Igice cya 36
Ukwizera Gukomeye k’Umutware w’Abasirikare
IGIHE Yesu yatangaga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, umurimo we wo mu ruhame wari ugeze hagati. Ni ukuvuga ko yari asigaranye igihe kigera ku mwaka n’amezi icyenda ngo arangize umurimo we wo ku isi.
Icyo gihe noneho, Yesu yinjiye mu mujyi w’i Kaperinawumu, hasaga n’aho ari ho yateguriraga umurimo we. Aho ni ho abakuru b’Abayahudi bamusanze bafite icyo bashaka kumusaba. Bari boherejwe n’umutware w’abasirikare wo mu ngabo z’Abaroma wari Umunyamahanga, akaba yari uwo mu bwoko butandukanye n’ubw’Abayahudi.
Uwo mutware w’abasirikare yari afite umugaragu yakundaga cyane wari hafi yo gupfa azize indwara ikomeye, akaba rero yarashakaga ko Yesu yamukiza. Abo Bayahudi binginze Yesu cyane kugira ngo afashe uwo mutware w’abasirikare, bagira bati “ni umuntu ukwiriye ko umugirira utyo, kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse n’isinagogi yacu ni we wayitwubakiye.”
Yesu yahise ajyana n’abo bagabo. Ariko kandi, igihe bari bageze hafi y’aho, uwo mutware w’abasirikare yabatumyeho incuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye, kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye: ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye.”
Mbega amagambo agaragaza ukwicisha bugufi k’uwo mutware w’abasirikare wari umenyereye gutegeka abandi! Ariko kandi, ashobora kuba yari ahangayikiye Yesu, kuko yari azi ko umuco wabuzaga Umuyahudi kugirana imishyikirano mbonezamubano n’abantu batari Abayahudi. Ndetse na Petero yaravuze ati “muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko, cyangwa ko amugenderera.”
Wenda kubera ko uwo mutware w’abasirikare atifuzaga ko Yesu yagerwaho n’ingaruka zari guterwa n’uko yarenze ku byasabwaga n’uwo muco, yohereje incuti ze ngo zimumubwirire ziti “tegeka, nuko umugaragu wanjye arakira. Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite n’abasirikare ntwara: iyo mbwiye umwe nti ‘genda,’ aragenda: nabwira undi nti ‘ngwino,’ akaza: nabwira umugaragu wanjye nti ‘kora iki,’ akagikora.”
Yesu abyumvise yaratangaye cyane. Yaravuze ati ‘ndababwira yuko ntari nabona kwizera kungana gutya, haba no mu Bisirayeli.’ Yesu amaze gukiza umugaragu w’uwo mutware w’abasirikare, yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ukuntu abantu batari Abayahudi bari bafite ukwizera bari kuzahabwa imigisha Abayahudi batari bafite ukwizera birengeshejwe.
Yesu yaravuze ati ‘benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bicarane na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru: ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze: ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’
‘Abana bo muri burya bwami [bari] kuzirukanirwa mu mwijima hanze’ ni Abayahudi kavukire banze kwemera igikundiro bahawe mbere y’abandi bose cyo gutegekana na Kristo. Aburahamu, Isaka na Yakobo bashushanya gahunda y’Ubwami bw’Imana. Bityo rero, Yesu yari arimo agaragaza ukuntu Abanyamahanga bari kuzakirwa bakicara ku meza yo mu ijuru mu buryo runaka, “mu bwami bwo mu ijuru.” Luka 7:1-10; Matayo 8:5-13; Ibyakozwe 10:28.
▪ Kuki Abayahudi binginze Yesu ngo afashe umutware w’abasirikare wari Umunyamahanga?
▪ Ni iyihe mpamvu yaba yaratumye uwo mukuru w’abasirikare adatumira Yesu ngo aze mu rugo iwe?
▪ Ni iki Yesu yashakaga kuvuga mu magambo yavuze asoza?