Igice cya 35
Ikibwiriza Kizwi Cyane Kurusha Ibindi Byose Byatanzwe
IBIVUGWA muri iyi nkuru ni bimwe mu bintu bitazibagirana mu mateka ya Bibiliya: Yesu yicaye ku ibanga ry’umusozi atanga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane. Ibyo byabereye hafi y’Inyanja ya Galilaya, wenda hafi y’i Kaperinawumu. Nyuma y’ijoro Yesu yari akesheje asenga, ni bwo yari akimara gutoranya 12 mu bigishwa be kugira ngo babe intumwa. Hanyuma, yamanukanye na bo bajya ahantu hashashe kuri iryo banga ry’umusozi.
Ushobora gutekereza ko icyo gihe Yesu yari ananiwe cyane, bityo akaba yari akeneye kuryama ho gato. Ariko abantu bari baje ari benshi cyane, bamwe baturutse i Yudaya n’i Yerusalemu, mu birometero 100 cyangwa 110. Abandi bari baje baturutse ku myaro y’i Tiro n’iy’i Sidoni, imijyi yari mu karere k’amajyaruguru. Bari bazanywe no kumva Yesu no kugira ngo bakizwe indwara zabo. Hari ndetse n’abantu bari baratewe n’abadayimoni, ni ukuvuga abamarayika babi ba Satani.
Igihe Yesu yamanukaga, abarwayi baramwegereye kugira ngo bamukoreho, maze arabakiza bose. Uko bigaragara, nyuma y’aho Yesu yarazamutse ajya ahantu hirengeye kuri uwo musozi. Yicaye aho ngaho maze atangira kwigisha iyo mbaga y’abantu yari itataniye kuri iryo banga ry’umusozi. Tekereza nawe! Icyo gihe, nta muntu n’umwe mu bari bamuteze amatwi bose wari ugifite ubumuga runaka bukomeye!
Abantu bari bashishikajwe no kumva uwo mwigisha washoboraga gukora ibyo bitangaza bikomeye. Ariko kandi, Yesu yatanze ikibwiriza cye cyane cyane ku bw’inyungu z’abigishwa be, bashobora kuba bari bakoraniye bugufi bwe cyane. Ariko kugira ngo natwe twungukirwe n’icyo kibwiriza, Matayo na Luka bagishyize mu nyandiko.
Inkuru y’icyo kibwiriza yavuzwe na Matayo ikubye hafi incuro enye iyavuzwe na Luka. Byongeye kandi, hari ibice bimwe by’icyo kibwiriza byanditswe na Matayo Luka agaragaza nk’aho Yesu yabivuze mu kindi gihe runaka cy’umurimo we, nk’uko bishobora kugaragara tugereranyije ibivugwa muri Matayo 6:9-13 n’ibivugwa muri Luka 11:1-4, tukanagereranya ibiri muri Matayo 6:25-34 n’ibiri muri Luka 12:22-31. Ariko kandi, ibyo ntibyagombye kudutangaza. Uko bigaragara, Yesu yagiye yigisha ibintu bimwe incuro nyinshi, maze Luka ahitamo kwandika zimwe muri izo nyigisho mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.
Igituma icyo kibwiriza cya Yesu kiba icy’agaciro cyane, si inyigisho zo mu buryo bw’umwuka zigikubiyemo gusa, ahubwo ni n’uburyo Yesu yagaragaje uko kuri mu magambo yoroheje kandi yumvikana neza. Yerekeje ku bintu bisanzwe biba mu buzima, kandi yakoresheje ingero z’ibintu abantu basanzwe bazi, bikaba byaratumye ibitekerezo bye byumvikana neza ku bantu bose bashakaga kugira ubuzima burushaho kuba bwiza binyuriye mu kugendera mu nzira y’Imana.
Ni Nde Ufite Ibyishimo Nyakuri?
Buri muntu wese yifuza kugira ibyishimo. Kubera ko ibyo Yesu yari abizi neza, yatangiye Ikibwiriza cye cyo ku Musozi agaragaza abantu bafite ibyishimo nyakuri abo ari bo. Nk’uko dushobora kubyiyumvisha, ibyo byahise bishishikaza imbaga y’abantu yari imuteze amatwi. Ariko kandi, amagambo yatangije, kuri benshi ashobora kuba yarasaga n’aho yavuguruzanyaga.
