Igice cya 40
Isomo mu Bihereranye no Kugaragaza Imbabazi
YESU ashobora kuba yari akiri i Nayini, aho yari aherutse kuzura umuhungu w’umupfakazi, cyangwa wenda akaba yari ari mu mujyi umwe wo hafi y’aho. Umufarisayo witwaga Simoni yifuzaga kwitegereza neza uwo muntu wari urimo akora iyo mirimo itangaje. Bityo, yatumiye Yesu iwe kugira ngo basangire.
Yesu yabonye ko yari abonye uburyo bwiza bwo gufasha abari aho, maze yemera iryo tumira, nk’uko yemeye gusangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha. Ariko kandi, igihe Yesu yinjiraga mu nzu ya Simoni, ntiyakiranywe urugwiro nk’uko abashyitsi bari basanzwe bakirwa.
Iyo umuntu yakoraga urugendo yambaye inkweto za sandali, ibirenge byarashyuhaga bikanandura bitewe no kugenda mu mihanda irimo ivumbi, bityo koza abashyitsi ibirenge n’amazi akonje bikaba byari igikorwa gihuje n’umuco wo kwakira abashyitsi. Ariko igihe Yesu yageraga aho hantu ntibamwogeje ibirenge. Nta n’uwigeze amusoma amuha ikaze, nk’uko ubusanzwe byagendaga. Habe ndetse no kumusiga amavuta ubusanzwe basigaga abashyitsi mu mutwe babakira.
Mu gihe abashyitsi bari ku meza barimo bafungura, umugore umwe utari watumiwe yaraje maze yinjira muri icyo cyumba bucece. Yari azwi mu mujyi hose ko yari afite imibereho y’ubwiyandarike. Ashobora kuba yari yarumvise inyigisho za Yesu, hakubiyemo itumira rye ryasabaga ‘abaremerewe [bose] kumusanga, akabaruhura.’ Kandi kubera ko ibyo yari yabonye n’ibyo yari yumvise byamukoze ku mutima mu buryo bwimbitse, yagiye gushaka Yesu.
Uwo mugore yagiye inyuma y’aho Yesu yari yicaye ku meza maze apfukama hafi y’ibirenge bye. Uko yariraga maze amarira ye akagwa ku birenge bya Yesu, ni na ko yabihanaguzaga umusatsi we. Kandi yafashe amavuta meza yari afite mu icupa, maze uko yasomaga ibirenge bya Yesu abigiranye ubwuzu, ni na ko yabisukagaho ayo mavuta. Simoni yari yabigaye cyane. Yaratekereje ati “uyu muntu, iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we, kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.”
Yesu yamenye ibitekerezo bye maze aramubwira ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.”
Yaramushubije ati “Mwigisha, mbwira.”
Yesu yatangiye agira ati “hariho umuntu wagurizaga, wari ufite abantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimo umwenda w’idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu. Ariko, kuko bari babuze ubwishyu, azibaharira bombi. Mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde?”
Simoni yaravuze ati “ngira ngo, ni uwo yahariye inyinshi,” wenda abivuga atabyitayeho, yumva ko bidafite aho bihuriye n’icyo kibazo.
Yesu yaramubwiye ati “uvuze neza.” Nuko akebuka wa mugore maze abwira Simoni ati “urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe, ntiwampa amazi yo koza ibirenge: ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we. Ntiwansomye; ariko aho ninjiriye, uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge. Ntiwansīze amavuta mu mutwe: ariko uyu we ansīze amavuta meza ku birenge.”
Bityo rero, uwo mugore yatanze igihamya cyagaragazaga ko yicujije abivanye ku mutima ibikorwa by’ubwiyandarike yari yarakoze. Hanyuma, Yesu yashoje agira ati “ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi: ariko ūbabarirwa bike, akunda buke.”
Yesu ntiyari arimo ashyigikira cyangwa yorora ingeso y’ubwiyandarike. Ahubwo, ibyo bintu byagaragaje ko yumvaga mu buryo burangwa n’impuhwe abantu babaga mu mibereho yabo barakoze amakosa, ariko nyuma y’aho bakagaragaza ko bibababaje, maze bagasanga Kristo kugira ngo abaruhure. Yesu yagaruriye uwo mugore ubuyanja rwose, igihe yamubwiraga ati “ubabariwe ibyaha byawe . . . kwizera kwawe kuragukijije; genda amahoro.” Luka 7:36-50; Matayo 11:28-30.
▪ Ni gute Yesu yakiriwe n’uwari wamutumiye, ari we Simoni?
▪ Ni nde washakishije Yesu, kandi kuki?
▪ Ni uruhe rugero Yesu yatanze, kandi se, ni gute yarukoresheje?