’urumuri rucumba, agashashi karwo ka nyuma kakaba kari hafi kuzima. Yesu ntiyavunnye urubingo rusadutse cyangwa ngo azimye urumuri rucumba. Ahubwo, mu buryo burangwa n’ubuhanga, yongerereye imbaraga abicisha bugufi abigiranye impuhwe n’urukundo. Mu by’ukuri, Yesu ni we amahanga ashobora kwiringira! Matayo 12:15-21, gereranya na NW; Mariko 3:7-12; Yesaya 42:1-4.
▪ Ni gute Yesu yagaragaje neza icyo ubutabera ari cyo, adatongana cyangwa ngo yumvikanishe ijwi rye mu nzira?
▪ Ni bande bagereranywaga n’urubingo rusadutse n’urumuri rucumba, kandi se, ni gute Yesu yabafashe?