Yesu yatangiye abwira abigishwa be ati “abafite ibyishimo ni mwebwe abakene, kuko ubwami bw’Imana ari ubwanyu. Abafite ibyishimo ni mwebwe mushonje ubu, kuko muzahazwa. Abafite ibyishimo ni mwebwe murira ubu, kuko muzaseka. Muzishima abantu nibabanga . . . uwo munsi muzishima, mwitere hejuru: kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru.”
Mu nkuru ya Luka, ayo ni yo magambo atangira ikibwiriza cya Yesu. Ariko dukurikije inkuru yavuzwe na Matayo, nanone Yesu yavuze ko abagwaneza, abanyambabazi, ab’imitima iboneye n’abanyamahoro na bo bafite ibyishimo. Yesu yagaragaje ko abo bafite ibyishimo kubera ko bazaragwa isi, bazagirirwa imbabazi, bazabona Imana kandi bazitwa abana b’Imana.
Ariko kandi, igihe Yesu yavugaga ngo abafite ibyishimo, ntiyashakaga kuvuga ibyo kugira akanyamuneza gusa cyangwa kunezerwa, urugero nk’igihe umuntu yidagadura. Ibyishimo nyakuri biba byimbitse kurushaho, mbese byumvikanisha igitekerezo cyo kugira imibereho irangwa no kunyurwa.
Bityo rero, Yesu yagaragaje ko abafite ibyishimo nyakuri ari abazi ko bakeneye ibintu by’umwuka, bababazwa n’imimerere yabo yo kuba ari abanyabyaha, maze bakamenya Imana kandi bakayikorera. Muri icyo gihe, n’ubwo abantu babanga cyangwa bakabatoteza babahora gukora ibyo Imana ishaka, bagira ibyishimo kubera ko baba bazi ko banezeza Imana kandi ko izabaha ingororano y’ubuzima bw’iteka.
Nyamara kandi, abenshi mu bari bateze amatwi Yesu, kimwe n’abantu bamwe na bamwe muri iki gihe, bumvaga ko kuba umukungu no kwishimisha ari byo bituma umuntu agira ibyishimo. Yesu yari azi ko atari uko bimeze. Yavuze ibintu bitandukanye n’ibyo ku buryo bigomba kuba byaratangaje benshi mu bari bamuteze amatwi, ubwo yagiraga ati
“Muzabona ishyano mwa batunzi mwe, kuko mumaze kugubwa neza. Namwe muzabona ishyano, mwebwe abahāze ubu, kuko muzasonza. Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu; kuko muzaboroga murira. Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza; kuko ari ko ba sekuruza wabo bagenje abahanuzi b’ibinyoma.”
Yesu yashakaga kuvuga iki? Kuki kugira ubutunzi, kwirundumurira mu binezeza nta cyo umuntu yitayeho no gushimagizwa n’abantu ari ukugusha ishyano? Ni ukubera ko iyo umuntu afite ibyo bintu kandi akaba abikunze cyane, icyo gihe ibyo gukorera Imana, ari na byo byonyine bishobora gutuma umuntu agira ibyishimo nyakuri, biburizwamo. Icyo gihe ariko, Yesu ntiyashakaga kumvikanisha ko kuba umukene, gusonza no kuboroga ubwabyo bituma umuntu agira ibyishimo. Ariko kandi, akenshi abantu nk’abo baba bari mu mimerere mibi bashobora kwitabira inyigisho za Yesu, bityo bakabona ibyishimo nyakuri.
Yesu yakomeje abwira abigishwa be ati “muri umunyu w’isi.” Birumvikana ko atavugaga ko abigishwa be bari umunyu nyamunyu. Ahubwo, umunyu ugira ubushobozi bwo kurinda ibintu kugira ngo bitangirika. Hafi y’igicaniro cyo mu rusengero rwa Yehova habaga ikirundo kinini cyawo, maze abatambyi bakoraga aho ngaho bakawuminjagira ku bitambo.
Abigishwa ba Yesu ni “umunyu w’isi” mu buryo bw’uko barinda ubuzima bw’abo bigisha. Mu by’ukuri, ubutumwa bageza ku bantu buzarinda ubuzima bw’ababwitabira bose! Buzatuma abo bantu bagira imico runaka mu mibereho yabo, urugero nko kudacogora, ubudahemuka no kuba abizerwa, kandi buzabarinda ukononekara uko ari ko kose ko mu buryo bw’umwuka no mu bihereranye n’umuco.
Yesu yabwiye abigishwa be ati “muri umucyo w’isi.” Nta wukongeza itabaza ngo aritwikirize intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo; ni yo mpamvu Yesu yababwiye ati “abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu.” Ibyo abigishwa ba Yesu babikora iyo babwiriza mu ruhame, kandi bakagira imyifatire ntangarugero ihuje n’amahame ya Bibiliya.
Amahame yo mu Rwego rwo Hejuru ku Bigishwa Be
Abayobozi ba kidini bafataga Yesu nk’umuntu wicaga Amategeko y’Imana, ndetse hari hashize n’igihe gito bacuze umugambi wo kumwica. Bityo, igihe Yesu yakomezaga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, yaravuze ati “mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.”
Yesu yubahaga cyane Amategeko y’Imana kandi yateraga n’abandi inkunga yo kuyubaha muri ubwo buryo. Koko rero, yaravuze ati “uzica rimwe ryo muri ayo mategeko, naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose,” ibyo bikaba bishaka kuvuga ko bene uwo muntu atazinjira rwose mu Bwami bwo mu ijuru.
Uretse no kuba Yesu atarirengagije Amategeko y’Imana, yanaciriyeho iteka imitekerereze yashoboraga gutuma umuntu ayica. Yesu amaze kugaragaza ko Amategeko yavugaga ngo “ntukice,” yongeyeho ati “ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese [ukomeza k]urakarira mwene se akwiriye guhanwa n’abacamanza.”
Kubera ko gukomeza kurakarira mugenzi wawe ari ikintu gikomeye, ndetse wenda bikaba byanatuma umwica, Yesu yagaragaje aho umuntu yagombye kugeza yimakaza amahoro. Yatanze amabwiriza agira ati “nuko nujyana ituro ryawe [ryo gutambaho igitambo] ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.”
Yesu yerekeje ibitekerezo ku itegeko rya karindwi ryo mu Mategeko Icumi, maze akomeza agira ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’” Ariko kandi, Yesu yanaciriyeho iteka imyifatire yo gukomeza kugira ibitekerezo biganisha ku busambanyi. Yagize ati “jyeweho ndababwira yuko umuntu wese [ukomeza k]ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.”
Aha ngaha, Yesu ntiyari arimo avuga ibyo gutekereza by’akanya gato ku bintu by’ubwiyandarike, ahubwo yavugaga ibyo ‘[gukomeza] kureba.’ Gukomeza kureba muri ubwo buryo bibyutsa irari rikomeye rishobora kugusha umuntu mu busambanyi, abaye abonye uburyo bwo kubikora. Umuntu yakwirinda ate kugira ngo ibyo bitamubaho? Yesu yatanze urugero rugaragaza ukuntu bishobora kuba ngombwa ko hafatwa ingamba zikomeye, agira ati “ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. . . . N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure.”
Incuro nyinshi, abantu baremera bagahara urugingo nyarugingo rw’umubiri wabo rurwaye kugira ngo bakize ubuzima bwabo. Ariko dukurikije uko Yesu yabivuze, ni iby’ingenzi ndetse cyane kurushaho ‘guta kure’ buri kintu cyose, n’ubwo cyaba ari icy’agaciro kenshi, urugero nk’ijisho cyangwa ikiganza, kugira ngo umuntu yirinde ibitekerezo n’ibikorwa by’ubwiyandarike. Yesu yavuze ko bitabaye ibyo, abantu nk’abo bazajugunywa muri Gehinomu (ahantu habaga hari ibirundo by’imyanda bigurumana hafi y’i Yerusalemu), ishushanya irimbuka ry’iteka.
Nanone kandi, Yesu yavuze ku bihereranye n’uburyo twakwitwara ku bantu batugiriye nabi cyangwa batubabaje. Yatanze inama agira ati ‘ntimukabuze umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso.’ Yesu ntiyashakaga kuvuga ko umuntu atagomba kwitabara cyangwa ngo atabare umuryango we mu gihe utewe. Umuntu ntakubita undi urushyi ashaka kumukomeretsa, ahubwo aba ashaka kumwiyenzaho. Ku bw’ibyo rero, icyo Yesu yashakaga kuvuga aha ngaha ni uko mu gihe umuntu runaka yaba agushotoye cyangwa akaguteraho amahane, haba mu kugukubita urushyi nyarushyi cyangwa kukubwira amagambo y’ibitutsi yo kukubabaza, byaba ari amakosa kumwihimuraho.
Yesu amaze kwibutsa abari bamuteze amatwi itegeko ry’Imana ridusaba gukunda bagenzi bacu, yaravuze ati “ariko jyeweho ndababwira nti: mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya.” Yagaragaje impamvu ikomeye igomba gutuma umuntu abigenza atyo, yongeraho ati “ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza.”
Yesu yashoje icyo gice mu bigize ikibwiriza cye atanga inama igira iti “namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.” Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abantu bashobora kuba abakiranutsi mu buryo bwuzuye. Ahubwo, yashakaga kuvuga ko binyuriye mu kwigana Imana bashobora kwagura urukundo rwabo bagakunda ndetse n’abanzi babo. Inkuru ihuje n’iyo yanditswe na Luka ivuga ayo magambo ya Yesu ngo “mugirirane imbabazi, nk’uko So na we azigira.”
Gusenga no Kwiringira Imana
Yesu yakomeje ikibwiriza cye aciraho iteka uburyarya bw’abantu bigaragaza nk’aho bubaha Imana. Yaravuze ati “nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zi[bi]gira.”
Yesu yakomeje agira ati “nimusenga, ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira, ngo abantu babarebe.” Ahubwo, yaravuze ati “nusenga, ujye winjira mu nzu, ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye.” Yesu na we ubwe yajyaga avuga amasengesho yo mu ruhame, bityo akaba atari yo yaciragaho iteka. Amasengesho yari arimo yamagana ni amwe avugwa kugira ngo umuntu yibonekeze ku bamuteze amatwi no kugira ngo bamushime.
Yesu yakomeje atanga inama agira ati “namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato, nk’uko abapagani bagira.” Yesu ntiyashakaga kuvuga ko gusubira mu magambo ubwabyo ari bibi. Hari ubwo na we yigeze gukoresha “amagambo amwe” incuro nyinshi igihe yari arimo asenga. Icyo yangaga ariko, ni amagambo bafataga mu mutwe bakagenda bayasubiramo “hato na hato,” nk’uko abavuga ishapure babigenza iyo bagenda basubiramo amasengesho baba barafashe mu mutwe.
Kugira ngo Yesu afashe abari bamuteze amatwi kumenya uko bari kuzajya basenga, yavuze isengesho ntangarugero ryari rikubiyemo ibintu birindwi bari gusenga basaba. Bitatu bya mbere byerekeza ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana n’imigambi yayo. Ni ibyo gusaba ko izina ry’Imana ryubahwa, ko Ubwami bwayo buza n’ibyo ishaka bigakorwa. Ibindi bine bisigaye ni ibyo umuntu yisabira ku giti cye, ni ukuvuga ibyokurya bya buri munsi, imbabazi z’ibyaha, kutageragezwa birenze ibyo umuntu yakwihanganira no kurindwa umubi.
Yesu yakomeje avuga ku bihereranye n’umutego wo guha agaciro kenshi ibintu by’umubiri mu buryo budakwiriye. Yaravuze ati “ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba.” Uretse no kuba ibyo bintu byangirika, nta n’agaciro bigira mu maso y’Imana.
Ku bw’ibyo, Yesu yaravuze ati “ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru.” Ibyo umuntu abikora ashyira umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho ye. Nta muntu n’umwe ushobora kukunyaga agaciro wihesheje imbere y’Imana cyangwa ingororano ikomeye ibyo bizaguhesha. Hanyuma Yesu yongeyeho ati ‘aho ubutunzi bwawe buri, ni ho n’umutima wawe uzaba.’
Yesu yakomeje yerekeza ku mutego wo gukunda ubutunzi, atanga urugero ati “itabaza ry’umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo; ariko ni riba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima.” Ijisho rireba neza uko bikwiriye ribera umubiri nk’itabaza ryaka ahantu hijimye. Ariko kugira ngo ijisho rirebe neza, rigomba kuba ryoroheje, ni ukuvuga ko rigomba kuboneza ku kintu kimwe gusa. Ijisho ritaboneje ahantu hamwe rituma umuntu yibeshya mu buryo abona agaciro k’ibintu, rigatuma ashyira ibyo gushakisha ubutunzi mbere y’umurimo w’Imana, ingaruka zikaba iz’uko ‘umubiri we wose’ uba mu mwijima.
Yesu yashoje iyo ngingo atanga urugero rwiza cyane rukurikira: “ntawe ucyeza abami babiri; kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.”
Yesu amaze gutanga iyo nama, yijeje abari bamuteze amatwi ko nta mpamvu bari bafite yo guhangayikishwa n’ibintu by’umubiri bari bakeneye, niba barashyiraga umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere. Yarababwiye ati “nimurebe ibiguruka mu kirere, ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo.” Ku bw’ibyo, yarababajije ati “mwebwe ntimubiruta cyane?”
Hanyuma, Yesu yerekeje ku burabyo bwo mu gasozi, maze agaragaza ko ‘Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubwo.’ Yakomeje agira ati “ariko Imana, ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, . . . ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?” Bityo, Yesu yashoje agira ati “ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?,’ cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’ . . . kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”
Inzira Ijyana mu Buzima
Inzira ijyana mu buzima ni iyo kwizirika ubutanamuka ku nyigisho za Yesu. Ariko ibyo si ibintu byoroshye. Urugero, Abafarisayo bakundaga gucira abandi imanza bihanukiriye, kandi hashobora kuba hari benshi bari barabiganye. Bityo, igihe Yesu yakomezaga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, yatanze iyi nama igira iti “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa; kuko urubanza muca, ari rwo muzacirwa namwe.”
Gukurikiza ubuyobozi bw’Abafarisayo banengaga ibintu mu buryo bukabije byashoboraga guteza akaga. Dukurikije inkuru ya Luka, Yesu yatanze urugero rugaragaza ako kaga agira ati “mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Zombi ntizagwa mu mwobo?”
Kunenga abandi mu buryo bukabije, gukuririza amakosa yabo no guhora ubatoteza, ni ikosa rikomeye. Ni yo mpamvu Yesu yabajije ati “wabasha ute kubwira mwene so, uti ‘henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe,’ kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.”
Ibyo ntibivuga ko abigishwa ba Yesu batagomba gukoresha ubushishozi mu mibanire yabo n’abandi bantu, kuko yavuze ati “ibyejejwe by’Imana ntimukabihe imbwa: kandi n’imaragarita zanyu ntimukazite imbere y’ingurube.” Ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ni ukwera. Ni nk’imaragarita yo mu buryo bw’ikigereranyo. Ariko niba hari abantu bamwe na bamwe bagereranywa n’imbwa cyangwa ingurube badafatana uburemere uko kuri kw’agaciro kenshi, abigishwa ba Yesu bagombye kureka bene abo bantu maze bakajya gushaka abazakira uko kuri neza kurushaho.
N’ubwo mbere y’aho Yesu yari yavuze ku bihereranye n’isengesho mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, icyo gihe noneho yatsindagirije akamaro ko gukomeza gusenga. Yabasabye abinginga ati ‘[mukomeze] gusaba, muzahabwa.’ Kugira ngo Yesu agaragaze ukuntu Imana iba yiteguye gusubiza amasengesho, yarabajije ati “mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima, akamuha ibuye? . . . Ko muri babi, kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?”
Hanyuma, Yesu yatanze itegeko ryaje kumenyekana hose nk’itegeko rigenga imyifatire, rikunze kwitwa Itegeko rya Zahabu. Yaravuze ati “nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe.” Kubaho mu buryo buhuje n’iryo tegeko bisaba gukorera abandi ibikorwa byiza, ukabafata nk’uko nawe wifuza ko bagufata.
Yesu yatanze amabwiriza yagaragaje ko kugendera mu nzira ijyana mu buzima bitoroshye, agira ati “munyure mu irembo rifunganye: kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.”
Hari akaga gakomeye ko kuba umuntu yayobywa, ni yo mpamvu Yesu yatanze umuburo agira ati “mwirinde abahanuzi b’ibinyoma, baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ni amasega aryana.” Yesu yavuze ko nk’uko igiti cyiza n’igiti kibi bishobora kumenyekanira ku mbuto zabyo, n’abahanuzi b’ibinyoma bashobora kumenyekanira ku myifatire yabo no ku nyigisho bigisha.
Yesu yakomeje avuga ko ibyo umuntu avuga atari byo gusa bituma aba umwigishwa We, ko ahubwo ari n’ibyo akora. Abantu bamwe na bamwe bihandagaza bavuga ko Yesu ari Umwami wabo, ariko niba badakora ibyo Se ashaka, yaravuze ati “nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.’”
Hanyuma, Yesu yatanze umwanzuro utazigera wibagirana w’ikibwiriza cye. Yaravuze ati “umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare: imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu, ntiyagwa; kuko yari ishinzwe ku rutare.”
Ku rundi ruhande, Yesu yaravuze ati “umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi; imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu, iragwa; kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”
Igihe Yesu yarangizaga ikibwiriza cye, abantu bose batangajwe n’uburyo bwe bwo kwigisha, kuko yabigishaga nk’ufite ubutware, atari nk’abayobozi babo ba kidini. Luka 6:12-23, gereranya na NW; Matayo 5:1-12; Luka 6:24-26; Matayo 5:13-48; 6:1-34; 26:36-45; 7:1-29; Luka 6:27-49.
▪ Yesu yari hehe igihe yatangaga ikibwiriza cye kitazibagirana, ni bande bari bahari, kandi se, ni iki cyabaye mbere gato y’uko agitanga?
▪ Kuki bidatangaje kuba Luka yaranditse zimwe mu nyigisho zo mu kibwiriza cya Yesu mu buryo butandukanye n’ubw’abandi?
▪ Ni iki cyatumye ikibwiriza cya Yesu kiba icy’agaciro kenshi?
▪ Ni bande bafite ibyishimo nyakuri, kandi kuki?
▪ Ni bande bari kubona ishyano, kandi kuki?
▪ Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu ari “umunyu w’isi,” bakaba n’“umucyo w’isi”?
▪ Yesu yagaragaje ate ko yubahaga cyane Amategeko y’Imana?
▪ Ni ayahe mabwiriza yatanzwe na Yesu yari gufasha abantu gukuraho impamvu zose zatuma habaho ubwicanyi n’ubusambanyi?
▪ Ni iki Yesu yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ibihereranye no guhindura undi musaya?
▪ Ni mu buhe buryo dushobora gukiranuka nk’uko Imana ikiranuka?
▪ Ni ayahe mabwiriza Yesu yatanze ku bihereranye no gusenga?
▪ Kuki ubutunzi bwo mu ijuru ari bwo buruta ubundi bwose, kandi se, umuntu yabubona ate?
▪ Ni izihe ngero zatanzwe zafasha umuntu kwirinda gukunda ubutunzi?
▪ Kuki Yesu yavuze ko nta mpamvu yo kugira imihangayiko?
▪ Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye no gucira abandi urubanza; ariko se, ni gute yagaragaje ko abigishwa be bagomba kugira ubushishozi mu mibanire yabo n’abandi?
▪ Ni ikihe kintu kindi Yesu yavuze ku bihereranye no gusenga, kandi se, ni irihe tegeko yatanze rigenga imyifatire y’abantu?
▪ Ni gute Yesu yagaragaje ko kugendera mu nzira ijyana mu buzima atari ibintu byoroshye, kandi ko hari akaga ko kuba umuntu yayobywa?
▪ Ni gute Yesu yashoje ikibwiriza cye, kandi se, ni izihe ngaruka cyagize ku bantu?